Dusobanukirwe gutwita: Igihembwe cya mbere

0
45850
Gutwita igihembwe cya mbere

Gutwita ni igikorwa gitera ishema kandi kinezeza umugore wese n’umugabo we gusa nanone kikaba igihe giteye amatsiko iyo ari inda ya mbere.

Nubwo gutwita biba nyuma y’amasaha atarenga 24 uhereye igihe wakoreye imibonano ariko kugirango ibizami bigaragaze ko utwite bisaba kurindira byibuze iminsi 14 kuko niho umusemburo wa hCG (human chorionic gonadotropin) uba wamaze kuba mwinshi ku buryo hose uhaboneka.

Imikurire y’inda ishyirwa mu byiciro byitwa ibihembwe, bikaba ibihembwe bitatu buri cyose gifite amezi atatu.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe gutwita igihembwe cya mbere; turebe imikurire y’umwana uri mu nda, kuva umugore asamye kugeza inda igize amezi 3 tunavuge ku mafunguro y’ingenzi usabwa kwitaho.

Gutwita igihembwe cya mbere: Imikurire y’umwana

Ukwezi kwa 1

Uku kwezi gutangira ugisama. Kubanzirizwa no guhura kw’intangangabo n’intangangore, ibi bikurikirwa no gufatisha inda aho izakurira mu mura.

  • Aha niho hakorerwa ingobyi umwana azakuriramo nayo ikuzuramo uruzi akuriramo (omniotic fluid). Akamaro k’ingobyi ni ukurinda umwana no kunyuzwamo ibimutunga kugeza avutse
  • Ku munsi wa 21 umutima utangira gutera, ku muvuduko w’inshuro 65 ku munota.
  • Muri uku kwezi kandi ahazaba amaso hatangira kwirema, umunwa, umuhogo n’imiyoboro y’amaraso nabyo bigatangira gukorwa.

Ukwezi kwa mbere kurangira umwana angana n’urutete rw’umuceri.

Ukwezi kwa 2

  • Muri uku kwezi ibice byo mu maso bikomeza gukorwa.
  • Amatwi atangira kugaragara kandi ibice bizabamo amaboko n’amaguru nabyo bitangira kuboneka.
  • Intoki n’amano birakorwa kandi noneho amaso aba agaragara.
  • Muri uku kwezi niho ubwonko, urutirigongo n’ibice bishamikiyeho bitangira gukorwa. Urwungano ngogozi n’imyakura birakorwa kandi amagufa nayo atangira kuremwa.
  • Hano umutwe niwo uba ugaragara cyane kuko uba ari munini cyane ugereranyije n’ibindi bice.

Mu kwezi kwa 2 hagati uba ushobora noneho kumva uko umutima w’umwana utera, ni naho abakuze bamenyera ko umukobwa yasamye, cyane cyane barebeye munsi y’ingoto kuko imitima iba iri gutera ari ibiri.

Ukwezi kwa 3

  • Mu kwezi kwa 3 noneho ibice byose by’amaguru n’amaboko biba byamaze gukorwa hasigaye kugenda bikura.
  • Uyu mwana aba ashobora gufunga no gufungura igipfunsi, anashobora kubumba no kubumbura umunwa.
  • Inzara zitangira gukorwa kandi Amatwi noneho aba agaragara neza
  • Muri uku kwezi niho ibizaba igitsina cy’umwana bitangira gukorwa ariko biba bigoye kuba wamenya niba azaba umukobwa cyangwa umuhungu.
  • Ukwezi kwa 3 gushira ibice byose byamaze gukorwa, urwungano rw’inkari narwo rwatangiye gukora ndetse umwijima uba watangiye gukora indurwe.

Kuko ibice by’umwana byose biba byamaze gukorwa ibyago byo kuba inda yavamo biba byagabanyutse cyane.

Intungamubiri ukeneye mu gihembwe cya mbere

  • Vitamini B9. Banayita kandi acide folique ikaba igira akamaro kanini mu mikurire y’umwana no kumurinda kuzavukana ubumuga n’ubusembwa. Iboneka mu bishyimbo, avoka, imbuto zo mu bwoko bw’amacunga n’indimu, imboga rwatsi, ndetse kwa muganga bayitanga nk’inyongera.
  • Kalisiyumu. Uyu munyungugu ugira uruhare mu ikorwa ry’amagufa no gukomera kwayo. Tuwusanga mu mata n’ibiyakomokaho, imboga rwatsi.
  • Ubutare. Mu kukurinda isereri no gutuma umwana agira amaraso ahagije nawe kandi ayawe ntagire ikibazo. Buboneka mu bishyimbo, inyama, ibyo kurya byo mu nyanja n’imboga.
  • Choline. Iyi izwi nka vitamini B4 ikaba igira uruhare mu mikorere y’ubwonko n’imikaya iboneka mu nyama zitukura n’amagi.
  • Vitamini B12. Iyi tuyisanga mu nyama, inkoko, ibyo mu nyanja n’ibindi biribwa iba yongewemo cyane cyane ibikomoka ku ngano.
  • Ibinure bya Omega-3. Ibi nabyo biboneka mu mafi afite amavuta nka salmon, sardine, no mu tubuto nka flax, chia, ibihwagari, no mu gifenesi.

Mu nkuru zindi tuzakomeza tuvuga ku bindi bihembwe