Menya impamvu hari imiti iza ari ibinini indi ari inshinge cyangwa iyo kwisiga

0
1852
Imiti itandukanye

Imiti itandukanye birasanzwe kandi bimaze kumenyerwa ko iboneka mu buryo bunyuranye kandi ivura indwara zitandukanye. Hari iyo tubona ari ibinini ari nayo ubu myinshi, ifu ivangwa n’amazi, iy’amazi cyangwa umushongi inyobwa, iy’amavuta yisigwa, iy’ifu, iterwa mu rushinge n’indi inyuranye.

Ushobora kuba ujya wibaza impamvu itandukanye.

Niyo mpamvu tugiye kuvuga muri macye (kuko ntitwaburambura cyane mu nkuru imwe) impamvu nyamukuru itera umuti uyu nuyu kuboneka ari amazi gusa, undi ukaba utagira uwawo unyobwa ahubwo ukaba uwo kwisiga gusa gutyo gutyo.

Imiti yose mbere yo kuyifata ni ngombwa gusobanuza muganga cg farumasiye ukuri hafi.

Imiti itandukanye impamvu iboneka mu buryo bunyuranye

Ubusanzwe umuti utangwa bitewe naho ugiye kuvura. Niba ari uruhu rurwaye, byakabaye byiza uhawe umuti ujya aharwaye, niba ari igifu urwaye ugahabwa umuti unyobwa ukagera mu gifu ukahavura, waba wakomeretse umuti ugasigwa ku gisebe gutyo gutyo.

Koko hari imiti ikozwe muri ubwo buryo ku buryo umuti uhita ujya aho uvura. Nyamara twibuke ko hari ahagoye ko umuti wahashyirwa ako kanya, nko kuba urwaye umutima, cyangwa urwagashya. Nanone ntabwo indwara zifata ku ruhu zose ziba ziri inyuma gusa. Hari igihe impamvu ibitera iba iri imbere mu mubiri, ugasanga uhawe umuti ujya mu maraso ugasangayo igitera indwara.

Indi mpamvu ni umurwayi. Niba ushaka guha umuti umwana ukivuka, ntuzamuha ikinini kuko atazabasha kukimira kandi n’igifu cye byakigora gusya cya kinini.

Dore muri macye igituma umuti uyu n’uyu uza mu buryo runaka

  1. Imiti inyobwa

Ibinini cyangwa imiti y’amazi inyobwa

Imiti inyobwa irimo ibice twavuga ko ari 2 by’ingenzi aribyo ibinini hamwe n’imiti y’amazi.

Uretse mu gihe umurwayi atabasha kumira, cyangwa se nta bundi buryo bushoboka ubusanzwe ibinini niyo miti ikunze gutangwa ku bantu bakuze. Iyi miti ikaba ari imiti ihabwa abantu batarembye. Muri macye yo igera ku ndwara itinze ugereranyije n’ubundi buryo (hari ibinini bitangira gukora hashize amasaha menshi ubinyoye).

Gusa imiti inyobwa ari amazi yo ikora vuba ugereranyije n’ibinini yo ikaba ikunze guhabwa abana kimwe n’abakuze batabasha kumira ibinini, uretse ko hariho n’imiti iza ari amazi cyane cyane imiti y’inkorora haba ku bakuru n’abato.

Hari ibinini bishyirwa munsi y’ururimi nk’ibinini bimwe by’umutima bikaba bikora vuba cyane bikitabazwa mu gihe cy’ubutabazi bwihuse.

2. Ibinini binyuzwa mu kibuno

Iyi nayo ni imiti ikora vuba ugereranyije n’inyobwa gusa nayo ikagira iyiyirusha gukora vuba.

Iyi miti iza muri ubu buryo, iyo ari inyuzwa mu kibuno baba bashaka igikorwa cyihuse ugereranyije n’inyobwa kuko nyuma y’iminota 30 iba yatangiye gukora. Akenshi usanga ari imiti ivura ububabare, izimya umuriro ikoreshwa muri ubu buryo.

3. Imiti yisigwa

Iyi ni imiti isigwa ku ruhu cyangwa ahandi harwaye nko mu kanwa cyangwa mu gitsina ku bagore, kimwe n’imiti ishyirwa mu maso ikaba nayo ikora vuba ugereranyije n’ibinini kuko yo iba iri neza aharwaye. Gusa na none usanga igipimo cyawo kidakunze gupimwa neza kuko usanga biterwa n’uri kuwisiga aho ashobora gukoresha mwinshi cyangwa mucye. Nanone kuri bamwe ishobora kubangamira uruhu cyangwa ijisho aho ihatera ubwivumbure cyangwa uburyaryate.

4. Imiti ihumekwa

Ikora vuba kandi ikaba ikoreshwa mu butabazi bw’ibanze nko ku barwayi ba asima cyangwa sinizite kimwe no mugihe hakenewe ikinya cyihuse. Imiti bisaba ko igera ku bwonko vuba nayo iza ari iyo guhumekwa.

5. Imiti iterwa mu rushinge

Iyi miti harimo iterwa mu nyama (IM; Intramuscular) cyangwa mu mutsi (IV; Intravenous) kimwe n’iterwa munsi y’uruhu (SC; Subcutaneous). Iyi miti ikora vuba cyane aho iyo mu mutsi ikora nyuma y’iminota nka 15, iyo mu nyama (akenshi ku kuboko, ku itako cyangwa ikibero) ikora nyuma y’iminota 10 naho iyo munsi y’uruhu igakora nyuma y’iminota 15.

Icyo irusha indi, nuko uko umuti wawuhawe wose ugera mu mubiri 100%. Niyo mpamvu hari imiti usanga itagira ibinini ikaza ari inshinge gusa kuko basanze ko ikinini uko umubiri ugikoresha umuti mwinshi usohoka uko wakabaye udakoze. Gusa nanone nubwo ubu buryo butuma nta muti upfa ubusa, bisaba umuntu wize neza gutera urushinge kuko aguteye nabi bishobora kugutera ubumuga runaka.

Rero niba wajyaga wibaza impamvu bataguteye agashinge kandi wagiye wigenza ugasanga undi bamuhaye uwo kwisiga undi bamuhaye uwo kunywa, turizera ko usobanukiwe ko biterwa n’indwara, aho iri, umurwayi n’ubwoko bw’umuti