Niba nawe ujya ukoresha Ibuprofen cyane, ibi birakureba!

0
3367
Gukoresha ibuprofen cyane

Gukoresha ibuprofen cyane, igihe kirekire bishobora gutera ibibazo byo gutakaza ubushobozi bwo kumva. Nk’uko ubushakashatsi buheruka gukorwa bwabigaragaje, bwakorewe ku bari n’abategarugori.

Nubwo akenshi bivugwa ko imiti wemerewe kwigurira, bitabaye ngombwa ko ukeneye urupapuro rwa muganga, itagira ingaruka ugereranyije n’isabwa ko ari muganga uyandika. Gusa nayo kuyifata cyane bishobora gutera ibibazo bitandukanye kandi bikomeye.

Ibuprofen

Ni umuti ukoreshwa mu kuvura uburibwe butandukanye; nko kuribwa amenyo, umutwe, imihango, umugongo n’ubundi butandukanye.

Ibuprofen ikoreshwa n’ingeri zitandukanye z’abantu.

Ibarizwa mu cyiciro cy’imiti izwi nka NSAIDs (Non Steroidal Anti Inflammatory Drugs), kibonekamo indi miti nka paracetamol, diclofenac, indocide n’indi itandukanye. Iyi miti yose ifasha mu kugabanya uburibwe binyuze mu kugabanya imisemburo ishobora gutera kubyimbirwa. Kubera igera no mu bwonko, igamije guhindura uburyo uturemangingo tw’ubwonko twumva ububabare, kuyinywa igihe kirekire bishobora kugira ingaruka ku mikorere yabwo.

Gukoresha ibuprofen cyane bishobora gutera ibihe bibazo? 

Ubushakashatsi bwakozwe bugasohoka mu kinyamakuru American Journal of Epidemiology. Bwagaragaje ko ku gitsina gore, gukoresha igihe kirekire imiti ikuraho uburibwe ya NSAIDs bishobora kongera ibyago byo gupfa amatwi.

Bukomeza bwerekana ko gukoresha imiti nka paracetamol, ibuprofen n’indi iri muri iki cyiciro, igihe kirenze imyaka 6, byongera ibyago hejuru ya 10% byo gupfa amatwi, uko ugenda ukura cg usaza.

Mu gusoza

Nubwo iyi miti ubusanzwe nta bibazo bikomeye itera umubiri iyo ikoreshejwe neza kandi igakoreshwa mu buryo bukwiye.

Gusa benshi mu bayifata, kubera kuboneka byoroshye, bayifata nabi. Ugasanga umuntu ayifata igihe cyose cg rimwe na rimwe akanywa n’igipimo kiri hejuru. Kunywa umuti urenze urugero bishobora kugira ingaruka mbi ku mpyiko, umutima, bikaba byanatera ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Ubushakashatsi buheruka nkuko bubigaragaza ko hejuru y’ibi bibazo bindi ishobora no gutera ikibazo amatwi, ukaba watakaza ubushobozi bwo kumva.

Mu gihe uri gufata ibuprofen, irinde kuyinywa igihe kirekire cg se ngo ufate irenze urugero kuko ishobora kugutera ibibazo byo gutakaza ubushobozi bwo kumva.

Niba ugize ikibazo uri kunywa imiti, mbere yo kuyihagarika, ni ngombwa kubanza kubaza muganga cg farumasiye ukwegereye.