Ikibazo cyo kurangiza vuba kivugwa, igihe umugabo asohora byihuse no mu buryo adashobora gucunga ubwe. Muri make, ni ugusohora mbere y’uko ubishaka cg mbere y’igihe ubyifuza.
Hari igihe usohora, nyuma y’akanya gato igikorwa cy’imibonano gitangiye, cg se bikaba utaranatangira; nko mu gihe cyo gusomana, cg se ibindi.
Iki kibazo gikunze kuba ku bagabo, gitera ipfunwe no kutigirira icyizere.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko umugabo 1 muri 5, agira ikibazo cyo kurangiza vuba igihe kimwe mu buzima bwe, gusa benshi bigeraho bigashira. Bitangira kwitwa uburwayi, igihe biba inshuro zose, ukagera ku rwego rwo kudashimisha uwo mwashakanye.
Ikibazo cyo kurangiza vuba giterwa n’iki?
Hari impamvu zitandukanye zishobora gutera ikibazo cyo kurangiza vuba. Izikunze kugaragara cyane ni;
- Izituruka ku bibazo mu mitekerereze, nko kuba ufite stress nyinshi, kwigunga n’ibindi bitandukanye bishobora kwibasira ubushobozi bw’ubwonko n’amarangamutima.
- Kuba warakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
- mu gihe utishimiye uko umubiri wawe uteye
- Kuba wigunze cyane (depression)
- Kugira ubwoba bwo kurangiza vuba
Gusa, kugeza ubu ubushakashatsi buracyakorwa kugira ngo hemezwe niba, hari imiterere y’umubiri ituma abagabo bamwe bishobora kugira iki kibazo abandi ntibakigire.
Izindi mpamvu twavuga;
- Kuba utishimiye uwo mubana cg mufite ibibazo mu rukundo rwanyu
- Kutabasha gushyukwa
- Imisemburo itari ku rugero rukwiye
- Infection mu nzira y’umuyoboro w’inkari kimwe no mu ruhago
- Kuba hari ibinyabutabire byitabazwa mu ihererekanya makuru ku bwonko (neurotransmitters) bitari ku rugero rukwiye
Ibimenyetso byo kurangiza vuba
Ibimenyetso by’ibanze bikunze kugaragaza ikibazo cyo kurangiza vuba:
- Gusohora (cg se kurangiza) biba buri gihe utabishaka cg hashize umwanya muto utangiye gukora imibonano cg se ibindi bishobora gutuma urangiza.
- Kugabanuka k’ubushake ndetse no kwishimira igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, bitewe no kurangiza vuba
- Kumva ufite ipfunwe, ikimwaro no kwigaya
Uburyo bivurwa
Kurangiza vuba bivurwa bitewe n’ibimenyetso ugaragaza. Mu gihe uri kubwira ibibazo byose muganga, ni ngombwa kumubwiza ukuri kandi weruye, kuko bizagufasha kuvurwa no gukira neza.

Kuko akenshi, aba ari ikibazo kiri mu ntekerezo zawe, kuganira n’inzobere bigufasha kumenya neza umuti w’ikibazo n’ibyagufasha kukirwanya.
Hashobora no gukorwa ibizami bitandukanye, mu rwego rwo kureba urugero rw’imisemburo yawe (cyane cyane testosterone).
Uko wabyirinda
Nubwo nta buryo bwihariye buhari bwo kwirinda kurangiza vuba. Hari ibyo wakora bikagufasha;
- Kwita ku buzima bwawe, cyane cyane ku byerekeye imibonano mpuzabitsina, ukirinda kwikinisha cyane.
- Mu gihe ufite ikibazo cyo kurangiza vuba, ntugomba kumva ko ari ikibazo gikomeye cyane, ngo utangire kwirenganya cyane no kwiciraho iteka, ushobora kuganira n’umufasha wawe kugira ngo mwirinde gushwana.
Imiti ikoreshwa
Nubwo uburyo bukoreshwa cyane ari ubusanzwe, soma birambuye ibyagufasha guhangana n’iki kibazo mbere yo gutekereza imiti https://umutihealth.com/2016/10/kurangiza-vuba/
Hari igihe biba ngombwa ko wandikirwa imiti yagufasha gutinda kurangiza.
Imiti ikunze gukoreshwa cyane, ni iyo kuvura kwiheba bikomeye (depression), izwi cyane ni nka fluoxetine, clomipramine, na sertraline (Zoloft)
Izwi cyane yindi ni iyitwa sildenafil (Viagra), tadalafil (Cialis) n’indi.
Ikibazo cyo kurangiza vuba kiba ku bagabo benshi, ariko bikikiza nyuma y’igihe. Nubwo waba ukoresha imiti bwose, uburyo wowe ubyakiramo nibwo bugafasha guhangana n’icyo kibazo.