Imikurire y’umwana mu bwenge n’imitekerereze

0
7245
Gukura mu bwenge

Mu mikurire yacu dukura mu bintu 2 binyuranye; hari ugukura mu gihagararo no gukomera hakabaho no gukura mu bwenge cyangwa intekerezo. Usanga abana bose badakura ku gipimo kimwe, nyamara kandi hari ibyo umwana uri mu cyiciro runaka aba agomba kuba azi, kugirango ube wizeye ko ari gukura neza.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imikurire y’umwana mu bwenge kuva avutse kugeza abaye mukuru, ndetse n’ibyo yakabaye abashije gukoresha ubwonko muri buri kigero

Ibyiciro bitandukanye byo gukura mu bwenge 

  1. Akivuka kugeza ku mezi 2

    Hano umwana aba agomba kuba azi konka ibere, ni ukuvuga gukurura ndetse akabasha no kwerekana ko arishaka.

  2. Hagati y’amezi 2 na 4 

    Umwana aba agomba kuba ashobora gufunga ibiganza no kubifungura ndetse abasha no kunyeganyeza amaguru ye.

  3. Amezi 4 kugeza ku 8 

    Umwana wo muri iki kigero aba ashobora kumenya ibintu runaka bishekeje, azi guseka iyo umushekeje. Ndetse aba yumva neza ku buryo aba azi gutandukanya ijwi rya nyina n’ay’abandi bantu. Hano aba ashobora no kugukoraho iyo nawe umukozeho, muri macye aba atangiye kumenya kwiganana.

  4. Hagati y’amezi 8 n’umwaka 

    Hano umwana dore ko aba anazi gukambakamba cyangwa gutambuka iyo yagize ibakwe, aba atangiye kumenya kwihishanya akoresheje kuguhisha mu maso (hide and find) ni byo dukoresha tuvuga tuti « ngakariyaaa ». muri iki kigero kandi umwana aba azi kuvana ikintu aho wagihishe iyo ugishyizeyo areba nk’igikinisho cye cyangwa ikintu runaka akunze kubona.

    Soma birambuye ibindi biranga imikurire y’umwana kuva avutse kugeza yujuje umwaka umwe http://umutihealth.com/2016/09/imikurire-y-umwana-kuva-kuva-avutse/

  5. Umwaka (amezi 12) kugeza amezi 18

    Aba azi gukoresha ubwenge aho abasha nko gukurura ikintu kiriho igikinisho cye ngo kimwegere, aba azi kwikuriramo ingofero, nubwo kuyiyambika aba atarabibasha. Aba agufasha iyo umwambika cyangwa umwambura. Aha kandi ubona ko atangiye kuvumbura utuntu dushya tunyuranye, gufunga no gufungura urugi asunika cyangwa akurura, n’ibindi.

  6. Hagati y’amezi 18 na 24 

    Muri iki kigero umwana uba azi kuvuga noneho, akomeza kwigana ibyo abamuzengurutse bakora, bavuga se, abakobwa niho batangira guheka, abahungu kubaka inzu mu byondo, gutera umupira, ndetse aba atangiye kumenya kwicyemurira ibibazo runaka nko kwikuramo imyenda ashaka kwituma cyangwa kwihagarika, kuvuga icyo ashaka n’icyo adashaka.

  7. Imyaka 2 kugeza kuri 4 

    Umwana aba azi kuvuga neza ndetse aba ashobora kuvuga icyo yifuza adakoresheje amarira cyangwa ibimenyetso. Gusa imvugo ye iba yuzuyemo inarijye, ibintu byose biba ari ibye cyangwa ari iby’iwabo gusa. Iyo umutumye ikintu aba azi kugitandukanya n’ikindi, utiriwe ukimwereka.

  8. Hagati y’imyaka 4 na 7 

    Noneho atangira kugabanya inarijye, agatangira kumenya ko imodoka itaha mu gipangu ari iy’umuturanyi, akamenya ko intebe zo mu nzu ari izabo. Aha gusa usanga we icyo yitaho ari ibyo abona, si ngombwa ko abitekerezaho. Imico ye igenda ihinduka uko akura buhoro buhoro, ndetse niho umubyeyi agomba kugaragariza akamaro ke kuko umwana apfa mu iterura. Umwana ugoramiye muri iki kigero kumugorora biragora kuko iki kigero akivamo agana ishuri, aho amasaha menshi usanga ayamara mu buzima bw’ishuri. Kuri we akenshi ibintu bibiri ni byo bikora : yego na oya. Aha niho rero amenyerezwa gufata imyanzuro, no guhitamo

  9. Imyaka 7 kugeza kuri 12

    Uyu mwana aba ari mu ishuri. Aba azi gukoresha ibimenyetso byo kubara: guteranya, gukuramo, gukuba no kugabanya. Aba agomba kumenya ko niba 3+4=7 ubwo 7-4=3, gutyo gutyo. Noneho aba azi kumenya kubara ihene ukwazo n’inkoko ukwazo, mu gihe mu myaka yo hasi aba yari azi kubara byose hamwe ati ni 12 gutyo gutyo…

    Umwana agenda amenya gusoma
  10. Hejuru y’imyaka 12 

    Iyo yatangiye kare aba atangiye amashuri yisumbuye, iyo yize neza. Aha aba azi gutandukanya ibizwi mu bitazwi, ndetse abasha no gukora inganyagaciro n’insumbanyagaciro zoroshye. Niba a+b=x ubwo a=x-b. Aba azi kwandika no gusoma ururimi kavukire ndetse anagerageza urundi yigishijwe.

Muri macye ngiyo imikurire mu bwenge. Nubona umwana wawe hari ibyo atarabasha, uzagane abaganga barebe niba nta kibazo afite. Gusa hari abana bakura mu bwenge vuba kurenza abandi, baba bafite IQ (igipimo cy’ubwenge) iri hejuru.