Imwe mu miti yo kwitondera iyo wonsa

0
5219

Kunywa imiti bigira amabwiriza bigenderaho ni nayo mpamvu mbere yo kugira umuti wose unywa uba usabwa kubanza gusobanuza umuhanga mu by’imiti igihe cyose umaze guhabwa umuti.

Ibi ni ukugirango utavanga imiti n’ibyo bitavangwa, utanywa imiti nabi cyangwa udafata umuti uko bidakwiye.

 

Si ibyo gusa kuko hari n’abantu runaka baba batemerewe umuti uyu n’uyu kubera impamvu zinyuranye z’ubuzima bwabo. Muri bo twavuga abana, ababana n’indwara za karande, abagore batwite n’abonsa.

 

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imwe mu miti umubyeyi wonsa aba agomba kwirinda ndetse tunerekane buri muti impamvu agomba kuwirinda. Muri rusange imiti myinshi igera mu mashereka nubwo Atari ku rugero rumwe ndetse n’ingaruka ishobora gutera zigatandukana.

 

 

Imiti yo kwitondera iyo wonsa

 

  1. Amantadine

Uyu muti ukoreshwa mu kuvura indwara yo gususumira izwi nka Parkinson’s disease ndetse ushobora no gukoreshwa mu kuvura ibicurane. Impamvu uyu muti utemewe ku mugore wonsa ni uko ushobora kugabanya amashereka.

 

  1. Amiodarone

Uyu muti ukunze kuboneka mu izina rya Cordarone ukoreshwa mu kuvura zimwe mu ndwara z’umutima. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umwana yonse uyu muti uhinduka uburozi iyo ugeze mu mubiri we. Mu gihe ugomba gufata uyu muti usabwa guhita uhagarika konsa

  1. Imiti ya kanseri

Iyi miti muri rusange umugore wese wonsa ntaba akwiriye kuyifata gusa by’umwihariko imiti yo mu bwoko bwa cyclophosphamide ntiyemewe mu gihe wonsa. Bishobora gutera umwana indwara ya neutropenia (kugabanyuka kwa neutrophiles, zimwe mu nsoro zera zishinzwe kurwanya indwara). Mu gihe ugomba gufata iyi miti usabwa guhagarika konsa.

 

  1. Aspirin

Uyu muti ukoreshwa mu kuvura ububabare no kubyimbirwa. N’ubusanzwe uyu muti ntiwemerewe abana bari munsi y’imyaka 18. Ku babyeyi bonsa naho rero ntiwemewe kuko bishobora gutera umwana indwara ya Reye’s syndrome. Mu gihe umubyeyi arwaye indwara ikeneye uyu muti yahabwa undi ukora nkawo kuko irahari myinshi.

 

  1. Chloramphenicol

Uyu ni umuti wo mu bwoko bwa antibiyotike ukoreshwa mu kuvura zimwe mu ndwara nka mugiga, kolera, tifoyide n’izindi. Umwana wonse nyina anywa uyu muti ashobora kuruka, kugira ibyuka mu nda, no gusinzira cyane. Mu gihe umubyeyi arwaye indwara ikenera kuvurwa n’uyu muti asabwa kuba ahagaritse konsa cyangwa agahabwa undi muti utari uyu

 

  1. Clozapine

Uyu ni umuti ukoreshwa mu kuvura indwara zo mu mutwe. Ubusanzwe umuntu uri gufata uyu muti nta nubwo aba agomba gutwita. Iyo uwufata uri konsa bituma umwana atinda kuvuga ndetse n’imikurire ye mu bwenge ikadindira. Ishobora no kumutera kujya ahondobera akamera nk’umurwayi w’igicuri.

Mu gihe rero uri gufata uyu muti ugomba guhagarika konsa.

 

  1. Imiti igabanya ibinure

Iyi ni imiti ikoreshwa mu kurwanya cholesterol mbi, ibi bikaba bizwiho ko iyo cholesterol mbi ibaye nyinshi itera ibimeze nk’ingese mu mitsi ijyana amaraso nuko ingaruka ikaba kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso.

Muri yo twavuga Lescol (fluvastatin), Zocor (Simvastatin), Mevacor (Rovastatin), Lipitor (atorvastatin), Lopid (gemfibrozil)  n’indi. Umwana wonse amashereka yagiyemo iyi miti umubiri we unanirwa gukoresha neza ibinure byawo bikaba byamutera kuba uruzingo cyangwa kubyibuha bidasanzwe.

 

Dusoza

 

Nkuko twabivuze dutangira iyi si yo miti yonyine yo kwitondera iyo wonsa. ahubwo igihe cyose ugiye kugura imiti banza ubwire umuhanga mu by’imiti niba wonsa umubaze niba uwo muti ugiye gufata nta ngaruka ushobora kugira kuri uwo mwana wonsa.