Akamaro ko gupfumbatana

2
7951

Nubwo abantu benshi babikora kenshi batabizi, gupfumbatana kimwe no guhoberana cyane ni ingenzi cyane ku buzima, kuko byongerera cg bikarinda umubiri ibi bikurikira;

  1. Bigabanya ibyago byo kwandura indwara z’umutima
  2. Byongerera ubwonko ubushobozi bwo kwibuka, bikagabanya kwibagirwa.
  3. Byongera imibanire myiza n’ubwumvikane hagati y’abakundana
  4. Bigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije
  5. Bigabanya stress no kwigunga ku buryo bugaragara. Igihe wumva uri wenyine guhobera umuntu mubyumva kimwe bigufasha kumva uruhutse, umerewe neza.
  6. Buriya guhoberana cyane, kimwe no gupfumbatana bituma ubwonko busohora umusemburo witwa oxytocin (soma; ogisitosine), uyu musemburo utuma umubiri umererwa neza ndetse ugatuma wiyumvamo abantu
  7. Kubera umusemburo twavuze ubwonko busohora, guhoberana cyane kimwe no gupfumbatana bigabanya ububabare. Ubutaha niwumva uri kubabara ahantu runaka uzahobere uwo wiyumvamo hejuru y’amasegonda 6 uzumva impinduka mu bubabare bwawe
Guhobera bituma wiyumvamo abantu, bikagabanya ububabare no kwigunga
Guhobera bituma wiyumvamo abantu, bikagabanya ububabare no kwigunga

Kubafite abo bahobera cg bapfumbata twababwira iki, murusheho.

2 COMMENTS

  1. Mwaramutseho neza banditsi neza, nkunda amakuru muduka kuko ari ingirakamaro. Ikinteye kubandikira rero, ni iki:

    Muri iyi minsi mbona mwandika ariko kumenya no gusoma ibyo mwanditse haraho bigera bikagorana.

    Harubwo dusoma tukabona ibyo mwanditse atari ikinyarwanda, ariko atari n’ikirundi. Bigitangira nagize ngo ni ibyo bita FAUTE DE FRAPPE, ariko uko iminsi yicuma mbona ariko bifata indi ntera!

    Mwadufasha mukareba niba byakosoka, bityo gusoma bikarushaho kutworohera no numva neza ibyo mwanditse.

    Murakoze.