Igitera ikizibakanwa n’uburyo wabikosora

0
9797
ikizibakanwa

Kumva ushonje ushaka kurya, wabibona ukarya ushishikaye, ni byiza kandi byerekana ko umubiri ukora neza. Nyamara kugira ikizibakanwa, ukumva ushonje, utabuze ibyo urya ariko udashaka kurya, ni ikibazo gikomeye kinagira ingaruka ku mikorere y’umubiri muri rusange.

Iyo utarya rero bigutera ibibazo byo gutakaza ibiro, gucika intege, umunaniro uhoraho, imikorere mibi y’umutima, ndetse n’ibindi bice by’umubiri binyuranye.

Kugira ikizibakanwa biterwa n’impamvu zinyuranye, kandi bikosorwa hagendewe ku cyabiteye; mu yandi magambo ntibyizana, ahubwo hari ikibitera, ari cyo kiba kigomba kuvurwa no gukosorwa.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu bitera ikizibakanwa kandi tunagaragaze uburyobishobora gukosorwa

Ibitera ikizibakanwa

  1. Ubwandu bwa mikorobi

Kwandura mikorobi zinyuranye biri mu bitera kugira ikizibakanwa ku buryo butunguranye. Zimwe mu ndwara ziterwa na mikorobi zigira uruhare mu kubura ubushake bwo kurya twavuga  nk’umusonga, hepatite, HIV/AIDS, ibicurane, n’ubwandu bufata ku mpyiko.

  1. Indwara

Indwara zinyuranye na zo zishobora kugira uruhare mu kubura appetit. Muri zo twavuga indwara zifata inzira y’igogorwa, kanseri y’amara, kimwe no kwifunga kw’amara.  Indwara zifata impyiko, umwijima n’umutima na zo zigira uruhare mu gutuma ubura ubushake bwo kurya.

Indwara zifata mu bwonko nka depression,  kimwe n’indwara yo kujunjama na byo bishobora kukubuza ubushake bwo kurya iyo bifashe intera yo hejuru.

  1. Imiti

Hari imiti imwe n’imwe iyo uri kuyifata bikubuza ubushake bwo kurya. Muri yo twavuga imiti ifasha gutakaza ibiro, imiti ikabura umubiri (stimulant), kimwe n’ibiyobyabwenge nka amphetamine, na LSD.

  1. Ibyiyumviro

Ishavu twagereranya no kwiheba no kwigunga byigiye hejuru bitewe no kubura uwo ukunda cyane, igihombo gikabije, kubura akazi, gutandukana n’uwo mwashakanye, cyangwa se stress zinyuranye nko kuba uri gutegura ikizami, uri kwitegura ubukwe, utegereje umuntu wafashe urugendo rw’indege, kuba ufite uwawe ari ahantu hari ibyago nk’intambara n’inzara, na byo byagutera kubura appetit. Ibi akenshi iyo ikibitera gicyemutse bihita bikira

Uko wakongera ubushake bwo kurya

Nkuko tubibonye hejuru, kubura ubushake bwo kurya biva ku mpamvu nyinshi zinyuranye. No kubivura rero biratandukanye.

  1. Ifunguro rya mu gitondo

Wibuke ko uba uheruka kurya nijoro utararyama. Iyo rero ubyutse ukagira icyo ushyira mu gifu nyuma y’amasaha make uzumva ushonje kandi ushaka kurya. Ku ifunguro rya mu gitondo urye ibikomoka ku mbuto, yogurt, n’ibinyampeke nk’amasaka (igikoma), ingano (umugati cyangwa ikidufu). Umubiri uko ushwanyaguza ibi, uzakoresha ingufu, noneho hakenerwe izo kuzisimbura. Ibi bizagutera gusonza, ubushake bwo kurya buzamuke.

Yawurute n’imbuto mu gitondo, bituma ku manywa urya ushishikaye
  1. Rya ducye ariko kenshi

Iyo uriye byinshi bifata umwanya muremure ngo igifu kibisye bikaba bishobora gutwara umwanya muremure ngo usonze. Ariko iyo ufunguye bicyeya, ariko mu gihe kidahinduka ngo utajijisha igifu mu mikorere yacyo, gisya vuba, bikavamo bisimburwa n’ibindi bikagutera gusonza vuba kuko imbaraga zagiye zongera gukenerwa vuba.

  1. Gabanya amafunguro arimo fibre

Ibiryo birimo fibre ni byiza kuko bifasha mu igogorwa, nyamara mu gihe ufite ikibazo cyo kugira ikizibakanwa, gerageza kubigabanya, urye ibirimo fibre nkeya. Ibyo ni nk’umuceri, ubugari, macaroni, imigati n’ibindi binyampeke. Ibi igifu kibisya vuba, bigasohoka vuba noneho ugahita usonza.

Makaroni ni urugero rw’ifunguro ririmo fibre nkeya
  1. Kuvura indwara

Nkuko twabibonye hari indwara zimwe na zimwe zishobora gutera ikibazo cyo kubura appetite. Zaba iziterwa na mikorobi cyangwa izindi zinyuranye, iyo zivuwe, ihita igaruka. Gusa mu gihe utarakira ushobora guhabwa inyongera zinyuzwa mu rushinge cyangwa muri serumu.

  1. Gabanya ibyo kunywa

Ibyo kunywa byuzuza igifu ukumva ntushaka kurya, nyamara ibyo kurya ni ingenzi mu mikorere y’umubiri kuko ntabwo ibyo kunywa byaguha intungamubiri ukeneye zose. Gabanya ibyo unywa rero cyane cyane mu masaha yegereye ayo ufatiraho amafunguro. Ntibivuze ngo uhagarike kunywa ariko, ahubwo aho kunywa mbere yo gufungura, ubikore byibuze nyuma y’iminota 30 umaze gufungura kuko binafasha igogorwa.

  1. Rira ahantu hashimishije

Uzarebe umwana uri kwiga kurya, hari aho umuhera ibiryo ukabona arashishikaye, hakaba n’aho ubimuhera ntarye. Byerekana ko n’ahantu dufatira amafunguro, abo dusangira bigira uruhare mu kugira appetite. Ku bantu bakuru, ni byiza kurya uri ahantu hatari urusaku rwinshi; nta radiyo cyangwa televiziyo uri kureba. Ikindi niba ukunda umuziki, shyiramo uturirimbo dutuje, ugabanye ijwi. Ushobora gucana buji niba ari nijoro, zaka mu mabara anyuranye, ibi bituma wita ku byo uri kurya kurenza ibindi bikuzengurutse, bityo ukarya ushishikaye.

Kurira ahantu nk’aha byongera appetit
  1. Imiti

Iyo uburyo bwose tuvuze ntacyo butanze, hitabazwa imiti itangwa yongera ubushake bwo kurya. Iyi miti nta kindi kihariye ivura uretse gutuma umubiri wawe ukumvisha ko ugomba kurya. Muri yo twavuga Marinol (Dronabinol), Megace (Megestrol) na Becoactin (Cyproheptadine). Gusa kuko iyi miti ishobora gutera ibindi bibazo bizana na yo, ni byiza kuyikoresha ari uko wayandikiwe na muganga cyangwa wabanje kuganira n’umuhanga mu by’imiti, akaguhitiramo bijyanye n’ubuzima bwawe.

Umwe mu miti yongera ubushake bwo kurya, Becoactin

Icyitonderwa

  • Abagore batwite ntibemerewe kuba bakoresha imiti yongera ubushake bwo kurya kimwe n’abonsa abana bakiri bato (munsi y’amezi 6)
  • Iyi miti ihabwa umwana ari uko arengeje imyaka 2 akaba na we agaragaza ibimenyetso byo kutagira ubushake bwo kurya
  • Kubura appetite bitewe no kunywa inzoga (bizwi nka hangover) bivurwa nuko uvuye ikibitera, ni ukuvuga uvuye hangover.