Kureba filimi ziteye ubwoba: Ibyiza n’ibibi

0
4136

Niba ujya ureba filimi urabiziko izi filimi zirimo amoko atandukanye. Muri ayo moko yazo anyuranye harimo filimi ziba ziteye ubwoba (horror movies), izamenyekanye cyane ni nka wrong turn na za vampires. Niba uzikunda cyangwa uzitinya muri iyi nkuru tugiye kukubwira ibyo kureba izi filimi byihariye bituma zitandukana n’izindi. Muri byo hakabamo ibyiza gusa n’ibibi ntibyaburamo. Turasoza tukubwira uburyo bwiza bwo kurebamo izi filimi niba zijya zigutera ubwoba cyane.

 

Ibyiza byo kureba izi filimi

 

Gutuza

Nubwo iyo uri kureba izi filimi usanga stress yazamutse ariko nanone bitegurira umubiri wacu kuzabasha kwihanganira stress mu buzima buzaza.

Kuzamuka kwa adrenarine

Uyu musemburo ukorwa mu gihe cya stress ni umusemburo utuma ubwonko buvamo umunabi kandi bibushyiramo ingufu bityo ukagira umutuzo

Bifasha ubwonko (by’umwihariko abagore)

Kureba izi filimi bituma amarangamutima azamuka cyangwa akamanuka bitewe n’aho bageze bakina. Ibi rero ku bagore, dore ko aribo bakunze kugaragaza amarangamutima ku buryo bworoshye bituma ubwonko bwabo burekura dopamine, glutamate na serotonin bikabatera kuba maso kandi n’ubwonko bwabo bugakora cyane

Gusangira amarangamutima

Iyo uri kurebana iyi filimi nuwo mukundana bituma nk’iyo bigeze ahateye ubwoba cyane mufatana mu biganza cyane cyangwa mugasa n’abahoberana. Ibi bituma buri wese abasha gutuza kandi bikabafasha kongera ubusabane

Kuyirebana n’undi bibafasha gusangira amarangamutima. (iyi ni iyitwa Fright night yasohotse mu 1985)

Gutwika calories

Ubushakashatsi bwakorewe muri Westminster University bugaragazako kureba iyi filimi igihe cy’iminota 90 (isaha n’igice) birekura umusemburo wa adrenalin ufasha gutwika 113 calories. Ibi bikaba bifasha abashaka kugabanya ibiro kuko bingana no gukora urugendo rw’isaha n’amaguru.

Kongera ubudahangarwa

Nyuma yo kureba izi filimi umubiri wacu uratuza bityo ubudahangarwa bukazamuka bitewe na serotonin, glutamate na dopamine biba byazamutse kandi bigatera umubiri kuba maso

Kugabanya stress

Nubwo iyo uri kureba iyi filimi bizamura igipimo cya stress ariko nanone bifasha mu kugabanya igipimo cya stress yo mu buzima busanzwe. Ikorwa rya adrenaline rituma imvubura za adrenal zikora bityo bikagabanya kwiheba no kwigunga

Ni nziza kuri DNA

Kureba izi filimi kandi bifasha mu gukabura DNA kuko tuba tumeze nk’abahanganye n’ibiteye ubwoba ariko birenze ibitubaho mu buzima busanzwe. Kuri bamwe kureba izi filimi bizamura igipimo cyabo cyo kwigirira icyizere no kugaragaza amarangamutima mu buzima busanzwe

Gufasha amaraso gutembera neza

Iyo tureba izi filimi umutima uteragura cyane ibi bikaba kimwe na kwa kundi utera iyo twirukanka. Ibi bituma imiyoboro y’amaraso yaguka bigafasha n’umutima gukora neza mu nyuma

Bivura ubwoba

Kureba izi filimi bifasha bamwe kutagira ubwoba cyane cyane nk’ubwo kuba yagenda mu mwijima, kwiraza mu nzu, n’ubundi bwoba bumeze nk’ubudafite ishingiro cyane.

Nyamara kandi nubwo izi filimi zitugezaho ibi byiza hari n’ibibi bitabura kuboneka.

Ibibi byo kureba izi filimi

Amaraso asa n’ayegerana

Uku kwegerana bifitanye isano no kuvura bikaba biterwa nuko umubiri wacu uba wagize ubwoba. Mu gihe kureba filimi zisanzwe zimeze nk’ikinamico ntacyo byo bihindura ku mimerere y’amaraso

Gutera amaraso kuvura

Nkuko tubivuze hejuru kureba izi filimi nanone bitera amaraso kuba yakipfundika kuberako ubwoba butuma amaraso yavura. Kureba izi filimi cyane rero bikaba bigira ingaruka zanabyara urupfu. Niyo mpamvu abasanzwe bafite ikibazo cy’umutima basabwa kutareba filimi ziteye ubwoba.

Kubura ibitotsi

Bamwe nyuma yo kureba izi filimi Babura ibitotsi cyangwa bakarotaguzwa bagakanguka kenshi. Akenshi biterwa n’uduce two muri za filimi dushobora kubibutsa ibihe biteye ubwoba banyuzemo

Izi filimi zishobora gutuma ubura ibitotsi

Kugira ubwoba bwinshi

Niba waranyuze mu bihe biteye ubwoba cyane kureba izi filimi bikongerera ubwoba kuko bikwibutsa bya bihe. Ndetse n’uburyo zikinnyemo cyangwa se aho zikiniwe bishobora kukongerera ubwoba. Nk’igihe zikiniwe mu ishyamba bishobora gutuma utazabasha kongera kunyura mu ishyamba wenyine.

Kuba zaguhindura

Kureba filimi ziteye ubwoba cyane cyane izirimo amaraso (ubwicanyi bukabije) bishobora gutuma wumva ko kumena amaraso aribwo buryo bwo gukemura ibibazo. Niyo mpamvu kureba izi filimi ku bantu bahinduka vuba Atari byiza

Icyitonderwa

  • niba utwite ntabwo wemerewe kureba izi filimi
  • Izi filime si byiza kuzireba uri munsi y’imyaka 15 cyangwa 18 bitewe n’ubwoko bwazo
  • Ku barwara umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso na diyabete si byiza kuzireba

 

Niba zigutera ubwoba cyane nyamara ukaba uzikunda hano hari uburyo bwiza bwo kuzirebamo

  • Zirebe mu masaha ya ku manywa ku buryo ugera igihe cyo kuryama utakibyibuka cyane ibyo warebaga. Ibi birinda kubura ibitotsi
  • Gabanya urumuri rwaho uri kurebera (ecran/screen) bizagufasha kutikanga cyane mu gihe hagiyemo ibice biteye ubwoba cyane.
  • Gabanya ijwi. Uko ijwi rigabanyuka niko bigabanya uko umutima utera.
  • Icara witaruye icyo ureberaho kandi kibe kiri imbere yawe neza. Ibi bigabanya ubwoba
  • Shaka ikindi ukora mu gihe uri kureba filimi. Harimo kuba wakina muri terefoni, cyangwa ukaba ufite akandi uri gukora bigufasha kugabanya ubwoba

Amahitamo ni ayawe ugendeye kuko wiyizi.

Zimwe muri filimi ziteye ubwoba twavuga:

  • The Shining
  • Jaws
  • The Exorcist
  • Alien
  • Saw
  • A nightmare on Elm Street
  • Paranormal Activity
  • The Blair Witch Project
  • The Texas Chainsaw Massacre
  • (Rec)