Igituntu ni iki?
Igituntu ni indwara y’igikatu iterwa na bagiteri yitwa Mycobacterium tuberculosis. Iyi bagiteri yibasira ubusanzwe ibihaha, ariko na none ishobora gukwirakwira mu mubiri inyuze mu maraso no mu yandi matembabuzi, ikaba yakwangiza izindi ngingo nk’impyiko, urutirigongo cg ubwonko.
Abantu bose bafite izi bagiteri mu mubiri siko bahita bakirwara, muri rusange hariho amoko 2 y’igituntu:
Igituntu kitigaragaza (latent tuberculosis) n’ ikigaragaza (active tuberculosis)

- Igituntu kitigaragaza: izi bagiteri zanduza igituntu zishobora kuba mu mubiri w’umuntu zidateye uburwayi; ubwirinzi bw’umubiri burayirwanya bityo bagiteri ikaba mu mubiri isinziriye. Nubwo iyi bagiteri iba iri mu mubiri ndetse nuyifite adashobora kugaragaza ibimenyetso cg kurwara, rimwe na rimwe bitewe n’imiterere y’umuntu ashobora kukirwara iyo ativuje. Ku barwayi b’ubu bwoko bw’igituntu ntago bashobora kwanduza abandi.
- Igituntu kigaragaza: ubu bwoko butangira kugaragara iyo bagiteri zitangiye kwiyongera ku bwinshi mu mubiri ubwirinzi budashoboye kuzihashya, zigenda zikwirakwira kandi zibasira ingingo zitandukanye mu mubiri. Umuntu wibasiwe atangira kurwara no kugaragaza ibimenyetso nyuma y’ibyumweru bicye. Aha aba ashobora no kwanduza abandi iki gituntu cyane cyane abo bamarana igihe.
Iyi ndwara y’igituntu iyo itavuwe ishobora no kwica.
Igituntu cyanduzwa gute?
Igituntu ni indwara yandurira mu mwuka. Ikwirakwizwa mu mwuka n’umuntu wanduye igihe akoroye, yitsamuye cg se avuze. Abandi bashobora kwandura igihe cyose bahumetse uwo mwuka urimo izo bagiteri zacyo.

Ni ibihe bimenyetso by’igituntu?
Ibimenyetso byacyo bikunda kugaragara kenshi ni:
- Inkorora ikabije iri hejuru y’ibyumweru 3
- Gukorora bivanze n’igikororwa cg amaraso
- Kubira ibyuya nijoro
- Gukonja cyane
- Gucika intege cg kumva unaniwe
- Kugira umuriro
- Kubabara mu gituza
- Kubura appetit
- Gutakaza ibiro
Ni bande bafite cyane ibyago byo kwandura?
Ibyago byo kwandura biri hejuru mu:
- Bana bato
- Abakuze cyane
- Abantu bakoresha cyane imiti iterwa mu maraso
- Abari kuvurwa kanseri hakoreshejwe uburyo bwa chemotherapy cg se ubundi bukuraho ubwirinzi bw’umubiri
- Abantu bafite ubwirinzi budakomeye; nk’abanduye SIDA cg abarwayi ba diyabete
- Abantu bamaranye igihe kirekire n’umurwayi wamaze kwandura
Igituntu gipimwa gute?
Hakoreshwa uburyo 2 kwa muganga mu kureba niba urwaye ukirwaye;
Hapimwa uturemangingo tw’uruhu (TB skin test ‘TST’) n’amaraso (TB blood tests), ibi bipimo byose ntibyerekana bwoko ki bw’igituntu ufite.
Iyo bamaze gupima bagasanga waracyanduye hakorwa ibizami byisumbuyeho nko guca mu cyuma (bizwi nka chest x-ray) cg CT scan kugira ngo byemezwe neza icyo urwaye.
Ni gute nakwirinda igituntu?
Bacille Calmette-Guérin (BCG) ni urukingo rw’indwara y’igituntu. Uru rukingo rushobora kugufasha kukirwanya no kucyirinda
Abantu benshi barwaye ikitandura ntibaba bazi ko barwaye, niba ubana n’umuntu cg se ukeka ko yaba akirwaye, mushishikarize kugana kwa muganga hakiri kare.
