Dusobanukirwe gutwita: Igihembwe cya kabiri

0
38773

Gutwita ni igikorwa gitera ishema kandi kinezeza umugore wese n’umugabo we gusa nanone kikaba igihe giteye amatsiko iyo ari inda ya mbere.

Nubwo gutwita biba nyuma y’amasaha atarenga 24 uhereye igihe wakoreye imibonano ariko kugirango ibizami bigaragaze ko utwite bisaba kurindira byibuze iminsi 14 kuko niho umusemburo wa hCG (human chorionic gonadotropin) uba wamaze kuba mwinshi ku buryo hose uhaboneka.

Imikurire y’inda ishyirwa mu byiciro byitwa ibihembwe, bikaba ibihembwe bitatu buri cyose gifite amezi atatu.

Mu nkuru yatambutse twari twavuze imikurire y’umwana uri mu nda kuva umugore asamye kugeza ku mezi atatu, ari cyo gihembwe cya mbere. Wakongera kubisoma hano.

Nkuko twari twabisezeranyije dusoza iyo nkuru, ubu noneho tugiye kurebera hamwe imikurire y’umwana uri mu nda kuva ku mezi 4 kugeza kuri 6, ni ukuvuga igihembwe cya 2 tunavuge ku mafunguro nyina agomba kwibandaho.

 

Imikurire y’umwana uri mu nda

 

Ukwezi kwa 4

  • Ku kwezi kwa 4 umutima w’umwana ushobora kumva uko utera hifashishijwe doppler.
  • Noneho intoki n’amano biba bigaragara neza.
  • Ibitsike, ingohi, imisatsi n’inzara bitangira kumera.
  • Amagufa atangira kugira ireme ndetse n’amenyo nubwo aba atagaragara atangira gukorwa.
  • Uyu mwana aba ashobora konka igikumwe cye, kwinanura, kwayura no kwituma.
  • Urwungano rw’imyakura rutangira gukora, urwungano rw’imyibarukire n’ imyanya ndangagitsina biba bigaragara noneho ku buryo no muri échographie bakubwira igitsina uzabyara.

 

Ukwezi kwa 5

  • Aha niho utangira kumva umwana yigaragura mu nda, ari byo bavuga ngo inda yatangiye konka. Gusa umwana w’inkwakuzi no ku mezi 4 aba yaratangiye kwinyagambura.
  • Umusatsi ukomeza gukura kandi intugu, umugongo n amatama haba huzuye ibyoya byiza. Ibi byoya birinda umwana kandi benshi bavuka bakibifite bikagenda bishira.
  • Uruhu rwe ruba ruriho ibintu by’umweru bishinzwe kururinda kuba rwakangizwa na rwa ruzi abamo (omniotic fluid). Gusa iyo ari hafi yo kuvuka ruragabanyuka, nubwo avukana ibisigisigi byarwo.

 

Ukwezi kwa 6

  • Uruhu rwe ruba rutukura, rufite iminkanyari kandi imitsi y’amaraso iba igaragara.
  • Amaso aba ashobora gufunguka noneho kandi ikirenge kikagira ishusho azavuka gifite.
  • Ibibera hanze atangira kubyumva kandi urusaku cyangwa ibihinda bituma yinyeganyeza.
  • Uyu mwana aba ashobora gusepfura kandi nyina arabyumva.
  • Uyu mwana mu mpera z’ukwezi kwa 6, ni ukuvuga nyuma yo kuzuza ibyumweru 23, aramutse avutse agashirwa muri couveuse akitabwaho abaho.

 

Intungamubiri usabwa kwitaho cyane

  • Ubutare. Ubutare bugufasha kongera amaraso mu mubiri kandi bukakurinda kugira isereri. Ibyo kurya by’ingenzi uzabusangamo ni ibishyimbo, inyama y’inka, inkoko n’imboga rwatsi zifite icyatsi cyijimye nka dodo n’imbogeri n’isombe kandi bunatangwa nk’ibinini kwa muganga.
  • Kalisiyumu. Haba kuri wowe no ku mwana iyi izafasha amagufa gukomera no kugira ireme. Iboneka mu mata n’ibiyakomokaho, ndetse no mu mboga nka dodo, isombe, imbogeri.
  • Ibinure bya Omega-3.Ibi binure bifasha umubiri gusohora imyanda, biwurinda kanseri zinyuranye n’indwara z’umutima. Tubisanga mu mafi, utubuto twa chia, utubuto twa flax, igifenesi, ibihwagari…
  • Manyeziyumu. Uyu munyungugu nawo ufatiye runini umubiri dore ko uza mu myunyungugu 5 y’ingenzi umubiri wacu ukenera ku bwinshi. Tuwusanga cyane mu mineke, yawurute, ubunyobwa, ibihwagari, imbuto z’ ibihaza, sezame
  • Vitamini D. Ubusanzwe kota akazuba k agasusuruko na kiberinka bituma umubiri ukora iyi vitamini. Ariko tunayisanga mu mata n’ibiyakomokaho, soya, amafi n’umuhondo w’igi. Iyi vitamini ikaba igira uruhare nayo mukomera kw’amagufa no kugira uruhu rucyeye kandi rwiza.
  • Vitamini B9. Iyi vitamini initwa folate cyangwa folic acid iba ingenzi dore ko irinda umwana kuvukana ubusembwa ndetse ikanatuma urwungano rw’imyakura rwe rukora neza. By’umwihariko ku mugore wasamye nyuma yo gukoresha imiti iboneza urubyaro aba ayikeneye ku bwinshi ngo irinde umwana we. Tuyisanga by’umwihariko muri avoka, imbuto, ibishyimbo, imboga nk’amashu, sukumawiki, kandi inatangwa nk’inyongera ku bagore batwite kwa muganga.