Sobanukirwa impamvu hari imiti ugomba gufata ari uko uri kurya cyangwa umaze kurya

0
2210
imiti uri kurya

Imiti tunywa iyo turwaye usanga buri wose ugira amategeko yawo wihariye ajyanye n’inshuro unyobwa ku munsi, uwo ugomba gufata uko uba ungana, uburyo ufatwamo (unyobwa, urushinge, unyuzwa mu kibuno, wisigwa, n’ibindi) ndetse niba ugomba kuwufata mbere cyangwa nyuma yo kurya, hakaniyongeraho ibyo ubujijwe kurya cyangwa kunywa mu gihe uri kuwufata.

Hari imiti rero iba igomba kunyobwa ari uko uri kurya cyangwa se umaze kurya.

Impamvu ndetse n’ingero zayo nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru

Gufata imiti uri kurya mbere cg nyuma biterwa n’izihe mpamvu? 

  1. Kugabanya ingaruka zirimo isesemi no kuruka

Hari imiti imwe n’imwe usanga iyo umaze kuyinywa igutera isesemi ukaba wanaruka, nyamara ubushakashatsi bukagaragaza ko iyo uyifashe wariye icyo kibazo kitabaho.

Ingero twavuga allopurinol, bromocriptine na madopar

  1. Kugabanya ingaruka zaba ku gifu

Hari imiti imwe n’imwe izwiho kuba ishobora gutera ibibazo ku gifu, ndetse n’iyindi izwiho kuba ituma igogorwa rigenda nabi iyo ibyokurya biyisanze mu nda. Gusa hano si ngombwa kurya byinshi niyo wanywa agakombe k’amata cyangwa twa biswi cyangwa sandwich imwe birahagije.

Iyo miti twavuga:

Muri rusange imiti yose irwanya uburibwe ikanabyimbura yaba idakoze mu misemburo (NSAIDs) cyangwa ikoze mu misemburo (steroids).

  1. Imiti irwanya ikirungurira, no kugugara

N’ubundi ibi byose ntibyakubaho mu gihe utariye kuko ikirungurira kiza nyuma yo kurya ndetse no kugugara mu nda biza na byo ari uko wariye.

Ni byiza rero kuba iyo miti ibivura wayifata uri kurya cyangwa se umaze kurya ako kanya.

Muri yo twavuga actimag, Gaviscon, Maalox, Gastricid, Bicarbonate, n’indi ikoreshwa kuri ubu burwayi

Ni byiza gufata maalox uri kurya cyangwa umaze kurya
  1. Imiti ivura mu kanwa

Uburwayi nk’ubugendakanwa cyangwa se kurwara ishinya no mu kanwa muri rusange usanga akenshi buvurwa n’imiti isigwa mu kanwa cyangwa se ijundikwa ikaniyunyuguzwa mu kanwa. Uramutse uriye umaze kuyikoresha urumva ko ibyo urya byayihanagura aho iri.

Nayo rero igomba gufatwa umaze kurya kugirango uze kuza kongera kurya yamaze gukora akazi kayo

Muri yo twavuga hextril, nystatin y’amazi, miconazole isigwa mu kanwa, n’indi yose isigwa mu kanwa.

Hextril ugomba kuyifata umaze kurya kugirango itinde mu kanwa
  1. Gutuma umuti ujya mu maraso neza

Hari imiti bisaba ko kugirango umubiri ubashe kuyikoresha neza ari uko mu nda haba harimo ibyokurya. Ibi bigatuma umubiri uyinjiza uko yakabaye, nta na mucye wangiritse.

Muri iyo miti twavugamo coartem ikoreshwa mu kuvura malaria, ndetse n’imiti irwanya ibyuririzi bya SIDA ariyo ritonavir, saquinavir na nelfinavir.

Imiti nka ritonavir ni byiza kuyifata wariye
  1. Gufasha umubiri kugogora neza

Imiti irwanya diyabete, iyo ari inyobwa ni byiza kuyifata mu gihe cyo kurya kugirango wirinde ko igipimo cy’isukari cyaza kuzamuka nyuma yo kurya ndetse no kwirinda ko cyamanuka cyane.

Imiti nka glucophage ni byiza kuyifata uri kurya

Ihabwa abarwaye impindura idakira ikunze kuba ari nyongera za enzymes ni byiza kuyifata uri kurya kugirango igirire akamaro umubiri ko kubasha gutunganya ibivuye mu byo wariye.

Icyitonderwa

Hano ntabwo imiti yose igomba gufatwa ari uko wariye cyangwa uri kurya tuyivuze. Niyo mpamvu igihe cyose ugiye gufata umuti muri farumasi usabwa gusobanuza umuhanga mu by’imiti uhasanze ibyerekeranye n’uwo muti byose.