Indwara ya kanseri ihangayikishije benshi cyane muri iki gihe. Iyi ndwara ikaba yibasira abantu bose mu ngeri zitandukanye; abakire, abakene, abato, abakuze, abagore ndetse n’abana. Benshi ifashe irabahitana, abo idahitanye ikabasiga iheruheru kubera byinshi biyigendaho mu kwivuza ibiba byangijwe nayo.
Nubwo bwose ariko ari indwara itera benshi ubwoba, kanseri ishobora kwirindwa. Hagati ya 30 na 50 % ya kanseri zitandukanye zishobora kwirindwa binyuze mu kubungabunga ubuzima neza, kwirinda itabi, ndetse no kwikingiza kuri kanseri zishobora gukingirwa.
Hari na kanseri zishobora kuvurwa zigakira, mu gihe zigaragaye hakiri kare. Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kwisuzumisha uko ubishoboye, mu gihe hari uwo mu muryango wa hafi waba waribasiwe na kanseri, ni ngombwa ko nawe wisuzumisha kugira ngo urebe ko nta kanseri waba ufite.
Iby’ingenzi ugomba kumenya kuri kanseri
-
16% bahitanywa na kanseri
Mu mwaka wa 2015, nkuko bitangazwa n’umuryango ushinzwe kubungabunga ubuzima ku isi (WHO), kanseri yahitanye miliyoni 8.8 ni ukuvuga ko yihariye yonyine 1/6 cy’impfu zose

-
Kanseri yibasira abantu b’ingeri zose
Buri muntu wese ashobora kurwara kanseri, nubwo ibyago byo kuyirwara byiyongera uko imyaka yiyongera.
77% ya kanseri zose zibasira abarengeje imyaka 55 naho 70% y’izi kanseri zikaboneka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere

-
Kanseri nyinshi zishobora kwirindwa
Hagati ya 30%-50% ya kanseri zose, zishobora kwirindwa binyuze mu kwirinda kunywa itabi n’inzoga nyinshi, kurya ifunguro ritunganye no gukora imyitozo ngorora mubiri (sport).
Itabi ryihariye umubare munini wibitera kanseri.
-
Habaho amoko arenga 100 ya kanseri
Buri gice cy’umubiri gishobora kwibasirwa na kanseri. Mu moko arenga 100 ariho, akunze kwibasira no guhitana benshi ni;
Ku bagabo: uko zikurikirana mu guhitana benshi ni; kanseri y’ibihaha, iy’umwijima, iy’igifu. Iy’amara ndetse na kanseri ya prostate.
Ku bagore: uko zikurikirana mu guhitana benshi ni; kanseri y’ibere, iy’ibihaha, iy’amara, iy’inkondo y’umura, ndetse na kanseri y’igifu.
Soma birambuye ibimenyetso bikuburira bya kanseri y’igifu https://umutihealth.com/2017/04/ibimenyetso-bya-kanseri-yigifu/
-
Hari kanseri ushobora kwirinda binyuze mu gukingirwa
Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, niho haboneka kanseri zishobora kwirindwa binyuze mu gukingira ikizitera.

Virusi ya human papillomavirus (HPV) izwiho gutera kanseri y’inkondo y’umura kimwe na virusi ya hepatitis B (HBV: hepatitis B virus) ishobora gutera kanseri y’umwijima. Izi virusi zose zifitiwe inkingo, zishobora kukurinda izi kanseri.
-
Abantu benshi barwara kanseri iba ishobora gukira
Nubwo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona imibare biba bigoye. Gusa muri amerika, abarenga 65% y’abarwara kanseri barakira.
-
Kwirinda kunywa itabi bishobora kurinda kanseri
Itabi riza ku mwanya wa mbere mu bitera kanseri, rikaba ryihariye imfu zigera kuri 22% z’abahitanwa na kanseri. Kuryirinda byagufasha kugabanya kanseri ku rwego rwo hejuru.
Soma birambuye uburyo ushobora gukoresha mu kwirinda kanseri https://umutihealth.com/2017/01/kwirinda-kanseri/