Tuesday, May 6, 2025
Home Blog Page 38

Akamaro k’ibigori ku buzima bwacu

0
ibigori

Ibigori (maize cg corn mu cyongereza, maïs mu gifaransa) ni bimwe mu binyampeke biboneka cyane ahantu hose kandi biryoha cyane, bikaba ifunguro ry’ibanze kuri benshi.

Ibigori biribwa mu buryo butandukanye; byokeje, bitogosheje cg se byahinduwe ukundi kimwe n’uko byongerwa mubyo kurya bindi bitandukanye (corn syrup, corn oil, ubugali, igikoma n’ibindi).

Iyo byuzuye (ni ukuvuga bitarahindurwa) biba bikungahaye cyane kuri fibres, vitamin zitandukanye, imyunyungugu n’ibindi bifasha mu gusukura umubiri no gusohora uburozi (antioxidants). Nubwo tumenyereye ko bisa umuhondo, biboneka no mu yandi mabara nk’umutuku, ubururu, move, umweru n’andi.

Biboneka mu mabara atandukanye, gusa intungamubiri zibonekamo zo ni zimwe

Ibigori bikungahaye kuki?

Uretse kuba bibonekamo amazi ahagije, ibigori bibonekamo ibinyamasukari, proteyine n’ibinure ku rugero ruto.

Bibonekamo kandi vitamin A, B na E n’imyunyungugu itandukanye. Kubera bikize cyane kuri fibres, bituma ibigori biba ifunguro ryiza mu gihe urwaye kwituma impatwe cg hemoroyide kimwe na kanseri ifata mu mwoyo.

Ibisukura n’ibisohora uburozi mu mubiri bibonekamo, bifasha mu kurwanya kanseri n’indwara yo kwibagirwa ugeze mu izabukuru (alzheimer’s disease).

Akamaro k’ibigori ku buzima

Isoko y’imbaraga umubiri ukoresha

Ibigori ni ifunguro ry’ibanze ku bantu benshi, bikaba bibonekamo imbaraga (calories) 342 muri garama 100 gusa. Nibyo binyampeke bibonekamo imbaraga nyinshi kurusha ibindi. Niyo mpamvu ifunguro ry’ibigori (kawunga cg se igikoma) biza mu myanya y’imbere mu bifuza kugira imbaraga cg se kongera ibiro no gukomera.

Ibigori bibonekamo vitamin zitandukanye

Bikize cyane kuri vitamin B z’ingenzi nka vitamin B1 y’ingenzi mu mikorere myiza y’imyakura no gufata mu mutwe ndetse na vitamin B3. Kubura iyi vitamin B3 bitera ibibazo bitandukanye by’impiswi, uduheri twinshi ku mubiri bikunze kuboneka cyane mu bantu bafite ikibazo cy’indyo ituzuye.

Bibonekamo kandi vitamin B5 ifasha mu icagagura ry’ibinure, amasukari na proteyine mu mubiri. Ibigori bibonekamo kandi vitamin B9 (cg folic acid) y’ingenzi cyane cyane mu bagore batwite, kuyibura bishobora gutera kubyara umwana ufite ibiro bike cg se ufite ubundi bumuga.

Kurinda indwara z’umutima

Amavuta y’ibigori, nkuko ubushakashatsi bubyerekana agira uruhare runini mu kugabanya urugero rwa cholesterol mu mubiri. Bityo akarinda ibyago byo kwibasirwa n’indwara zitandukanye z’umutima. Arinda imijyana (arteries) y’amaraso kuziba bitewe n’ibinure bishobora kujyamo, bityo bikagabanya umuvuduko w’amaraso, bikarinda n’indwara yo guhagarara k’umutima (heart attack) na stroke.

Kugabanya cholesterol mbi

Amavuta y’ibigori agabanya uburyo umubiri winjiza cholesterol mbi (LDL cholesterol), bityo urugero rwa cholesterol nziza (HDL cholesterol) rukiyongera. Iyo cholesterol nziza yiyongereye, bituma umubiri ubona ubushobozi bwo kwirinda indwara zikomeye z’umutima n’izibasira udutsi duto dutwara amaraso.

Kurinda ibyago byo kurwara hemoroyide na kanseri y’umwoyo

Ibigori bifasha kurinda ibibazo mu rwungano ngogozi birimo kwituma impatwe, hemeroyide ndetse na kanseri y’umwoyo (colorectal cancer). Ibigori bivugwa aha ni ibyuzuye; ni ukuvuga ibitarahindurwa ngo bikurweho agahu k’inyuma, biba bikungahaye cyane kuri fibres kurusha ibyahinduwe. Akaba aribyo bifasha umubiri mu kwirinda izi ndwara zose tuvuze aha.

Kurwanya umuvuduko ukabije w’amaraso na diyabete

Diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension) ni indwara ziterwa ahanini n’imyitwarire yawe, harimo n’ibyo urya. Kurya ibigori bigira uruhare runini mu kugabanya ibimenyetso bya diyabete yo mu bwoko bwa 2, ndetse no kurinda umuvuduko ukabije w’amaraso ahanini bitewe n’ibinyabutabire bya phenolic bibonekamo.

Ibigori ni ingenzi cyane ku barwayi ba diyabete, ahanini bishingiye ku binyabutabire bibonekamo. Bifasha mu kwinjiza n’ikoreshwa ry’umusemburo wa insuline mu mubiri, bikaba byarinda ko ugabanuka cg wiyongera cyane ku barwayi ba diyabete, bikabafasha kubaho ubuzima busanzwe.

Bibonekamo imyunyungugu ikenerwa cyane mu mubiri

Ibigori bikungahaye cyane ku myunyungugu y’ingenzi nka fosifore, manyesiyumu, zinc, ubutare, umuringa na manganese. Byose bifasha mu mikorere myiza y’ibice bitandukanye by’umubiri nk’amagufa, ingirangingo n’uturemangingo dutandukanye.

Ibigori bibonekamo kandi umunyungugu udakunze kuboneka ahandi wa selenium.

Ibyo ugomba kwitondera

Kubera ko bibonekamo urugero ruri hejuru rwa fatty acids (ni ubwoko bw’amavuta), si byiza kubafite ibyago biri hejuru byo kurwara indwara z’umutima. Kubirya cyane bishobora kongera izi ndwara.

Fructose corn syrup yongera umubyibuho ukabije na diyabete
Umushongi uryohera wongerwa mu byo kurya bitandukanye, byaragaragaye ko wongera indwara zikomeye z’umubyibuho ukabije na diyabete

Ibigori bikunze gukoreshwa nk’ibiryoshya ibintu bitandukanye, bihindurwa fructose corn syrup. Uzabisanga mu mishongi cg uruvange rw’ibintu biryohera byinshi bifungwa mu makopo, bikaba ari isoko y’umubyibuho ukabije ndetse n’indwara y’igisukari (diyabete)

 

Waba ujya ubura ibitotsi? Sobanukirwa uko wahangana nabyo utanyoye imiti isinziriza. 

5
kubura ibitotsi
kubura ibitotsi

Kimwe mu bituranga tukanagihuriraho nk’abantu ni uko dukenera gusinzira. Waba ukora amanywa cyangwa ijoro, waba udakora, umubiri wawe kugirango uruhuke neza usabwa gusinzira.

Nyamara muri iyi minsi aho iterambere riri kwiruka vuba nk’umuyaga, usanga amasaha yo gusinzira yarabaye iyanga ndetse twanasinzira ntidusinzire neza.

Ubushakashatsi bwerekana ko umuntu mukuru agomba gusinzira byibuze hagati y’amasaha 7 na 9 kugirango ubutaha aze kubasha gukora neza. Ushobora kuyasinzirira rimwe yose cyangwa ukayacamo ibice bibiri.
Ubusanzwe ukimara kuryama ufite umugambi wo gusinzira ntihakagombye gushira iminota 20 utarasinzira. Waba urwaye indwara yo kubura ibitotsi, waba ufite uburibwe bukubuza gusinzira neza, hari ibyo wakora bigatuma wongera kujya usinzira neza. Hano twaguteguriye ibintu 10 by’ingenzi wakora bikagufasha kugira ibitotsi byiza.

  • Irinde ibifite urumuri mu masaha ya nijoro.

Muri iyi minsi y’iterambere, ubu akazi kamwe gakorerwa kuri mudasobwa, amakuru, umupira na film tubireba kuri televiziyo, ibiganiro byinshi bibera kuri facebook na whatsapp, ugasanga na nijoro niko tumeze. Ikizabikwereka ni uko niyo umuntu agusuye usanga amasaha menshi muyamara mutavugana ahubwo buri wese aba yibereye kuri smartphone ye. Ibi kubikora nijoro bituma ubwonko butamenya ko amasaha yo kuruhuka yageze bityo gusinzira bikaba ikibazo. Si ibyo gusa kuko n’ibitekerezo byawe bizaguma ku biganiro warimo, film warebaga cyangwa akazi wari uri gukora. Ikindi kandi, ahantu ho kuryama hagomba kuba hari urumuri rucye bishoboka, nubwo bamwe ngo batasinzira hatabona, ariko ako ni akamenyero kabi. Umaze kuryama zimya amatara. Ibi nubyirinda mu masaha abanziriza kuryama, uzaba wirinze gusinzira nabi.

Mu buriri uryamye, gabanya urumuri
  • Icyumba cy’uburiri ni icyo kuryamamo gusa.

Niba hari ibyo wari umenyereye gukorera mu buriri, nko kurira mu cyumba, kwigiramo, kuganiriramo umwanya munini, bizatuma umubiri wawe udahuza icyumba no gusinzira, uhafate nk’ahandi hose. Nawe ushobora kuryama mu mutwe hakiyiziramo bimwe mu byo wahoze ukorera m cyumba utarangije. Rero ni byiza ko icyumba cy’uburiri kiba icyo kuryamamo gusa, ibindi ukabikorera ahabigenewe.

Ibi ntibikwiye mu buriri
  • Gira  amasaha yo kuryama adahinduka.

Nubwo bigoye ariko ibi bituma umubiri wawe umenyera ko hari igihe cyo gukora n’igihe cyo kuruhuka. Uzabirebere ku mwana muto iyo isaha umenyereye kumuhekeraho cyangwa kumuryamishirizaho igeze usanga atangiye kwiyenza, kurira, kuko aba abona ko ibyo arimo atakabaye aribyo arimo. Iyo umuhetse cyangwa ukamuryamisha ahita asinzira. Nawe rero umubiri wawe wutoze ibyo, by’umwihariko niba ufite akazi kadahindagurika amasaha yo kugakora, bizagufasha.

  • Irinde ibyo kurya no kunywa bikabura ubwonko cyane cyane mu  masaha asatira ayo kuryama.

Abenshi tunywa ikawa iyo dushaka kudasinzira, ibinyobwa bitera imbaraga nka redbull. Ibi rero hari igihe umubiri ubimenyera waba utanabinyoye ugasanga gusinzira bibaye ikibazo. Niba ukeneye no kunywa ikawa, yinywe mu masaha y’igitondo, ariko ku mugoroba ubireke.

  • Kora siporo kenshi.

Imyitozo ngororamubiri akenshi itera umubiri kunanirwa bityo ugakenera kuruhuka. Si ngomwa ko ukora siporo mbere yo kuryama, ushobora no kuyikora mu masaha y’ikigoroba urangije ibyo wakoraga, ubundi ukoga ukaruhuka. Nuryama uzasinzira neza.

  • Inzongera ikubyutsa yite kure.

Abenshi usanga muri telefone zacu twashyizemo isaha yo kubyuka nuko yagera telefone igasona. Burya iyo ukanguwe n’inzogera ntabwo uba umaze ibitotsi kandi bikugiraho ingaruka umunsi wose. Ntukanabwire umuntu ngo aze kukubyutsa isaha iyi n’iyi. Ubwonko bwawe burahagije, nuryama ufite gahunda yo kwizindura niko bizagenda. Ndetse uzasanga ko na ya saha washyize muri telefone ngo ize gusona izagera wamaze gukanguka, kandi nibyo byiza. Iyo wikanguye uba wumva wamaze ibitotsi.

Aho gukangurwa n’inzogera, koresha ubwonko
  • Meditation.

Nkuko twabibonye mu nkuru yatambutse (ubishaka wabisoma hano), gukora meditation bituma ubwonko buruhuka bukavamo ibitekerezo bitesha umutwe. Ikindi uryamye, iyumvire ikintu cyiza, mu bitekerezo uryame aricyo kirimo, uzasinzira nk’agahinja kadafite icyo kitayeho.

Meditation mbere yo kuryama itera ibitotsi byiza
  • Sinzira gato niba ufite akanya mu masaha y’akazi.

Hari igihe uba uri mu kazi ukumva ibitotsi biraje, ukagerageza kubirwanya. Ibyo si byiza kuko umubiri wawe ubona ko nta mwanya wo gusinzira ugira. Niba bishoboka, ushobora gusinziraho kandi akenshi udutotsi nk’utwo ntiturenza iminota 30, nyuma ugakomeza akazi wumva umeze neza. Ibi bizanagufasha niba nijoro amasaha yo gusinzira akwiye utajya uyabona.

  • Gabanya inzoga n’itabi.

Bamwe tujya twibeshya ko agacupa gatera ibitotsi nyamara si byo. Burya twabyita guhondobera kuko usanga kenshi iyo ukangutse wumva nubundi utaruhutse neza. Nyamara ibitotsi byiza birangwa nuko ukanguka wumva umubiri wabaye mushya. Itabi naryo nuko. Ukimara kuritumura ushobora gusinzira ariko ibyo bitotsi ntibimara akanya.

  • Rya neza.

Ubusanzwe kurya byinshi nijoro si byiza. Nyamara si byo gusa kuko hari n’ibyo kurya bifasha mu gusinzira neza. Akenshi ibikomoka ku mata, kimwe n’ibindi byose bikungahaye kuri magnesium bifasha gusinzira neza

Ngibyo rero. Niba wajyaga ubura ibitotsi cyangwa ugasinzira nabi nijoro turizerako wabonye icyabiguteraga, ndetse nuko wabikemura utiriwe ukoresha imiti isinziriza.

Imboga ushobora kurya zagufasha kurwanya constipation

0
Imboga zagufasha kurwanya constipation
Imboga zagufasha kurwanya constipation

Constipation cg kwituma impatwe, akenshi biterwa n’ibyo wariye cg se uburyo uryamo; kurya ibiryo byahinduwe cyane (over-processed foods), ibikennye kuri fibres, ndetse no kutanywa amazi biri mu byongera ibibazo byo kwituma impatwe.

Umuntu usanzwe yagombye kwituma byibuze rimwe ku munsi. Igihe ujya kwituma bikugoye cg se ukamara igihe utarajyayo, ni uko igogorwa riba ritagenda neza, cg se ufite Ikindi kibazo mu mara, kenshi bituruka kuba ufata urugero ruri hasi rwa fibres.

Hari imboga z’ingenzi ugomba kurya kenshi zikaba zagufasha guhangana n’ibibazo byo kutituma neza cg se kwituma impatwe

Imboga zagufasha kurwanya constipation

  1. Epinari (Spinach)

Epinari ni isoko nziza ya fibres, ubutare, manyesiyumu na kalisiyumu. Manyesiyumu iboneka muri epinari ifasha urwungano ngogozi kwinjiza amazi aba ari mubyo wariye, bityo bikorohera ibyo wituma guhita neza.

Izi mboga zikungahaye cyane kuri fibres, zigira uruhare runini mu kurinda kwituma impatwe.

  1. Avoka

Avoka zikungahaye cyane kuri potasiyumu, umuringa, vitamin zitandukanye nka; B6, C, E na K, ibibanziriza ubutare na fibres zifitiye umubiri akamaro.

Potasiyumu iboneka muri avoka, ifasha mu kuringaniza amazi mu mubiri no kurinda amara kwifunga. Vitamini C ifasha mu ikorwa rya collagen ifasha mu gukomeza amara, no gutuma urugendo rw’ibinyura mu mara rugendeka neza uko bikwiye.

  1. Ibijumba n’ibirayi

Ibijumba n’ibirayi ni ibinyamafufu bikungahaye cyane kuri fibres. Bibonekamo kandi potasiyumu ihagije na vitamin C.

Kubera fibres nyinshi ziboneka mu gishishwa, ni byiza kubitekana n’igishishwa utabihase.

  1. Amashaza

Amashaza uretse proteyine zibonekamo, anakize kuri fibres zifitiye umubiri akamaro.

Izi fibres zifasha koroshya inzira y’igogorwa no gutuma ibyo wariye bitagutindamo. Bityo bikakurinda kwituma impatwe

  1. Broccoli

Izi mboga zikungahaye kuri fibres zifitiye akamaro urwungano ngogozi

Broccoli ni imboga z’ingenzi cyane ku ifunguro ryawe rya buri munsi mu kugufasha kurwanya constipation.

Ni isoko nziza ya vitamin A, B6, C n’imyunyungugu ya manyesiyumu n’ubutare. Fibres hamwe na manyesiyumu zifasha umubiri kwituma neza no mu buryo bworoshye.

Mu kurya broccoli, ni ngombwa kuzirya ari mbisi, niba udashoboye kuzirya ari mbisi, kutazihisha cyane nibyo byiza.

Mu gihe wifuza kugabanya ibibazo byo kwituma impatwe, ongera urugero ufataho izi mboga, bizakurinda constipation cg kwituma impatwe.

Sobanukirwa byinshi ku bijyanye n’uburumbuke, n’uko wabara iyo minsi

14
Buri mugore agira ukwezi yihariye, niyo mpamvu abara akurikije uko guteye

Iki kibazo kijya cyibazwaho na benshi igisubizo cyacyo kirahari kandi nukurikira neza iyi nkuru uzamenya uko wabara neza ukamenya iminsi yawe y’uburumbuke.

Reka dutangire iyi nkuru dusubiza ibibazo by’amatsiko abantu benshi bajya bibaza, nyuma yaho niho turi burebere hamwe uko wabara ukwezi k’umugore cyangwa umukobwa.

  • Ese igihe cy’uburumbuke ni iki?

Igihe cy’uburumbuke ni igihe kimara iminsi inyuranye bitewe n’imiterere n’imikorere y’umubiri w’umukobwa cyangwa umugore; kikaba ari igihe aba ashobora gusama aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi adakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Iki gihe gishobora kuba kigufi cyangwa kikaba kirekire bikaba ahanini biterwa n’uburyo ukwezi k’umugore guteye; iyo kudahindagurika, guhindagurika, ari kugufi cyangwa ari kurekure. Muri iki gihe imikorere y’umubiri w’umugore irahinduka, ari naho ashobora kubonera ibimenyetso bimwereka ko yasama.

  • Ese umuntu ari mu mihango yatwita?

Yego rwose birashoboka. Aramutse agira igihe cy’uburumbuke gihera nko ku munsi wa 4, kandi imihango akayimaramo wenda iminsi 6, urumva ko umunsi wa 4 wagera akiri mu mihango. Aho rero yasama aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi akaba adakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

  • Ese kujya mu mihango kabiri mu kwezi si ikibazo?

Oya rwose si ikibazo. Ukwezi k’umugore gutandukanye cyane na kwa kundi ko kuri kalendari. Gusa twifashisha uko kuri kalendari kugirango tubare uk’umugore.

Rero dufashe urugero rw’umugore ugira ukwezi kw’iminsi 26, najya mu mihango ku itariki 2 z’ukwa 8, azongera ayijyemo kuri 28 z’ukwa 8 nanone!!!!

Bizaba ikibazo ayigiyemo hatarashira byibuza iminsi 21 uhereye ku munsi yagiriye mu mihango iheruka. Aho nibwo harebwa indi mpamvu yabiteye.

Kutayijyamo nabwo udatwite birashoboka bitewe ahanini n’uburwayi butuma imisemburo imwe n’imwe idakorwa, guhindura uko wari ubayeho, imirire se n’ibindi.

Ishobora no kuza itunguranye bitewe n’ubwoba budasanzwe, uburwayi, ibyishimo birenze, stress, n’ibindi.

  • Ni iki kigaragaza ko iminsi y’uburumbuke yageze?

Nkuko twabivuze hejuru, iminsi y’uburumbuke irangwa n’impinduka ziba mu mikorere y’umubiri w’umugore bitewe nuko imisemburo iba mu mubiri we imwe iba yiyongereye indi ikagabanuka.

Ibimenyetso waheraho ukamenya ko uri mu minsi y’uburumbuke ni ibihe?

  • Icya 1 nuko ushobora kugira agaheri kamwe ku kananwa, munsi y’izuru se, mu gatuza hafi y’amabere, mu bitugu, cg ukagira uduheri tutari twinshi ariko tunini ku itama rimwe. Ibi ariko bishobora no kuba ugiye kujya mu mihango ,gusa iyo bibaye umaze iminsi mike uvuye mu mihango ni ikimenyetso cyuko uri mu minsi y’uburumbuke.
  • Ururenda rwo muri nyababyeyi rusa n’urukomera rukarenduka cyane. Ibi uzabimenya winjiza intoki 2 mu gitsina noneho wazikuramo ukajya uzegeranya ukongera ugatandukanya. Iyo ari igihe cy’uburumbuke ubona rurenduka ntirucike ngo rutandukane.
  • Ubushyuhe bwo mu gitsina burazamuka. Ufata igipimisho cy’ubushyuhe (thermometre) mu gitondo ukibyuka utarakandagira hasi ukinjiza mu gutsina ugapima ubushyuhe bwaho. Iyo ubonye igipimo gisanzwe cyazamutseho guhera kuri dogere 0.4 za selisiyusi, kiba ari igihe cy’uburumbuke. Gusa wibukeko hari n’indwara zituma ubushyuhe buzamuka nka malaria, rero urwaye ntuzakoreshe ubu buryo hari ubwo wakibeshya.

 

uburumbuke
Gupima imihindukire y’ubushyuhe byagufasha kumenya iminsi yawe
  • Ubushake bwo gukora imibonano buriyongera. Muri iki gihe, imisemburo irekurwa ituma ubushake bwo gukora imibonano buzamuka, ku buryo wumva wifuza umugabo kuruta indi minsi. Gusa aha naho twibutseko hari ibyo kurya n’ibyo kunywa byongera ubushake, uzabanze umenye niba ubwo bushake butazamuwe nibyo wariye cyangwa wanyoye.

Ibi tuvuze haruguru ni byo bizakwereka niba uri mu minsi y’uburumbuke.

Reka dusubire ku ngingo nyamukuru. Igihe cy’uburumbuke nkuko twabibonye ni igihe umugore aba ashobora kuba yasama.

Ubusanzwe intangangore iyo ikuze irarekurwa ikava mu murerantanga ikajya mu miyoborantanga ariho itegerereza intangangabo. Iyo hashize iminsi ibiri nta ntangangabo  ibonetse ngo habeho gusama, ya ntangangore irapfa, hagashira iminsi igasohokana n’amaraso aribyo byitwa kujya mu mihango. Byumvikane ko umunsi nyirizina w’uburumbuke ari igihe hasigaye iminsi 14 ngo ubone imihango.

Ku bafite ukwezi kudahindagurika kuwumenya biroroshye, ku bafite ukwezi guhinduka nabo hari uburyo bwabo bwo kubibara nkuko turi bubibone.

Twibutse nanone ko intangangabo iyo zigeze mu mugore zimara iminsi 4 zikiri nzima zitegereje intangangore.

Dusubiye inyuma rero uteranyije ni iminsi 6 (2 intangangore imara ikiri nzima na 4 intangangabo zimara), ukongeraho undi munsi w’icyizere cyuzuye ikaba iminsi 7. Impamvu uyu munsi wongerwaho nuko hari abagabo bagira intanga zimara iminsi 5 zikiri nzima, iyo ziri mu mugore.
Dufashe umugore ufite ukwezi kw’iminsi 28 idahinduka, uyu mugore iminsi ye y’ uburumbuke ihera ku munsi wa 11 abonye imihango ukageza ku munsi wa 18. Mbere yaho na nyuma ntakibazo kirimo. Ariko umunsi nyirizina igi rirekurwa kuri we ni uwa 14. Kuko 28-14=14.

Ufite ukwezi kudahinduka kw’iminsi 32, ni 32-14=18. Igi rizarekurwa ku munsi wa 18 uhereye abonye imihango. Tugakuramo 3 bikaba 15, twakongeraho 3 bikaba 21. Iminsi y’ uburumbuke izahera ku munsi wa 15 abonye imihango,  kugeza kuwa 21

Ku mugore cg umukobwa ufite ukwezi guhindagurika rero we ntibiba iminsi 7 gusa ahubwo birahinduka niyo mpamvu buri wese agira igihe cy’uburumbuke yihariye.

Uko bikorwa

Iyo ubonye imihango iyo tariki urayandika. Ubutaha yaza ukongera ukandika iyo tariki. Ukabikora byibuze amezi 6 akurikirana.

Ugenda ubara iminsi iri hagati y’ukwezi nukundi, gusa mu kubara ugahera ku itariki waboneyeho imihango ukageza ku itariki ibanziriza imihango ikurikira

Urugero niba imihango ije kuri 17/07 ikazongera kuza ku itariki 15/08, uzabara uhereye kuri 17/07 ugeze kuri 14/08.

Ibyo iyo ubirangije, ufata gusa iminsi yabaye myinshi n’iminsi yabaye mikeya.

Niba wabonye wenda 29, 31, 26, 30, 22 ubwo uzafata gusa 22 na 31.

Noneho kuri ya minsi myinshi uzakuramo 11 naho ku micyeya ukuremo 18.

Ku rugero rwacu, 31-11=20 naho 22-18=4

Nukuvugako uyu muntu iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 4 ahereye ku munsi aboneyeho imihango, kugeza ku munsi wa 20.

Agiye mu mihango tariki 17/07 iminsi y’uburumbuke yazahera tariki 20/07 ikageza tariki 05/08.

Akoze imibonano hagati muri ayo matariki ashobora gusama.

 

uburumbuke
Kumenya ukwezi kwawe bigufasha kuboneza urubyaro

Ngibyo ibijyanye nuko wabara iminsi yawe y’uburumbuke, ukamenya iminsi yo gukoramo imibonano cyane niba wifuza gusama, ndetse ukanamenya iminsi yo kwifata niba utifuza gusama.

Akamaro k’urusenda rw’icyatsi ku buzima bwacu

0
urusenda rw'icyatsi

Urusenda rw’icyatsi ntirumenyerewe cyane nk’urusenda rutukura cg rusa umuhondo. Uru rusenda rukungahaye cyane, ku kinyabutabire capsaicin, gituma uru rusenda ruryoha kandi rukagira ubukana.

Uretse capsaicin ibonekamo, urusenda rw’icyatsi rukungahaye no ku bindi bifitiye akamaro umubiri wacu nka, beta carotene, alpha carotene, vitamin C ndetse na fibre z’ingenzi.

urusenda rw'icyatsi rukize cyane kuri capsaicin, vitamini C ndetse n'izindi ntungamubiri
Igiti cy’urusenda rw’icyatsi ruzwiho ubukana cyane

Akamaro k’urusenda rw’icyatsi ku buzima

  1. Gutuma igogorwa rigenda neza

Urusenda rw’icyatsi rukungahaye cyane kuri fibres zifasha mu gusukura amara no gutuma ibicamo byose bigenda mu buryo bwiza. Bityo rugafasha kugabanya igihe ibyo wariye bimara mu nzira y’igogora, bikaba byanakurinda kwituma impatwe.

  1. Kongera ubudahangarwa

Vitamin C ibonekamo ku rugero ruri hejuru, ifasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri no kurwanya indwara nko gufungana, ibicurane na sinusite. Capsaicin iboneka mu rusenda rw’icyatsi, igira uruhare mu gutuma ururenda ruba mu mazuru rukora neza kimwe n’udufuka tubamo umwuka twa sinusi. Iki kinyabutabire kigira uruhare mu gufungura udutsi duto dutwara amaraso, bityo bigafasha mu kurwanya indwara z’ibicurane no gufungana.

  1. Gutuma imisatsi ikura neza

Urusenda rw’icyatsi ni isoko nziza ya silicon y’umwimerere, ituma amaraso ku gice cy’umutwe atembera neza, ndetse n’utwenge tw’umusatsi tugafunguka, bityo umusatsi ugakura neza. Vitamin C ibonekamo ifasha mu kwinjiza mu mubiri ubutare, bityo umwuka mwiza wa oxygen ukajya mu twenge tw’imisatsi bikaba byarinda imisatsi gupfuka no gucikagurika.

  1. Kugabanya ubushyuhe bw’umubiri

Niba ujya urya urusenda, wumva uburyo uhita ushyuha. Nubwo wumva ushyushye ariko, burya ubushyuhe imbere mu mubiri buba buri kugabanuka.

Ibi biterwa na capsaicin iboneka m’urusenda rw’icyatsi ifasha gukabura (stimulates) ibice by’ubwonko bya hypothalamus bishinzwe kugabanya ubushyuhe mu mubiri.

Ubutaha niwumva ushyushye cyane, kurya urusenda rw’icyatsi bizagufasha kugabanya ubushyuhe.

  1. Rufasha kugabanya ibiro

Uru rusenda rugira uruhare runini mu kongera uburyo umubiri utwika ibinure.

Ibi uzabibonera ahanini mu gihe uri kurya uru rusenda, ko utangira kubira ibyuya.

Kurya ibyo kurya birimo urusenda rw’icyatsi rwinshi, bizafasha umubiri gutwika ibinure cyane no kubikoresha vuba.

  1. Rugabanya ibibazo by’umutima

Urusenda rw’icyatsi rufashe cyane mu kugabanya urugero rw’ibinure bya triglyceride, bityo bikaba bigabanyije ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ndetse na stroke. Uretse kurinda izi ndwara, rufasha kurinda ko ibinure byakwihagika mu dutsi duto dutwara amaraso, bityo rugafasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso (blood pressure) no kugabanya uburyo umutima utera (heart rate)

  1. Rurinda gusaza

Urusenda rw’icyatsi, rukize cyane ku bifasha bikanarinda umubiri gusaza. Mu gihe mu mubiri harimo uburozi (buzwi neza nka free radicals) bituma uturemangingo tutabasha gukora neza, amaraso agatangira kuzamo utubumbe duto, bikaba byanatera indwara z’umutima.

Ibi byose birinda gusaza, biboneka ari uruhurirane rwa vitamin A, B zitandukanye na C.

Epinari, imboga nziza ku bato n’abakuru

11

Epinari ni zimwe mu mboga zihendutse kandi ziboneka ahantu hose. Ni imboga zigira ibibabi binini ugereranyije n’izindi mboga rwatsi ukuyemo amashu, zikaba kandi zigira ibibabi bimeze nk’ibiba biretsemo amazi.

Abenshi bazi ko zitekwa mu isombe, ndetse hari n’abavuga ngo isosi yazo iyo yaraye ntishyushywa, urayimena, nyamara ibi byose si byo.

Ahubwo epinari ni imboga nziza, dore ko tunazisanga mu byo kurya byongera ubudahangarwa bw’umubiri wacu.

Ni imboga zikungahaye ku myunyungugu, vitamini n’intungamubiri zinyuranye, byose bikaba bigirira umubiri wacu akamaro.
Ni isoko y’imyunyungugu nka potassium, manganese, zinc, magnesium, ubutare na calcium.

Dusangamo kandi vitamin A, B1, B2, B3, B6, B9, C na K

Ntitwareka kuvuga ko tunasangamo kandi beta carotene, lutein, xanthenes na chlorophllin. Gusa nta binure byinshi bibamo.

Salade ya epinari iraryoha

Kuzirya nka salade cyangwa zitetse bigirira umubiri akamaro.

Akamaro ku buzima

  • Kureba neza

Nkuko twabibonye, muri epinari harimo beta carotene, lutein na xanthenes. Ibi byose bifatanyiriza hamwe gutuma amaso areba neza. Beta carotene by’umwihariko tuyibona muri epinari zitetse. Bifasha abafite ikibazo cyo kubura vitamini A, kimwe n’abafite amaso atagira amarira.

Ikindi kandi ku maso ifasha abantu bagira ubuhumyi bw’izabukuru, kuko ubu buhumyi buterwa n’igabanuka rya lutein na xanthenes mu maso. Kurya epinari bifasha guhangana n’iki kibazo, bikarinda kandi ingaruka zo kutabona cyangwa kureba nabi bitewe n’imirasire ikaze y’izuba.

  • Imyakura

Potassium na vitamin B9 birimo bifasha abantu bafite ikibazo cy’imyakura cyane cyane abagira uburwayi bwo kwibagirwa buzwi nka Alzheimer’s disease. Potassium by’umwihariko ni nziza mu mikorere y’ubwonko aho ifasha amaraso gutembera agana mu bwonko, bigafasha gutekereza neza, no kwibuka.

  • Kuringaniza umuvuduko w’amaraso

Ibi izi mboga zibifashwamo nuko zikize kuri potassium, ikaba izwiho guhangana n’ibibazo by’umuvuduko udasanzwe w’amaraso, akenshi uterwa nuko sodium yabaye nyinshi. Kwiyongera kwa potassium bitera umubiri gusohora sodium nyinshi bityo umuvuduko ukagabanuka. Ni imboga nziza rero ku barwaye umuvuduko udasanzwe w’amaraso.

  • Gukomeza imikaya

Kimwe mu bigize epinari kizwi nka factor C0-Q10, kigira uruhare mu gukomeza imikaya, cyane cyane iy’umutima. Ubushakashatsi bwerekanye ko iyi factor ifasha mu guhangana n’indwara z’imikorere y’umutima zinyuranye.

  • Kongera imyunyungugu mu magufa

Epinari zikize kuri vitamin K, ikaba ituma mu magufa hagumamo calcium. Si iyo gusa kuko na manganese, umuringa, magnesium, zinc na phosphore byose bifasha mu kugira amagufa akomeye, amenyo n’inzara. Tubisanga muri epinari.

Ushobora no kuzinyuza mu mavuta akanya gato, ugashyiramo akunyu ukirira
  • Imikorere myiza y’umubiri

Ubwinshi bwa poroteyine ziboneka muri epinari butuma akenshi abaganga bashobora kugusaba kongera izi mboga ku ifunguro ryawe. Izi poroteyine umubiri uzikoresha ku buryo bworoshye. Izi poroteyine zifasha mu gukura neza, gukira vuba kw’ibisebe, no gukora neza kw’imikorere y’umubiri. Si ibyo gusa kuko thylakoid iboneka muri epinari ifasha guhaga vuba, bityo zikaba imboga nziza ku bifuza gutakaza ibiro.

  • Kurwanya ibisebe:

Ibi bisebe bivugwa ni ibisebe biza ahanini ku gifu. Izi mboga rero zizwiho guhangana nabyo. Siho gusa ariko kuko binafasha mu kongerera ingufu imyanya igize inyama zo mu nda bikaharinda kubyimbirwa no kuba hakangirika.

  • Kurinda imiyoboro y’amaraso:

Ibi epinari zibikora zibifashijwemo na lutein. Lutein ikaba irinda indwara z’umutima, ingese mu miyoboro y’amaraso, no kuba imitsi ijyana amaraso mu bwonko yakangirika. Epinari muri macye zifasha mu gusukura imitsi zikuramo cholesterol mbi.

  • Gukura k’umwana uri mu nda:

Ibi zibifashwamo no kuba zikungahaye kuri vitamin B9, ikaba izwiho gufasha umwana uri mu nda kutavukana ubusembwa cyangwa ubumuga. Ubusembwa bukunze kuboneka ku bana ni ukuvukana ibibari, n’imikorere mibi y’urutirigongo. Vitamin A nayo ifasha mu mikorere y’ibihaha by’umwana, nayo umubyeyi asabwa kuyinjiza ku bwinshi. Ndetse na nyuma yo kubyara, kuko igenda no mu mashereka umubyeyi aba asabwa kurya ibikungahaye kuri iyi vitamin A.

  • Kurinda kubyimbirwa:

muri epinari harimo ibirinda kubyimbirwa birenga 12. Bituma epinari ruba uruboga rwa mbere mu kurinda umubiri kubyimbirwa. Byaba kubyimba bibyara kanseri cyangwa indwara z’umutima, kurwara goute, imitsi, byose izi mboga zifasha guhangana na byo.

  • Kurwanya kanseri:

ya vitamin B9, tocopherol, chlorophyllin byose bifatanyiriza hamwe mu kurinda no kurwanya kanseri zinyuranye harimo kanseri y’uruhago, iya porositate, iy’umwijima n’iy’ibihaha.

  • Kurinda uruhu:

intungamubiri zinyuranye ziboneka muri epinari zifatanyiriza hamwe mu kurinda uruhu rwacu ingaruka mbi zazanwa n’imirasire y’izuba. Si ukurinda gusa kuko binafasha gusana ibyangijwe n’iyo mirasire bityo bikaturinda kanseri y’uruhu.

  • Imboga nziza ku mikurire y’umwana:

umwana wese utangiye gufata ifashabere aba akwiye guhabwa ifunguro ririmo epinari, kuko nizo mboga zoroshye igogora zibonekamo ibyo umwana akeneye, vitamin, poroteyine n’imyunyungugu. Ibi byose bizafasha mu mikurire myiza y’umwana haba mu gihagararo no mu bwenge.

Isosi ya epinari ni nziza ku bato n abakuru

Tangira rero ushake uko wajya ubona izi mboga ku ifunguro ryawe, erega wanazitera iwawe mu karima k’igikoni. 

Ibizamini by’ibanze abitegura kurushinga bagakwiye gukora mbere yo kubana

0
Ibizamini mwakora mbere yo kurushinga

Niba witegura gukora ubukwe, cg se warabukoze benshi bazi uburyo babanza kugana kwa muganga bipimisha SIDA cg se izindi ndwara, kugira ngo bamenye uko bahagaze, n’uburyo bazitwara mu muryango mushya.

Mbere yo kubana, benshi baca mu mashuri yigisha iyobokamana, ayigisha iby’icunga mutungo, ariko hari n’ibindi by’ingenzi cyane mwagakwiye kwitaho mbere yo kubana; kumenya uko ubuzima bw’umubiri n’imitekerereze buhagaze.

Kubimenya ntibivuze gushaka ikosa kuwo ukunda, cg se guhita umwanga mu gihe ubonye ikibazo, ahubwo bibafasha kwitegura neza cg se no kwirinda ibibazo byashoboraga kuzavuka mu nyuma.

Ibizamini by'ibanze abitegura kurushinga bagakwiye gukoresha
Kumenya neza mbere uko muhagaze bizabarinda ibibazo byo gushwana no kwitana ba mwana nyuma

Ibizamini by’ibanze mugomba gukoresha mbere yo gukora ubukwe

  1. Ibibazo bishobora gukwirakwizwa bitewe n’akoko (genetics)

Hari ibintu by’ingenzi ugomba kumenya kuri wowe cg se umufasha wawe, niba mwaba mugendana uturemangingo fatizo (genes) dushobora kuzatera ibibazo ku bana muzibaruka.

Hari indwara zimwe na zimwe ziterwa n’akoko, izo twavuga:

  • Thalassemia; iyi ni indwara ikwirakwizwa mu miryango (akoko; genetics), aho umwana aba adashobora gukora uturemangingo dutukura tw’amaraso, bigasaba ko ahora aterwa amaraso buri gihe)
  • Kanseri; hari uturemangingo dutera kanseri dukwirakwizwa mu miryango
  • Diyabete kimwe n’izindi ndwara ziba mu mitekerereze

Icyo mwakora

Hari ibizamini bikorwa kwa muganga, hakoreshejwe amaraso. Hari ibitaro bizobereye mu bizamini by’akoko (genetics problems) bibikora ushobora kubagana ugasobanuza birambuye.

  1. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Aha niho usanga abantu benshi bibanda cyane, cyane cyane ku ndwara ya SIDA. Nubwo SIDA/VIH ari indwara ihangayikishije, ariko hari n’izindi zibanze mwagakwiye kumenya neza uko muhagaze mbere yo kubana. Izo ni; hepatite C, indwara y’imitezi, herpes n’izindi. Izi ndwara ni ngombwa cyane kuzipimisha mbere, kuko akenshi kuzandura biba ubuzima bwawe bwose, tutibagiwe ibyago byo kwanduza abana muzibaruka.

Icyo mwakora

Ibi bizamini byo bikorerwa ahantu henshi, nabyo bikorwa bafata amaraso bakayasuzuma.

Ibyo umukunzi yaba akwizeza byose, ko atarabikora na rimwe cg se ko atarwaye imwe muri izi ndwara, ni ngombwa kwipimisha mbere yo kubana kugira ngo bizabafashe mu buzima buri imbere.

  1. Kumenya itsinda ry’amaraso yawe

Hari byinshi bivugwa ku byerekeye amatsinda cg ubwoko bw’amaraso (blood group) biba atari byo. Nko kuvuga ngo ufite O ntiyabana n’ufite A, ibi sibyo na gato rwose. Babana kandi bakabyara abana bifuza bose.

Soma birambuye, inkuru ivuga ku byerekeye kubana n’ubwoko bw’amaraso https://umutihealth.com/2016/11/ubwoko-bwamaraso-bubuza-kubyarana/

Gusa, hari ibindi mu byerekeye itsinda ry’amaraso twavuzeho, ibyo byitwa rhesus (Rh factor; Rhesus factor), ni ka kamenyetso gakurikira itsinda ryawe (urugero O+, AB-, B+, n’ibindi). Niba ufite O ikurikiwe n’akamenyetso + ni ukuvuga ko ufite O na rhesus positive, niba ufite AB- ni ukuvuga ko ufite groupe AB na rhesus negative.

Mu gihe mwitegura kubana ni ngombwa ko mwese muhuza rhesus (soma; rezisi). Gusa, mu gihe mudashoboye kuyihuza, kubimenya mbere ni ingenzi cyane, kuko bifasha mu gihe umugore atwite. Iyo umubyeyi adahuje rhesus n’umwana bitera ibibazo bikomeye ku buzima harimo no kubyara umwana upfuye cg se agapfira mu nda.

Sobanukirwa byinshi byerekeye rhesus no gutwita, ukanze hano https://umutihealth.com/2017/02/rhesus-no-gutwita/

Mu gihe utwite, cg se wenda kubyara, iyo muganga wawe azi neza rhesus yawe, bibafasha kuba mwakirinda ibyo bibazo byose.

Niyo mpamvu ari ingenzi kumenya ubwoko bw’amaraso bwawe n’ubw’umukunzi wawe, mu gihe mukitegura kurushinga

Icyo mwakora

Gupima ubwoko bw’amaraso ni ikizamini cyoroshye kandi gikorerwa henshi, bisaba gufata amaraso, kandi hakoreshwa amaraso macye cyane. Ushobora kugana ivuriro rikwegereye.

Ibyo ni bimwe mu bizamini by’ingenzi mugomba gukora wowe n’uwo mwitegura kurushinga. Tuzakomeza tubagezaho n’ibindi bizamini 3 bindi mwakagombye gukoresha mbere yo kubana.

Sobanukirwa phimosis, ikibazo cyo kutabasha gusubura n’uburyo gikemurwa 

4

Iyi si indwara ahubwo ni imiterere mibi y’igitsina ku muhungu. Phimosis (soma fimozisi) ivugwa mu gihe umuhungu ugeze mu gihe cy’ubugimbi (hejuru y’imyaka 10), aba ataragingura.

Kugingura ni ukubasha gukurura igihe gitwikiriye ku mutwe w’igitsina cy’umuhungu ku buryo imbere haboneka bikaba bifasha gukora isuku ku muhungu utarakebwe (udasiramuye).

Akenshi umwana w’umuhungu iyo ageze mu myaka hejuru y’itanu, aba ashobora gusubura igitsina cye (abandi babyita gutinura, gufinura). Kuri bamwe rero iyo abigerageje arababara ndetse ku buryo anabikoze n’ingufu ashobora gukomereka ku mutwe cyangwa igihu kikanga gusubirayo.

Iyo bigenze bityo byitwa paraphimosis, kandi bikaba bibi cyane ku muntu ukuze kuko amaraso atabasha gutembera neza, hazamo gushyukwa uburibwe bukiyongera. Usabwa guhita ujya kwa muganga byihutirwa.

Paraphimosis irangwa no kubyimba iyo wasubuye
  • Ese biterwa n’iki? 

Impamvu ya mbere ni uruhu rukomeye kubera inkovu. Ishobora kuba inkovu yazanywe n’impanuka, ubundi burwayi nka infection runaka, bigatuma uruhu rugorana gusubiza inyuma.

Indi twavuga ni ugukinisha cyane igitsina, uzamura umanura bishobora gutera kubyimbirwa bihoraho amaherezo gusubura ntibizongere gukunda.

Iya gatatu ni imiterere mibi y’igitsina uvukana ku buryo umunwa uba ufunganye cyane hamwe ujya no kunyara ugasanga igihu cyo ku mutwe w’igitsina cyabyimbye, byerekana ko n’inkari gusohoka ari ikibazo. No kunyara usanga bibabaza.

Ufite phimosis ntabasha gusubura

Kuba ukuze cyane nabyo byabitera kuko nkuko mu gahanga haza iminkanyari kubera uruhu rushaje, niko no ku ruhu rwo ku gitsina hashobora guhinyarara bityo phimosis ikaza.

Kurwara diyabete bishobora nabyo gutera indwara yitwa balanitis ikaba ifata ku munwa w’igitsina. Nabyo byatera phimosis.

Gukora imibonano biri mu byatera paraphimosis yo ikaba ari kwa kundi igihu cyikuba bitewe no kwinjiza igitsina mu kindi, ntikize kuzamuka nuko bigatera kubyimba umutwe w’igitsina.

  • Ni izihe ngaruka za phimosis 

Ingaruka ya mbere iboneka mu gukora imibonano kuko urakomereka bityo bikaba byakongerera ibyago byo kwandura indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina.

Iya kabiri nuko iyo unyara ubabara, washyukwa ukababara.
Naho iya gatatu nuko uba ushobora kurwara ubwandu bwo mu muyoboro w’inkari kimwe n’imitezi ituruka ku mwanda kuko gukorera igitsina isuku biba bidashoboka.

Ku mutwe w’igitsina haza urugori rw’umweru ruhora ho niyo waba woze

Ikindi kandi iyo wiroteyeho ntubona uko ukaraba ngo amasohoro yasigaye abone uko agenda, bityo ugasanga uranuka mu myanya ndangagitsina.

Uko bigutindaho niko ushobora kurwara kanseri y igitsina ndetse bitinze bishobora no gutuma igitsina cyose gifatwa umwanzuro ukaba kugikuraho burundu.

  • Ni gute bivurwa

Nubwo hari amavuta asigwaho kugirango uruhu rworohe ndetse hakabaho no kuba mu gihe cya paraphimosis muganga atobagura uruhu rwabyimbye ngo amaraso agabanyukemo, umuti mwiza wa phimosis ni ugukebwa (gusiramurwa).

Rero mubyeyi niba ufite umwana w umuhungu Reba neza ku gitsina cye urebe niba nta phimosis afite.

Gukebwa niwo muti mwiza wa phimosis

Kandi niyo yaba atayifite kumusiramuza bizagufasha kumukorera isuku binamurinde indwara nyinshi cyane cyane Infection zinyuranye zamufata zinjiye muri icyo gihu

Abantu bakuru namwe mwibuke ko kwisiramuza bigabanya ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA ho 60% ndetse bikarinda kurwara imitezi n’izindi ndwara zinyuranye.

Ibimenyetso 10 byakwereka ko urugero rw’ubutare mu mubiri wawe ruri hasi

0
Ubutare bucye mu mubiri

Ubutare (fer/iron) iyo bubaye bucye mu mubiri, bitera ibibazo bitandukanye. Muri rusange abagore nibo bakunze kugaragaraho ikibazo cyo kugira ubutare bucye mu mubiri cyane kurusha abagabo muri rusange.

Indwara yo kugira amaraso macye (anemia), iterwa nuko ubutare buba ari bucye mu mubiri, akaba aribwo bwitabazwa mu gukora igice cy’ingenzi cy’amaraso cya hemoglobin.

Hemoglobin ni igice cy’ingenzi mu ikorwa ry’insorozitukura z’amaraso akaba ari nayo yitabazwa mu gutwara umwuka wa oxygen mu bice bitandukanye by’amaraso. Iyo umubiri udafite ubutare buhagije ngo ukore hemoglobin, umubare w’insoro zitukura ufite ziragabanuka, bityo ingingo zitandukanye z’umubiri zigatangira gukora nabi kuko ziba zitakigerwaho n’umwuka uhagije wa oxygen; ibi bitera guhorana umunaniro udashira ndetse no guhumeka gacye.

Ibimenyetso 10 byekwereka ko ufite ubutare bucye mu mubiri

  1. Guhora wumva urushye

ubutare bucye mu maraso bugaragazwa no guhora unaniwe kandi uribwa umutwe
Kuribwa umutwe no guhora wumva unaniwe nii bimwe mu bimenyetso by’ubutare bucye mu maraso

Guhorana umunaniro, kabone naho waba wumva nta kintu gikomeye wakoze bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ufite ubutare bucye mu maraso. Bishobora guterwa nuko mu mubiri wawe hatari kugeramo umwuka uhagije wa oxygen, bityo ugahora wumva unaniwe.

  1. Kuribwa umutwe bihoraho

Iyo mu bwonko hatagera umwuka uhagije wa oxygen bitera imijyana y’amaraso kubyimba, bityo ugahora uribwa umutwe bidashira.

  1. Umutima uteragura

Umutima kumva uteragura cyane ni kimwe mu bimenyetso bikomeye bishobora kukwereka ko ufite ubutare budahagije mu mubiri. Mu gihe uzumva umutima wawe utera cyane kabone nubwo nta kintu kidasanzwe gikoresha umutima waba wakoze, ni ngombwa kugana kwa muganga ukareba niba byaba bidaterwa n’amaraso macye.

  1. Kumagara iminwa

gusaduka iminwa byerekana ko ufite ubutare bucye mu maraso
Mu gihe ubona iminwa yawe ishishuka cg isaduka bidasanzwe bishobora kuba ikimenyetso cy’ubutare bwabaye bucye mu mubiri

Iminwa yumagaye kandi isaduka ni ikimenyetso mu bantu bamwe na bamwe cy’uko afite ubutare bucye mu mubiri. Kumagara iminwa no gusaduka bishobora kubangaira ubifite no gutuma atabasha kurya neza.

  1. Kuzana utuntu tw’umukara ku ruhu

Utuntu tw’umukara dukunda kuza ku ruhu dushobora guterwa no kubura ubutare mu maraso. Mu gihe ibi bikubayeho ushobora gutangira gufata inyongera z’ubutare mu kuvura iki kibazo.

  1. Guhindura ibara ku ruhu ukabona rwerurutse

Iyo mu maraso hatarimo hemoglobin ihagije, bivuze ko n’amaraso agera mu ruhu agabanuka bityo ibara ry’uruhu rigahinduka; niho uzasanga uruhu rwerurutse. Kugira urugero ruri hasi rw’ubutare bitera uruhu guhindura ibara, niyo mpamvu nubona rwahindutse ugomba kugana kwa muganga, ukareba niba byaba biterwa nuko ubutare ari bucye mu maraso.

  1. Gushaka kurya ibintu byanduye

Kurya ibitaka cg ibindi bintu byanduye bishobora kuba ikimenyetso cy’ubutare bucye mu maraso

Abantu bafite ubutare bucye mu mubiri bahora bifuza kurya ibintu byanduye nk’ibitaka, umucanga, yewe hari n’abumva bashaka amatafari, iki kibazo cyitwa pica. Ibi bibazo bishobora gukurwaho no gufata inyongera z’ubutare. Ibi akenshi bikunze kuba ku bagore batwite, aho usanga bakenera urugero rw’ubutare ruri hejuru.

  1. Gutakaza imisatsi

ubutare bucye mu mubiri bushobora kugaragazwa no gucika imisatsi
Gutakaza imisatsi ni kimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko ubutare bwabaye bucye mu maraso

Iyo ubutare bugabanutse mu mubiri, bishobora gutuma utangira gutakaza umusatsi. Mu gihe ubona utangiye gutakaza imisatsi, ukwiye kugana kwa muganga bakaba bareba niba udafite ikibazo cy’ubutare bucye mu maraso.

  1. Amaguru adahagarara

Indwara yo guhora uzunguza amaguru ubudatuza (Restless Leg Syndrome), rimwe na rimwe ukumva hari utuntu tukwirukamo ishobora kuba ikimeneytso cy’uko ufite ubutare bucye mu maraso.

  1. Inzara zicukuye

inzara zicukutse zishobora kwerekana kubura ubutare mu maraso
Gucukuka kw’inzara, gusaduka cg kuvunguka bishobora kuba ikimenyetso cy’ubutare bucye

Iyo inzara zawe zitangiye gucukuka (bizwi nka koilonychias), ishobora kwerekana ko ufite ikibazo cy’ubutare bucye. Imbere mu nzara zawe hatangira gutebera, bihita bituma inzara zawe zimera nk’ikiyiko. Inzara zitangiye kuvunika byoroshye no gusaduka kimwe no guhindura ibara bishobora kuba ikimenyetso cy’ubutare bucye mu maraso.

 

Mu gihe ubonye kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga, ukaba wasuzumwa ko ubutare bwawe butari ku rugero rwo hasi.

Sobanukirwa byinshi ku kibazo cyo kurangiza vuba n’uburyo wabyirinda

0
ikibazo cyo kurangiza vuba

Ikibazo cyo kurangiza vuba kivugwa, igihe umugabo asohora byihuse no mu buryo adashobora gucunga ubwe. Muri make, ni ugusohora mbere y’uko ubishaka cg mbere y’igihe ubyifuza.

Hari igihe usohora, nyuma y’akanya gato igikorwa cy’imibonano gitangiye, cg se bikaba utaranatangira; nko mu gihe cyo gusomana, cg se ibindi.

Iki kibazo gikunze kuba ku bagabo, gitera ipfunwe no kutigirira icyizere.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko umugabo 1 muri 5, agira ikibazo cyo kurangiza vuba igihe kimwe mu buzima bwe, gusa benshi bigeraho bigashira. Bitangira kwitwa uburwayi, igihe biba inshuro zose, ukagera ku rwego rwo kudashimisha uwo mwashakanye.

Ikibazo cyo kurangiza vuba giterwa n’iki?

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutera ikibazo cyo kurangiza vuba. Izikunze kugaragara cyane ni;

  • Izituruka ku bibazo mu mitekerereze, nko kuba ufite stress nyinshi, kwigunga n’ibindi bitandukanye bishobora kwibasira ubushobozi bw’ubwonko n’amarangamutima.
  • Kuba warakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
  • mu gihe utishimiye uko umubiri wawe uteye
  • Kuba wigunze cyane (depression)
  • Kugira ubwoba bwo kurangiza vuba

Gusa, kugeza ubu ubushakashatsi buracyakorwa kugira ngo hemezwe niba, hari imiterere y’umubiri ituma abagabo bamwe bishobora kugira iki kibazo abandi ntibakigire.

Izindi mpamvu twavuga;

  • Kuba utishimiye uwo mubana cg mufite ibibazo mu rukundo rwanyu
  • Kutabasha gushyukwa
  • Imisemburo itari ku rugero rukwiye
  • Infection mu nzira y’umuyoboro w’inkari kimwe no mu ruhago
  • Kuba hari ibinyabutabire byitabazwa mu ihererekanya makuru ku bwonko (neurotransmitters) bitari ku rugero rukwiye

Ibimenyetso byo kurangiza vuba

Ibimenyetso by’ibanze bikunze kugaragaza ikibazo cyo kurangiza vuba:

  • Gusohora (cg se kurangiza) biba buri gihe utabishaka cg hashize umwanya muto utangiye gukora imibonano cg se ibindi bishobora gutuma urangiza.
  • Kugabanuka k’ubushake ndetse no kwishimira igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, bitewe no kurangiza vuba
  • Kumva ufite ipfunwe, ikimwaro no kwigaya

Uburyo bivurwa

Kurangiza vuba bivurwa bitewe n’ibimenyetso ugaragaza. Mu gihe uri kubwira ibibazo byose muganga, ni ngombwa kumubwiza ukuri kandi weruye, kuko bizagufasha kuvurwa no gukira neza.

Kuko akenshi ari ikibazo kiba mu mitekerereze, kuganira bishobora kugufasha gukemura iki kibazo

Kuko akenshi, aba ari ikibazo kiri mu ntekerezo zawe, kuganira n’inzobere bigufasha kumenya neza umuti w’ikibazo n’ibyagufasha kukirwanya.

Hashobora no gukorwa ibizami bitandukanye, mu rwego rwo kureba urugero rw’imisemburo yawe (cyane cyane testosterone).

Uko wabyirinda

Nubwo nta buryo bwihariye buhari bwo kwirinda kurangiza vuba. Hari ibyo wakora bikagufasha;

  • Kwita ku buzima bwawe, cyane cyane ku byerekeye imibonano mpuzabitsina, ukirinda kwikinisha cyane.
  • Mu gihe ufite ikibazo cyo kurangiza vuba, ntugomba kumva ko ari ikibazo gikomeye cyane, ngo utangire kwirenganya cyane no kwiciraho iteka, ushobora kuganira n’umufasha wawe kugira ngo mwirinde gushwana.

Imiti ikoreshwa

Nubwo uburyo bukoreshwa cyane ari ubusanzwe, soma birambuye ibyagufasha guhangana n’iki kibazo mbere yo gutekereza imiti https://umutihealth.com/2016/10/kurangiza-vuba/

Hari igihe biba ngombwa ko wandikirwa imiti yagufasha gutinda kurangiza.

Imiti ikunze gukoreshwa cyane, ni iyo kuvura kwiheba bikomeye (depression), izwi cyane ni nka fluoxetine, clomipramine, na sertraline (Zoloft)

Izwi cyane yindi ni iyitwa sildenafil (Viagra), tadalafil (Cialis) n’indi.

Ikibazo cyo kurangiza vuba kiba ku bagabo benshi, ariko bikikiza nyuma y’igihe. Nubwo waba ukoresha imiti bwose, uburyo wowe ubyakiramo nibwo bugafasha guhangana n’icyo kibazo.

Hari ibyo kurya byagufasha kongera ibyishimo, dore bimwe muri byo

0
ibyo kurya byongera dopamine

Hari igihe ujya wumva utishimye, ubabaye cg se wigunze muri rusange. Ibi ahanini biterwa n’urugero ruri hasi rw’umusemburo ukorerwa mu bwonko wa dopamine, ukaba ushinzwe kongera ibyishimo.

Umusemburo wa dopamine, uretse kugena urugero rw’akanyamuneza, ufasha mu gufata ibyo wiga, guhanga udushya, kunezerwa, kwita ku bintu no kubiha umwanya wawe, muri macye kongera ubwenge.

Mu gihe urugero rwa dopamine rwagabanutse, bishobora kugaragazwa na bimwe mu bimenyetso bikurikira; kutabasha kwita ku kintu kimwe, gusinzira bya hato na hato, umunaniro uhoraho, kumva udatuje, guhindura ibyiyumviro buri kanya no kumva utanezerewe, hakiyongeraho kurya cyane bya buri kanya.

Niba wumva urushye kandi utishimye, umubiri wawe ushobora kuba ukeneye kongerwamo dopamine.

Gufata ibyo kurya byongera dopamine mu mubiri, nibwo buryo bwagufasha kuyongera mu gihe gito, ndetse bikagufasha guhita ugira akanyamuneza byihuse.

Ibyo kurya byongera dopamine; umusemburo w’ibyishimo

  1. Pome (Apples)

Quercetin, kimwe mu binyabutabire byibanze biboneka muri pome, gifitiye akamaro kanini ubwonko bwacu. Usibye kongera imikorere y’umusemburo wa dopamine wongera ubushake bwo kugera ku kintu runaka n’ibyishimo, quercetin inafasha mu mikorere myiza y’ibice by’ubwonko bifasha gutekereza.

Muri pome habonekamo ibindi binyabutabire bya polyphenols birinda uturemangingo dukora dopamine kwangirika.

Mu gihe wumva utishimye cg se utamerewe neza, kurya pome imwe (n’igishishwa cyayo) bizagufasha kugira akanyamuneza.

  1. Shokola zirabura

Shokola zirabura zifasha umubiri kongera urugero rwa dopamine, bityo bikagabanya stress no kurakara, bikongera ibyishimo
Izi shokola uretse kongera akanyamuneza zigabanya stress no kurakara

Shokola zirabura benshi basanzwe bazi ko zigabanya stress, zikongera akanyamuneza. Niba wumva utishimye, guhekenya shokola zirabura bizagufasha kugira akanyamuneza. Ibi biterwa n’ibinyabutabire bya phenylalanine, nabyo ni aside amino zigira uruhare runini mu ikorwa ryúmusemburo wa dopamine.

Ubutaha niwumva utishimye cg se wigunze cyane, uzarye shokola yirabura izagufasha. Ugomba kureba shokola irimo cocoa nyinshi (byibuze hejuru ya 85%) kuko niyo ibonekamo phenylalanine nyinshi.

  1. Inkeri

Inkeri zibonekamo vitamin C ihagije, ikaba ingenzi mu mikorere myiza y’ubwonko. Iyi vitamin ifasha mu gusohora no kurwanya uburozi bishobora kujya mu bwonko, bukabuza dopamine gukora neza.

Kuba inkeri zibonekamo kandi ibinyabutabire bya phenol, bifasha mu kurinda imyakura n’uturemangingo dukora dopamine.

Ni byiza kuzirya kenshi, kuko bizatuma urushaho kongera ibyiyumviro n’akanyamuneza mu mubiri.

  1. Imineke

Umuneke ni isoko ikomeye ya tyrosine, iyi ikaba aside amino ifasha mu kugena no gukangura urugero rw’umusemburo wa dopamine.

Ibi bikagufasha mu kwishima no kongera ubwenge, kuko bigufasha kwibuka cyane, kwita ku bintu no gukurikira cyane.

Imineke ni myiza cyane kuko ikungahaye kuri byinshi bifasha ubwonko.

Ugomba kurya uhiye neza, kandi uryohera, niyo ibonekamo tyrosine ku rugero ruri hejuru.

  1. Beterave

umutobe wa beterave, akarahuri kamwe ku munsi kagufasha guhorana akanyamuneza

Beterave (cg beetroot mu cyongereza) zibonekamo betaine, ni ubwoko bwa aside amino zifasha mu ikorwa rya dopamine, zifitemo kandi ubushobozi bwo kurwanya kwiheba cyane (antidepressant).

Mu rwego rwo kongera akanyamuneza buri munsi, ni ngombwa kunywa umutobe wa beterave wikoreye buri munsi.

  1. Imbuto z’ibihaza

Imbuto z’ibihaza zikize cyane kuri tyrosine, ikaba acide amino ifasha kongera urugero rwa dopamine. Zibonekamo kandi, vitamin E yongera ikorwa rya dopamine, ikagabanya ibishobora kwangiza uturemangingo tw’ubwonko.

Ibi byose bigufasha gutekereza neza no kongera akanyamuneza. Byongeye kandi izi mbuto zifsha mu kugabanya cholesterol mbi, bityo ibyago byo kwibasirwa na kanseri bikagabanuka.

  1. Watermelon

Watermelon ni isoko nziza ya acide amine yitwa tyrosine. Tyrosine iyo igeze mu mubiri ihindurwamo dopamine, bityo urugero rwayo rukiyongera mu mubiri, maze bikongera ibyishimo n’akanyamuneza mu mubiri.

watermelon ifasha mu kongera urugero rw'umusemburo wa dopamine
Akarahuri k’umutobe wa watermelon kagufasha kongera ibyishimo

Izi mbuto zikungahaye kuri vitamin B6 ikoreshwa n’umubiri mu ikorwa rya dopamine.

Mu rwego rwo guhorana urugero rwa dopamine ruri hejuru, ushobora kunywa akarahuri k’umutobe wa watermelon ku munsi.

Ushobora kongera urugero rw’imisemburo ya dopamine, ubinyujije mu kurya bimwe muri ibi biryo tumaze kuvuga, bikaba byakongerera umunezero n’akanyamuneza, bikakurinda kwiheba, kwigunga no kumva ubabaye cyane. Uretse ibi tuvuze hari n’ibindi byagufasha nk’amata, amafi ndetse n’amagi.

Ibyo kurya by’ingenzi wasangamo vitamini K

0
Vitamini K

Vitamini K iri muri vitamini ziyenga iyo ziri mu binure (liposolubles) ikaba vitamini igira akamaro kanini mu gutuma amaraso avura, cyangwa se akama vuba iyo ukomeretse.

Nubwo ariko tuvuze ko ituma amaraso avura siyo ibikora ahubwo ituma poroteyine zishinzwe ako kazi ko gutuma amaraso avura zikora.

Ikindi iyi vitamini ikora kandi ni ugutuma hakorwa poroteyine zo mu magufa. Kubura kwayo bitera indwara z’umutima, amagufa adakomeye, kumungwa amenyo no kurwara kanseri.

Iyi vitamini iri mu moko abiri y’ingenzi ariyo vitamini K1 na K2. Vitamini K1 iboneka cyane mu mboga naho vitamin K2 initwa menaquinone ikaboneka mu bikomoka ku mata ndetse ikanakorwa na za bagiteri nziza ziba mu nzira y’igogorwa.

Gufata ifunguro rikungahaye kuri vitamini K bizagufasha:

  • Kugira umutima muzima
  • Kugira amaraso abasha kuvura vuba iyo ukomeretse
  • Kongerera amagufa ireme no gukomera
  • Gufasha amenyo kuba mazima
  • Kurwanya kanseri
  • Kugabanya zimwe mu ndwara zandura
  • Kurinda kuva imyuna, imihango idakama n’ibindi byose bijyanye no kuva amaraso

Ubusanzwe ku munsi haba hakenewe 120mcg ku bagabo na 90mcg ku bagore ariko muri rusange 80mcg ku munsi zirahagije.

Hano rero twaguteguriye amafunguro akungahaye kuri iyi vitamin ukwiriye kwitaho mu gihe ugira ibibazo by’amaraso atajya apfa kuvura

  1. Imboga za kale

Izi mboga zo mu bwoko bw’amashu ziza ku isonga mu kuba zikungahaye kuri vitamini K.

Mu gace k’igikombe kazoo dusangamo 444mcg, bikaba birenze 100%

  1. Soya

Soya nayo iza mu bikize kuri iyi vitamin aho muri 50g zayo dusangamo 500mcg, nabyo birenze 100%

 

  1. Ibitunguru by’ibibabi (poirreau)

Ibi bitunguru nubwo usanga abenshi batakibiteka nubitetse akabiteka ngo mu isombe cyangwa chapatti, nyamara nabyo bikize kuri vitamin K kuko mu gace k’agakombe kabyo dusangamo 103mcg

 

  1. Brussels sprouts

Aya nayo ni amwe mu bwoko bw’amashu gusa twera ari duto cyane. Muri ka gace k’agakombe kayo dusangamo 78mcg, ni ukuvuga 98% by’ikenewe ku munsi.

 

  1. Amashu

Aya ni amashu amwe twese tuzi nayo akaba akungahaye kuri iyi vitamin dore ko muri kimwe cya kabiri cy’agakombe dusangamo 82mcg, birenze 100%.

  1. Broccoli

Ubu ni ubundi bwoko bw’amashu nayo akaba akungahaye kuri iyi vitamin dore ko aduha 46mcg

 

  1. Ibikomoka ku mata

Ibivugwa hano ni yawurute, fromage cyangwa amata y’ikivuguto. Gusa ntibiduha iyi vitamin ku bwinshi kuko ni 10mcg gusa.

  1. Prunes

Izi mbuto akenshi zikoreshwa zumishijwe nazo ni isoko ya vitamin K kuko ziduha 52mcg ni ukuvuga 65% y’ibyo dukeneye

  1. Concombre

Bamwe bajya bibaza niba ziri mu mbuto cyangwa ziri mu mboga. Bamwe bati ni imboga kuko zisa n’icyatsi inyuma, abandi bati ni imbuto kuko ntizitekwa. Gusa izi nazo ziduha iyi vitamin dore ko muri imwe iringaniye habamo 49mcg ni ukuvuga 61%

  1. Umwenya wumishijwe

Umwenya ubusanzwe tuziko ari umwe mu miti y’inkorora ndetse ukaba unongera iruba nyamara sibyo gusa kuko unatwongerera vitamin K kuko mu kiyiko cy’ifu yayo habamo 36mcg ni ukuvuga 45%

 

Icyitonderwa

Ibi sibyo gusa iyi vitamin ibonekamo kuko hari n’ibindi wayisangamo tutavuze hano.

Nubwo iyi vitamin yivanga mu binure , bivuze ko iyo ibaye nyinshi idasohoka ariko ubwinshi bwayo nta zindi ngaruka butera umubiri w’uwayinjije.

Bimwe mu bimenyetso byo kuribwa umutwe utagomba kwirengagiza, byerekana izindi ndwara zikomeye.

0
Kuribwa umutwe kenshi

Niba ujya ukunda kuribwa umutwe kenshi, biri hejuru y’inshuro 1 mu cyumweru, bishobora kuba biterwa n’ikibazo gikomeye mu mubiri, wizuyaza ugomba kugana ivuriro.

Kenshi iyo umutwe ukuriye, babyitirira stress nyinshi itewe n’akazi, nyamara kuribwa umutwe kenshi bishobora kuba bituruka ku kindi kibazo gikomeye mu mubiri.

Soma birambuye impamvu zishobora gutera kurwara umutwe https://umutihealth.com/2017/01/kurwara-umutwe/

Mu gihe ubona kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso byo kuribwa umutwe, ni ngombwa kwitabaza abaganga.

Bimwe mu bimenyetso byo kuribwa umutwe kenshi utagomba kwirangagiza

  1. Iyo kuribwa umutwe bigenda bihindura ubukana

Iyo kurwara umutwe byahinduye ubukana, bishobora kuba biterwa n'impamvu ikomeye utagomba kwirengagiza
Kuribwa umutwe kenshi byongereye ubukana kurusha ubwo wari umenyereye ni ngombwa kujya kwa muganga

Niba wumva kuribwa umutwe bikomeye kurusha ibyo wari usanzwe umenyereye, ni ngombwa kugana ivuriro kugira ngo umenye neza ikibitera, kuko bishobora kuba biterwa n’indwara ifata udutsi duto dutwara amaraso ku bwonko yitwa aneurysm cg se anévrisme.

  1. Mu gihe kuribwa umutwe biherekejwe n’umuriro

Iyo uribwa umutwe ariko hakaziraho n’umuriro, bishobora kuba biterwa n’indwara ikomeye yibasira ubwonko yitwa Meningitis. Bishobora no kuba kandi bitewe n’indwara yo kubyimbirwa k’ubwonko izwi nka encephalitis.

  1. Iyo uribwa umutwe w’imbere n’inyuma y’amaso

Niba ujya wumva uribwa amaso biherekejwe no kuribwa umutwe, bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ya glaucoma. Akenshi iterwa n’ukwireka kw’amatembabuzi mu jisho bigatuma amaraso atahagera neza, bikaba byatera guhuma.

  1. Uburibwe bw’umutwe buturuka mu misaya

Kuribwa umutwe mu misaya akenshi bishobora kutagira impamvu ibitera. Gusa hejuru y'imyaka 50 uba ugomba kugana kwa muganga
kenshi ubu buribwe buba bworoheje cg se nta mpmavu ikomeye yabuteye

Umutwe ukurira mu misaya cg se mu ngoma z’amatwi akenshi nta gikomeye werekana. Cyereka iyo urengeje imyaka 50, kuko ho bishobora guterwa no kwangirika k’udutsi duto dutwara amaraso tuba twabyimbiwe cyane.

  1. Iyo umutwe ukurya cyane hanyuma ugahita urekera

Uburibwe bukomeye bugenda buza, bugenda, bugaruka, ukaba wagira ngo ni nk’ikintu bagukubise, ukwiye kubwitondera cyane. Bishobora guterwa no kuvira mu bwonko, cg Ikindi kibazo cyo kuva amaraso mu bice bigize ubwonko.

Mu gihe wumva umutwe ukurya muri ubu buryo, uba ukwiye guhita wihutira kugana kwa muganga.

  1. Mu gihe uribwa umutwe wandura (ni ukuvuga abakwegereye murwaye kimwe)

Akenshi, hari igihe uba uri nk’ahantu yaba mu rugo cg se ku kazi, ukumva umutwe urakuriye, uwo mwegeranye akakubwira ko ari kuribwa umutwe nawe, iki gishobora kuba ikimenyetso cy’uko aho muri hari umwuka w’uburozi wa carbon dioxide (gaz carbonique).

Mu gihe ibi bikubayeho, mugomba kuva aho muri, kandi mukabimenyesha abo bireba, hakagira igikorwa mu kugabanya uwo mwuka.

Kuribwa umutwe kenshi hari igihe aba ari ikibazo gisanzwe, ariko mu gihe ubonye kimwe mu bimenyetso tumaze kuvuga hejuru, ni ngombwa kwitabaza abaganga bakaba bagufasha hakiri kare.

Nakora iki mu gihe ndibwa ndi mu mihango ? 

7
Imihango ibabaza
Kuribwa mu gihe cy'imihango bitera guhangayika

Imihango ibabaza, ni ikibazo abakobwa benshi n’abagore bahura na cyo.Usanga buri wese wahuye n’iki kibazo ashakisha uko yagikemura akoresheje uburyo butandukanye ndetse akanarangira mugenzi we uko yabigenje agakira.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe igitera ubwo buribwe, uko ukwiye kwitwara ibyo ukwiye kurya no kunywa ndetse n’imiti wakifashisha mu gihe ubundi buryo bwanze.

Ni iki gitera imihango ibabaza?

Ubusanzwe nta mpamvu yihariye ibitera gusa hari izagaragajwe n’ubushakashatsi. Muri zo twavuga :

  • Kuba utarabyara kandi ukuze
  • Niba mu muryango wanyu nubundi harimo abagira icyo kibazo
  • Kuba waratangiye kujya mu mihango uri munsi y’imyaka 11
  • Mu gihe utarageza imyaka 20
  • Kunywa itabi
  • Iyo uva amaraso menshi uri mu mihango
  • Mu gihe ufite ukwezi guhindagurika
  • Kuba ufite utubyimba muri nyababyeyi
  • Kuba uturemangingo two mu mura twarakuriye mu bindi bice by’umubiri
  • Iyo inkondo y’umura ifunganye cyane ku buryo amaraso asohoka bigoranye
  • Kuba ufite agapira ko mu mura (DIU cg IUD)
  • Mu gihe urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ibi nibyo by’ingenzi bitera kuribwa cyane.

Nakora iki mu gihe ndibwa cyane?

Nko ku bundi buribwe bwose ikintu cya mbere usabwa ni ugutuza, ukihangana ukikuramo stress.

Gufata icupa ry’amazi ashyushye ugashyira mu kiziba cy’inda no mu mugongo. Gusa ntuzakoreshe ashyushye cyane utaziyotsa. Ushobora no gufata igitambaro ukacyinika mu mazi ashyushye ukakirambika ku nda, umaze gukamura gacye.

Gushyira ikintu gishyushye ku nda byirukana ububabare

Gukora siporo nko kwirukanka cg koga (swimming/natation)

Kuryama useguye amaguru cyangwa wayahinnye.

Koga amazi ashyushye

Gukora massage ku nda

Ibi iyo ubikoze ntibigire icyo bitanga, niho witabaza imiti n’ibindi biribwa.

Reka turebe noneho ibijyanye n’amafunguro

Ibyo warya cyangwa wanywa bikagabanya uburibwe.

Imineke ni ikiribwa gikungahaye kuri vitamini B6, ari nayo ituma umubiri uhangana n’uburibwe. Irimo kandi na potasiyumu ifasha mu gusohora amazi mu mubiri. Kuyirya rero bigabanya uburibwe. Wakoresha iyo ushaka, nta gipimo.

  • Ibiribwa bikomoka ku ngano

Ibi biribwa birimo spaghetti (amakaroni), imigati, amandazi, igikoma cy’ingano. Gusa hano ingano zivugwa ni zimwe zitavuyeho agahu k’inyuma (izo muzabona zanditseho whole grains) kuko ariko gakungahaye kuri vitamini B6. Ingano kandi zikize kuri Vitamin E, Zinc, Manyeziyumu n’andi moko ya vitamin B.

Izi mbuto nazo zifitemo vitamini zinyuranye nka B6, E, na ya myunyu nka Zinc na manyeziyumu. Kurya isosi yabyo rero ni umuti w’imihango ibabaza.

Uru rubuto narwo ni umuti w’ imihango ibabaza. Zifitemo Bromelain (soma buromirayini) ifasha mu kuruhura imikaya (muscles). Kandi burya kubabara uri mu mihango biterwa nuko imikaya y’umura iba iri kwiyegeranya kugirango isunike ya maraso asohoke. Kuzirya rero ni umuti mwiza.

  • Seleri

Izi mboga ubanza tuzikundira ko zihumuza ibiryo. Nyamara burya ni umuti w’imihango ibabaza kubera yuko zifitemo apiol (soma apiyoru) ifasha mu gusohora amaraso vuba, bigatuma kuribwa bikira.

Tuyikoresha mu cyayi, ngo gihumure kinagire uburyohe. Reka da!!! Ntukazibagirwe uri mu mihango ikubabaza. Burya abahanga mu mirire (nutritionist) bayita ikiribwa kidasanzwe! (Superfood). Jya uyishyira mu cyayi, bizagabanya kuribwa.

Ngo ni imboga zo gushyira mu isombe gusa? Oya da! Epinari ni umuti nyawo w’imihango ibabaza. Buriya zikize kuri Vitamini B6, E, na Manyeziyumu.

  • Icyayi

Icyayi kivugwa hano, si icyayi kibonetse cyose. Ahubwo ni ikizwi nka Thé vert (soma te veri) (green tea). Gifasha mu koroshya imikaya, uburibwe bukagabanuka.

Thé vert ifasha kurwanya ububabare

Nakirinda kurya cyangwa kunywa iki?

Umusemburo wa prostaglandin (soma purositagirandine) niwo utera kumva ububabare. Ibiribwa rero bituma uwo musemburo wiyongera ugomba kubyirinda mu gihe uri mu mihango.

  • Isukari yakorewe mu ruganda si nziza uri mu mihango. Wakoresha ubuki, cyangwa ukayigabanya ikaba nkeya
  • Gabanya cyangwa uhagarike kunywa ikawa, kuko kafeyine irimo atari nziza
  • Ugomba kugabanya umunyu mu byo urya ahubwo wongere ibirungo kuko byongera uburyohe na byo.
  • Gabanya kunywa inzoga kuko alukoro si nziza uri mu mihango.

Ibi nubikurikiza ugakomeza kumva uburibwe, niho uzitabaza imiti yo muri farumasi.

Reka muri iki gice dukomeze tureba imiti ya muganga wakoresha n’igihe wayikoreshamo

Niba kuribwa bidakabije cyane wakoresha imiti ikomoka kuri paracetamol harimo

  • Paracetamol
  • Efferalgan
  • Panadol
  • Doliprane.

Mu gihe iyi ntacyo igufashaho, ukaba nta burwayi bw’igifu ugira wakoresha umwe muri iyi:

  • Ibuprofen
  • Naproxen
  • Diclofenac
  • Indomethacin

mu buryo izamo byaba ibinini banywa, cg ibyo banyuza mu kibuno.

Niba ugira uburwayi bw’igifu wakifashisha indi miti nka Betapyn, antalgex, Meftal na spasfon.
Iyo iyi miti ntacyo ijya igufasha, usabwa kujya kwa muganga bakakwandikira iyirusha imbaraga harimo

  • Codeine
  • Meperidine
  • Oxycodone
  • Tramadol
  • Acide mefenamique

kuko muri farumasi ntibashobora kuyiguha udafite urupapuro rwa muganga.

  • Gusa, hari ibindi ugomba kwitaho no kuzirikana

Niba kuribwa byaraje nyuma yo gukoresha agapira ko mu gitsina wakihangana kugeza umwaka ushize kuko nyuma y’umwaka uburibwe burahagarara cyangwa se ukagakuzamo

Ushobora kandi no gukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro kuko bifasha nabyo. Gusa ibi bireba abamaze kubyara.

Hari undi muti utangaje, gusa ukora pe. Uwo ntawundi ni ugukora imibonano mpuzabitsina. N’ubundi umuntu ubabaye aba acyeneye gushimishwa no kwitabwaho. Mu gihe cy’imibonano harekurwa umusemburo wa ocytocin (soma ositosine) ariwo utuma utongera kumva uburibwe. Gusa kuko imibonano ivugwa hano ari idakingiye ubu buryo bwemerewe gusa abashyingiwe kuko muri kiriya gihe cy’imihango kwandura indwara zandurira mu mibonano biroroshye cyane, uramenye rero utazabikorana n’uwo mutabana (ndabwira inkumi).

Icyitonderwa

Niba nyuma y’iminsi 2 nta kiratangira guhinduka, gana muganga agukorere ibindi bizami.

Nubona mu maraso harimo kuzamo ibibumbe (clots) kandi uburibwe bukaba bukabije, gana muganga byihutirwa.

Niba imihango imaze igihe kirenga iminsi 7 nta gihinduka wizuyaza, gana muganga.

Gukoresha ibinini bya ibuprofen ukimara kubona ibimenyetso byuko imihango igiye kuza, bituma iyo ije itakurya. Wabikoresha hasigaye byibura iminsi 2 ngo imihango ize.

Twongereho ko iriya miti yose yavuzwe haruguru nta kindi kibazo ishobora gutera nko gutinda kubyara cyangwa kutabyara burundu (ubugumba). Ni imiti yagenewe kugabanya uburibwe ntaho ihuriye n’imisemburo ituma umuntu atwita.

Ipapayi, mu kuvura impatwe

2
ipapayi
Ipapayi ni urubuto ruba ruryoheye ijisho

Uru rubuto nubwo ku isoko rusigaye ruhenda, nyamara uruteye ntiharenga umwaka rutarera kuko ni rumwe mu mbuto zera vuba. Mu kurya ipapayi urarihata ukanakuramo utubuto tw’imbere kuko nubwo natwo ari umuti ariko turarura.

Ipapayi rikize kuri byinshi:

Akamaro k’ipapayi ku buzima 

  • Ipapayi ni umuti uvura kwituma impatwe cyangwa kutituma. Kurirya byibuze gatatu ku munsi birabivura
  • Amata yaryo azwiho gukoreshwa mu nganda zikora shikareti n’izibika inyama mu makopo. Ndetse anatuma inzoga zo mu nganda zigumana umwimerere wazo.
  • Irinda kanseri cyane cyane iyo mu Mara kuko ryoza mu nda
  • Ku barwaye diyabete ni ryiza kuko nta sukari nyinshi ibamo. Agakombe k’umutobe waryo kaba gafite garama 8.3 gusa.
  • Rifasha mu kugabanya umubyibuho kuko uretse kuba ridafite isukari nyinshi rinatera igihagisha bityo ntube warya byinshi.
Ipapayi riri mu mbuto zera vuba
  • Rizwiho kurinda indwara zinyuranye z’umutima kuko rituma amaraso atembera neza.
  • Nk’urubuto rukize kuri vitamin C, rifasha mu kongera abasirikare barinda umubiri no kubongerera ingufu
  • Ku bagabo rifasha igitsina mu kongera umurego mu gihe cy’imibonano kuko rizwiho kuzibura imitsi y’amaraso
  • Rirwanya cholesterol mbi mu mubiri. Iyi twavuzeko ituma imitsi y’amaraso iziba kuko iba imeze nk’iyagiyeho ingese.
  • Nkuko twabibonye rikize kuri vitamin A. Iyi izwiho kurwanya ubuhumyi n’izindi ndwara z’amaso
  • Kurirya birwanya rubagimpande, kuribwa mu ngingo n’ubundi bubabare bunyuranye
  • Rifasha mu gutunganya uruhu no kururinda gusaza. Niyo mpamvu hari amavuta yo kwisiga usanga rivanzemo
  • Ku bakobwa n’abagore rirwanya kuribwa uri mu mihango
Umutobe waryo ni ingenzi nawo
  • Waba uvuye ku kazi unaniwe cyane? Hita urya ipapayi kuko riragufasha kumva uruhutse kuko rirwanya stress.
  • Amababi yaryo akiri mato aribwa nk’imboga. Uko bitegurwa tuzabivugaho.
  • Imbuto zaryo zizwiho kurwanya inzoka zo mu nda kimwe n’amata yaryo. Nabyo tuzabivugaho ukwabyo.

    Icyitonderwa

  1. Rihabwa umwana ari uko byibuze agejeje amezi 8. Kuko ni rumwe mu mbuto zishobora gutera ubwivumbure.
  2. Kurirya ridahiye neza bishobora kukuryaryata ku munwa no ku rurimi kubera amata yaryo. Ni byiza kurirya rihiye neza.
  3. Umugore utwite agomba kwirinda iridahiye neza kimwwe n’amata yaryo iyo ridahiye kuko byagaragaye ko rihungabanya umwana uri mu nda iyo ririwe ari ribisi
  4. Uririye rikakugwa nabi, ubwo umubiri wawe uba urigiraho ubwivumbure. Urarizibukira.
Ipapayi rwitwa ko ari irigabo.


Ngaho shaka uko watera iryawe niba byagukundira aho utuye. Niba atari ibyo rero gana mu isoko ry’imbuto wihahire uru rubuto rwiza ku Bantu bose.

Namenya nte ko imiti ari imyiganano? 

1
imiti y'imyiganano

Muri iyi minsi imvugo ngo ikintu ni feke, ngo iki pirate cyangwa ngo ni igishinwa, abandi bati ni igituburano ntabwo ari imvugo nshyashya ahubwo ni imvugo usanga abantu bose bamaze kumenyera.

No ku miti dukoresha rero birashoboka ko ishobora kwiganwa, wajya uyinywa ntukire kandi wayinyoye neza ndetse n’indwara uri kuvura ariyo miti iyivura.

 

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe niba koko bishoboka ko wamenya niba imiti ari imyiganano.

 

  1. Imiti y’imyiganano ni iyihe?

Tuvuga ko umuti ari umwiganano iyo utujuje ibisabwa byose ngo witwe uko. Ibyo ni ingano y’umuti ishobora kuba nke, nyinshi se cyangwa ugasanga nta na muke urimo. Ikindi ni uko akenshi uwo muti uba ufite izina rizwi kuko ntibapirata umuti ngo bawite izina ritabaho.

Kandi nanone iyo bigana, akenshi bigana imiti bazi ko ihenze, noneho bo igiciro bakakigabanya cyangwa se bakakirekera uko gisanzwe.

2. Umuti w’umwiganano urangwa n’iki?

Umuti w’umwiganano ntacyo uba utandukaniyeho n’umuzima iyo ubyitegereje inyuma utabisobanukiwe.

  • Gusa iyo ubisobanukiwe ushobora kugira amakenga urebeye ku bifuniko byayo kuko ntihabura akantu gato bitandukaniraho
  • Ikindi waheraho ugira amakenga ni ku rutonde rw’ibiri mu muti. Ayo ni amazina y’ibindi bivangwa mu muti binyuranye.
Nubwo udashishoje wabona iyi miti ari imwe ariko si byo. Ushishoje neza urasanga ibifuniko bidasa
  • Ushobora kuba wari umuti uvura neza ariko noneho aho kuvura ugasanga uwawukoresheje ari kurushaho kuremba. Icyo na cyo wagiheraho ugira amakenga.
  • Kumenyako ari umwiganano rero byeruye bimenyerwa gusa muri laboratwari ipima ubuziranenge bw’imiti.

Kuri ubu imiti y’imyiganano myinshi iza muri Afrika, Aziya na Amerika y’amajyepfo.
Impamvu ni uko ubushobozi bwacu mu kugenzura ko imiti itujuje ubuziranenge bukiri hasi. Gusa leta zikora uko zishoboye ngo zikumire iyo miti.
Icyakora nanone ntitwabura kuvugako kuri ubu 1/3 cy’imiti ya malaria ari imyiganano nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi (WHO/OMS).

  • Ikindi nanone hari inganda zizwiho gukora imiti ihenze. Izo ni nka:

Pfizer

Denk Pharma

Novartis

GSK

Sanofi

n’izindi…

Rero iyo ubonye umuti wanditseho ko wakozwe n’urwo ruganda nyamara ugasanga urahendutse, jya ugira amakenga. Icya mbere usabwa guhita ukora ni ukugenzura icyo umuti upfunyitsemo ukagereranya n’ibindi usanzwe uzi, cyangwa ukitabaza abahanga bagusumbyeho.

Imiti y’imyiganano ishobora kwica

Urugero nka Viagra ikorwa na Pfizer igura byibuze 9,000FRW mu gihe ushobora kubona indi yanditseho Pfizer igura nka 600FRW!!! Gusa ntibivuzeko imiti twita Viagra zihendutse zose ari pirate,kuko hari n’igihe tuwita viagra kandi ari Nelgra, ibi biterwa n’izina uruganda rwahisemo, ahubwo uramutse ubonye iyanditseho ko yakozwe na Pfizer ihendutse, uzitonde. Kanda hano usome generique na specialite uko bitandukana

Unarebeye inyuma izi viagra si zimwe. Ibanza iburyo niyo nzima

Turizerako dusubije abajyaga bibaza icyo kibazo.

Sigasira amagara.

Isano riba hagati ya diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso

0
diyabete n'umuvuduko ukabije w'amaraso

Akenshi uzasanga urwaye diyabete, aba afite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).

Diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso ni indwara 2, twavuga ko zijyana. Zikunze kugendana kenshi ku buryo, byoroshye kuzisanga ku murwayi umwe. Umuvuduko ukabije w’amaraso utera diyabete gukomera cyane, diyabete igatuma bigorana kuvura umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).

Diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso bishobora kuzira rimwe?

Diyabete na hypertension akenshi bikunze kuzira rimwe ku murwayi, kubera bifite byinshi bisangiye. Kandi na none, ingaruka ziterwa na buri ndwara muri izi, zituma n’indi ishobora guhita ibaho.

Zimwe mu ngaruka, zikunze guterwa n’imwe muri izi ndwara ku yindi;

  • Kongera urugero rw’amatembabuzi: Diyabete yongera urugero rw’amatembabuzi mu mubiri, bigatuma umuvuduko w’amaraso uzamuka.
  • Imikorere mibi y’umusemburo wa insulin: iyo habayeho imihindagurikire y’uburyo umubiri ukora uyu musemburo wa insulin bishobora kugira ingaruka ku izamuka ry’umuvuduko w’amaraso
  • Kongerera imijyana gukomera: indwara ya diyabete ishobora kugabanya ubushobozi bwo gukweduka bw’udutsi duto dutwara amaraso tuyavana ku mutima (imijyana cg se arteries), bityo umuvuduko w’amaraso ukaba wakwiyongera, nuko indwara ya hypertension ikaboneraho.

Nubwo bwose iyi imikorere y’umubiri yerekana ukuntu diyabete n’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso bikunze kujyana, na none twavuga ko, izi ndwara zishobora kuzira rimwe bitewe n’uko impamvu zizitera nazo ari zimwe.

Zimwe mu mpamvu zisangiwe zitera izi ndwara;

  • Ibyo urya: mu gihe urya ibirimo ibinure byinshi, ibirimo umunyu mwinshi, ndetse n’ibyo kurya byahinduwe cyane (processed foods) kimwe n’isukari nyinshi (refined sugar), ibi byose bizwiho kugira ingaruka ku ngingo z’umubiri bishobora gutera indwara ya diyabete na hypertension
  • Body mass: kuba ubyibushye birengeje uburebure bwawe, nabyo byongera ibyago byo kwibasirwa na diyabete ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso
  • Uburyo ukoramo imyitozo igorora umubiri: niba uba mu buzima wicara cyane (bivuze ko umubiri wawe udakora cyane), bishobora gutuma umusemburo wa insulin udakora neza (bikaba byatera diyabete), bishobora gutuma kandi udutsi duto dutwara amaraso tudashobora kwikwedura uko byakagombye, bityo bikaba byatera indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Uburyo bwo kwirinda izi ndwara zombi, bushingiye mu kwirinda zimwe mu mpamvu nyamukuru zishobora kuzitera.

diyabete n'umuvuduko ukabije w'amaraso ni indwara zifite byinshi zihuriyeho
Igihe cyose urwaye imwe muri izi ndwara ni ngombwa gukurikiza amabwiriza ya muganga, bizagufasha kwirinda kwibasirwa n’indi. Kuko ziza byoroshye

Ese ku barwayi ba diyabete hypertension ikunze kuza ryari?

Nkuko imibare ibigaragaza, ku bantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 1, yerekana ko:

  • 5% by’abayirwaye bakunze guhita bibasirwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso mbere y’imyaka 10
  • 3% bakunze kugira umuvuduko ukabije w’amaraso mu myaka 20
  • 70% bagira indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso ku myaka 40.

Kuri diyabete yo mu bwoko bwa 2, imibare yerekana ko;

75% by’abarwaye iyi diyabete, bakunze kugira ibibazo by’impyiko baba banarwaye indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Ku barwaye iyi diyabete ariko batagira ibibazo by’impyiko, umubare w’abarwaye hypertension ugera kuri 40%.

Mu gusoza, twavuga ko, diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso ari indwara kenshi zijyana, imwe muri zo yaba igufashe uri hejuru y’imyaka 40, ukaba ufite ibyago byo kwibasirwa n’indi.

Indwara 5 zifata benshi kandi zoroshye kwirinda

0
indwara zoroshye kwirinda

Hari indwara zigenda ziba gikwira ugasanga kzirwara bimaze kuba nk’ibintu bisanzwe. Zimwe muri zo ziba ari indwara zandura izindi zikaba iziterwa n’uko tubaho, ibyo turya cyangwa tunywa.

Zimwe muri izo ndwara usanga zinahitana ubuzima bwa muntu nyamara uburyo bwo kuzirinda no kuzikumira byoroshye.

Hano twaguteguriye indwara eshanu ziri mu zihitana abantu nyamara nanone ugasanga kuzirinda ari ibintu byoroshye

  1. Kanseri y’uruhu

Iyi nubwo akenshi itica, nyamara ni kanseri yangiza uruhu rw’umuntu aho iteraho amabara rimwe na rimwe, kubyimba se cyangwa gusatagurika.

Iyi kanseri ikaba iterwa no kumara igihe kinini ahari izuba ry’igikatu nta kigukingira iryo zuba ufite.

Kuyirinda nta kundi ni ukwirinda guhura n’izuba ryinshi, waba uri bujye aho riri bukugereho cyane cyane iryo ku manywa ry’igikatu ukambara amadarubindi arikurinda mu maso, ndetse ukanambara imyenda idakurura ubushyuhe , ukirinda imyenda yirabura n’itukura.

  1. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA

 

 

izi ndwara ziri mu moko anyuranye aho twavuga imitezi, mburugu, uburagaza, SIDA, tirikomonasi n’izindi.

Zifata ahanini imyanya ndangagitsina gusa zishobora no kugaragaza ibimenyetso ahandi mu mubiri. Ingaruka zizanwa na zo ni nyinshi, ndetse n’urupfu rurimo.

Kwirinda izi ndwara bigusaba buri gihe gukoresha agakingirizo iyo ugiye kubonana n’uwo mutarashyingiranwa, ndetse na mbere yo gushyingirwa ugasabwa kwipimishanya n’uwo muzabana. Kudahemukirana nyuma yo gushaka na byo ni ingenzi mu kukurinda izi ndwara

  1. Indwara z’umutima

Umutima ugira indwara ziwufata zinyuranye harimo imikorere mibi yawo, umuvuduko udasanzwe w’amaraso, n’izindi. Indwara z’umutima akenshi zikaba ziterwa no kurya ibinyamavuta byinshi, kunywa itabi no kudakora siporo ihagije. Icyakora ntitwakirengagiza ko hari igihe iba indwara y’uruherekane mu muryango.

Kwirinda indwara z’umutima biragusaba kurya ifunguro riboneye, kwirinda itabi no kugabanya inzoga unywa ubundi ugakora siporo

  1. Stroke

Iyi ndwara akenshi uwo ifashe ni gacye ayikira kuko umutsi cyangwa imitsi ijyana amaraso mu bwonko iba yahagaze gukora, nuko amaraso ntashobore gutembera neza mu bwonko. Akenshi itera kugwa ikinya igihande kimwe cy’umubiri, ndetse kuvuga, kureba bikaba ikibazo. Iyi nayo nubwo ari indwara ifite aho ihurira n’umutima ariko yo ingaruka zayo ni ku bwonko.

Kuyirinda ni kimwe no kwirinda indwara z’umutima ukongeraho no kwirinda stress mbi kuko no gutekereza cyane ku bintu udafitiye ibisubizo ni bimwe mu byagutera stroke

Soma birambuye ibimenyetso bikuburira byagufasha kwirinda stroke Ibimenyetso bikuburira byagufasha kwirinda stroke, indwara yica benshi cyane cyane abirabura

  1. Indwara z’ibihaha

Indwara z’ibihaha na zo ziranyuranye kandi ibizitera na byo ni byinshi. Hari izikomoka ku kunywa itabi nka kanseri y’ibihaha na za bronchitis zimwe. Hari iziterwa n’umwuka duhumeka uhumanye, hakaba iziterwa na mikorobi zo mu mwuka nk’igituntu. Muri izi ndwara kandi hanazamo indwara nk’ibicurane, inkorora, asima n’izindi zifata ubuhumekero.

Kwirinda indwara zifata ibihaha bigusaba kwirinda itabi, kuba ahari umwuka mwiza, gutera ibiti ahatuzengurutse. Kuri ibi ukongeraho ifunguro ryiza risukura ibihaha no gukora imyitozo ngororamubiri ifasha ibihaha gukora neza.

Muri macye ngizi indwara eshanu zishobora kwirindwa ku buryo bworoshye nyamara ugasanga ziri koreka imbaga. Ni ahawe kuzirinda.

Umutihealth.com

Menya byinshi byerekeye indwara y’umunaniro ukabije

0
indwara y'umunaniro ukabije

Kumva unaniwe nyuma yo kumara umwanya ukora akazi kagusaba imbaraga zaba iz’umubiri cg se izo gutekereza, ni ibintu bisanzwe mu buzima bwacu bwa buri munsi. Gusa, nyuma y’ibyo byose, iyo ufashe umwanya wo kuruhuka birashira.

Mu gihe wumva uhorana umunaniro, kabone nubwo waba waruhutse bihagije, ugakora n’ibindi bigufasha kuruhuka, nko kumva umuziki n’ibindi biruhura, ariko umunaniro ukanga ukagumaho, ushobora kuba urwaye indwara y’umunaniro ukabije.

Ni iki gitera indwara y’umunaniro ukabije?

Impamvu nyamukuru itera guhora unaniwe cyane, nubwo itazwi neza. Gusa abahanga bemeza ko yaba iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa virusi ndetse no kubura intungamubiri z’ingenzi, cg se ibindi bibazo mu rwungano rw’ubwirinzi n’imisemburo idakora neza.

Ibimenyetso

Ibiranga indwara y’umunaniro ukabije ni:

  • Kumva urushye n’umunaniro umaze igihe kirenga amezi 6, biherekejwe n’ibindi bibazo nko kuribwa imikaya, kudasinzira neza n’ibindi.
  • Kutibuka neza ibintu biheruka kuba, kutita ku bintu no kutabasha kwita ku kintu na kimwe.
  • Kumva nta ntege no guhorana imbaraga nke mu mubiri
  • Guteragura cyane k’umutima
  • Guhorana ibibazo mu muhogo; nko kumva hokera, cg se habyimbye
  • Uburibwe mu nteranyirizo (nko mu mavi, inkokora cg se ku ntoki), burangwa no gutukura cg se kubyimbirwa.
  • Kuribwa umutwe bigenda bihindagurika, rimwe ukumva byoroshye ubundi bikomeye
  • Kumva imbaraga zishize, nyuma yo gukora akantu koroheje cg se imyitozo ngorora mubiri
  • Kuzungera

Uko indwara y’umunaniro ukabije isuzumwa

Iyi ndwara nta buryo bwihariye igira isuzumwamo. Muganga yifashisha ibimenyetso n’ibiranga iyi ndwara, bikamufasha kuba yakuvura mu buryo bunoze.

Indwara y'umunaniro ukabije irangwa no guhora wumva unaniwe, kabone nubwo waba waruhutse, biherekejwe no kuribwa umutwe
Mu gihe uhorana ibibazo byo kumva urushye cyane, kandi uribwa umutwe, ni ngombwa kugana ivuriro ugasuzumwa indwara y’umunaniro ukabije

Uko ivurwa

Kugeza ubu nta muti wihariye w’umunaniro ukabije ubaho. Uburyo ivurwa, bagendera mu kurwanya ibimenyetso iyi ndwara iba yagaragaje.

Imiti ikoreshwa harimo ifasha mu kurwanya ibibazo byo gusinzira nabi n’ibindi bibazo by’imitekerereze izwi nka antidepressants.

Rimwe na rimwe antibiyotike nazo zirakoreshwa, mu kurwanya infections zishobora guturuka ku bwirinzi bw’umubiri buba bwahungabanyijwe.

Akenshi, mu kuyivura, utangirira ku gipimo kiri hasi cy’umuti ukagenda wongerwa bitewe n’uko ikibazo kimeze.

Ibyagufasha kwirinda indwara y’umunaniro ukabije

  • Kurya indyo yuzuye kandi iteguye neza
  • Gukora imyitozo ngorora mubiri, ariko ijyanye n’ubushobozi bwawe
  • Kuryama neza, ugasinzira amasaha ahagije
  • Kwirinda stress ukoresheje ibigufasha kuruhuka byose nka meditation na yoga.
  • Hari ubundi buvuzi bwifashishwa nka Ayurveda kimwe na acupuncture.

Ushobora no kwitabaza abahanga mu byerekeye indwara zo mu mutwe, bakaba bagufasha kurwanya iyi ndwara bakoresheje ubundi buryo butandukanye.

Akenshi ubu buryo kimwe no kwivuza neza, bishobora kugufasha gukira indwara y’umunaniro ukabije.

Imikurire y’umwana kuva avutse kugeza yujuje umwaka 

2
Umwana akura muri byose

Umwana akenshi mu mwaka we wa mbere niho agira imikurire n’impinduka zidasanzwe. Ni mu gihe kuko niho yiga kwicara, kurya, kugenda no kuvuga. 

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imikurire y umwana kuva avutse kugeza agejeje umwaka, turebe icyo ababyeyi bagomba kwitaho, inshingano zabo n igihe bagana ivuriro bitewe n impinduka babonye.

Umwana akura mu byiciro binyuranye nkuko tugiye kubireba.

  • Mu gihagararo.

Hano umwana akura mu buryo butangaje cyane. Yiyongera mu burebure, ibiro ndetse burya umutwe we nawo urakura ku buryo nyuma y’ukwezi avutse wibaza niba uwo mutwe ariwo wanyuze hahandi bikakuyobera.

  • Mu bwonko.

Muri iki gihe niho umwana agira ibyo amenya akabyigana ndetse akanabyibuka. Niho amenyera ijwi rya nyina cyangwa abo babana, niho asekera umuntu (igisekeramwanzi), ndetse ni naho atangira kwigana ibyo abonye ukora.

  • Amarangamutima.

Muri iki gihe niho umwana atangira kugaragariza amarangamutima ye ndetse nuko afata abantu. Niho agutegera amaboko ngo umuterure, niho umwe amuterura akarira undi yamuterura agaseka. Niho kandi atangira kugaragariza ibimubabaje arira, ikimunejeje agaseka.

  • Ururimi no kuvuga.

Ururimi mukoresha mu rugo, nirwo atangira kuvuga yigana. Igitangaje nuko ushobora kumwigisha indimi zindi agakura azivuga zose neza. Nk urugero niba ababyeyi mukoresha igifaransa naho abo mumusigira bakoresha Icyongereza, azakura avuga izo ndimi zose kandi azi kuzitandukanya.

  • Gukoresha ingufu.

Umwana ni muri iki gihe yiga kwicara, gukambakamba, guhaguruka no kugenda. Ibi byose byerekana ko afite ingufu kandi ari kuzikoresha.

akura mu bwenge n igihagararo

Gusa aha twibutse ko abana bose badakura kimwe. Ntibizagutangaze uwawe yujuje umwaka atarahaguruka ariko azi kuvuga, mu gihe uw’umuturanyi yujuje umwaka azi kuvuga ariko na we no gukambakamba ari ikibazo. Buri mwana agira icyo akuramo vuba, n’icyo asyigingiramo. Gusa ibyo tuvuze muri rusange biba mu mwaka wa mbere.
Ariko nk’abana bavutse batagejeje igihe, kimwe n abafite ibibazo by’ubuzima cyangwa bavukanye ubumuga runaka batinda gukura.

Kuki ari ngombwa gukurikirana ibi? 

Ibi kubikurikirana bifite akamaro kuko hari igihe imikurire itari yo iba iterwa n ikibazo gishobora gukosorwa kuko hakiri kare.

Gukingiza umwana bifasha kumurinda indwara z ibyorezo zinyuranye.

Kumupimisha ibiro buri kwezi bituma umenya imikurire ye niba yiyongera cyangwa atiyongera.

Byibuze buri mezi 3 cyangwa 4,niba ubifitiye ubushobozi uba ukwiye Kumupimisha umusarane amaraso n inkari.

Ni ryari ugomba kujya kwa muganga? 

Niba umwana atari gukura ku buryo bugaragara, yanze konka cyangwa kurya

Niba ibyo yari atangiye kumenya yabyibagiwe. Urugero niba yari atangiye kugenda ukabona no gukambakamba byamunaniye

Niba afite ikibazo cyo kumva. Ibi ubibwirwa nuko n iyo ushakuje umuri hafi adahindukira cyangwa adashiguka

Niba ari kugira umuriro mwinshi urenze 39°C, ukaba uri kuwuzimya ntugende. Gusa iyo hari ikiri guhinduka mu mikurire ye nko kugenda, kumera amenyo ahinda umuriro kimwe n’iyo yakingiwe inkingo zimwe na zimwe. Byose bimenye neza.

Ni iki usabwa nk umubyeyi cyangwa umurezi? 

Ibintu bya mbere ugomba gukorera umwana utarageza umwaka (nawugeza n’ubundi ntuzabireke), harimo urukundo, kumuterura, kumuhindurira ibyo yitumyemo cyangwa yanyayemo, kumugaburira no kumuganiriza.

  • Kina, iga, kurana n umwana.

Muri macye jyana nawe, ube nka we, we kumugira nkawe. Ikosa rinini tujya dukora ni ugushaka ko abana bamera natwe. Yajya mu byondo ntumukubite ahubwo ukamwereka mu rukundo uburyo yabivamo.

  • Kurikira amarira ye.

Umwana akoresha amarira agirango agire icyo yerekana ko ashaka. Akenshi umwana utarageza ku mwaka arira kubera ashonje, afite ibitotsi, arwaye cyangwa hari ibimubabaje, urugero aguye hasi.

Gusa ashobora no kurira kuko akeneye kwitabwaho cyangwa ari kuribwa kuko amara ataramenyera (babyita icyo mu nda) icyo gihe iyo umuteruye araceceka.
Kumuvugisha, gusoma igitabo muri kumwe, no gukina nawe bimufasha gukura mu bwenge.

Amarira y umwana asobanuye byinshi
  • Gaburira umwana yijute kandi ukomeze gukina na we.

Ntumuheze mu mugongo ahubwo umuhe umwanya wo kuvumbura ariko utamushyize mu kaga. Amenye gukingura urugi, guterura isahani, gufata igikombe, kuvana igikinisho ahacyo, n ibindi. Ibi bituma akura aziko nawe hari icyo azi gukora kandi ashoboye. Niba ari kwiyubura mureke abanze agerageze nubona ananiwe umufashe. Niba ateruye ikibido mureke arwane na cyo ariko umucunge atacyihondaho. Nibyo bituma amenya kugenda, ashaka kugukurikira aho ugiye no kugufasha mu byo ukora.

  • Ita ku mutekano w’umwana wawe.

Ibuka ko nubwo afite amatsiko yo kumenya ibintu byinshi, ariko akeneye umutekano. Nk urugero niba afashe umurizo w imbwa cyangwa injangwe, muhe ikindi aba akinisha noneho ya mbwa uyigizeyo. Niba ashaka gukinisha umuriro cyangwa urwembe bimubuze umuha icyo akinisha kitamutera ibibazo.

Hitiramo umwana ibikinisho bitamuteza ibyago


Umwaka wa mbere w’umwana, ni igihe kirushya kandi gitesha umutwe. Usabwa kwihangana kuko hari ibizaba ku mwana wawe bibe byakuriza gusa uko wihangana niko uzagenda umenyera. Kandi bizagufasha mu myaka ikurikiyeho kuko ibyo yamenye mu mwaka wa mbere nibyo bimufasha mu mikurire ye izaza.