Gukurira umwana (Imihango nyuma yo kubyara) menya byinshi bibyerekeye

0
21276

Wari umaze amezi icyenda utwite, none urabyaye. Nyuma yo kubyara hakurikiraho gusubira mu bihe nk’ibyo wahozemo harimo no kujya mu mihango. Imihango ibanza nyuma yo kubyara, yitwa gukurira umwana ntabwo izira igihe kimwe ku bagore bose. Hari abakurira umwana nyuma y’ukwezi nkuko hari n’abirenza umwaka bataramukurira.

Ibi bitera kwibaza uti ese sinshobora gusama nanone umwana atarakura? Hano twaguteguriye inkuru ikumara amatsiko ku bibaho nyuma yo kubyara.

 

Ese nshobora gukurira umwana ryari?

Ubusanzwe nkuko abahanga mu kuvura abagore (gynaecologist) babivuga, gukurira umwana biba hagati y’ibyumweru 6 na 8 nyuma yo kubyara. Gusa bigendera cyane ku buryo wonsamo umwana wawe kuko prolactin ariwo musemburo ugenga ikorwa ry’amashereka utuma utajya mu gihe cy’uburumbuke kandi ntiwajya mu mihango hatabanjeho igihe cy’uburumbuke.

Bivuzeko mu gihe wonsa umwana neza kandi kenshi ushobora kumara igihe kinini utarakurira umwana mu gihe utamwonsa we amukurira vuba.

Iyo noneho uvanga konsa no kumuha amata, niho usanga haza uturaso ducye cyane, ariko nyine iba ari imihango nayo.

Gusa abagore bose ntibateye kimwe hari igihe waba unonsa neza ukamukurira vuba cyangwa se waba utamwonsa nabwo ugatinda kumukurira byose biva ku mikorere y’umubiri wawe. 

Konsa bigufasha kuboneza urubyaro

Nshobora gusama ntarakurira umwana?

 

Nkuko hejuru tumaze kubibona kugirango ukurire umwana bisaba ko habanza kubaho igihe cy’uburumbuke noneho rya gi ryakuze ritahura n’intangangabo hakabona kuza imihango.

Mu yandi magambo, niba ubonye imihango, menya ko wari kuba warasamye iyo ukora imibonano mu minsi 14 ishize kuko imihango iza hashize iminsi 14 ugize igihe cy’uburumbuke (ushaka kumenya uko babara ibyerekeye uburumbuke wakanda hano).

Hari abagore bavuga ko batajya babona imihango ahubwo bibera aho bakabona baratwite, bivuze ko kuri bo gukurira umwana bitajya bibaho. Abavuga ko batwaye inda bakiri ku kiriri nabo biba bivuze ko batigeze bakurira umwana ahubwo bakoze imibonano bigahura n’uburumbuke bwa mbere nyuma yo kubyara.

Ese nyuma yo kubyara imihango iba imeze ite?

Ku bagore bamwe nyuma yo kubyara imihango ya mbere nyuma yo kubyara ntibarya kandi iza ari micyeya. Gusa ku bagore bagize ikibazo nyuma yo kubyara nka endometriosis (ibi bishobora guterwa no kubyara ibigomba gusohoka byose ntibishire), imihango iza ibabaza cyane kandi ikaba ari na myinshi. Aha ushobora no kubona ibindi bimenyetso byerekana ko ugiye kujya mu mihango birimo gutumba, umunabi no kubangamirwa mu kiziba cy’inda.

Namenya nte ko hari ikitagenda neza?

Kenshi nyuma yo kubyara, imihango iza iba ibabaza buhoro kandi no kuba yaza ari myinshi kuruta mbere utarasama nta kibazo biteye. Gusa hari ibiba bikabije bisaba ko wareba muganga. Twavugamo:

  • Imihango myinshi kandi ibabaza cyane mu gihe cy’amezi arenze 3 (inshuro eshatu, si amezi atatu uva)
  • Kutabona imihango na bucye na nyuma yo gukura umwana ku ibere (kumucutsa)
  • Imihango ikabije kutaba kuri gahunda (hamwe ikaza vuba cyane ahandi igatinda cyane), ni ukuvuga mu gihe ushobora kugira ukwezi kw’iminsi nka 21 ubundi ikaba 35, …
  • Kuzana amaraso asa umutuku ucyeye nyuma y’umunsi wa 3 ubyaye (ubusanzwe biba ari umutuku wijimye)

Dusoza

Ni byiza kwirinda kubyara indahekana kandi ukanagira igihe gihagije cyo kuruhuka gutwita. Niyo mpamvu nyuma yo kubyara usabwa kwitondera uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina kuko isaha n’isaha uba ushobora kuba wakongera ugasama.

Wakoresha uburyo bunyuranye bwo kuboneza urubyaro bwaba ubukoresha imisemburo cyangwa ubudakoresha imisemburo, ukareba ubukunogeye wowe n’uwo mwashakanye.

Soma hano kuboneza urubyaro nta misemburo

Soma hano kuboneza urubyaro ukoresheje imisemburo