Ibyo kurya byongerera umwana ingufu ukwiye kwibandaho

0
23610

Umwana iyo atangiye gushaka kwiyubura, kwicara, gukambakamba, guhaguruka no kugenda nta kabuza aba akoresha ingufu. Izo ngufu rero nta handi ziba zigomba guturuka ni mu byo kurya ahabwa.

Mu myaka 5 ya mbere umwana aba akura vuba vuba haba mu gihagararo no mu bwenge, kandi imirire ye iba ikwiye gutandukana n’iy’abantu bakuru.

Biragoye kuvuga ngo umwana muto akeneye ingufu zingana gute ku munsi kuko biterwa n’impamvu zinyuranye harimo ibiro afite, uko angana, appetit agira mu kurya, ndetse no kuba ashabutse cyangwa adashabutse.

Icyakora muri rusange wabipima gutya:

  • Mbere y’amezi 6 abana bakeneye byibuze 95kcal ugakuba n’ibiro afite
  • Hagati y’amezi 6 na 12 aba akeneye byibuze 75kcal ugakuba n’ibiro afite
  • Hagati y’umwaka n’imyaka 3 aba akeneye byibuze 980kcal ku munsi (hano ntabwo ukuba n’ibiro).

Mbere y’amezi 6 ingufu umwana akoresha zituruka mu mashereka gusa cyangwa amata ahabwa asimbura amashereka.

Soma byinshi ku mikurire y’umwana kuva avutse kugeza yujuje umwaka https://umutihealth.com/imikurire-y-umwana/

Hagati y’amezi 6 na 12 akomeza gukura ingufu mu mashereka ndetse akongererwa n’ibindi nk’amata n’ibyokurya by’ifashabere.

Hejuru y’umwaka rero amashereka cyangwa amata nta ngufu zihagije biba bikimuha ahubwo ingufu azikura mu byo kurya ahabwa.

Ibyo kurya byongera ingufu ku mwana

Aho gushyira ingufu mu kumenya igipimo umwana akeneye ahubwo wowe shyira ingufu mu guha umwana wawe ifunguro rinyuranye kandi wibande ku bikurikira

  1. Ibinyasukari

Ibi iyo bigeze mu mubiri bihindukamo isukari yo mu bwoko bwa glucose ikaba isukari yorohera umubiri kuyihinduramo ingufu. Ibyo kurya wayisangamo harimo imineke, ibishyimbo, amakaroni n’ibindi bikomoka ku ngano, umuceri, amasaka n’ibigori n’ibindi binyampeke (abifungura nk’igikoma).

Byibuze kuri buri funguro ntihakabureho kimwe mu byo tuvuze

  1. Poroteyine

Poroteyine nazo ni ingenzi mu gufasha umwana gukura neza no kugira ingufu. Amafunguro abonekamo poroteyine twavuga inyama cyane cyane z’inkoko, amafi, amagi, n’ibishyimbo.

Ibi ubimuhe rimwe cyangwa 2 ku munsi.

  1. Isukari

Umubiri wacu ukenera isukari kuko niyo ibyara ingufu. Bitandukanye n’ibinyasukari ahubwo hano haravugwa isukari iboneka mu mbuto. Si ya sukari yo mu ruganda kuko yo si nziza ku mwana. Iyi sukari iboneka mu mbuto zinyuranye nk’amacunga, ibinyomoro, intababara, inanasi, amapapayi n’izindi mbuto zinyuranye. Gusa hano ukibuka ko umwana utarageza umwaka atari byiza kumuha amacunga.

Umwana aba agomba guhabwa imbuto mbere ya buri funguro ndetse byibuze akazirya inshuro 5 ku munsi.

  1. Ibinyamavuta

Ibinyamavuta nabyo iyo bigeze mu mubiri ubihinduramo ingufu. Bitandukanye no ku bantu bakuru, abana bakenera ko ingufu bakoresha 40% zituruka ku binyamavuta gusa ni ingenzi gutekereza ku binure byiza by’umwimerere bitanyuze mu nganda.

Muri byo twavuga amagi, ibirunge, amata, inyama amafi na avoka.

Byibuze kimwe muri byo nticyagakwiye kubura kuri buri funguro. Amata ashobora yo kuyanywa kugeza ku nshuro 3 ku munsi.

Muri macye

Nkuko tumaze kubibona rero amafunguro yaha umwana ingufu aranyuranye kandi ari mu byiciro bitandukanye.

Gusa aya mafunguro ugiye uyibandaho buri munsi umwana wawe yakura afite ingufu zihagije kandi iyo zihagije n’ubwonko bwe bukora neza. Ayo mafunguro ni:

  • Igikoma
  • Imineke
  • Amata
  • Amagi
  • Amafi
  • Ibirayi
  • Avoka
  • Imbuto