Igihe n’uburyo bwiza bwo gusukura telefoni yawe muri iki gihe cya coronavirusi

0
7118
Mikorobi (harimo na virusi) zishobora kuguma kuri telefoni kandi zikaba zatindaho

Telefoni yawe ishobora kuba indiri ikomeye ya mikorobe; yaba bagiteri, virusi n’imiyege.

  • Muri iki igihe cy’icyorezo cya Covid-19, ni ingenzi cyane gusukura ibikoresho ukunda gukoraho kenshi. Hamwe mu hantu dukora cyane kandi kenshi ni kuri telefoni zacu.
  • Ikirahuri cya telefoni gishobora kuba indiri ikomeye cyane ya mikorobi, gusa ushobora gukoresha udutambaro dusukura mu gukuraho izo mikorobi.

Muri iyi minsi, aho icyorezo COVID-19 kiri kuyogoza isi yose muri rusange, kugeza ubu nta rukingo/umuti biraboneka, ariko uburyo bwo kuyirinda nko gukaraba intoki, kuguma mu rugo, kwirinda kujya ahari abantu benshi, ndetse no kugirira isuku ibintu ukunda gukoraho cyane.

Abantu benshi ntibakunze gutekereza kuri telefoni zabo ngendanwa (smartphone) ko zishobora kuba indiri ya mikorobi nyinshi, harimo na coronavirusi.

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bwerekana ko telefoni dukoresha kenshi burya zishobora kuba zuzuyeho mikorobi nyinshi; harimo na coronavirus ishobora kumara igihe kinini kigera ku masaha 8 iri ku birahuri bya telefoni.

Soma hano Hamwe mu hantu haba mikorobi nyinshi kubera kutahitaho n’uburyo bwo kuzirwanya

Uburyo ushobora kuyisukura

Niba gukaraba intoki ubikora kenshi, ariko ukaba ukunze gufata telefoni yawe yo utayisukuye, ntacyo byaba bimaze kuko n’ubundi birangira wongeye gufata mikorobi warwanyaga.

Na telefoni yawe ni ngombwa kuyisukura.

Uti wabigenza ute?

  1. Hari udutambaro tw’isuku (wipes) dusa nk’udutose ushobora kugura muri supermarket zitandukanye (ukareba izibonekamo 70% z’alukolo cg isopropyl alcohol)
  2. Hari telefoni zimwe zizana n’imiti yazo isukura, ushobora gukoresha iyo cg ukabaza aho wawukura.
  3. Ushobora gufata agatambaro gasukuye ukagasukaho alukolo; kadatose cyane, ukagakoresha uhanagura telefoni yawe.

Ugomba kuyisukura inshuro zingahe?

Telefoni yawe ishobora kujyaho mikorobi, nko mu gihe hari uwitsamuye cg akoroye iruhande rwayo. Utwo dutonyanga duto dushobora kugumaho igihe kirekire. Twaba turimo virusi, birumvikana ko kwandura byakoroha.

Ni byiza gusukura telefoni kenshi bitewe n’aho uyishyira niba hasa neza cg handuye

Ni ngombwa mu gihe cyose uri iruhande rw’ukoroye cg witsamuye mu gihe ukaraba intoki kwibuka no guhanagura telefoni.

Ariko niba telefoni yawe utayishyira ahantu handuye kenshi, kuyihanagura inshuro 1 cg 2 ku munsi birahagije.

Dukomeze twirinde coronavirus, mu gihe ugaragaje kimwe mu bimenyetso, mbere yo kwihutira kwa muganga, banza uhamagare 114 ubone ubufasha.