Ibimenyetso byakwereka ko umuvuduko w’amaraso wawe uri hasi

0
9096
Ibimenyetso by'umuvuduko mucye w'amaraso

Nubwo benshi bakunze kuvuga cyane ku muvuduko ukabije w’amaraso (high blood pressure), ariko niyo amaraso atembera gacye (low blood pressure) bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri.

Igihe amaraso atemberera ku rugero rwa 140/90 mmHg bivugwa ko umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane (high blood pressure cg hypertension), iyo umuvuduko uri munsi ya 90/60 mmHg bivugwa ko ari mucye cyane (low blood pressure cg hypotension).

Kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso bishobora kubaho rimwe na rimwe, ntibigire icyo bitwara, nko mu gihe wicaye cg uryamye cg se ku bantu bamwe guhagarara igihe kirekire.

Gusa hari igihe umuvuduko mucye w’amaraso (hypotension), ushobora kumara igihe kirekire bikaba byanateza akandi kaga ku buzima bwawe. Kuba utwite, gutakaza amaraso cyane nk’igihe wakomeretse, amaraso atembera nabi bitewe n’indwara z’umutima, gucika intege bitewe n’umwuma, kuba wiyiriza ugamije gutakaza ibiro, ikibazo mu misemburo yawe nk’igihe urwaye diyabete, thyroid cg indi ndwara yibasira imisemburo, infection zimwe na zimwe ndetse na shock yakwibasira umubiri ni bimwe mu bishobora gutuma ugira umuvuduko mucye w’amaraso.

Umuvuduko mucye w’amaraso utangira kuvugwa igihe ibipimo biri hasi ya 90/60 mmHg

Guhorana amaraso atembera gahoro si byiza, kuko bituma ibice bitandukanye by’umubiri bitagerwaho n’umwuka mwiza wa oxygen, bikaba byatera kuzungera, kubura ubwenge no kwikubita hasi.

Dore bimwe mu bimenyetso n’ibyakwereka ko umuvuduko w’amaraso uri hasi cyane

Ibimenyetso n’ibiranga umuvuduko mucye w’amaraso

  1. Kuzungera cyane

Kuzungera cg kubona ibintu byose bizenguruka ni kimwe mu bimenyetso bikomeye by’umuvuduko mucye w’amaraso. Iyo amaraso atabasha gutembera neza uko bikwiye mu bwonko, bituma umwuka mwiza wa oxygen utabasha kuhagera, nuko bigatuma uzengera.

Iyo umuvuduko ukabije kuba mucye cyane ushobora no kwikubita hasi.

  1. Umutima uteragura cyane

Niba wumva umutima wawe uteragura cyane, bishobora kuba biterwa nuko umuvuduko w’amaraso wagabanutse cyane.

Mu gihe amaraso adatembera neza uko bikwiye, bituma umutima uteragura cyane, kugira ngo ubashe kohereza amaraso uko bikwiye.

Bishobora no gutuma uhumeka insigane, ukabira ibyuya kubera ubushyuhe bwiyongereye mu mubiri.

Igihe cyose uzabona impinduka mu miterere y’umutima, ni ngombwa kwivuza hakiri kare.

  1. Kumva unaniwe cyane

Mu gihe ufite umuvuduko mucye w’amaraso, bishobora gutera kumva nta ntege ufite, ugahorana umunaniro. Mu gihe amaraso atembera, kuko ajyana umwuka mwiza n’intungamubiri, iyo adatembera mu buryo bukwiye bigira ingaruka ku mbaraga z’umubiri.

Niba uhorana umunaniro udashira ni ikimenyetso ko ugomba kugana kwa muganga ukisuzumisha neza.

  1. Inyota idasanzwe

Mu gihe uhorana inyota idasanzwe, ni ikimenyetso ko umubiri wibasiwe n’umwuma, bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka.

Inyota idasanzwe ni uburyo umubiri ukoresha mu kukubwira ko ugomba kongera amazi mu maraso yawe, mu kugerageza kuzamura umuvuduko w’amaraso.

Nubwo bwose, inyota cg umwuma mu mubiri bidasobanura buri gihe umuvuduko mucye w’amaraso, kuko hari ibindi byinshi bishobora gutera umwuma. Gusa ugomba kureba neza, niba atari yo mpamvu ufite inyota idasanzwe.

  1. Kureba ibicyezicyezi

Kureba ibicyezicyezi ni ikimenyetso cy’umuvuduko mucye w’amaraso.

Kubura umwuka uhagije ndetse n’amaraso bitewe no kugabanuka cyane k’umuvuduko w’amaraso bigira ingaruka ku maso, ugatangira kureba ibicyezicyezi.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso by’umuvuduko mucye w’amaraso ugomba kwitondera, mu gihe ubibonye ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

Bimwe mu byagufasha kwirinda umuvuduko mucye w’amaraso

  • Niba uhorana ibi bibazo, ushobora kubaza muganga wawe niba utakongera urugero rw’umunyu ufata, kuko umunyu ufasha mu kongera umuvuduko w’amaraso
  • Kunywa amazi ahagije mu rwego rwo kwirinda umuvuduko mucye w’amaraso waterwa n’umwuma.
  • Ugomba kwirinda guhaguruka wihuta mu gihe wari uryamye cg umaze umwanya wicaye.
  • Kurya ibiryo bikungahaye cyane kuri vitamin B12 na folic acid mu rwego rwo kwirinda kubura amaraso
  • Gukora imyitozo ngorora mubiri kenshi kuko ifasha amaraso gutembera neza
  • Irinde kunywa itabi n’inzoga cyane, kuko bituma amaraso atembera nabi
  • Mu gihe wicaye ni byiza kwirinda gusobekeranya amaguru.
  • Ku bagore batwite, niba ufite ikibazo cy’umuvuduko mucye w’amaraso, ni ngombwa kugisha inama muganga uburyo wakongera umuvuduko w’amaraso.