Sobanukirwa igitera inda kuvamo nuko wabyitwaramo

0
34866
Gukuramo inda

Gukuramo inda bivugwa igihe cyose umwana wari uri mu nda asohotse hatarashira ibyumweru 20 (ni ukuvuga utarageza ku mezi 5 usamye). Iki ni cya gihe bibayeho nta ruhare ubigizemo (miscarriage) bitandukanye na cya gihe ubikoze ku bushake cyangwa unyoye imiti ituma inda ivamo (abortion). 

Ubushakashatsi bugaragaza ko 50% by’inda zasamwe zivamo gusa kuko akenshi hari igihe umugore aba ataramenya ko atwite, imibare igaragaza ko hagati ya 15% na 25% by’inda zizwi arizo zivamo, ni ukuvuga igihe umugore yipimishije.

Inda zirenga 80% zivamo zitarengeje ibyumweru 12 (ni ukuvuga amezi 3). Gusa akenshi gukuramo inda irengeje ibyumweru 20, ni ukuvuga amezi 5 ntibikunze kubaho, n’iyo bibaye biba bifite ikibiteye kidasanzwe nk’ubundi burwayi, impanuka, cyangwa imiti.

Gukuramo inda birangwa n’iki? 

Mbere yuko abaganga bemeza ko inda yavuyemo bakoresheje ibyuma bipima, hari ibimenyetso uzabona;

  • Kuva amaraso bitangira haza ducye akagenda yiyongera
  • Kugira ibinya ariko bikurya cyane
  • Kuribwa mu nda cyane cyane yo hasi
  • Kugira umuriro
  • Gucika intege
  • Kubabara umugongo

Mu gihe ibi bikubayeho kandi utwite, utazuyaje hita ujya kwa muganga.

Iyo inda ivuyemo irengeje ukwezi, akantu nk’aka kaza mu bisohoka

Gukuramo inda biterwa n’iki? 

Akenshi gukuramo inda nubwo bibabaza ukumva ko uhombye umwana, ariko burya inda ivamo kubera ko umwana uri mu nda yari aremetse nabi, ni ukuvuga mu kuremwa kwe hari ibitaragenze neza. Ibyo kandi ntaho biba bihuriye na nyina.

Izindi mpamvu twavugamo:

  • Indwara ziterwa na mikorobi zinyuranye nka mburugu, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, na tirikomonasi n’izindi
  • Uburwayi bwa karande ku mugore nka diyabete, n’imikorere mibi ya tiroyide
  • Ikibazo cy’imisemburo
  • Ubudahangarwa bw’umubiri nko mu gihe umwana aremetse nabi cyangwa adahuje rhesus na nyina
  • Imiterere mibi y’umura

Umugore aba afite ibyago byinshi byo gukuramo inda mu gihe:

  • Anywa itabi cyane
  • Arengeje imyaka 35
  • Arwaye diyabete cyangwa umwingo
  • Yakuyemo inda zirenze 3
  • Afite ururenda rucye
Gukuramo inda bitera agahinda no guhangayika

Gusa rimwe na rimwe gukuramo inda bishobora guterwa n’inkondo y’umura idakomeye. Icyo gihe bikunze kuba iyo inda irengeje amezi 3, nuko inkondo y’umura ikaremererwa ikifungura ibiri imbere bigasohoka.

Iyi nda ivamo bitunguranye umugore akabona isuha iramenetse akaremererwa mu kiziba cy’inda akabona ivuyemo nta buribwe yumvise.

Gusa ibi iyo bibonetse hakiri kare inkondo y’umura irafungwa ikazafungurwa igihe cyo kubyara kigeze niyo mpamvu kwipimisha utwite ari ngombwa.

Ni gute umenya ko inda yavuyemo? 

Nkuko twabibonye, hari ibimenyetso ubona bituma ugomba kujya kwa muganga. Iyo ugezeyo niho bapima bakareba niba yavuyemo neza cyangwa yavuyemo ibice.

Iyo yavuyemo neza nta kindi kiba gisigaye urataha kandi nta n’indi miti uba ukeneye.

Kwa muganga niho bapimira ko yavuyemo neza

Gusa iyo basanze yavuyemo igice niho hakoreshwa bumwe mu buryo 2 bushoboka.

Ubwa 1 hakoreshwa uburyo bwo koza mu mura kugirango ibyasigayemo bisohoke. Nibyo byitwa curettage.

Ubundi buryo ni uguhabwa ibinini cyangwa ugaterwa inshinge bituma umubiri ubwawo usunika ibyasigayemo, ibikoreshwa cyane ni misoprostol izwi nka cytotec.

Iyo kuva bimaze guhagarara uba wemerewe kuba wakomeza ubuzima busanzwe, ugakora imirimo nka mbere.
Gusa mu gihe wari ufite amaraso ya Rhesus (-) ugomba guterwa umuti wa Rhogam (Rh immune globulin) kugirango indi nda uzatwara ntizahungabane.

Mu gihe ari inda 2 zivuyemo zikurikirana, hasuzumwa amaraso yawe ndetse bakanareba ku miti ujya ufata. Banasuzuma nyababyeyi, imirerantanga n’imiterere yose y’igice cy’imbere cy’inda ibyara.

Nyuma yo gukuramo inda ni ryari wemerewe kongera gusama?  

Ibi biterwa ahanini n’umubare w’inda zimaze kuvamo, n’uko zanganaga mbere yo kuvamo.

Gusa ni byiza kubiganiraho na muganga akakugira inama.

Akenshi ariko ni byiza gutegereza ko imihango iza inshuro byibuze 3, ukabona gusama niyo mpamvu usabwa gukoresha bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro bukoroheye.

Muganga ashobora kuguha imiti ya progesterone mu kukurinda ko hari indi nda yavamo.
Ikindi kandi ugomba kubanza gukira haba mu mubiri no mu bitekerezo. Na rimwe ntuzumve ko hari uruhare wagize mu gutuma inda ivamo kuko ni ibyago bidateguza. Igihe rero wamaze kubyakira kandi wumva ufite akabaraga nta kikubuza kongera gusama.

Mbere yo kongera gusama, banza wiyakire

Ese gukuramo inda biririndwa? 

Muri rusange gukuramo inda birizana, bivuzeko utabona uko ubyirinda. Icyakora iyo biterwa n’uburwayi ufite iyo buvuwe ikibazo kiracyemuka.