Ibyo kurya byafasha umugore kugira ubushake bw’imibonano no kurangiza vuba

0
17935
Kurangiza

Mu myaka yatambutse wasangaga abagore barabaye ba nyirandarwemeye ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina aho wasangaga bameze nk’igikoresho cyo kurangiza k’umugabo.

Nyamara uko iterambere rigenda riza ndetse n’abantu bakajijuka, ubu imibonano mpuzabitsina ntikiri igikorwa cyo gushimisha umugabo gusa. Ahubwo ni igikorwa ngirana, bivuze ko ari umugore n’umugabo bose baba bagomba kunezezwa no kuryoherwa nayo.

Nubwo bimeze gutyo ariko usanga hakiriho abagore batarumva icyanga cy’imibonano ndetse ugasanga umugore abyaye 2 cg 4 ndetse ataramenya ngo ni gute umugore arangiza.

Ibi uretse kuba bishobora guterwa n’uburyo imibonano itegurwa n’uko ikorwa, bishobora no guturuka ku mirire y’umugore. Ku buryo ushobora gusanga mu buzima bwe atarumva na rimwe afite ubushake bwo gukora imibonano.

Muri iyi nkuru, twaguteguriye amafunguro anyuranye umugore yafungura bityo bikamwongerera ubushake bwo gukora imibonano ndetse bikanamufasha kumva uburyohe bwayo, no kurangiza.

Amafunguro yafasha umugore kurangiza no kwugira ubushake

  1. Amagi

Nubwo akenshi tuzi yuko amagi abereyeho kuduha poroteyine twifuza nyamara si aho honyine agarukira. Kuba akungahaye kuri poroteyine bituma umubiri wawe ugira ingufu zihagije mu gikorwa cy’imibonano. Ikindi kandi ni uko mu magi dusangamo ikinyabutabire cyitwa choline, kikaba gituma umubiri ukora nitric oxide ihagije ikaba ituma amaraso aba menshi mu myanya ndangagitsina cyane cyane kuri rugongo, kandi uko ibyimba niko ubushake buzamuka.

Iyi choline kandi ituma hakorwa acetylcholine ikaba ihuza ubwonko n’igitsina, muri macye niyo ituma ibyo ureba cyangwa ukora biganisha ku mibonano byongera ubushake bigafasha kurangiza no kuryoherwa. Mu magi kandi harimo vitamin B5 na B6 zose zihangana na stress zikaringaniza igipimo cy’imisemburo. Ibi byose bifasha mu kurangiza.

Amagi 2 ku munsi atogosheje, yagufasha.

  1. Urusenda

Uko ruryana, niko ruba rwiza mu gutera ubushake. Urusenda rufasha umubiri mu gukorana ingufu, rugatuma ubira ibyuya, ibi bituma umutima uterana ingufu nuko ugasanga imitsi yareze. Bigaragarira ahanini ku mitsi y’amaboko n’iminwa igasa n’ibyimbye nyamara ntibigarukira aho kuko binatuma imishino ibyimba, bikongera ubushake bwo gukora imibonano.

Gusa wirinde kurufata n’intoki mu gihe uteganya kuza gukorakorana n’uwo mukorana imibonano kandi niba ujya ugira uburwayi bw’igifu uyu si umuti wawe.

  1. Ibinyamavuta

Ibinyamavuta tuvuga hano ni ibyokurya byose bigira amavuta muri byo by’umwihariko ubunyobwa mu bwoko bwabwo bwose, ndetse no gutekesha amavuta ava mu bimera (vegetable oil) gusa ukareba niba ayo mavuta arimo vitamini E.

Ayo mavuta atuma umubiri ugira ubushyuhe nuko ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bukiyongera kandi no kurangiza bikaza koroha. Hari ababiteramo urwenya ngo abantu banini barangiza vuba ugereranyije n’abagore bananutse, nibyo koko kuko ubwinshi bw’ibinure butera ubushyuhe kwiyongera.

  1. Epinari

Epinari, ziri mu mboga nkeya wasangamo umunyungugu wa manganeze. Uyu munyu ngugu mu kamaro kawo harimo gutuma hakorwa umusemburo wa estrogen uhagije ku mugore. Harimo kandi na Magnesium ikaba ifasha mu ikorwa ry’imisemburo-gore.

Muri epinari kandi harimo zinc, iyi ikaba ituma hagabanuka ikorwa rya prolactin, iyi prolactin iyo ibaye nyinshi ituma ubushake bugabanuka. Niyo mpamvu ku mugore wonsa atari byiza kurya epinari nyinshi kuko byagabanya amashereka.

  1. Ubuki

Mu buki dusangamo umunyungugu wa Bore uyu ukaba umunyungugu utuma hakorwa umusemburo wa testosterone uhagije uyu ukaba ufasha mu kugira ubushake bw’imibonano no kurangiza byoroshye haba ku mugabo n’umugore.

Iyi bore kandi ituma umubiri ukora ukanakoresha estrogen.

Ushobora kurya ubuki gusa cyangwa ukabuvanga mu cyayi, bikaba akarusho icyo cyayi kirimo Umwenya na tangawizi.

  1. Chocolat yirabura

Iyi shokola ibamo ikinyabutabire cyitwa phenethylamine, kikaba gituma umubiri uruhuka, wishima ndetse ugasohora n’uburozi. Si ibyo gusa kuko ituma hakorwa umusemburo wa serotonin, ukaba umusemburo wongera akanyamuneza, ukagabanya stress ndetse ukongera ingufu mu gikorwa. Si ukuzongera gusa kuko unafasha mu kurangiza bitagoranye ndetse ugatuma amaraso atembera vuba akaba menshi mu gitsina ari byo bituma iruba rizamuka.

Ntabwo twabivuga byose mu nkuru imwe, gusa ibi ni bimwe mu byo kurya by’ingenzi umugore wabuze ubushake bw’imibonano cyangwa utajya urangiza yakoresha bikaba byamwongerera ubushake n’ibyishimo.

Ibi iyo bitagize icyo bitanga wegera abaganga bakagufasha.