Sobanukirwa ibirango bishyirwa kuri farumasi icyo bivuga 

0
3578
ikimenyetso cya farumasi

​Kuva mu 1964, APA (American Pharmaceutical Association), iri rikaba ishyirahamwe rihuza abafite aho bahurira n’imiti bose mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika, (abahanga mu by’imiti), ryemeje ikoreshwa ry’inzoka izengurutse igikombe nk’ikimenyetso cya Farumasi.

Iki kimenyetso gifite inkomoko mu Bugiriki, aho bari bafite imana nyinshi kandi buri mana ikagira ikimenyetso kiyiranga. Aesculapius (soma Esikalapiyasi) akaba umuhungu wa Apollo, Apollo wa Zeus (Zewusi) yari imana y’ubuvuzi no gukiza (god of medicine and healing). Ikirango cye cyari inkongoro irimo umuti (cyane ko muri icyo gihe bakoreshaga imiti y’ibyatsi).

Ikimenyetso cya farumasi cy’inzoka izengurutse inkongoro cyaturutse he? 

Inkuru ivuga ko Apollo yaje kubona ko umuhungu we ashobora kuzagira abantu abadapfa (immortals) akoresheje ubumana bwe, nuko aramuca. Aesculapius yaje kubyara umukobwa witwa Hygeia (soma hayijeya); ikigirwamanakazi cy’ubuzima (goddess of health), we akarangwa n’inzoka yizungurije ku kaboko kamwe akandi gafashe igikombe. Mu guhuza ibyo birango rero niho hakomotse iki kirango kiri ku ifoto, cyitwa igikombe cya hayijeya (bowl of Hygeia).
Kuva icyo gihe, igikombe gisobanuye umuti naho inzoka igasobanura ubuvuzi. Bivuze kuvura ukoresheje umuti.

Igikombe cya hygeia kigaragazwa n’inzoka izengurutse inkongoro

Gusa dusoza twavuga ko iki atari cyo kimenyetso cyonyine kiranga Farumasi kuko aho ubukiristu buziye, hatangiye gukoreshwa n’umusaraba w’icyatsi (green cross).

Umusaraba w’icyatsi watangiye gukoreshwa igihe ubukristu bwari bukiza
Mu bihugu bya Islam hakoreshwa ukwezi kw’icyatsi

Hari n’ibindi bimenyetso bikoreshwa nka green crescent (ukwezi kw’icyatsi, ariko kw’igice) mu bihugu bigendera ku mahame ya kiyisilamu, inyuguti ya R ifatanye na x (ni nayo iboneka ku mpapuro mpeshamiti -ordonnances), nibindi binyuranye.

Hamwe usanga bavanga ikimenyetso cya kera n’umusaraba

Iri bara ry’icyatsi kibisi risobanura ubuzima kuko n’imiti myinshi ituruka mu byatsi.