Ni ryari ugomba guhindura uburoso bw’amenyo?

0
2758
Guhindura uburoso bw'amenyo

Abahanga mu byerekeye amenyo ndetse n’abaganga batugira inama yo guhindura uburoso bw’amenyo, byibuze buri mezi 3.

Naho urugaga rw’abavura amenyo rw’abanyamerika (American Dental Association), rwo rugatanga inama ivuga ko byibuze hagati y’amezi 3 na 4, cg se igihe cyose ubona uburoso bwawe buri gusaza, uturoso ducika cg se duhengama.

Uburoso bw’amenyo, waba ukoresha bwose uko igihe gishira niko busaza. Bityo ntibushobore gukora akazi ko koza amenyo no gukuraho imyanda neza.

Nyuma ya buri mezi 3 wagakwiye guhindura uburoso wogesha amenyo uko bwaba bumeze kose.

Ni ryari ugomba guhindura uburoso bwawe?

Kugira ngo ukoreshe uburoso bufite isuku kandi nawe ubwawe urinde isuku yo mu kanwa, ni ngombwa guhindura uburoso bwawe nyuma y’amezi 3. Ubushakashatsi bwerekana ko nyuma y’icyo gihe buba butakibasha gukuraho neza imyanda ku menyo ugereranyije n’uburoso bushya.

Uburoso butangira gutakaza ubushobozi bwabwo, bwo gukura imyanda mu nguni zitandukanye z’akanwa.

Soma hano icyo wakora mu gihe woza amenyo akava amaraso https://umutihealth.com/kuva-amaraso-mu-menyo/

Uretse ibi kandi uko uburoso bumara igihe niko mikorobe (cyane cyane imiyege (fungi) na bagiteri) zigenda zibikamo, bityo bikaba byagutera uburwayi mu kanwa.

Uburoso bugomba kubikwa ahantu hagera umwuka, kandi butandukanye.

Ibindi ugomba kwitaho k’uburoso bw’amenyo

Ni ngombwa guhindura uburoso igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora infection mu kanwa cg se kuribwa mu muhogo (sore throat). Mu gihe ufite ubu burwayi bwose, akenshi mikorobe zihisha mu buroso, zikaba zishobora kongera kukwanduza izi ndwara.

Ni ngombwa nyuma yo koza amenyo kureka uburoso bukabanza bukumuka, kandi ukabubika bureba hejuru, ahantu hafunguye, ku buryo bugerwaho n’umwuka.

Mu rugo, ugomba kwirinda kubika uburoso bwanyu mu kintu kimwe

Niba mu rugo mubika uburoso hamwe, ni ngombwa kubutandukanya; ku buryo budakoranaho, bityo bizarinda mikorobe kuba zakwirakwizwa hagati y’uburoso.