Dore imiti y’amaribori ushobora kwikorera ubwawe utagiye kwa muganga

0
8061
imiti y'amaribori

Amaribori ni ikimenyetso cy’uko uruhu rwawe rwatangiye gutakaza ubushobozi bwo gukweduka no kwaguka, nubwo nta ngaruka zizwi ashobora gutera uyafite, gusa abayafite menshi hari igihe abarya cg se akabatera ibindi bibazo, harimo no kumva batagaragara neza.

Tugiye kurebera hamwe bumwe mu buryo ushobora gukoresha ubwawe mu gukuraho amaribori cg se kuyabuza kugaragara cyane.

Iyi miti yose ntisaba ibintu bidasanzwe ni ibintu wagura hafi yawe

Umutobe w’indimu

Indimu kubera aside irimo, ifite ubushobozi bwo gukesha uruhu no gukuraho amaribori

Uyikoresha ute?
  • Fata igice cy’indimu ukuremo umutobe wayo, nurangiza ugende usigiriza ku ruhu ahari amaribori
  • Byibuze rekeraho uwo mutobe iminota 10 nurangiza woze n’amazi ashyushye
  • Byibuze bikore buri munsi ku gihe kidahinduka hanyuma uzarebe, nyuma y’iminsi micye uko bihinduka.

Umweru w’igi

Ukoresha igi wizeye neza ko atari pondezi, urarimena ariko wabanje gutandukanya umweru n’umuhondo. Ku buryo usigarana umweru gusa. Amagi abamo proteyine zihagije, kandi zifasha mu guhangana n’amaribori

Uyakoresha gute?
  • Fata umweru w’amagi 2, hanyuma ugende usiga ahari amaribori
  • Nubona byatangiye kuma (kenshi bigira ibara rya orange), noneho abe aribwo wogaho, noneho kugira ngo uruhu rukomeze korohera ushobora gukoresha amavuta ya elayo

 

Amagi mu gukuraho amaribori
Umweru w’igi kuwukoresha igihe gihagije bifasha gukuraho amaribori

 

Gukoresha amavuta ya moisturizer

Gukoresha kenshi amavuta yoroshya uruhu bituma ruhora ruhehereye, bikarurinda kuma, ibi bituma gukweduka kwarwo byiyongera bityo bikarinda amaribori cg bikayagabanya mu gihe uyafite.

Ushobora kugura amavuta asanzwe ari ku isoko, akora nka moisturisers arimo cocoa butter cg aloe vera, kimwe nuko ushobora kwikorera uruvange rwawe ufashe urugero rungana rwa aloe vera n’amavuta ya elayo.

amavuta-arimo-cocoa-butter-yoroshya-uruhu-akarinda-amaribori
Amavuta arimo coca butter afasha uruhu korohera no gukomera bityo amaribori akagabanuka

Amavuta arimo vitamin E

Vitamin E ifite ubushobozi bukomeye bwo kurinda umubiri; irinda collagen ikaba proteyine y’ingenzi cyane mu gufasha uruhu gukomera neza, bityo ikarinda kwangirika k’uruhu

Niba ufite amaribori ubona akabije, ushobora gusigiriza amavuta arimo vitamin E, ahangiritse buri munsi, uzabona bigenda bihinduka.

amavuta-arimo-vitamini-e
Vitamini E ikomeza cyane uruhu, ikarurinda kwangirika

Amavuta y’igikakarubamba (Aloe vera gel)

Igikakarubamba gifite ubushobozi bwo gukiza no gukomeza ibice bitandukanye bigize uruhu, ni umuti mwiza wo kugarura gukomera no gukweduka k’uruhu.

Ugikoresha gute?
  • Kata ikibabi cy’igikakarubamba, nurangiza usigeho uyu mushongi, hanyuma ugende usigiriza ahari amaribori uko ubikora igihe niko uzagenda ubona amaribori akendera.
  • Uramutse utabonye igikakarubamba, ushobora gukoresha amavuta yacyo aboneka muri farumasi yongewemo vitamin E.
umushongi-wigikakarubamba
Umushongi w’igikakarubamba kuwusigaho kenshi bikuraho amaribori

Ahantu henshi uzahabona imiti bakubwira ko ikuraho amaribori. Ariko mu by’ukuri ni uko imiti myinshi ibyiyitirira itazayakuraho, ahubwo wenda yayagabanya, mbere yo kuyikoresha kuki utabanza gukoresha ibyo wabona hafi kandi bitakugoye?