Inama ku buzima zagufasha gukomeza kubaho neza

0
4090
Inama ku buzima

Mu buzima tubamo umunsi ku wundi tugirwa inama buri gihe zerekeye ibyo tugomba gukora ndetse n’ibyo tugomba kwirinda kugira ngo ubuzima bwacu bukomeze kuba bwiza kandi bube bukomeye.

Nubwo kubigeraho byose uko byakabaye bijya biba ingorabahizi ariko hari ibintu buri wese yari akwiye kuzirikana kugirango ubuzima bugende neza.

Imwe mu ntego z’urubuga rwacu https://umutihealth.com/ ni ukubafasha kugera ku buzima bwiza kandi buzira indwara. Akaba ariyo mpamvu tubagezaho byinshi bitandukanye bishobora kubafasha kubaho gukomeza kubaho neza.

Inama ku buzima zagufasha gukomeza kubaho neza

  1. Irinde itabi unirinde kwegera aho barinywera

Itabi ni ribi ku buzima haba ku urinywa ndetse no kuwo arinywera iruhande. Riri ku isonga mu bitera kanseri n’indwara zo mu buhumekero bigoye kuvura.

  1. Ihatire kurya imbuto n’imboga

Kwibanda ku mbuto n'imboga ukirinda ibiryo birimo amavuta menshi

Imbuto zizwiho kuba zikungahaye kuri vitamini C muri rusange iyi vitamini ikaba igira uruhare mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri wawe. Imboga nazo zibamo vitamini A izwiho kurinda amaso ikanafasha mu bindi. Si ibyo gusa bibamo kuko hanabonekamo imyunyungugu inyuranye byose bifatanya kubaka umubiri.

  1. Gukora kenshi siporo

Siporo ni ingenzi ku bantu b’ingeri zose baba bato cyangwa bakuze, abagore cyangwa abagabo, kuko ituma umubiri utwika ibinure, ugasohora imyanda ndetse ibihaha n’umutima bigakora neza. Byibuze iminota 30 buri munsi ya siporo ntiyari ikwiye kubura muri gahunda zawe za buri munsi.

Sport ni uburyo bwiza bwo gutuma umubiri ukomeza gukora neza uko bikwiye
  1. Gira ibiro biringaniye

Iyo tuvuze ibiro biringaniye; ni ukugira ibiro bingana n’uburebure ufite.

Byitwa BMI (Body Mass Index), iki kikaba igipimo ubona ufashe ibiro byawe ukagabanya n’uburebure muri metero bwikube kabiri

BMI= body mass/ (length×length)

Igipimo cyiza ni ikiri hagati ya 18.5 na 24.9

Niba birenze 25 ufite ibyago byo kurwara indwara z’umutima na diyabete.

Soma birambuye imbuto 7 zagufasha gutakaza ibiro ku buryo bworoshye https://umutihealth.com/imbuto-zifasha-kugabanya-ibiro/

Niba biri hasi ya 18.5 urananutse cyane ukeneye kongera ibiro.

Soma birambuye inama zagufasha kongera ibiro https://umutihealth.com/kongera-ibiro/

  1. Gabanya inzoga unywa

Inzoga ziri mu byo kunywa bitavugwaho rumwe ahanini bitewe n’amadini n’imyizerere ya buri wese.

Gusa muri rusange niba unywa inzoga gerageza kutarenza hagati y’ 2 na 3 ku mugore, na hagati ya 3 na 4 ku mugabo. Kugirango umenye uko babara ibi bipimo wasoma inkuru ibivugaho igaragaza uko bipimwa.  Ushobora kubisoma ukanze hano https://umutihealth.com/menya-byinshi-ku-nzoga/

Inzoga nyinshi zangiza umwijima, imyororokere, ubwonko ndetse inateza ibibazo binyuranye mu muryango.

  1. Irinde izuba ry’igikatu

Izuba rya mu gitondo n’irya nimugoroba, ni ingenzi kuko bituma umubiri ubona vitamini D ukeneye ikaba ifasha amagufa gukomera no gukoresha kalisiyumu neza.

Nyamara iry’igikatu rishobora gutera kanseri y’uruhu, kwangiza amaso no gukamura amazi mu mubiri. Ni ngombwa kuryirinda no kuririnda abana by’umwihariko.

Niba ari ngombwa ko ukorera ku zuba ryinshi ambara amadarubindi yabigenewe wambare n’imyenda yorohereye wirinda iyirabura n’itukura.

  1. Irinde imibonano idakingiye

Mu gihe cyose ugiye gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mutashyingiwe, ni byiza kwibuka agakingirizo kuko kazakurinda kuba wakandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA. Izi ndwara zigira ingaruka mbi zinyuranye ku buzima, naho SIDA yo kugeza ubu nta muti.

Soma bimwe mu bimenyetso byakwereka ko wanduye SIDA https://umutihealth.com/ubwandu-bwa-virusi-ya-hiv/

  1. Isuzumishe

Kwisuzumisha ntibisaba ko uba urwaye, ahubwo bigufasha gufata ingamba zo kubaho neza

Usanga abenshi twibuka kwisuzumisha iyo byagaragaye ko turwaye. Nyamara ni byiza kwibuka ko kwisuzumisha mbere yo kurwara hari byinshi bifasha. Byibuze 2 mu mwaka wari ukwiye kwisuzumisha umuvuduko w’amaraso, isukari iri mu maraso, kanseri, amaso n’amenyo n’ibindi ubushobozi bwawe bwagushoboza.

  1. Menya gukoresha umuhanda

Nubwo mbere yo guhabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga habanza kwigishwa amategeko y’umuhanda nyamara usanga impanuka zidasiba kuba.

Niba uri umunyamaguru mu gihe uri kugenda mu muhanda zirikana kureba iburyo n’ibumoso mbere yo kwambuka umuhanda kandi unagendere mu gace kagenewe abanyamaguru.

Niba utwaye ikinyabiziga zirikana kubahiriza amategeko bizakurinda.

  1. Rwanya stress uko bishoboka 

Stress biragoye kuyibuza kuba na cyane ko stress mbi hari igihe iza itunguranye (kwirukanwa ku kazi, guhomba, gutandukana n’inshuti, n’ibindi). Nyamara nanone kureka ikagutwara intekerezo nibyo bibi kurushaho. Kuko habamo uburwayi bwo mu mutwe, gutakaza ibiro, kwiheba no kwigunga, kuryagagura, indwara z’umutima n’ibindi byinshi.

Soma birambuye ku bibazo bitandukanye stress ishobora gutera umubiri https://umutihealth.com/stress/

Kuganira n’inshuti, kuririmba no kubyina, kumva umuziki, gutembera, massage ni bimwe mu byagufasha kurwanya stress.

Ngizo inama ku buzima 10 zishobora kugufasha gukomeza kugira ubuzima bwiza kandi kuzubahiriza bikakurinda indwara nyinshi zitandukanye.