Itabi nicyo gicuruzwa cyonyine gicuruzwa byemewe n’amategeko kandi kigira ingaruka mbi ku buzima.
Musomyi wacu twaguteguriye zimwe mu ngaruka zo gutumura agatabi ndetse nawe wari usanzwe ugatumuraho uburyo wakwifashisha mu kugahagarika.
Ubusanzwe itabi rigira ubwoko busaga 4000 bw’ibinyabutabire aho 50 muri byo bitera kanseri.
Muri byo twavugamo nka:
– Arsenic yakoreshwa mu kwica imbeba
– Ammonia ikoreshwa mu koza imisarane ndetse n’amakaro yo munzu
– Cyanide d’Hydrogene nabwo ni ubundi bwoko bw’uburozi bwica imbeba
– Monoxide de carbone iyi ni mbi cyane kuko yambura ogisijene uturema ngingo dutukura (globules rouge) aritwo dushinzwe kuyigeza ku tundi turema ngingo two mu mubiri
– Nicotine iyi yo akaba ariyo ituma nyiri kurinywa atarivaho.
Aha iyi nicotine ituma ubwonko bukora umusemburo witwa dopamine akaba ariwo utera umuntu kwibeshya ko amerewe neza mu mubiri, bimwe twita “swing”, bityo umubiri nawo ugahora wumva uyishaka.
Ikaba intandaro kurinywa guhora aryifuza kugira amererwe neza (addiction).

Ubusanzwe itabi rikaba rigira ingaruka kuri bimwe mu bice bigize umubiri w’umuntu nkuko tugiye kubibona.
– Umunywi w’itabi ashobora kuzana ishaza mu jisho, bishobora no guteza ubuhumyi.
– Kugira impumuro mbi mu kanywa, kuzana udusebe ku munwa ndetse no ku rurimi
– Kuzana amabara ku ruhu, ibi bikunda kuba ku ntoki cg inzara
– Kuzana iminkanyari ku ruhu, kuko itaba rigabanya umuvuduko w’amaraso mu dutsi tw’uruhu. Uruhu rwabo rusaza vuba kurusha abandi basanzwe.
– Kugira uburwayi mu bihaha, ubushakashatsi bwerekanye ko abantu banywa itabi baba bafite ibyago byinshi byo kwandura kanseri y’ibihaha inshuro 20 zirenga.

– Kunywa itabi bishobora gutera uburwayi bw’umutima; harimo kanseri, umuvuduko w’amaraso, kurwara “arteriosclerosis” (soma: ariteriyosikerozisi); aha udutsi duto dutwara umwuka n’ibitunga umubiri biva ku mutima bijyana mu mubiri hose tuba tutagikora neza.
– Itabi rituma amaraso atembera nabi. Bityo amaraso ntabashe kugera kuri zimwe mu ngingo zigize amaguru cg amaboko; aho bishobora gutuma umurwayi acibwa kimwe mungingo zafashwe nubwo burwayi.
– Itabi rishora kugabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina kubarifata rishobora no gutera ubugumba.

Ese umuti w’itabi ni uwuhe?
Ku muntu ushaka kurireka hari imiti itandukanye ashobora gukoresha, gusa byose bisaba ubushake bwa nyiri ukurinywa ndetse nabandi bamwegereye. Kwiyemeza ubwawe ko ugiye kurireka niyo ntambwe ya mbere, gusa iyo ukomeza kumva urishaka hari imiti yakozwe ifasha kurivaho burundu.
-
Nicorette
Nicorette, ni umuti ufasha umuntu kureka itabi. Uboneka mu buryo butandukanye; twavuga nka shikirete (chewing gum), udupira bomeka ku mubiri (skin patches), ndetse nuwo bapuriza mu mazuru (nasal spray).
-
Bupropion
Uyu muti witabazwa mu kuvura kwiheba gukabije (depression), gusa ufasha na bantu bashaka guhagarika itabi kurireka burundu. Uyu muti wo ucuruzwa witwa Zyban
-
Varenicline
Varenicline nayo ifasha abantu kurireka. Ikora ku bwonko ihagarika ubushake umuntu agira bwo kumva arikeneye.
Icyitonderwa
Itabi kandi rigira ingaruka nyinshi no kubatarinywa, mu gihe wegeranye cg ubana n’umunywi waryo, ubushakashatsi bwerekanye ko iyo wegeranye n’umuntu unywa itabi muri metero 1 winjiza mu mubiri nicotine ikubye 2, ubwo burozi kandi nibwo bujya mu turema ngingo dutukura two mu maraso (globules rouge). Nicotine rero ibuza utwo turema ngingo gufata oxygene bityo ibice byinshi by’umubiri nk’amaso n’amaguru bikaba byabura oxygene ariho hava ubuhumyi, cg gukata ibice bimwe by’umubiri

Icyo uvuga: Mutugezaho ibintu by’ubwenge kdi bikenewe turabakunda ese iyo miti yo kureka itabi haraho iboneka hano mu Rwanda? haba hari ubuhamya bwa’abariretse bifashishije iyo miti mwatubwiye murakoze.
Comment: turi muri uganda. Turabakunda cyane! Iyo miti iboneka hehe muri u ganda? Mbese ntihenze? Murakoze