Menya byinshi ku ndwara y’ibiheri byo mu maso cg se ibishishi

0
13116
ibiheri byo mu maso

Ibiheri byo mu maso, indwara benshi bakunda kwita ibishishi (acne vulgaris) ni indwara ikunze kwibasira uruhu, aho itera gufungana k’utwenge duto tw’uruhu (tumwe ubona tuba turimo ubwoya) ndetse n’imvubura zisohora amavuta yo ku ruhu. Akenshi utu twenge twifunga bitewe n’uturemangingo tw’uruhu twapfuye ntitubashe gusohoka ndetse n’amavuta menshi aba asohoka mu ruhu.

Ibi biheri bishobora kuza biherekejwe no kubyimbirwa cg se kutabyimbirwa cg bikaba byaza byose bivanze, akenshi ibi biheri biza mu maso, gusa bishobora kuza mu mugongo cg se mu gatuza.

Akenshi iyi ndwara abo yibasira, ibatera kutigirira icyizere, kumva ko ari babi no gutinya kujya mu bandi.

Ni iki gitera ibiheri byo mu maso?

Ibiheri byo mu maso cg se ibishishi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, gusa akenshi, ku bantu barenga 80% biterwa n’akoko (bivuze ko bituruka ku miryango)

Izindi mpamvu z’ingenzi zibitera harimo;

  • Ikorwa ku rugero ruri hejuru rw’amavuta yoroshya uruhu (sebum)
  • Bagiteri zizwi nka, Propionibacterium acnes ubusanzwe ziba ku ruhu, gusa iyo zibaye nyinshi byatera ibishishi.
  • Gufungana k’utwenge tw’uruhu
  • Kwiyongera kw’imisemburo nka testosterone, cyane cyane mu gihe cy’ubugimbi (guhera ku myaka 15) mu bitsina byombi.

Hari impamvu zindi zikunze kuvugwa na bamwe ariko bitaragarara neza uburyo zishobora gutera ibi biheri; izo ni kunywa itabi, kujya ku zuba kenshi, kuba udafite isuku ndetse n’ibyo urya.

Ibimenyetso n’ibiranga indwara y’ibiheri byo mu maso

Iyi ndwara akenshi igaragazwa n’ibiheri bibyimbye, bishobora kuzana amazi cg se bikaba byumye, hari n’igihe bizamo amashyira.

Mu gihe urwaye ibiheri byo mu maso ntugomba kubimena kuko kubimena bisiga amabara mu maso
Nubwo benshi babirwaye, bakunda kumena ibi biheri nyamara si byiza, kuko bisiga amabara ku ruhu nyuma yo gukira. Ibyiza ni ukubyihorera

Bishobora kuza biryana cg se wumva wabishima cyane. Ahanini bikunze kuza mu bice bibonekamo utwenge tw’ubwoya twinshi, nko mu maso, mu mugongo no mu gatuza.

Ni gacye (nubwo bijya bibaho), ibi biheri bishobora kwibasira umubiri wose, bikagaragazwa n’ibimenyetso birimo umuriro, biba byahindutse indi ndwara yitwa acne fulminans. Iyo ibi biheri biza ari binini cyane biherekejwe n’umuriro, iyi ndwara yo yitwa acne conglobata.

Indwara y’ibiheri byinshi biza mu maso (acne vulgaris), iri mu ndwara zibasira umubare munini w’abantu cyane cyane abakibyiruka. Uko ugenda ukura niko bigenda bigabanuka, bikaba byanagenda.

Uko iyi ndwara isuzumwa

Indwara y’ibiheri byinshi mu maso iravurwa igakira, iyo wivuje neza. Mu kuyivura, muganga w’indwara z’uruhu areba icyateye iyi ndwara akaba aricyo avura.

Hari igihe biba ngombwa hakaba hanakorwa ibizamini bya laboratwari.

Bitewe n’ibimenyetso bitandukanye ugaragaza, ndetse n’urwego ibiheri byawe bigezeho uhabwa imiti itandukanye.

Imiti ikoreshwa mu kuvura ibi biheri

Akenshi hakoreshwa imiti ikurikira, mu gihe ibiheri byawe byatewe na bagiteri za Propionibacterium acne vulgaris zabaye nyinshi:

  • Imiti yo kwisiga mu maso ya retinoid (urugero ni tretinoin, n’indi)
Acnesol ni umwe mu miti ikoreshwa cyane mu kuvura ibiheri byo mu maso
  • Iya antibiyotike (ikoreshwa cyane ni tetracycline, doxycycline, clindamycin, erythromycin, n’indi.)
  • Imiti yongera cg igabanya imisemburo (urugero; ethinyl estradiol, cg se ivanze n’indi nka levomefolate n’indi)
  • Iyindi nka benzoyl peroxide
Benzoyl peroxide, umwe mu miti ikoreshwa mu kuvura ibiheri byo mu maso

Iyi miti yose uyifata ari uko wayandikiwe na muganga w’indwara z’uruhu. Kuyifata utayandikiwe bishobora kugutera ibindi bibazo bikomeye.

Mbere yo gukoresha umuti uwo ariwo wose banza ugishe inama umuhanga mu by’imiti cg se farumasiye.

Ibindi wakora mu gihe urwaye ibiheri byo mu maso

Uretse imiti, hari ibindi byagufasha mu gihe urwaye indwara y’ibiheri byinshi mu maso, harimo kurya ibibonekamo amavuta macye no kwirinda ibyo kurya bikaranze cyane.

Hari ubundi buryo bukoreshwa harimo kubagwa, guterwa imiti y’inshinge no gukuraho ibyo biheri hakoreshejwe indi miti.

Byose ushobora kubibaza muganga wawe, igihe ugiye kwivuza.