Tuesday, May 6, 2025
Home Blog Page 40

Capucine, umwe mu miti gakondo myiza. 

1
Capucine nubwo ari umutako, ni umuti mwiza

Tujya tuyibona cyangwa natwe tukayitera mu busitani. Nyamara capucine (soma kapusine) ifitiye umumaro ubuzima bwacu. Uyu ni umwe mu miti gakondo ikoreshwa kuva kera cyane kubera akamaro kayo mu kuvura indwara zinyuranye cyane cyane izo mu myanya y’ubuhumekero

 

Akamaro ku buzima

  • Capucine ikungahaye kuri byinshi: ifite muri yo imyunyungugu itandukanye nka potassium na calcium, amavitamine cyane cyane C
  • Ku bagira ikibazo cyo kwituma, uyu ni umuti udahenze. Nubwo utubuto twayo ari duto, nyamara iyo ufashe grama 70 z’ifu yatwo ukavanga na grama 150 z’ubuki, ukajya unywa ikiyiko kimwe gatatu ku munsi, uba wagakemuye.
  • Inkorora, gripe, bronchite ntibizongere kukuzahaza. Umuti ni uyu.Icyo usabwa ni ukwanika ibibabi n’indabo ubundi ukikorera ifu (niyo ibikika kandi yoroshye gupima).Ikiyiko kimwe cyayo ukivanga n’amazi ashyushye (itasi-300ml). Ukanywa igikombe kimwe gatatu ku munsi.
  • Ufite ikibazo cy’umusatsi upfukagurika? Wihangayika. Fata indabo n’ibibabi byuzuye amashyi ucanire muri litiro y’amazi. Nibimara kubira uyungurure. Amazi atangiye guhora winikemo umusatsi mu gihe cy’iminota 15, ukajya ubikora buri minsi 3.
  •  Ifasha mu kunyara, koroshya mu nda, kuvura ibishishi n’ibiheri mu maso.Iyo uvura ibiheri uvuguta amababi n’indabo ukajya ukuba mu maso buri gitondo.
  • Ukimara gukomereka agasebe kadakanganye, vuguta amababi yayo urambikeho. Bifasha igisebe kuma vuba bikanarinda ko hajyamo mikorobi. Gusa ntubitinzeho ngo birenge isaha imwe.
Amababi, indabo n’utubuto byose biravura


Icyitonderwa
:

  1. Mu  gihe ugiye kuyikoresha ikiva mu murima ni byiza kubanza kuyisukura kuko udusimba dukunda kujya mu mababi no mu ndabo. Ushobora kubyinika mu mazi ashushye mu gihe cyumunota umwe noneho ukabironga nyuma mu mazi meza.
  2. Gukoresha nyinshi bishobora gutera uburyaryate. Koresha igipimo cyavuzwe.
  3. Kugeza ubu nta kibazo cyihariye irateza mu ngeri zose. Ntawutemerewe kuyikoresha keretse umwana utaratangira kurya nk’abakuru, ni ukuvuga utarageza ku mwaka.
  4. Nyuma yo kuyinywa, oza amenyo. Mu musatsi, furamo nyuma.
Kuki mu busitani bwawe utateramo uru ruboga ruvura?

Imitezi, indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Menya byinshi kuri yo

20

Imitezi ni indwara yandura cyane ikaba akenshi yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Icyakora no kuba wagira aho uhurira n’ibyavuye ku wuyirwaye bishobora kuyanduza aho dusanga ko umugore ubyara ayanduza umwana ari kuvuka. Iyi ndwara ikwira vuba kandi ikunda kwibasira abagirana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi. Iyi ndwara kandi ku bagabo badakebye (badasiramuye) bashobora kuyandura batanakoze imibonano, kubera kudasukura bihagije igitsina cyabo noneho mikorobi iyitera yahagera ikororoka.

  • Imitezi iterwa n’iki?

Imitezi iterwa na mikorobe yo mu bwoko bwa bagiteri yitwa Neisseria gonorrheae, ikaba ikura ku buryo bworoshye iyo igeze ahari ururenda mu mubiri. Bivuze ko iyi mikorobi ikura cyane iyo igeze mu myanya ndangagitsina y’umugore, mu nkondo y’umura, mu mura, no mu miyoborantanga, ku bagore. Ku bagabo yororokera cyane mu muyoboro w’inkari, ari naho hanyura amasohoro. Iyi bagiteri kandi ishobora no gukurira mu kanwa ku bakora imibonano mu kanwa, mu kibuno ku batinganyi, no mu muhogo.

  • Iyi ndwara irangwa n’iki?

Ntabwo abantu bose banduye iyi ndwara bagaragaza ibimenyetso, niyo mpamvu ushobora kwandura utabizi. Iyo ibimenyetso bije, biza hagati y’iminsi 2 n’iminsi 10 nyuma yo gukora imibonano idakingiye, gusa bishobora no kuza nyuma y’iminsi 30.

Iyo bije ku bagore no ku bagabo si bimwe.

Umwana wavukanye imitezi

Ku bagore

  • Mu gitsina hasohokamo ibisa n’umweru cyangwa umuhondo umeze nk’uvanzemo icyatsi
  • Kubabara mu kiziba cy’inda
  • Kokerwa cyane iyo uri kunyara
  • Gutukura amaso akazamo n’imirishyi
  • Kuva nk’uri mu mihango, kandi atari igihe cyayo
  • Kubyimba ibice by’inyuma by’igitsina
  • Kuribwa uri gukora imibonano
  • Kokerwa mu muhogo, iyo ukora imibonano mu kanwa
  • Kubyimba mu muhogo

Ku bagore benshi ibimenyetso biza bidakanganye ku buryo byijyana utanabimenye ko byari ibimenyetso by’indwara.

Ku bagabo

  • Mu gitsina hasohokamo ibimeze nk’amashyira bishobora kuba nk’umweru cyangwa umuhondo uvanze n’icyatsi
  • Kokerwa uri kunyara
  • Kubabara no kubyimba amabya
  • Kokerwa mu muhogo iyo ukoresha ururimi mu gitsina cy’umugore
  • Kubyimba mu muhogo.

Ku bagabo akenshi ibimenyetso biza hagati y’iminsi 2 n’iminsi 14 nyuma yo kwandura.

Kuzana amashyira mu gitsina, byerekana ko wanduye

 

  • Imitezi isuzumwa ite?

Imitezi nyuma yuko ugaragaje ibimenyetso byayo, kwa muganga bazapima ibisohoka mu gitsina. Nibiba ngombwa uzanapimwa ibyo mu kanwa cyangwa mu kibuno niba naho hagaragaza ibimenyetso.

Kuko akenshi uwanduye imitezi ahita anandura chlamydia, nayo bazayipima, bakuvure byose icyarimwe.

Neisseria gonorrheae, itera imitezi

 

  • Imitezi ivurwa ite?

    Kuvura imitezi hifashishwa imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike. Muganga niwe uzagena niba uri buhabwe ibinini cyangwa ugaterwa inshinge. Bizaterwa n’igihe umaze ugaragaje ibimenyetso, n’uburyo mikorobe zingana muri wowe, nyuma yo gupima ibizami

Bizaba byiza ko uwo mwakoranye imibonano nawe avurwa kugirango atazongera kukwanduza cyangwa akaba yakwirakwiza indwara mu bandi.

Mu gihe uri gufata imiti ntiwemerewe gukora imibonano, unayikoze wakoresha agakingirizo.

Ni byiza gufata imiti uko muganga yagutegetse kandi ukayimara. Kuyifata nabi kimwe no kwivura magendu bigira ingaruka zinyuranye haba ku bagabo no ku bagore.

Ku bagore iyo itavuwe neza bishobora guteza kubyimbirwa mu kiziba cy’inda bikaba byatera kwangirika kw’imiyoborantanga bityo hakaba hazamo n’ubugumba. Bishobora kandi gutera gutwitira inyuma y’umura, ibi bikaba bigira ingaruka z’uko inda ivamo, yaba itanavuyemo bikaba byatera ikibazo umugore utwite.

Kuyandura atwite bigira ingaruka ku mwana kuko iyo atavuwe neza umwana we arayivukana. Ikindi ni uko byateza gukuramo inda, kubyara umwana udashyitse cyangwa umwana akavukana ubwandu bw’amaraso.  Gusa ubu hari gahunda yuko umwana wese ukivuka ashyirwa mu maso umuti wa Tetracycline, ugamije kumukingira iyi ndwara y’imitezi mu maso.

Ku bagabo, bishobora gutera epididymitis, indwara yo guhora utonekara amabya, nabyo bikaba byatera ubugumba udafatiranye hakiri kare.

Bishobora kandi gufata kuri porositate bikaba byatera gufungana k’umuyoboro w’inkari bigatera ikibazo cyo kunyara zidasohoka neza.

Imitezi ishobora kwinjira mu maraso no mu ngingo. Ibi bishobora no kubyara urupfu.

Kandi kwandura imitezi bituma kwandura agakoko ka SIDA byoroha.

 

  • Ni gute nakirinda iyi ndwara?



    Nkuko twabonyeko yandurira mu mibonano mpuzabitsina, urasabwa kwitabira gahunda ya KUBA (Kwifata, UBudahemuka, Agakingirizo). Niba ukiri ingaragu, reka gukora imibonano mpuzabitsina. Niba warashatse, reka guca inyuma uwo mwashakanye. Niba bibananiye mwese, mwitabaze agakingirizo.

Agakingirizo, kakurinda kwandura imitezi n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Umwana wese ukivuka agomba guhabwa umuti wo mu maso wo kumukingira.

Ku bagabo, kwikatisha (kwisiramuza) ni bumwe mu buryo bwo kugabanya ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo n’imitezi.

Uko wakivura kugira mu ntoki hakomeye ukoresheje imiti wikoreye

0
Gukomera mu ntoki

Gukomera mu ntoki biterwa n’impamvu zinyuranye zirimo ubukonje bukabije, izuba ryinshi, guhoza intoki mu mazi, ibinyabutabire runaka, koga muri piscine zirimo chlore nyinshi, n’ibindi binyuranye birimo n’uburwayi runaka.

Mu bikorwa byacu bya buri munsi usanga intoki ari cyo gice cyo ku mubiri wacu dukoresha cyane. Muri uko gukoresha intoki usanga bamwe batazitaho abandi bakazitaho mu buryo butari bwo nuko ingaruka ikaba kugira mu kiganza n’intoki bikomeye cyane, ndetse rimwe na rimwe hakaba hanasaduka hakamera nk’aharimo imyate ku buryo witegereza mu ntoki zabo ukagirango ni iz’umuntu ushaje bateyeho.

Inkuru nziza ni uko ubwawe wakwikorera imiti inyuranye yagufasha kongera kugira intoki zorohereye.

Uko wakivura gukomera mu ntoki

  1. Amavuta ya elayo

Aya mavuta abonekamo aside z’ibinure ndetse akanabamo ibisohora imyanda mu mubiri. Ibi bituma aba meza mu koroshya mu ntoki no gutuma hahehera. Si ibyo gusa kuko anarinda uruhu gusaza.

  • Mu gitondo na nimugoroba, isige aya mavuta ubanje kuyashyushya (ariko si ukuyacanira ngo abe yakotsa) ubikore mu gihe kiri hagati y’iminota 5 na 10, umeze nk’ukora massage. Ibi ubikore kugeza ubonye umusaruro
  • Vanga aya mavuta ya elayo n’isukari iseye neza ku gipimo kingana (1/1) noneho wisige usigiriza ariko udatsindagira. Ubirekereho mu gihe cy’iminota 5 noneho ukarabe amazi ashyushye, wihanagure wumuke ubundi wisige amavuta asanzwe. Ubikore kabiri mu cyumweru (buri minsi 3).
  1. Ingano

Ingano nazo ziri mu bintu bifasha kugira mu kiganza horoshye. Zirimo kandi poroteyine zinyuranye zirinda umubiri gutakaza amazi nuko ugahora uhehereye.

  • Vanga ibiyiko 2 binini by’ifu y’ingano (ntabwo ari ifarini), akayiko gato k’ubuki n’amazi make bibe igipondo. Ushatse wanongeramo umutobe w’indimu
  • Bisige ku kiganza n’intoki usigiriza umeze nk’uri guhoma
  • Birekereho iminota 10 noneho ukarabe amazi ashyushye.

Ibi ubikore 1 gusa mu cyumweru.

  1. Amavuta ya cocoa

Muri aya mavuta naho dusangamo aside z’ibinure zikaba nziza ku ruhu rwumagaye harimo no kurinda gukomera mu ntoki. Ikindi ni uko aya mavuta arinda uruhu imirasire mibi y’izuba izwi nka UV (Ultra-Violet).

  • Isige aya mavuta ashyushye (ukoreshe extra virgin) usigiriza mu gihe cy’iminota 5 byibuze mbere yo kuryama
  • Ubirangije ambara uturindantoki ijoro ryose
  • Bikore buri munsi kugeza ubonye umusaruro
  1. Urukoko rw’amata cyangwa amavuta y’inka

Urukoko rw’amata rukungahaye ku binure ndetse ni rwiza kurwisiga muri rusange umubiri wose. Akarusho ni uko lactic acid dusangamo irwanya kuba uruhu rwasaduka no kuringaniza igipimo cya pH yo ku ruhu. Ndetse aya mavuta y’inka kuyisiga ku nda utwite birinda kuzanaho amaribori no gucubuka nyuma yo kubyara.

  • Isige uru rukoko rw’amata rukiri rushyashya cyangwa se amavuta bakimara gucunda ubirekereho iminota 10.
  • Nyuma ukarabe n’amazi y’akazuyazi
  • Ubikore buri munsi kugeza igisubizo kibonetse
  1. Ubuki

Ubusanzwe ubuki butuma uruhu rworoha ndetse burimo ibisohora imyanda mu mubiri, ibirwanya bagiteri kandi butuma ubuhehere bumara igihe bukanarinda uruhu gusaza.

  • Sigiriza ubuki mu ntoki uburekereho iminota 10. Nyuma ukarabe n’amazi y’akazuyazi. Ubikore 2 ku munsi
  • Ushobora kandi kuvanga ubuki na glycerine ku gipimo kingana. Nabyo ukabisigirizaho ukabirekeraho iminota 10 noneho ukabikaraba n’amazi y’akazuyazi. Gusa hano ho ubikora rimwe ku munsi gusa
  • Ikindi wavanga ibitonyanga bicye by’indimu n’amavuta ya elayo n’utuyiko 2 duto tw’ubuki ukabyisiga noneho byamara kuma ugakaraba amazi ashyushye. Gusa byo ukabikora 2 cyangwa 3 mu cyumweru.
  1. Igikakarubamba

Kuri ubu usanga amavuta yo kwisiga asugaye avangwamo umushongi w’iki kimera kivura ibintu byinshi binyuranye. Kikaba rero kirimo ibitera umubiri guhehera no guhorana itoto.

  • Kata igikakarubamba ukuremo umushongi
  • Uwo mushongi wisige mu ntoki usigiriza
  • Birekereho iminota hagati ya 10 na 15, nyuma yayo ubikarabe n’amazi y’akazuyazi
  • Ibi ubikore 1-2 ku munsi
  1. Umutobe w’indimu

Umutobe w’indimu uzwiho gusukura uruhu no gutuma rworoha, ibi bikaba byagufasha kwirinda gukomera mu ntoki. Gusa hano ntuwukoresha wonyine

  • Vanga ubuki, umutobe w’indimu na bicarbonate ku gipimo kingana. Urwo ruvange urusige mu ntoki, ukore massage byibuze umunota noneho urindire iminota 5 ishire ubone kubikaraba n’amazi ashyushye. Bikore byibuze 2 mu cyumweru.
  • Ushobora kandi kuvanga umutobe w’indimu imwe n’ikiyiko cy’ubuki ukabishyira mu mazi y’akazuyazi ugashyiramo ibiganza bikamaramo iminota 10. Nyuma ukihanagura ukisiga amavuta arimo vitamin E cyangwa se amavuta ya elayo. Ibi ubikore 2 cg 3 mu cyumweru.
  1. Yawurute

Yawurute nka kimwe mu bikomoka ku mata nayo izwiho gutuma uruhu ruhehera kandi rukaba rwiza. Kuba harimo lactic acid kandi nabyo bifasha gusukura uruhu no kuvanaho uturemangingo twapfuye.

  • Fata ikiyiko cya yawurute ikiri nshyashya uyisige ku ntoki nk’ukora massage mu gihe cy’iminota 5. Ubirekereho iminota 10 noneho ubikarabe n’mazi ashyushye. Ubikore buri munsi cyangwa ujye wirenza umunsi umwe.
  1. Umuneke uhiye cyane

Nubwo tuvuze umuneke uhiye cyane ariko si umuneke watangiye kubora kuko ntacyo wakuvura wo. Umuneke uretse kandi kurinda gukomera mu ntoki, unarwanya iminkanyari ku ruhu muri rusange.

  • Uwo muneke wusye nuko icyo gipondo ugisige ku ntoki ubirekereho iminota 30. Nyuma ukarabe n’amazi y’akazuyazi, wihanagure wisige amavuta asanzwe.
  • Ikindi ushobora gufata igice cy’umuneke, ubuki bucye n’utuvuta twa elayo noneho icyo gipondo ukacyisiga kikamaraho iminota hagati ya 15 na 20. Nyuma ugakaraba n’amazi y’akazuyazi, ukiyunyugurisha ayakonje kugirango ugumane ubuhehere. Hano ho ntiwirirwa wisiga amavuta

Ubikore byibuze rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru.

  1. Avoka

N’ubusanzwe avoka ni urubuto rwuzuye amavuta na za vitamin zinyuranye harimo A, C na E zizwiho kuba nziza ku kugira uruhu runoze. Ndetse zinafasha kugira intoki zorohereye bikanazirinda kugaragara nk’izishaje.

  • Vanga igisate cya avoka ihiye neza n’ikiyiko cy’ubuki. Ubisige ku ntoki bimareho iminota 10 noneho ubikarabe n’amazi akonje. Ubikore buri nyuma y’iminsi ibiri.
  • Ushobora no gukoresha kandi amavuta ya avoka (wayagura cyangwa ukayikorera) ukajya uyisiga ku ntoki mbere y’uko ujya muri douche.

Ibindi ugomba kwitaho

  • Mu gukaraba jya wirinda isabune imeze nk’ikobora uruhu
  • Ntugakoreshe imashini zagenewe kumutsa intoki nyuma yo gukaraba, ahubwo ihanaguze agatambaro
  • Mu gihe uri gukora akazi gashobora gutuma intoki zangirika wakambara uturindantoki dukoze muri cotton

    Uturindantoki dukoze muri cotton turinda intoki zawe kuba zakangirika
  • Byibuze buri cyumweru karaba mu ntoki uhakuba akantu gatuma uturemangingo dushaje tuvaho. Gusa wirinde ibyahakobora
  • Mu gihe ukora siporo yo guterura gerageza kwambara uturindantoki dukomeye
  • Mu gihe cy’ubukonje bwinshi gerageza kwambara uturindantoki dukkoze muri cotton kandi nujya no kuryama uturarane
  • Jya unywa amazi ahagije buri munsi
  • Jya wikorera massage y’intoki n’ikiganza cyose buri munsi mu gihe cy’iminota nka 10 kugirango ufashe amaraso gutembera neza
  • Ntugakarabe mu ntoki amazi akonje cyane cyangwa ashyushye cyane

Uburyo 5 ushobora kurwanya sinusite no gufungana mu mazuru udakoresheje za antibiyotike n’indi miti ikomeye

4
Kwivura sinusite udakoresheje imiti ikomeye nkaza antibiyotike

 

Abantu benshi bakunda kugira ikibazo cya sinusite no gufungana, bakunze guhita bitabaza uburyo bw’imiti imwe n’imwe ikomeye nkaza antibiyotike n’indi ikoreshwa, nyamara hari uburyo wakwifashisha ubwawe utagombye kujya kwa muganga.

Twaguteguriye uburyo 5 wakoresha, ukirinda gufungana ukanarwanya ibimenyetso bya sinusite bitandukanye.

  1. Kwiyitaho cyane kenshi gashoboka

Uburyo bwa mbere bwo kwiyitaho bihagije ni ukwirinda ubukonje, kuko ubukonje butera ururenda rwo mu dufuka twa sinusi kwiyongera. Uburyo bwitabazwa mu kugabanya ubukonje harimo kongerera ingufu abasirikare b’umubiri wawe. Hari uburyo butandukanye bwo kongera ingufu z’ubudahangarwa bwawe mu mibereho ya buri munsi; kurya indyo yuzuye, kuryama bihagije, kunywa amazi menshi ku munsi, kurwanya stress no gukora sport (imyitozo ngororamubiri ni uburyo bwiza cyane mu guhashya sinusite)

  1. Kugira isuku y’amazuru ihagije

Amazi arimo umunyu cg solution saline (izi zigurishirizwa muri farumasi zitandukanye), yagenewe koza neza mu mazuru, akavanamo imyanda nizindi mikorobe zishobora gufata ku bwoya bwo mu mazuru no ku dufuka twa sinusi, bityo bikakurinda gufungana.

koza-mu-mazuru
Solution saline ushobora kuyibona muri pharmacie zitandukanye, zagenewe kubuza mikorobe gukura mu mazuru

Niba iyi solution utayibona byoroshye, ushobora gufata amazi meza cyane ukavanga n’akayiko gato k’umunyu hanyuma ugakoresha igitori (iyi ni seringue ariko itariho urushinge), ugahengeka umutwe ubundi ukohereza mu zuru rimwe bigasohokera mu rindi.

Ushobora kubikora inshuro nyinshi igihe urwaye, waba utarwaye 2 ku munsi.

kwivura sinusite
Aya mazi arimo umunyu uyacisha mu zuru rimwe agasohokera mu rindi, afasha mu gusukura udufuka twa sinusi
  1. Kwiyuka

Kwiyuka ni uburyo bukoreshwa mu gukiza gufangana cyane (buzwi nka steam), umwuka ushyushye woroshya mu mazuru. Ushobora kwishyuhiriza amazi akabira cyane, ukaba wakongeramo ibibabi by’inturusu (eucalyptus) cg menthol, iyi wayibona muri farumasi, ubundi ukitwikira byibuze iminota 5. Icyitonderwa: ayo mazi nubwo aba ashyushye ugomba kwirinda ko yagutwika mu isura.

Icyo kwiyuka bimara ni ukoroshya ururenda rwo mu mazuru no gusohora imyanda iba iri muri iyo myanya.

Kwiyuka bikorwa hafatwa amazi ashyushye ukaba wavanga n'ibibabi by'inturusu hanyuma ukitwikira
Kwiyuka bikorwa hafatwa amazi ashyushye ukaba wavanga n’ibibabi by’inturusu hanyuma ukitwikira
  1. Kunywa kenshi ibintu bishyushye no kurya ibirimo urusenda

Kunywa cyane cyane ibinyobwa bishyushye bifasha umubiri mu buryo bwose. Gusa mubyo unywa ugomba kwirinda ikawa n’inzoga kuko byongera umwuma mu mubiri.

Inzoga, itabi n'ikawa ni ibintu ugomba kwirinda mu gihe ugira ikibazo cya sinusite
Inzoga, itabi n’ikawa ni ibintu ugomba kwirinda mu gihe ugira ikibazo cya sinusite

Niki cyakubwira niba unywa amazi menshi? Ibi uzabibwirwa n’ibara ry’inkari zawe. Niba ubona zidafite ibara cg zisa nk’amazi uzamenya ko unywa amazi akwiriye.

Ibiryo birimo urusenda, masala, tangawizi, tungurusumu zifasha cyane utu dufuka twa sinusi. Kubirya bishyushye birinda gufungana.

  1. Irinde allergies n’ibiyitera iwawe

Allergies zitera sinusi kubyimbagana no gututumba. Ukwiye kwirinda ibintu byose bitumuka, ahantu umara igihe cyane yaba aho utuye cg ukorera. Bimwe mubyo twavuga; ivumbi, imyenda itumuka, tapis zimwe na zimwe cg inyamaswa nk’ipusi cg imbwa zifite ubwoya.

 

Ugomba kwirinda ibintu byose bishobora kugutera allergies
Ugomba kwirinda ibintu byose bishobora kugutera allergies

 

Impamvu nyamukuru zitera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari n’uko wazirinda

0
Indwara y'ubwandu bw'umuyoboro w'inkari

Indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari yibasira igitsinagore cyane kandi ibabaza cyane. Bimwe mu bimenyetso byayo harimo kokera uri kunyara ndetse zikaza ari udutonyanga nyamara wumvaga ubishaka cyane.

Nkuko ikigo nyamerika cyitwa National Kidney Foundation, kibigaragaza, umugore 1 muri 5, ni ukuvuga 20% arwara iyi ndwara byibuze rimwe mu buzima bwe.

Gusa nubwo aribo izahaza, n’umugabo ukoze imibonano mpuzabitsina n’umugore uyirwaye arayandura kandi nawe iramukarira cyane ariko abagabo ntibayirwara cyane nk’abagore nkuko ikigo  National Institute of Diabetes and Digestive and Kidney Diseases kibigaragaza. Impamvu ni uko abagore bagira umuvaruhago mugufi ugereranyije n’abagabo.

Gusa ubusanzwe urwungano rw’inkari icyo rushinzwe ni ugusohora izo bagiteri zitera ubu bwandu, ariko rimwe na rimwe hari igihe runanirwa nuko bagiteri zikororoka zikazatera indwara.

Hano tugiye kurebera hamwe impamvu nyamukuru zitera kurwara ubu bwandu bw’umuyoboro w’inkari.

Impamvu 10 zitera indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari

  1. Imibonano mpuzabitsina

Imibonano mpuzabitsina iza ku isonga mu gutera iyi ndwara. Hano ntihavugwa gukoresha igitsina gusa, no gukoresha intoki uri gukora mu gitsina mu rwego rwo gutegurana bishobora kwanduza mu gihe za ntoki zanduye. Niyo mpamvu mbere yo gukora imibonano umugabo asabwa kubanza gukaraba intoki no koza igitsina (niba koga umubiri wose atabivamo) ndetse n’umugore nawe akoga.

Ikindi kandi nyuma y’imibonano ugasabwa guhita unyara byibuze hatarashira iminota 30 ubikoze. Kutabikora niyo soko yo kwandura indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.

  1. Impatwe

Nubwo ahanini hashinjwa kunyara dore ko n’ubundi ubu bwandu bufata mu muyoboro w’inkari ariko nanone kwituma impatwe bifitemo uruhare. Iyo utari kubasha kwituma binatuma inkari zitabasha kuza zose ngo zishireyo ibi bigatuma za bagiteri zari zigiye gusohoka zikomeza kororokera mu ruhago. Ingaruka ikaba kwandura iyi ndwara. Gusa nanone kwituma uhitwa byakongera ibyago byo kwandura kuko bagiteri bizorohera kuva mu byo witumye zikayobera mu inyariro zikaba zazagutera indwara.

Niyo mpamvu ku mugore by’umwihariko, ari itegeko kwiheha uvana imbere usubiza inyuma kugirango wirinde kwiyanduza izi bagiteri.

  1. Diyabete itavurwa neza

Iyo isukari yabaye nyinshi mu mubiri ubusanzwe iyabaya nyinshi irasohoka binyuze mu nkari. Kandi isukari ni ahantu heza ho bagiteri zororokera ku buryo bworoshye. Niyo mpamvu ku barwayi ba diyabete ari byiza guhorana imiti ibafasha kumanura igipimo cy’isukari yo mu maraso bityo bakaba birinze ubu bwandu bw’umuyoboro w’inkari.

  1. Gutwita

Kuba gutwita byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara, biterwa ahanini nuko hakorwa progesterone nyinshi iyo umuntu atwite nuko bigatuma ingufu z’imijyaruhago zigabanuka. Ibi bituma rero yikwedura nuko bigatuma inkari zigabanya umuvuduko zisohokeraho. Ibi bikongera ibyago byo kwandura. Kandi uko kwaguka gutuma inkari zitinda mu mijyaruhago, bigaha bagiteri umwanya wo kororoka.

  1. Gutinda kunyara

Ubusanzwe mu gihe nta mpamvu yihariye ikubuza kunyara, niba ubishatse hita ubikora. Gutinda kunyara hagashira amasaha arenga 6 kuzamura uba uri kwikururira ibyago byo kwandura ubwandu bw’umuyoboro w’inkari. Kubera yuko uko bagiteri zitinda mu ruhago niko zibona umwanya wo kororoka no gutera indwara.

Rero niyo waba uri ku rugendo rurerure, aho kugirango wiyongerere ibyago byo kurwara wanasaba imodoka igahagarara ukajya kunyara.

  1. Kubura amazi

Kunywa amazi menshi nubwo tuzi ko birwanya inyota ariko sicyo gusa bikora. Ahubwo binarwanya indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari cyane cyane mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi.

Mu kubyirinda rero ni byiza kunywa amazi ahagije kuko anatuma tujya kunyara kenshi bityo bagiteri zari ziri muri twe zigasohoka.

  1. Kuboneza urubyaro

Kuboneza urubyaro ubwabyo si ikibazo gusa uko bituma imisemburo ihindagurika ni nako bishobora gutuma bagiteri zo mu gitsina zihindagurika bikaba byaba isoko yo kurwara. By’umwihariko gukoresha agapira ko mu mura, urwugara, spermicide nibyo biza ku isonga. Mu gihe ukoresha ubu buryo ukajya urwara cyane ubu bwandu ni byiza ko wasaba ababishinzwe kuguhindurira.

  1. Ibikoresho by’abagore

 

Za protége-slip zanduye kimwe na za pads( dukunze kwita cotex) ni ahantu bagiteri zororokera ku buryo bworoshye cyane. Ikariso zidakoze muri cotton nazo zikaza ziyongeraho kuko zitera gututubikana. Naho izizwi nka string zikaba zatuma bagiteri zivuye mu kibuno zibasha kujya mu gitsina.

Mu kwirinda rero ni byiza guhindura pads na protége-slip byibuze buri masaha 4, kwambara amakariso akoze muri cotton no kwirinda za string keretse utari buyambare igihe kinini, nabwo wajya ku musarane ntiwongere kuyisubizamo.

String ishobora nayo kugutera UTI
  1. Utubuye mu mpyiko

Utu tubuye (calcul renal/kidney stones) dushobora gufunga umuyoboro w’inkari nuko bigatuma inkari zitabasha gusohoka neza ndetse zikaba zasa n’izisubiye mu ruhago aho gusohoka. Ibi rero bikongera ibyago byo kwandura. Niyo mpamvu ari byiza kwisuzumisha no kwivuza iyi ndwara y’utubuye mu mpyiko, no kunywa amazi meza kandi menshi mu rwego rwo kwirinda.

  1. Gucura

Iyo umugore ari gucura, bituma imisemburo ya estrogen ikorwa buhoro ibi bikagira ingaruka ku gahu karinda uruhago ari nako kirukana za bagiteri. Ibi rero bituma zibona uko zororokera mu ruhago. Ikindi ni uko aba bagore bakunze kugira ikibazo kizwi nka cystocele, aho uruhago ruba rwacitse intege nuko inkari zikajya zinjira mu gitsina, kubera kujojoba kenshi. Ibi na byo bikaba biba impamvu yo kuba warwara iyi ndwara.

Icyitonderwa

Ibi si byo gusa bitera iyi ndwara gusa nibyo biri ku isonga.

Iyi ni indwara ivurwa igakira kandi wanayirinda nkuko twagiye tubigaragaza.

Ushaka kumenya byinshi kuri iyi ndwara n’uburyo ivurwa wasoma hano https://umutihealth.com/2016/11/ubwandu-bwumuyoboro-winkari/

Sobanukirwa amwe mu mafunguro ashobora gutera umubiri ubwivumbure

0
amafunguro atera ubwivumbure

Mu mirire yacu usanga hari bamwe batarya amafunguro runaka, atari uko batayakunda ahubwo bitewe nuko iyo bayariye abagiraho ingaruka mbi ku mubiri wabo arizo zizwi nk’ubwivumbure bw’umubiri.

Ubu bwivumbure bw’umubiri akenshi burangwa no kuzana ibiheri bicye cyangwa byinshi ku ruhu biretsemo amazi, guhitwa, kwishimagura, gutukura amaso, kubyimbagana, kugira ibibazo byo guhumeka ndetse bishobora no kuzana urupfu.

Nubwo bimeze bityo ariko, iyo ubimenye hakiri kare biravurwa bigakira cyangwa se ikigutera ubwivumbure ukakigendera kure.

Hano twaguteguriye amwe mu mafunguro azwiho kuba aza ku isonga mu gutera ubwivumbure ku bantu bayariye.

Amafunguro 6 atera ubwivumbure kurenza ayandi

  1. Amata

Ubwivumbure ku mata bushobora no kubyara urupfu buterwa n’imwe cyangwa nyinshi muri za poroteyine zo mu mata umubiri uba utihanganira. Bukunze kuboneka cyane ku bana bahabwa Amata batarageza amezi 6 bavutse, gusa no ku bakuze birashoboka. Ubushakashatsi bwakozwe na Asthma and Allergy Foundation of America, bugaragaza ko hagati ya 2% na 5% by’abana bahabwa amata bagaragaza ubu bwivumbure ku mata batarageza umwaka w’ubukure.

  1. Amagi

Abana benshi bagaragaza ubwivumbure ku magi gusa bamara gukura bigashira. Niba uzi ko ugira ubwivumbure ku magi, ni byiza kugenzura ibyo uhaha bishobora kuba byavanzwemo amagi. Icyakora ku mwana utarageza umwaka avutse ni byiza kumuha umuhondo w’igi kuko akenshi ibitera ubwivumbure biba biri mu mweru waryo.

  1. Ubunyobwa

Ubunyobwa, ubuyobe, akabemba mu moko yabwo yose ubusanga mu mafunguro menshi ndetse hari na za biswi na shokola usanga burimo. Nubwo akenshi ubwivumbure ku bunyobwa butajya buhagarara ariko ku bana babugaragaje bakiri bato, iyo bakuze 20% birashira bakajya baburya. Ariko ababugumanye hari igihe bugenda bwiyongera ku buryo bwanazana urupfu aramutse ariye ibirimo ubunyobwa. Nyuma yo gusuzumwa na muganga akakwandikira epinephrine, ni byiza kujya uzigendana mu gihe uteganya kurya ibyo utazi uko byateguwe kuko bashobora kubushyiramo.

  1. Amafi

Akenshi usanga abagira ubwivumbure ku mafi babugira ku mafi afite ibyubi nka salmon, tilapia n’izindi. Ubwivumbure ku mafi nabwo bushobora kuzahaza ubugira niyo mpamvu mu gihe usanze amafi Atari ibyokurya byawe ni byiza kuyirinda no kwirinda ibyayashyizwemo byose.

  1. Soya

Soya nayo iza mu biribwa bishobora gutera umubiri ubwivumbure. Gusa kuri ubu usanga iri mu byo kurya byinshi biva mu nganda ndetse unasanga hari imiti imwe iba ivanzemo niyo mpamvu kuri bamwe cyane cyane abarya ibyatunganyijwe mbere, kuyirinda bigoye. Hari na za tofu ndetse n’amata ya soya, amajyani ayivamo byose bishobora gutera ubwivumbure. Niba uzi ko ugira ubwivumbure kuri yo, ni byiza guhorana imiti kugirango nuramuka uriye ibyo ivanzemo ntibigutere ikibazo kinini.

 

  1. Ingano

Mu ngano harimo poroteyine z’amoko menshi zikaba zishobora guhungabanya ubudahangarwa bw’abantu bagira ubwivumbure ku ngano n’ibizikomokaho. Wibukeko ingano zikomokwaho n’ibintu byinshi harimo imigati, amandazi, biswi, chapati, macaroni n’ibindi binyuranye. Niba ugira ubwivumbure ku ngano ni byiza kugenzura akantu kose uhashye karibwa ko katabonekamo ingano.

 

Niyo mpamvu aya mafunguro yose avuzwe atari byiza kuyaha umwana utarageza umwaka avutse, ndetse niyo uyamuhaye ukabona hari impinduka zidasanzwe zibaye usabwa kwihutira kumujyana kwa muganga.

Ibiranga indwara y’imitsi, ikiyitera, uko ivurwa ndetse n’uko wayirinda

3
indwara y'imitsi

Indwara y’imitsi ni indwara imaze kuba gikwira kandi ifata ingeri zose haba abakuru n’abato.

Iyi ndwara irimo amoko atandukanye gusa ahuza ibimenyetso byinshi. Muri yo twavuga rubagimpande, goutte, guhinamirana, n’izindi.

Ikunda gufata mu ngingo, ndetse ikanibasira imikaya (muscles), nuko gukoresha ingingo z’umubiri nko kugenda, kwandika, gufata ikintu bikaba ingorabahizi. Ituma mu ngingo kandi habyimba nuko hagasa n’aharetsemo amazi.

  • Ese indwara y’imitsi irangwa n’iki?

Ibimenyetso byayo by’ingenzi ni ibikurikira:

  • Kuribwa inyama z’umubiri no mu ngingo cyane cyane mu nkokora, mu mavi, umugongo n’ibikanu.
  • Kurega kw’imitsi, no kugira ibimeze nk’igitagangurirwa (bitewe n’imitsi yahinduye ibara) cyane cyane ku ijosi, imfundiko, ikibero no ku nda..
  • Kuribwa umutwe bikabije cyane cyane mu misaya n’ibitugu
  • Kugorama intoki n’amano bikamera nk’ibirwaye paralysis.
Umurwayi w’imitsi aba aribwa cyane
  • Indwara y’imitsi iterwa niki?

Nubwo igitera iyi ndwara kugeza ubu kitaramenyekana neza, ariko hari ibituma ishobora kugufata cyane.

  1.  Kuba ukunda guhora wicaye cyangwa wunamye
  2.  Kuba hari ingingo z’umubiri ukoresha cyane kuruta izindi (nk’abakora akazi ko gufura, abandikisha computer cyane, abanyonzi, n’abandi)
  3.  Izabukuru
  4.  Kuba umubiri udafite ubudahangarwa buhagije
  5. Kuba mu muryango harimo uwigeze kuyirwara
  6. Kurwara impyiko n’umwijima
  7. Guhangayika no kwiheba
  8.  Guhora uryamye
  9.  Kudakora siporo.
Abashaje irabibasira
  • Ese indwara y’imitsi ivurwa ite?

Iyi ndwara kuyivura bikorwa mu bice 3 bitandukanye.

  1. Icya mbere hifashishwa imiti
  2. Igice cya 2 hifashishwa siporo n’ubugororangingo
  3. Igice cya 3 ni ukubaga mu gihe bibaye ngombwa
  • Ni iyihe miti yifashishwa?

Imiti yifashishwa ni ukuvanga imiti byibuze y’amoko abiri muri atatu akoreshwa.

  1. Harimo igabanya uburibwe ikanabyimbura nka paracetamol, diclofenac, piroxicam (izwi nka feldene), ibuprofen n’indi. Muri iyi, ushobora kuvanga paracetamol n’undi umwe.
  2. Hari imiti izwi nk’imiti ihindura imyitwarire y’uburwayi (DMARDs/Disease-Modifying Anti-Rheumatic Drugs), twavugamo:
    • Azathioprine
    • Hydroxychloroquine
    • Leflunomide
    • Methotrexate

    Muriyo iyi ibiri ya nyuma biremewe kuyivanga.

  3. Hakabaho n’imiti ikoze mu misemburo, muri yo twavuga:
  • Prednisolone
  • Dexamethasone
  • Hydrocortisone
  • Colchicine, n’indi.

Rero biremewe kuvanga umuti wo mu itsinda rya mbere n’irya 2 cyangwa irya 2 n’irya 3.

Gusa muganga niwe uhitamo uko ivangwa kugirango byongere imbaraga.

  • Koga amazi ashyushye (bains chauds/hydrotherapy), kwiyuka mu byuya (aromatherapy), nabwo ni uburyo bufatanya n’imiti mu kurwanya iyi ndwara.
  • Sport cyane cyane koga (natation/swimming), gym tonic, guterera imisozi, nizo sport zizagufasha guhangana n’iyi ndwara.
Siporo ni umuti mwiza

Twongereho ko iyi miti yose biba byiza kuyikoresha uyandikiwe na muganga.

Ibyo kurya birwanya indwara y’imitsi.

Iyi ndwara dore ibyo warya kugirango uyirinde.

1. Gerageza kurya ifunguro ry’abanyamediterane

Iri funguro riba rikize ku bintu bitatu: amafi, imbuto n’imboga. Ariko bikaba biteguye gakondo nukuvuga bitanyuze mu nganda. Amafi ukayarya byibuze 2 mu cyumweru.

2. Rya umukororombya

Uyu si wawundi wo mu kirere ahubwo ni ukurya no kunywa imbuto zitandukanye mu mabara. Urugero twatanga: avoka, umuneke, karoti, urunyanya, igitunguru, poivron, watermelon, inkeri, gaperi, pomme, epinard

ifunguro ry'umukororombya
urugero rw’ifunguro ry’umukororombya


3. Impeke zuzuye

Impeke ni ibigori, ingano, umuceri, uburo, amasaka n’ibindi. Iyo bitaranyuzwa mu ruganda, kubirya bigira akamaro kuko ka gahu kaba kataravaho.

4. Amavuta

Aya ni amavuta ya elayo (olive oil), amavuta ava mu ifi, muri soya. Gusa ukirinda kuyakoresha ari menshi.

5. Ibyo kurya bizwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa

Ku isonga haza inanasi kubera bromelain ibamo, tangawizi hamwe n icyinzari.

Ibyo kurya wakirinda

Hari ibyo kurya byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara.

1. Ibyo kurya byose biza mu bikopo (conserves); yaba sardines, sosiso, amasosi n’ibikoma byose biza bipfundikiye sibyiza

2. Nubwo amavuta yemewe ariko ay’ibihwagari kimwe n’ay’ibigori simeza ku murwayi w’imitsi kuko arimo omega-6 kandi itera kubyimbirwa mu gihe hakenerwa omega-3. Nanone ingano n’umuceri ntukabirye kenshi kuko bishobora gutera gucibwamo ku murwayi w’imitsi

3. Inyama cyane cyane brochettes sinziza peee! Kimwe n’amafiriti yose

4. Amata n’ibiyakomokaho nka yoghurt, ibirunge, ndetse na fromage.

5. Isukari cyane cyane y’umweru hakiyongeraho ibintu byose biva mu nganda biryohera nka ice cream

6. Gabanya inzoga unirinde itabi kuko n’ubusanzwe byangiza ubuzima.


Ibi ubyubahirije byagirira akamaro umubiri wawe nuko ukarwanya indwara y’imitsi.

Watermelon mu kuvura uburemba no kongera ububobere. 

10

Watermelon ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza cyo guhekenya kuko ni urubuto rwera ku ruyuzi, rugira indabo zisa n’intutu kandi rufite bimwe ruhuriyeho n’ibihaza. Mu ndimi zo mu bihugu bidukikije bayita tikiti cyangwa tikitimaji.

Uru rubuto rumeze nkaho nta cyanga rugira, uba wumva ari nk’amazi arimo agasukari gacye. Ni urubuto rwuzuye umutobe, rworohereye, rurimo utubuto duto duto tw’umukara. Ni isoko nziza y’amazi acyenewe kimwe n’izindi ntungamubiri.
Uru rubuto ruribwa baruhekenya, aho urya icyo gice gitukura. Ushobora kandi no gukamuramo umutobe ukaba ari wo unywa.

Niba wajyaga uzibona mu isoko zera ku ruyuzi rumeze gutya

Watermelon uzayisangamo intungamubiri zinyuranye, imyunyungugu na za vitamini. Twavugamo Vitamini A, B1, B3, B6, C, calcium, magnesium, fibre, poroteyine, potassium na lycopene.

Akamaro ku buzima

  • Kubera ikungahaye ku mazi, ni nziza mu gihe cy’ubushyuhe no kurwanya inyota.
  • Uru rubuto rubamo Calories nkeya (muri grama 100 harimo 30 Calories) kandi nta mavuta menshi abamo. Bituma ruba urubuto rwiza ku bantu bose yemwe n’abarwayi ba diyabete. Ikindi kandi rufasha mu gusohora imyanda mu mubiri.
  • 19% bya vitamini A umubiri ukeneye ku munsi uzazisanga muri uru rubuto. (muri 100g harimo 569mg za vitamin A). Iyi ni vitamini y’ingenzi mu kureba neza no mu budahangarwa bw’umubiri kimwe no kugira uruhu rwiza ruhehereye. Irinda kandi kanseri y’ibihaha no mu kanwa.
  • Uru rubuto rukungahaye kuri flavonoids zinyuranye nka lycopene, lutein, β-carotene, zeaxanthin na cryptoxanthin. Izi zose zizwiho kurinda kanseri zinyuranye nka kanseri ya porositate, iy’amara, iy’amabere, ibihaha, nyababyeyi n’urwagashya.
  • Kuba uru rubuto rukungahaye kuri vitamini C, kimwe n’ibindi bisukura umubiri ni rwiza ku ruhu. Icyo usabwa ni ugukuba igisate cyayo cyangwa gukaraba umutobe wayo ku ruhu ahatangiye kwangirika cyanecyane bitewe no gusaza. Ibi bizarusana kandi binarinde kongera kwangirika.
Umutobe wayo ufite akamaro nko kurya urubuto
  • Nubwo inyanya zizwiho gukungahara kuri lycopene, ariko uru rubuto ruzirenzeho. (muri 100g harimo 4532µg, mu gihe ari urunyanya wasangamo 2573µg). Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi birinda umubiri imirasire mibi y’izuba (UV).
  • Kuba harimo potasiyumu, bituma ruba urubuto rwiza mu mikorere y’umutima harimo kuwurinda gutera nabi no kurinda umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Si umutima gusa kuko binafasha mu gusukura impyiko, bikagabanya acide urique izwiho gutera indwara ya goute mu mubiri. Kuyirya bituma unyara kenshi aribyo bizafasha impyiko gusohora imyanda.
  • Ku bagabo, kuba watermelon ikize kuri arginine, bibafasha kurwanya uburemba kuko yongera ubushake bwo gutera akabariro ndetse ubwo bushake bugatinda. Muri macye ni viagra y’umwimerere. Si ibyo gusa kuko ifasha n’abagore ibongerera ububobere, bityo bamwe bahimbwe ba mukagatare yabafasha kwikuraho igisuzuguriro.
  • Tuzasangamo kandi vitamin B1, B6, vitamin C na manganese. Ibi byose bifasha mu kurwanya mikorobi zanduza, no kongerera ubudahangarwa bw’umubiri imbaraga.


Ibyo ukwiye kumenya

Kugeza ubu nta muntu uragaragaza ko umubiri we utihanganira uru rubuto. Nubwo imbuto zarwo zitaribwa, ariko uramutse uzimize bigutunguye ntuzagire ubwoba ntacyo zagutwara.

Umuntu wese kuva ku mwana w’amezi 8, iri funguro araryemerewe

Umwana utarageza ku mezi 8 avutse ntiyemerewe guhabwa ifunguro ririmo watermelon cyangwa umutobe wayo.

Ibintu 5 byagufasha kwirinda kuribwa umutwe cyane cyane mu gihe cy’izuba

0
Kwirinda uburibwe bw'umutwe mu gihe cy'izuba ryinshi

Mu gihe cy’izuba ukunze gusanga abantu benshi barangwa no kuribwa umutwe bidashira, akenshi biterwa no kuguma ku zuba igihe kirekire, bityo ukaribwa umutwe, ndetse biherekejwe no kumva utamerewe neza muri rusange.

Kimwe mu byagufasha kwirinda ubu buribwe bw’umutwe, harimo kwirinda kujya ku zuba, gusa bitewe n’ikirere ndetse n’akazi, abenshi ntibibashobokera kwirinda kujya ku zuba.

Gusa hari bimwe mubyo wakora bikagufasha kwirinda uburibwe bw’umutwe igihe wagiye ku zuba ryinshi.

Ibintu 5 byagufasha kwirinda uburibwe bw’umutwe mu gihe cy’izuba ryinshi

  1. Kunywa amazi menshi

Uko unywa amazi menshi mu gihe hashyushye niko bigufasha kwirinda umwuma mu mubiri

Mu gihe cy’izuba ryinshi, ni ingenzi cyane kunywa amazi menshi ahagije. Umwuma mu mubiri ushobora gutera kuribwa umutwe, ndetse wa wundi ukomeye w’uruhande rumwe (migraine).

Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kwirinda umwuma mu mubiri, unywa amazi ahagije, imitobe n’ibindi bibonekamo amazi atari inzoga.

  1. Kwirinda kunywa inzoga

Kunywa inzoga mu gihe cy’ubushyuhe bitera ingaruka nyinshi kurusha uko bigira akamaro. Inzoga (alukolo muri rusange), ikamura amazi mu mubiri, ikongera umwuma, bityo bikaba byagutera kuribwa umutwe cyane.

Inzoga zikamura amazi mu mubiri bikaba byatera umwuma, nawo utera kuribwa umutwe bidasanzwe

Mu gihe cy’impeshyi nibwo usanga ibirori birimbanyije, ariko ushoboye kwirinda inzoga, byagufasha kugabanya ibibazo ujya ugira byo kuribwa umutwe bya hato na hato.

  1. Kwirinda izuba ryinshi rikugeraho

Mu gihe hanze hari izuba ryinshi, ushobora kwitwaza umutaka, ukambara ingofero cg amataratara arinda imirasire y’izuba

Mu bihugu byacu, aho usanga igihe kinini izuba ari ryinshi kandi ricana cyane, ndetse ugasanga biruhije kuba waryirinda. Gusa hari byinshi bishobora kugufasha kugabanya ubukana bw’imirasire y’izuba ikugeraho; kwitwaza umutaka mu gihe hashyushye cyane, kwambara ingofero cg se amataratara (sunglasses) igihe izuba ari ryinshi cyane.

Ibi nubikora bizagufasha kwirinda kuribwa umutwe mu gihe izuba ari ryinshi hanze.

  1. Ibuka kwitwaza imiti irinda uburibwe

Hari imiti y’ibanze, wagakwiye kuba ufite igihe cyose. Mu gihe hashyushye cyane, ni ngombwa kwitwaza imiti irinda uburibwe bw’umutwe, nka paracetamol. Ni ngombwa kandi kuba ufite hafi yawe imiti ifasha mu kurinda isereri, iseseme cg se no kuruka bitewe no kuribwa umutwe cyane cyane uw’uruhande rumwe.

  1. Kurya inshuro 3 nabyo birafasha

Mu gihe hashyushye, benshi ubushake bwo kurya buragabanuka. Ugasanga nko ku munsi uriye rimwe gusa. Ibi ni bibi cyane, kuko uko urya gacye cg usimbuka ifunguro niko byongera ibyago byo kuribwa umutwe cyane.

Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kurya uko bikwiye mu gihe hashyushye kugira ngo umubiri ukomeze kugira imbaraga ziwufasha gukomeza gukora neza, utagize uburibwe bw’umutwe.

Ibi byose nubikora bizagufasha kwirinda uburibwe bw’umutwe mu gihe cy’ubushyuhe.

Niba utakiryoherwa n’imibonano hari uburyo bwagufasha kongera kuryoherwa

0
Ibyafasha gutuma imibonano iryoha

Mu buzima bw’abashakanye usanga igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kigenda kigabanya agaciro n’umwanya uko bagenda bamarana imyaka. Ndetse bikarushaho kuba ikibazo iyo mufite umwana muto, cyangwa se akazi umwe muri mwe akora gatuma ataha ananiwe cyane. Bikongera bigaturuka ku kuba ubushake ku mugore ahanini bugengwa n’imisemburo afite. Bityo ugasanga hari igihe afite ubushake bwinshi nko mu gihe cy’uburumbuke, cyangwa atwite hakaba n’igihe aba nta bushake na mba.

Nubwo bamwe babikosoza kujya ahandi, nyamara kandi baba bari gukurura ibibazo binyuranye mu muryango ndetse hashobora no kuziramo zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nyamara kandi hari byinshi binyuranye wakora nuko igikorwa cy’imibonano kikagenda neza kandi mukarushaho kwishimana mwembi yaba umugabo n’umugore.

Ibyafasha gutuma imibonano iryoha

  1. Ahantu hari umwijima

Nubwo kuri bamwe bishimira imibonano iyo bayikoreye ahari urumuri ruhagije ndetse banarebana, nyamara mu gihe imibonano itakibaryohera kuyikorera mu mwijima byongera uburyohe. Birazwi ko iyo ibice bimwe by’umubiri bitari gukora (Urugero: amaso) ubwonko busigara bukora cyane. Uko umukorakora atazi ngo ugiye gukora hehe, uko ushakisha umunwa ugiye kumusoma, ibi byose bituma ubwonko burushaho gutekereza ku gikorwa muri kwitegura bityo mukaza kujya kubikora mwese ubushake ari bwose nuko mukaryoherwa. Niba bidashoboka ko muba ahantu hatari urumuri mushobora kwipfuka udutambaro mu maso, kandi nyuma muzumva bibaryoheye.

Gusa mu gukoranaho mwirinde kwibanda ahantu no kuhatinda kuko iyo uhatinze umubiri uhita ubimenyera, bikaba nk’ibisanzwe

  1. Ba umwarimu n’umunyeshuri icyarimwe

Abantu benshi usanga biyemera bakavuga ko bazi gushimisha abafasha babo ku buryo bwose bushoboka, nyamara burya no mu ba mbere 5 habonekamo uwa nyuma. Rero wikumva ko byose ubizi, gusa nanone ntiwipfobye kuko uko byamera kose hari icyo ushoboye.

Icyo usabwa ni ukuganiriza uwo muri kumwe ku buryo runaka utaragerageza gukora, ubwo wumvise abandi bavuga ko buryoshye, bityo muze gufatanya gufata umwanzuro w’icyo gukora mwacyumvikanyeho.

  1. Gerageza massage

Massage ubusanzwe ni uburyo bwo kunanura ingingo n’imitsi nyamara hari uburyo bumwe buzwi nka erotic massage, aho ituma ubushake bwo gukora imibonano buzamuka. Iyi massage yibanda ahanini ku myanya ndangagitsina haba ku mugabo n’umugore, amabere ku mugore, mu misaya no mu bitugu ndetse no ku bibero no mu mayasha. Kuko ushobora kuza gukora no mu gitsina imbere ni byiza gukoresha amavuta yabigenewe atarimo peteroli, niyo yaba glycerine isanzwe nta kibazo.

Uko ukora massage kandi ube unamuganiriza utugambo twiza. Iyi massage ikorwa mu buryo bwa caresse gusa nanone ugashyiramo akabaraga gahoro kugirango umubiri ube uruhutse ariko nanone ubushake bwazamutse.

  1. Hindura imyambarire

Ibi ahanini bireba abagore kuko uburyo wambayemo bushobora gukurura umugabo cyangwa bukamwigizayo. Hari abagore bamwe usanga bambara imyambaro ikurura abagabo mu gihe bagiye mu kazi, nuko yagera mu rugo agahita yambara ipantalo cyangwa agakenyera igitenge kugeza bageze mu buriri. Aha rero uba wabicuritse kuko wiyeretse abadakwiye, wihisha ukwiye.

Imyenda ikurura umugabo niyo ukwiye kwambara muri kumwe

Niba muri mu cyumba, gerageza kwambara ku buryo umugabo ari bukurangarire, niba ari n’ikariso nshya waguze atari azi uyambare yonyine cyangwa uyigere muri kumwe umubaze niba abona ari nziza. Ntabwo azareba iyo kariso gusa ahubwo azaboneraho akanya ko kureba uko uteye, nuko amaso apfumure ikariso arebe ibiri imbere yayo. Bizatuma atangira kwitegura igikorwa hakiri kare.

  1. Muganire ku bintu bitangaje

Kuganira ku bintu byabayeho ariko biteye amatsiko kandi bitangaje bituma uwo muri kumwe atekereza kuri wowe, noneho iyo ikiganiro ugenda ucyerekeza ku mibonano bituma ubwonko bwa mugenzi wawe burushaho gufungukira igikorwa muri kwitegura. Gusa wirinde kumubwira inkuru zerekeye abantu azi, cyangwa se ngo uvuge ibikwerekeye. Gusa ushobora no gushyiramo amakabyankuru kugirango inkuru irusheho kumukurura.

  1. Mukine udukino

Gukina amakarita ni urugero rw’imikino yabafasha kwitegura

Imikino imwe n’imwe ishobora kubafasha kwitegura neza igikorwa. Umukino w’amakarita ni rumwe mu ngero z’iyo mikino. Mushobora gushyiraho amategeko y’umukino, muti wenda, utsinzwe azajya akuramo umwenda umwe, cyangwa se uti igitego kirajyana no gusomana, gutyo gutyo. Ntimushobora gukina inshuro zirenze 4 mutaratangira kugira ubushake. Ibi bizatuma na cya kindi ukunda gukorerwa ubona uburyo bwo kugikorerwa bitagoranye nuko ibyishimo bizamuke.

  1. Muganire ku bitsina

Ibi biganiro bamwe bakunze kwita ibishegu, bituma murushaho gutekereza ku bijyanye n’imibonano kandi ikaza kubaryohera. Ushobora gutangira umubwira ibyo ukunda kuri we, uko igitsina cye giteye, uko amabere ye uyakunda, uko yaciye imyeyo, uko azi gusomana, ukuntu yikatishije neza, gutyo gutyo,…

Iyo utabimenyereye usanga bigutonda ndetse bikaba byanagutera isoni ariko uko ugenda ubimenyera usanga nta n’ikiganiro kiryoshye nka byo. Gusa wirinde gukabya cyane ngo unakoreshe imvugo twita iya gishumba, ahubwo ukoreshe amagambo asanzwe kandi amenyerewe.

Unakoreshe amagambo y’imitoma amabere uyite imitemeri, igitsina cy’umugabo ucyite ukundi ushaka, gutyo gutyo.

  1. Mugerageze guhindura uburyo

Bumwe mu buryo bunyuranye bwo gukoramo imibonano

Uburyo imibonano ikorwamo nabwo bugira uruhare mu kuryoha kwayo. Niba hari uburyo mwari mumenyereye noneho muhindure ubundi gusa ni byiza kubanza kubiganiraho. Mushobora kubikora muhagaze, mwicaye, muryamye mureba hamwe, cyangwa se murebana, umugore hejuru, umugabo hejuru, umugabo apfukamye, n’ubundi bunyuranye mushobora no kwihimbira.

  1. Mugerageze guhindura ahantu

Mushobora no kubikorera mu gashyamba niba mwizeye umutekano

Ibintu byose iyo bibaye bishya, birushaho kuba byiza no kuryoha. Niba mwari mumenyereye kubikorera mu cyumba muraramo, mushobora gutembera mukaba mwafata icyumba mu icumbi ry’abagenzi, cyangwa mukanasura umuntu w’inshuti, umwe muri mwe abiziranyeho nawe nuko mukabikorera iwe, ariko we yigendeye. Mbese ahantu namwe mubona ko ari hashyashya kuri mwe. Niyo mwakimukira mu cyumba cy’abashyitsi, mukabikorera se mu gikoni cyangwa mu gashyamba mwizeye umutekano, birushaho kongera uburyohe.

Ibyo kurya byafasha umugore kugira ubushake bw’imibonano no kurangiza vuba

0
Kurangiza

Mu myaka yatambutse wasangaga abagore barabaye ba nyirandarwemeye ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina aho wasangaga bameze nk’igikoresho cyo kurangiza k’umugabo.

Nyamara uko iterambere rigenda riza ndetse n’abantu bakajijuka, ubu imibonano mpuzabitsina ntikiri igikorwa cyo gushimisha umugabo gusa. Ahubwo ni igikorwa ngirana, bivuze ko ari umugore n’umugabo bose baba bagomba kunezezwa no kuryoherwa nayo.

Nubwo bimeze gutyo ariko usanga hakiriho abagore batarumva icyanga cy’imibonano ndetse ugasanga umugore abyaye 2 cg 4 ndetse ataramenya ngo ni gute umugore arangiza.

Ibi uretse kuba bishobora guterwa n’uburyo imibonano itegurwa n’uko ikorwa, bishobora no guturuka ku mirire y’umugore. Ku buryo ushobora gusanga mu buzima bwe atarumva na rimwe afite ubushake bwo gukora imibonano.

Muri iyi nkuru, twaguteguriye amafunguro anyuranye umugore yafungura bityo bikamwongerera ubushake bwo gukora imibonano ndetse bikanamufasha kumva uburyohe bwayo, no kurangiza.

Amafunguro yafasha umugore kurangiza no kwugira ubushake

  1. Amagi

Nubwo akenshi tuzi yuko amagi abereyeho kuduha poroteyine twifuza nyamara si aho honyine agarukira. Kuba akungahaye kuri poroteyine bituma umubiri wawe ugira ingufu zihagije mu gikorwa cy’imibonano. Ikindi kandi ni uko mu magi dusangamo ikinyabutabire cyitwa choline, kikaba gituma umubiri ukora nitric oxide ihagije ikaba ituma amaraso aba menshi mu myanya ndangagitsina cyane cyane kuri rugongo, kandi uko ibyimba niko ubushake buzamuka.

Iyi choline kandi ituma hakorwa acetylcholine ikaba ihuza ubwonko n’igitsina, muri macye niyo ituma ibyo ureba cyangwa ukora biganisha ku mibonano byongera ubushake bigafasha kurangiza no kuryoherwa. Mu magi kandi harimo vitamin B5 na B6 zose zihangana na stress zikaringaniza igipimo cy’imisemburo. Ibi byose bifasha mu kurangiza.

Amagi 2 ku munsi atogosheje, yagufasha.

  1. Urusenda

Uko ruryana, niko ruba rwiza mu gutera ubushake. Urusenda rufasha umubiri mu gukorana ingufu, rugatuma ubira ibyuya, ibi bituma umutima uterana ingufu nuko ugasanga imitsi yareze. Bigaragarira ahanini ku mitsi y’amaboko n’iminwa igasa n’ibyimbye nyamara ntibigarukira aho kuko binatuma imishino ibyimba, bikongera ubushake bwo gukora imibonano.

Gusa wirinde kurufata n’intoki mu gihe uteganya kuza gukorakorana n’uwo mukorana imibonano kandi niba ujya ugira uburwayi bw’igifu uyu si umuti wawe.

  1. Ibinyamavuta

Ibinyamavuta tuvuga hano ni ibyokurya byose bigira amavuta muri byo by’umwihariko ubunyobwa mu bwoko bwabwo bwose, ndetse no gutekesha amavuta ava mu bimera (vegetable oil) gusa ukareba niba ayo mavuta arimo vitamini E.

Ayo mavuta atuma umubiri ugira ubushyuhe nuko ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bukiyongera kandi no kurangiza bikaza koroha. Hari ababiteramo urwenya ngo abantu banini barangiza vuba ugereranyije n’abagore bananutse, nibyo koko kuko ubwinshi bw’ibinure butera ubushyuhe kwiyongera.

  1. Epinari

Epinari, ziri mu mboga nkeya wasangamo umunyungugu wa manganeze. Uyu munyu ngugu mu kamaro kawo harimo gutuma hakorwa umusemburo wa estrogen uhagije ku mugore. Harimo kandi na Magnesium ikaba ifasha mu ikorwa ry’imisemburo-gore.

Muri epinari kandi harimo zinc, iyi ikaba ituma hagabanuka ikorwa rya prolactin, iyi prolactin iyo ibaye nyinshi ituma ubushake bugabanuka. Niyo mpamvu ku mugore wonsa atari byiza kurya epinari nyinshi kuko byagabanya amashereka.

  1. Ubuki

Mu buki dusangamo umunyungugu wa Bore uyu ukaba umunyungugu utuma hakorwa umusemburo wa testosterone uhagije uyu ukaba ufasha mu kugira ubushake bw’imibonano no kurangiza byoroshye haba ku mugabo n’umugore.

Iyi bore kandi ituma umubiri ukora ukanakoresha estrogen.

Ushobora kurya ubuki gusa cyangwa ukabuvanga mu cyayi, bikaba akarusho icyo cyayi kirimo Umwenya na tangawizi.

  1. Chocolat yirabura

Iyi shokola ibamo ikinyabutabire cyitwa phenethylamine, kikaba gituma umubiri uruhuka, wishima ndetse ugasohora n’uburozi. Si ibyo gusa kuko ituma hakorwa umusemburo wa serotonin, ukaba umusemburo wongera akanyamuneza, ukagabanya stress ndetse ukongera ingufu mu gikorwa. Si ukuzongera gusa kuko unafasha mu kurangiza bitagoranye ndetse ugatuma amaraso atembera vuba akaba menshi mu gitsina ari byo bituma iruba rizamuka.

Ntabwo twabivuga byose mu nkuru imwe, gusa ibi ni bimwe mu byo kurya by’ingenzi umugore wabuze ubushake bw’imibonano cyangwa utajya urangiza yakoresha bikaba byamwongerera ubushake n’ibyishimo.

Ibi iyo bitagize icyo bitanga wegera abaganga bakagufasha.

Dicynone sobanukirwa byinshi kuri uyu muti

2

Dicynone (soma; disinone), ni umuti ugizwe na Etamsylate, wakorewe kugabanya igihe umara uva ndetse ukanagufasha gukama vuba. Nubwo akenshi abagore bari mu mihango yanze gukama aribo bakunze kuwukoresha, nyamara uyu muti sicyo wakorewe gusa.

Dicynone iboneka ari ibinini bipfundikiye bya 250mg na 500mg cyangwa umuti uterwa mu rushinge ukaba ari 250mg/2ml.

Dicynone ivura iki?

  • Mu kubaga

Ukoreshwa haba mbere cyangwa nyuma yo kubagwa cyane cyane inyama zo mu nda, gukurwa amenyo, kubagwa ubyara, n’ahandi biboneka ko imitsi iri bukomereke ari myinshi.

  • Mu ndwara z’imbere

Gukorora hakazamo amaraso, kuruka amaraso, ishinya iva, kuva mu mazuru ntukame.

  • Ku bagore

kudakama uri mu mihango cyane cyane bitewe nuko ukoresha agapira ko mu gitsina mu kuboneza urubyaro. Gusa no ku muntu wese w’igitsinagore ugira imihango imara igihe kinini idakama nawe yemererwa kuwukoresha

Uko ukoreshwa

Mu kubaga, ni 500mg unywera rimwe isaha imwe mbere yuko ubagwa. Nyuma yo kubagwa unywa 500mg buri masaha hagati ya 4 na 6 kugeza muganga abonye ko ugomba guhagarika umuti. Iyo ari urushinge naho igipimo ni uko.

Ku ndwara z’imbere mu mubiri ni 500mg inshuro hagati ya 2 na 3 ku munsi kugeza ukize. Muganga niwe uzagena igipimo n’iminsi agendeye uko urwaye.

Ku bagore bari mu mihango: anywa 500mg 3 ku munsi (ubwo ni 1500mg umunsi wose), akayinywa byibuze iminsi 10. Biba byiza kuyitangira utarajya mu mihango, ukibona ibimenyetso byuko igiye kuza. Ndetse uramutse ufite ukwezi kudahinduka wayifata hasigaye iminsi 5 ngo igihe uteganya kuyigiramo kigere.

Ku bana ni 250mg, inshuro ntizihinduka nko ku bantu bakuru.

Mu gihe udasobanukiwe neza uko bakoresha uyu muti ushobora kubaza farumasiye uri hafi yawe.

Ingaruka Dicynone ishobora gutera

Nubwo bidakunze kubaho, ariko hari igihe iyo ukoresha dicynone ushobora kugira isesemi ukaba wanaruka, ndetse ushobora no kugira impiswi.

Kuri bacye cyane hari igihe kuwukoresha byagutera ibibazo nk’iby’umurwayi wa asima (kunanirwa guhumeka neza wanahumeka bikajya bivuga, umeze nk’ucuranwa umwuka), icyo gihe usabwa guhita uwuhagarika.

Ibyo kwitondera

Mu gihe uwukoresha ngo uhagarike imihango bikanga, subira kwa muganga barebe ikindi kibitera.

Uyu muti ntuwemerewe mu gihe ugira asima imeze nka bronchites.

Umugore utwite inda itararenza amezi 3 ntawemerewe

Uyu muti wemerewe kuwugura ari uko wawandikiwe na muganga gusa.

Isombe ni ifunguro ikaba n’umuti ku ndwara zinyuranye

0
isombe

Isombe, usanga umurwayi ukirutse tuyimwondoza, umubyeyi wibarutse tukayimuha ngo ifasha kuyobora amashereka vuba, ndetse tunayigira ifunguro ry’ingenzi mu mafunguro.

Ese koko isombe ni ifunguro ry’ingenzi cyane?

Nibyo koko ni rimwe mu mafunguro afitiye umubiri wacu akamaro kandi akawurinda ndetse akawuvura zimwe mu ndwara.

Ni mu gihe kuko ibonekamo intungamubiri zinyuranye nka vitamin A, B zinyuranye, C n’imyunyungugu ndetse na za poroteyine.

Akamaro k’isombe ku buzima

  1. Gutuma umubiri ukora neza

Habonekamo vitamin B zinyuranye nka B9, B5, B1, B2 n’izindi, zose zikaba zizwiho gufasha mu mikorere y’umubiri aho zituma hakorwa imisemburo ituma umubiri ukora neza.

  1. Isoko y’ingufu

Za poroteyine zinyuranye ziri mu isombe hamwe na za amino acids bifatanyiriza hamwe mu kongerera ingufu umubiri. Zibikora zihindura ibinyasukari birimo bigahinduka ingufu umubiri ukeneye.

  1. Kuvura impiswi

Mu kuvura impiswi ntabwo hakoreshwa isombe ritetse ku buryo busanzwe ahubwo ritegurwa nk’umuti.

Icyo usabwa ni ugucanira nka litiro y’amazi. Noneho usekure ibibabi 10 by’isombe nibinoga neza ubishyire muri ya mazi yamaze kubira uhite ubibika ijoro ryose (wabikuye ku muriro ariko).

Mu gitondo umimine noneho unyweho akarahure ibisigaye ubibike. Bibikwa iminsi itarenze 3 ukajya unywa akarahure mu gitondo na nimugoroba.

  1. Kurwanya umuriro

Mu kuvura umuriro noneho ho ucanira garama 400 z’ibibabi muri litiro imwe y’amazi. Ubicanira udapfundikiye, ugacanira kugeza ubonye amazi asigaye ageze mu cya kabiri cy’ayo washyizemo.

Nyuma uramimina, ubundi byamara guhora ukanywa akarahure gato inshuro 2 cyangwa 3 umuriro uba wagiye.

  1. Kurwanya indwara zifata mu ngingo

Indwara zifata mu ngingo twavuga nka rubagimpamnde, goute, n’izindi ndwara zinyuranye zitera kubyimbirwa no kubabara mu ngingo.

Kuko isombe rikungahaye kuri magnesium bigira akamaro mu kuvura izi ndwara.

Icyo usabwa hano ni ukuvanga nka garama 150 z’ibibabi by’isombe, umucyayicyayi uringaniye, akunyu gacye na garama 15 za tangawizi. Ubicanira muri litiro y’amazi kugeza hasigayemo amazi angana na kimwe cya kabiri cya litiro.

Buri gitondo ukajya unywaho akarahure gato, hehe no kongera gutaka.

Isombe ni ifunguro rifite akamaro kanyuranye ku buzima
  1. kuvura amaso atareba neza

Nkuko twabibonye ibonekamo vitamin A, iyi ikaba izwiho kuba ingenzi mu gutuma tubasha kureba neza cyane cyane mu gihe bwije. Uretse rero kurya isombe ushobora no kuyicanira ugakamura ukajya unywa amazi yayo buri munsi.

Gusa hano ntitwabura kuvuga ko imyumbati yatewe mu butaka burimo cyanogen nyinshi ishobora ahubwo gutera ibibazo byo kureba ibicyezicyezi, niyo mpamvu mu kurya imyumbati usabwa kuyiteka igashya neza ngo cyanogen ishiremo.

  1. Kurwanya inzoka

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko isombe ifasha umubiri gusohora utuyoka tuba tuwurimo. Kuyirya kenshi uretse kukurinda kuzirwara binatuma izari zikurimo zisohoka

  1. Yongera appetit

Isombe uretse kandi kuba ifunguro rikundwa na benshi, inafasha mu kugarura appetit iyo wari wagize ikizibakanwa.

Ushobora no gukamura amazi nyuma yo kuyiteka noneho ukayavangamo tangawizi ukajya ubinywa buri gitondo ukibyuka.

  1. Ni nziza ku bagore batwite

Abagore batwite bakenera cyane vitamin B9 na C. izi vitamin zikaba zikenerwa cyane mu gihe inda ikiri ntoya. Zikaba rero ziboneka no mu isombe.

  1. Irwanya bwaki

Bwaki ni imwe mu ndwara ziterwa n’imirire mibi. Mu isombe habamo poroteyine izwi nka lysine ikaba nziza mu guhangana n’iki kibazo.

Rero mu gihe hai umuntu ugaragaweho no kugira ikibazo cy’imirire mibi, umuti wa mbere ni isombe rya buri munsi, gusa ukibuka kuriteka rigashya neza.

  1. Kongera ubudahangarwa

Mu isombe nkuko twabibonye harimo vitamin B9 na C izi zikaba ingenzi mu kongera ubudahangarwa. Vitamin C uburyo ibikoramo ni uko yinjira mu gatima ka mikorobi yaba virusi cyangwa bagiteri, nuko igatuma zipfa. Ndetse inafasha amagufa gukomera ndetse ikanasohora imyanda n’uburozi mu mubiri. Vitamin B9 yo ifasha mu ikorwa ry’uturemangingofatizo bityo bigafasha mu gukora ibirwanya kwihindagura kwa DNA.

Isombe irishwa ibindi byo kurya binyuranye, kandi mu kuyiteka ni ngombwa ngo ishye neza kandi ntuyipfundikira

Icyitonderwa

Nkuko twabibonye ubwo twavugaga ku byiza byo kurya imyumbati, isombe nayo ibonekamo uburozi bwa hydrocyanic acid bukaba bushobora no kubyara urupfu. Niyo mpamvu usabwa kuyiteka igashya neza kandi mu kuyiteka ukirinda kuyipfundikira.

Kuko yo ubwayo nta cyanga gihagije igira ni byiza kuyivangamo ibirungo binyuranye nk’ubunyobwa, inyama se, indagara cyangwa ibindi wabona byagufasha kumva iryoshye kurutaho.

Indwara ya malaria: ikiyitera, ibimenyetso, uko isuzumwa n’uko ivurwa

0
Malaria

Malaria ni indwara ishegesha umubiri iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa parasites zitwa plasmodium, igakwirakwizwa ku bantu no kurumwa n’umubu w’ingore w’anophele uba ufite plasmodium. Izi parasites ziragenda zigakwirakwira mu mubiri zinyuze mu mwijima, nuko zigatangira kwangiza uturemangingo dutukura tw’amaraso.

Kugeza ubu hari ubwoko 5 bw’izi parasites zitera malaria mu bantu, gusa 2 muri bwo nibwo buzahaza benshi cyane; plasmodium falciparum na plasmodium vivax.

  • Plasmodium falciparum niyo igaragara cyane ku mugabane w’afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara. Ndetse akaba ari nayo ihitana benshi kurusha ubundi bwoko
  • Plasmodium vivax, niyo yiganje ahandi hose hanze y’afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahari
  • Ubundi bwoko ni: Plasmodium ovale, Plasmodium malariae na Plasmodium knowlesi.

Ni iki gitera malaria?

Malaria iterwa no kurumwa n’umubu w’ingore wa anopheles, nuko ugakwirakwiza mu mubiri mikorobe za parazites za plasmodium. Umubu wa anopheles ni wo wonyine ushobora gukwirakwiza malariya.

Ukunda kuba ahantu hari ubushyuhe buringaniye, ukarumana butangiye kugoroba na nijoro. Iyi mibu itera amagi yayo mu mazi, akaba ariho akurira, akavamo imibu yindi. Imibu y’ingore niyo ishaka ibiyitunga, aribyo amaraso kugira ngo ibashe kugaburira amagi. Iyo irumye umuntu imusigamo za plasmodium, nuko ukarwara malaria.

Parazites za plasmodium igihe zigeze mu mwijima zitangira kwangiza uturemangingo dutukura tw’amaraso

Ahantu henshi malariya ikwirakwira cyane nyuma y’igihe cy’imvura. Ikagira abo yibasira cyane kurusha abandi, bitewe n’ubudahangarwa ufite. Yibasira cyane cyane abana n’abagore batwite.

Ibimenyetso bya malaria

Malaria ni indwara igenda izahaza umubiri gahoro gahoro, twavuga ko igabanyijemo ibice 2; iyoroheje ndetse n’iy’igikatu.

Ibimenyetso bya malariya yoroheje akenshi bitangira kugaragara nyuma y’iminsi 10 na 15, hari n’igihe biza byongera bigenda, ku buryo ushobora gukeka ko utanarwaye cg ukaba wabyitiranya n’ibicurane.

Ibimenyetso bikunze kugaragara cyane;

  • Umuriro
  • Kuribwa umutwe
  • Kuruka kimwe no kuzungera bishobora kuba ku bana bato
  • Kumva ufite imbeho ukaba wanatitira
  • Kubira ibyuya biherekejwe no kumva unaniwe cyane

Ibi bimenyetso bishobora kuza byoroheje ukaba utabasha kumenya niba ari malaria. Gusa iyo itavuwe mbere y’amasaha 24, plasmodium falciparum ishobora gutera ibibazo bikomeye mu mubiri.

Malaria y’igikatu igaragazwa no kwangirika kw’ingingo z’umubiri. Iyi malariya yo irica iyo itavuwe hakiri kare.

Ibimenyetso byayo ni;

  • Umuriro no kugira imbeho
  • Kuzungera cyane ku buryo ushobora no kwikubita hasi
  • Kuva imyuna
  • Guhumeka cyane no kubura umwuka
  • Gutakaza ubwenge
  • Umubiri utangira gusa umuhondo n’ibice bimwe byawo ntibibe bigikora neza.
  • Kumva nta mbaraga mu mavi

Uko malaria isuzumwa

Iyo malariya isuzumwe hakiri kare bifasha mu kuyivura neza. Igihe cyose ugaragaje kimwe mu bimenyetso bya malaria, ni ngombwa kwisuzumisha hakiri kare.

Uburyo bukoreshwa ni ibizami byo kwa muganga, hafatwa amaraso nuko hagakoreshwa microscope mu gusuzuma niba nta malariya iri mu maraso cg se udukoresho tubona ibisubizo mu buryo bwihuse rapid diagnostic test (RDT).

Ishobora gupimwa hafatwa amaraso, hakifashishwa microscope mu kureba niba plasmodium zigaragaramo

Ibiranga n’ibimenyetso bya malariya hari igihe bitaba bimwe kuri bose, gusa umuriro wo ni rusange muri benshi.

Uburyo bugezweho bakoresha rapid test ziteye gutya

Mu bihugu bimwe na bimwe, cyane cyane aho malaria yiganje cyane, munsi y’ubutayu bwa sahara, abaturage bamwe bishobora kugendana, parasites zitera malariya ariko batarwaye, akenshi imibir yabo iba yarashoboye gukora ubudahangarwa kuri yo.

Uko malaria ivurwa

Mu gihe malariya itavuwe neza, ishobora no kuvamo urupfu.

Imiti ikoreshwa mu kuyivura, ubu iboneka henshi, muri farumasi zose ushobora kuyibona.

Iyi miti yose ibonekamo artemisinin ivangwa n’undi muti uyifasha kuvura malariya, izwi nka; artemisinin-based combination therapy (ACT).

Akamaro ka artemisinin ni ukugabanya umubare wa parasites kuva ukiyifata kugeza ku minsi 3 hanyuma undi muti biba bifatanyije ugafasha mu kuzikuramo burundu.

Ukoreshwa cyane ni coartem; ikaba artemether ivanze na lumefantrine.

Coartem ni umuti wa malariya unyobwa iminsi 3; unywa ibinini 4, ibindi 4 nyuma y’amasaha 12 buri munsi

Nubwo muri iki gihe, hari indi miti itandukanye igenda ikorwa yifashishwa mu kuvura iyi ndwara, hari ikibazo cy’uko imwe muri iyi miti itabasha kuvura malariya neza.

Urukingo rwa malaria

Kugeza ubu hari urukingo rwa malariya ku bana bato rukiri mu igeragezwa, urukingo ruzwi nka RTS,S/AS01 (RTS,S) cg se Mosquirix.

Urukingo Mosquirix rutanga icyizere cyo guhashya malariya rushobora gutangira gukoreshwa muri 2018

Igeragezwa rikorerwa mu bihugu bimwe byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, rugaragaza neza ko ruzafasha mu kugabanya indwara ya malariya cyane.

Ibyiza bitandukanye umubiri wungukira mu gusomana

0
Gusomana

Gusomana bifitiye akamaro gatangaje umubiri. Ushobora kuba udakunda gusomana cg utibuka neza igihe uheruka gusomana neza n’uwo mukundana, iki nicyo gihe cyo kubihindura, kuko bifitiye akamaro umubiri wawe.

Nkuko ubushakashatsi bubyerekana, kutabasha gusomana neza ni ikimenyetso cyuko utishimye mu buzima bwawe. Bukomeza bwerekana ko kubikora neza, byongera cyane kwiyumvanamo, bigatuma umubiri ukora neza, ndetse n’amarangamutima akarushaho kuba meza.

Niba wifuza kugira ubuzima bwiza no kongera umubano mwiza hagati yawe n’uwo ukunda, bishobora kuba uburyo bwiza ndetse no kongera ubushake no gukundana cyane.

Akamaro ko gusomana ku buzima

Byongera ubuzima burimo ibyishimo

Ubushakashatsi bwakozwe, bwerekana ko imiryango ikunda gusomana cyane ibaho yishimye ugereranyije n’itabikora. Ndetse baba bafite amahirwe menshi yo kugumana igihe kirekire kurusha abatabikora.

Gusomana ni ikimenyetso cy'urukundo
Gusomana byongera kwiyumvanamo n’ibyishimo ku bashakanye

Byongera umusemburo wa oxytocin ku bagabo

Ku bashakanye, byongera ubusabane. Ku bagabo, umusemburo wa oxytocin cg se umusemburo w’urukundo wiyongera cyane mu gihe cy’iki gikorwa.

Bituma umubano w’abashakanye urushaho kuba mwiza

Uretse urukundo rugomba kuranga abashakanye, ubusabane no kwiyumvanamo biri mu bituma batindana ndetse buri wese akifuza guhora iruhande rw’undi. Ku bakunda gusomana kenshi, bakunze kugaragaza amarangamutima yabo ndetse n’ubwumvikane bwinshi mu muryango wabo.

Bigabanya stress

Umusemburo wa cortisol, uzwiho kuba imvano ya stress mu mubiri, gusomana byibuze iminota 15, bishobora kugabanya urugero rw’uyu musemburo ku buryo bugaragara

Byongera kwizerana ku bashakanye

Bigira uruhare runini mu kongera icyizere mu muryango. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko imvubura zo mu kanwa ndetse no mu maso hose zihanahana amakuru kimwe n’imisemburo mu gihe uri muri iki gikorwa. Bityo mu gihe musomanye neza, bituma urushaho kwizera uwo musomana ndetse no kurushaho kumwishimira no kumubwiza ukuri.

Bikomeza imibereho myiza

Nubwo nta buryo buhari bwo kubisobanura, gusa bikomeza ubuzima no kurushaho kumererwa neza muri rusange.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abantu bamaranye igihe kinini kandi basomana kenshi, bigira urugero ruri hasi rwa cholesterol bityo bikabafasha kwirinda indwara z’umutima n’izindi zitera imikorere mibi y’umubiri.

Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Gusomana bituma udutsi duto dutwara amaraso twaguka, bityo umuvuduko w’amaraso ukagabanuka, bishobora kuba umuti mwiza ku bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.