Gukomera mu ntoki biterwa n’impamvu zinyuranye zirimo ubukonje bukabije, izuba ryinshi, guhoza intoki mu mazi, ibinyabutabire runaka, koga muri piscine zirimo chlore nyinshi, n’ibindi binyuranye birimo n’uburwayi runaka.
Mu bikorwa byacu bya buri munsi usanga intoki ari cyo gice cyo ku mubiri wacu dukoresha cyane. Muri uko gukoresha intoki usanga bamwe batazitaho abandi bakazitaho mu buryo butari bwo nuko ingaruka ikaba kugira mu kiganza n’intoki bikomeye cyane, ndetse rimwe na rimwe hakaba hanasaduka hakamera nk’aharimo imyate ku buryo witegereza mu ntoki zabo ukagirango ni iz’umuntu ushaje bateyeho.
Inkuru nziza ni uko ubwawe wakwikorera imiti inyuranye yagufasha kongera kugira intoki zorohereye.
Uko wakivura gukomera mu ntoki
-
Amavuta ya elayo
Aya mavuta abonekamo aside z’ibinure ndetse akanabamo ibisohora imyanda mu mubiri. Ibi bituma aba meza mu koroshya mu ntoki no gutuma hahehera. Si ibyo gusa kuko anarinda uruhu gusaza.
- Mu gitondo na nimugoroba, isige aya mavuta ubanje kuyashyushya (ariko si ukuyacanira ngo abe yakotsa) ubikore mu gihe kiri hagati y’iminota 5 na 10, umeze nk’ukora massage. Ibi ubikore kugeza ubonye umusaruro
- Vanga aya mavuta ya elayo n’isukari iseye neza ku gipimo kingana (1/1) noneho wisige usigiriza ariko udatsindagira. Ubirekereho mu gihe cy’iminota 5 noneho ukarabe amazi ashyushye, wihanagure wumuke ubundi wisige amavuta asanzwe. Ubikore kabiri mu cyumweru (buri minsi 3).
-
Ingano
Ingano nazo ziri mu bintu bifasha kugira mu kiganza horoshye. Zirimo kandi poroteyine zinyuranye zirinda umubiri gutakaza amazi nuko ugahora uhehereye.
- Vanga ibiyiko 2 binini by’ifu y’ingano (ntabwo ari ifarini), akayiko gato k’ubuki n’amazi make bibe igipondo. Ushatse wanongeramo umutobe w’indimu
- Bisige ku kiganza n’intoki usigiriza umeze nk’uri guhoma
- Birekereho iminota 10 noneho ukarabe amazi ashyushye.
Ibi ubikore 1 gusa mu cyumweru.
-
Amavuta ya cocoa
Muri aya mavuta naho dusangamo aside z’ibinure zikaba nziza ku ruhu rwumagaye harimo no kurinda gukomera mu ntoki. Ikindi ni uko aya mavuta arinda uruhu imirasire mibi y’izuba izwi nka UV (Ultra-Violet).
- Isige aya mavuta ashyushye (ukoreshe extra virgin) usigiriza mu gihe cy’iminota 5 byibuze mbere yo kuryama
- Ubirangije ambara uturindantoki ijoro ryose
- Bikore buri munsi kugeza ubonye umusaruro
-
Urukoko rw’amata cyangwa amavuta y’inka
Urukoko rw’amata rukungahaye ku binure ndetse ni rwiza kurwisiga muri rusange umubiri wose. Akarusho ni uko lactic acid dusangamo irwanya kuba uruhu rwasaduka no kuringaniza igipimo cya pH yo ku ruhu. Ndetse aya mavuta y’inka kuyisiga ku nda utwite birinda kuzanaho amaribori no gucubuka nyuma yo kubyara.
- Isige uru rukoko rw’amata rukiri rushyashya cyangwa se amavuta bakimara gucunda ubirekereho iminota 10.
- Nyuma ukarabe n’amazi y’akazuyazi
- Ubikore buri munsi kugeza igisubizo kibonetse
-
Ubuki
Ubusanzwe ubuki butuma uruhu rworoha ndetse burimo ibisohora imyanda mu mubiri, ibirwanya bagiteri kandi butuma ubuhehere bumara igihe bukanarinda uruhu gusaza.
- Sigiriza ubuki mu ntoki uburekereho iminota 10. Nyuma ukarabe n’amazi y’akazuyazi. Ubikore 2 ku munsi
- Ushobora kandi kuvanga ubuki na glycerine ku gipimo kingana. Nabyo ukabisigirizaho ukabirekeraho iminota 10 noneho ukabikaraba n’amazi y’akazuyazi. Gusa hano ho ubikora rimwe ku munsi gusa
- Ikindi wavanga ibitonyanga bicye by’indimu n’amavuta ya elayo n’utuyiko 2 duto tw’ubuki ukabyisiga noneho byamara kuma ugakaraba amazi ashyushye. Gusa byo ukabikora 2 cyangwa 3 mu cyumweru.
-
Igikakarubamba
Kuri ubu usanga amavuta yo kwisiga asugaye avangwamo umushongi w’iki kimera kivura ibintu byinshi binyuranye. Kikaba rero kirimo ibitera umubiri guhehera no guhorana itoto.
- Kata igikakarubamba ukuremo umushongi
- Uwo mushongi wisige mu ntoki usigiriza
- Birekereho iminota hagati ya 10 na 15, nyuma yayo ubikarabe n’amazi y’akazuyazi
- Ibi ubikore 1-2 ku munsi
-
Umutobe w’indimu
Umutobe w’indimu uzwiho gusukura uruhu no gutuma rworoha, ibi bikaba byagufasha kwirinda gukomera mu ntoki. Gusa hano ntuwukoresha wonyine
- Vanga ubuki, umutobe w’indimu na bicarbonate ku gipimo kingana. Urwo ruvange urusige mu ntoki, ukore massage byibuze umunota noneho urindire iminota 5 ishire ubone kubikaraba n’amazi ashyushye. Bikore byibuze 2 mu cyumweru.
- Ushobora kandi kuvanga umutobe w’indimu imwe n’ikiyiko cy’ubuki ukabishyira mu mazi y’akazuyazi ugashyiramo ibiganza bikamaramo iminota 10. Nyuma ukihanagura ukisiga amavuta arimo vitamin E cyangwa se amavuta ya elayo. Ibi ubikore 2 cg 3 mu cyumweru.
-
Yawurute
Yawurute nka kimwe mu bikomoka ku mata nayo izwiho gutuma uruhu ruhehera kandi rukaba rwiza. Kuba harimo lactic acid kandi nabyo bifasha gusukura uruhu no kuvanaho uturemangingo twapfuye.
- Fata ikiyiko cya yawurute ikiri nshyashya uyisige ku ntoki nk’ukora massage mu gihe cy’iminota 5. Ubirekereho iminota 10 noneho ubikarabe n’mazi ashyushye. Ubikore buri munsi cyangwa ujye wirenza umunsi umwe.
-
Umuneke uhiye cyane
Nubwo tuvuze umuneke uhiye cyane ariko si umuneke watangiye kubora kuko ntacyo wakuvura wo. Umuneke uretse kandi kurinda gukomera mu ntoki, unarwanya iminkanyari ku ruhu muri rusange.
- Uwo muneke wusye nuko icyo gipondo ugisige ku ntoki ubirekereho iminota 30. Nyuma ukarabe n’amazi y’akazuyazi, wihanagure wisige amavuta asanzwe.
- Ikindi ushobora gufata igice cy’umuneke, ubuki bucye n’utuvuta twa elayo noneho icyo gipondo ukacyisiga kikamaraho iminota hagati ya 15 na 20. Nyuma ugakaraba n’amazi y’akazuyazi, ukiyunyugurisha ayakonje kugirango ugumane ubuhehere. Hano ho ntiwirirwa wisiga amavuta
Ubikore byibuze rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru.
-
Avoka
N’ubusanzwe avoka ni urubuto rwuzuye amavuta na za vitamin zinyuranye harimo A, C na E zizwiho kuba nziza ku kugira uruhu runoze. Ndetse zinafasha kugira intoki zorohereye bikanazirinda kugaragara nk’izishaje.
- Vanga igisate cya avoka ihiye neza n’ikiyiko cy’ubuki. Ubisige ku ntoki bimareho iminota 10 noneho ubikarabe n’amazi akonje. Ubikore buri nyuma y’iminsi ibiri.
- Ushobora no gukoresha kandi amavuta ya avoka (wayagura cyangwa ukayikorera) ukajya uyisiga ku ntoki mbere y’uko ujya muri douche.
Ibindi ugomba kwitaho
- Mu gukaraba jya wirinda isabune imeze nk’ikobora uruhu
- Ntugakoreshe imashini zagenewe kumutsa intoki nyuma yo gukaraba, ahubwo ihanaguze agatambaro
- Mu gihe uri gukora akazi gashobora gutuma intoki zangirika wakambara uturindantoki dukoze muri cotton
Uturindantoki dukoze muri cotton turinda intoki zawe kuba zakangirika - Byibuze buri cyumweru karaba mu ntoki uhakuba akantu gatuma uturemangingo dushaje tuvaho. Gusa wirinde ibyahakobora
- Mu gihe ukora siporo yo guterura gerageza kwambara uturindantoki dukomeye
- Mu gihe cy’ubukonje bwinshi gerageza kwambara uturindantoki dukkoze muri cotton kandi nujya no kuryama uturarane
- Jya unywa amazi ahagije buri munsi
- Jya wikorera massage y’intoki n’ikiganza cyose buri munsi mu gihe cy’iminota nka 10 kugirango ufashe amaraso gutembera neza
- Ntugakarabe mu ntoki amazi akonje cyane cyangwa ashyushye cyane