Ese iyo muganga agutumye inkari aba agiye gupima iki? 

0
4590
gupima inkari

Ibara, impumuro ndetse n’inshuro ujya kwihagarika ni bimwe mu bimenyetso bishobora kwerekana ko hari ikitagenda neza mu mubiri wawe. Ibyo rero kugirango bigaragare neza nta gushidikanya hifashishwa gupima inkari zawe.

Mu gupima inkari, hifashishwa uburyo 2; hari uburyo bw’ako kanya nawe wakikorera aho ufata agapimisho kabugenewe kaba gakoranye n’umuti upima ukagakoza mu nkari noneho kakaguha ibisubizo. Ubu buryo bumenyerewe cyane iyo upima ko umugore atwite (test de grossesse)

Gupima ko utwite nawe wakagura ukabyikorera

Ubundi buryo ni ugukoresha microscope noneho ibisubizo bikandikwa hagaragazwa icyabonetse.

Ni izihe ndwara zisaba gupima inkari?

Uretse gupima inda tumaze kuvuga, inkari zinapimwa harebwa:

Mbere yo gutanga inkari ngo zipimwe, usabwa kubanza gusukura umutwe w’igitsina ku bagabo, ndetse niba udasiramuye ukabanza gusubura. Ku bagore bisaba kubanza koza mu gitsina n’amazi meza kandi ukanyara watandukanyije cyane ku buryo inkari zitari bukome ku mpande z’igitsina zikaba zaza gutanga ibisubizo bitari byo.

Inkari zipimwa bitarenze iminota 15 zitanzwe keretse iyo hakenewe kubanza kuzihinga (ECBU) cyangwa muganga yagusabye kuzana iz’umunsi wose (icyo gihe aragusobanurira).

Mu nkari bapima mo ibintu byinshi

Rero ntibazagutume ikizami ngo utahane icyo unyaramo uzakizane bucyeye (keretse ufite frigo uri bukibikemo). Ikindi kandi mbere yo gutanga ikizami cy’inkari banza usobanurire muganga ibyo wariye cyangwa wanyoye n’imiti waba uri gufata kugirango ibisubizo bitaza kuba bipfuye.

Mu nkari bapimamo iki? 

  1. Bapima pH. Ubusanzwe iba hagati ya 4.5 na 8.0. iyo irenze 8.0 byerekana ko mu mubiri harimo mikorobe naho iyo biri munsi ya 4.5 byerekana indwara ziterwa n’imikorere mibi y’umubiri
  2. Niba hasanzwemo bilirubin (iboneka mu gasabo k’indurwe) byerekana umwijima urwaye
  3. Niba harimo glucose (ubwoko bw’isukari) byerekana diyabete
  4. Iyo harimo hemoglobin yo mu maraso, byerekana ko umuyoboro w’inkari wakomeretse, cyangwa ufite amaraso macye cyangwa ufite infection
  5. Kubonekamo kwa ketones byerekana diyabete cyangwa indwara ziterwa n’imikorere mibi y’umubiri
  6. Harimo poroteyine bivuze ko umwijima urwaye
  7. Gusangamo insoro z’amaraso byerekana infection cyangwa uburozi
  8. Iyo harimo utubuye byerekana impyiko zirwaye
  9. Gusangamo ibinure biterwa na diyabete.
  10. Urobilinogen igaragaza ko ufite hepatite

Si ibyo gusa bapima ariko nibyo by’ingenzi twavuga. Gusa igihe cyose ugiye kwa muganga bakagusaba ikizami cy’inkari, ujye wibuka kubaza muganga icyo azishakira ndetse n’icyo yasanzemo; ubu ni uburenganzira bwawe. 

Rero wowe zirikana gukurikiza amabwiriza ugomba kubahiriza kugirango ikizami cyawe kize gutanga ibisubizo bizima.