Kubura amaraso ni ikibazo gihangayikisha buri wese bikaba bibi cyane iyo bifashe umwana cyangwa umugore utwite kuko n’ubusanzwe ubuzima bwabo buba bukeneye kubungabungwa bikomeye.
Nubwo twayise indwara, ariko twavuga ko ari ikibazo umubiri ugira bitewe nuko insoro zitukura zabaye nkeya mu maraso.
Insoro zitukura zibaho hemoglobin nayo ikaba igizwe n’ubutare.
Ubu butare rero nibwo bujyana umwuka wa ogisijeni (oxygen) buwukura mu bihaha bukawukwirakwiza mu mubiri wose. Kubura rero insoro zitukura, bigira ingaruka no ku itembera rya oxygen mu mubiri.
Ubusanzwe umubare w’insoro zitukura urahinduka bitewe n’imyaka, igitsina, n’ubwoko (abirabura, abazungu,…).
Mu gupima bagendeye ku bwoko bwawe, igitsina n’imyaka ufite niho bavuga bati ufite ikibazo cy’amaraso make.

Kugira amaraso make biterwa n’iki?
Kugira amaraso make biri mu bice bigera kuri 400 binyuranye ariko impamvu nyamukuru zibitera ni 3 nkuko tugiye kubibona.
1. Gutakaza amaraso
Ni tuvuga gutakaza amaraso, wumve kuba wari uyafite nyuma akaza kugabanuka. Ibi birimo ibice 2; mu gice cya mbere hazamo iby’ako kanya cyangwa ibidahoraho nko gukora impanuka ukava cyane, kubagwa ugatakaza amaraso no kubyara.
Mu gice cya kabiri twabyita ibya karande aho biterwa n’ibisebe mu gifu, na kanseri kimwe n’abajya mu mihango bakava cyane.
2. Gukorwa kw’insoro zitukura zidahagije
Ibi ni cya gihe umubiri wawe utabasha kugeza ku bipimo byemewe mu nsoro zitukura, bityo ukagira ikibazo. Ibi ahanini biterwa no kurya ifunguro ridakungahaye ku butare kuko nibwo soko ya mbere yo kugira insoro zitukura zihagije. Ibi bireba cyane abahagarika kurya inyama ntibamenye ibyo bagomba kuzisimbuza. Ikindi kibitera ni kanseri y’amaraso, leukemia, ikaba ituma umubiri wawe ukora insoro zera nyinshi bityo gukora insoro zitukura bikagabanuka.
3. Kwangirika kw’insoro zitukura
Ubusanzwe izi nsoro zigira uburambe bw’iminsi 120 mu maraso atembera mu mubiri. Ariko zishobora kwangirika cyangwa zigapfa iyi minsi itageze. Ibi ahanini biterwa nuko hari igihe mu kwibeshya, abasirikare b’umubiri babona izi nsoro nk’umwanzi winjiye mu maraso bityo bakazishwanyaguza.
Kubura amaraso birangwa n’iki?
Akenshi kubura amaraso birangwa n’umunaniro uhoraho ugendana n’isereri.
Gusa si ibyo gusa hari n’ibindi bimenyetso birimo:
- Uruhu guhindura ibara, rukijima
- Umutima guteragura cyane
- Guhumeka insigane
- Kuribwa mu gatuza
- Kubabara umutwe
- Ikizungera
Bisuzumwa bite?
Kenshi mu gusuzuma bagufata amaraso yo mu mutsi noneho hagakorwa ikizami kizwi nka CBC (complete blood count) aho bareba umubare w’insoro zitukura ko ujyanye n’ibipimo wemerewe. Banapima izindi nsoro n’ibindi bigize amaraso byose. Kuko bishobora no kwerekana niba urwaye impyiko cyangwa, kanseri y’amaraso.
Bivurwa bite?
Nkuko twabibonye, kubura amaraso biterwa nuko mu maraso harimo insoro zitukura nkeya.
Umuti wa mbere ni ukurya ifunguro ryongera izi nsoro mu maraso.
Hano umurwayi asabwa kongera ku ifunguro rye imboga mbisi, imbuto n’inyama cyane cyane iy’umwijima.
Twibutseko imboga n’imbuto bizakongerera cyane vitamini B9, n’ubutare naho inyama zikakongerera vitamini B12 n’ubutare. Ubutare, vitamini B9 na B12 ni byo biza ku isonga mu kongera insoro zitukura.
Mu bimera twavuga ibishyimbo, ibinyampeke nk’ umuceri n’ingano bigifite ka gahu, beterave, apricot, ibinyomoro, amacunga, isombe n’imboga muri rusange
Soya na tofu
Mu matungo harimo amagi, inyama n’ifi.

Mu gihe muganga abonye ko urembye, niho azakwandikira imiti ifasha umubiri gukora vuba insoro zitukura nyinshi.
Ndetse azanaguha imiti ivura ubundi burwayi mu gihe biboneka ko biri guturuka ku ndwara runaka.
Muri iyo miti harimo ibinini bya multivitamin, tothema, fefol, fercefol, n’indi mu mazina anyuranye. Akenshi iba ari uruvange rwa vitamini B9,B12 n’ubutare byose hamwe cyangwa bibiri bibiri hamwe.
Ndetse rimwe na rimwe ushobora guterwa amaraso kugirango bongere igipimo cy’insoro zitukura muri wowe. Mu gihe amagufa yawe adafite umusokoro ukora neza (kuko niwo ukorerwamo insoro zose), ushobora gusimbuzwa undi.
Gusa muri rusange, guhindura imirire ukibanda ku byongera amaraso niwo muti mwiza, udafite ingaruka, wakongerera amaraso, ukanagirira akandi kamaro umubiri wawe.
[…] Amaraso atanzwe akoreshwa mu gufasha abantu bafite ibibazo by’amaraso bitandukanye. Guhera ku bantu bagiye kubagwa kubera ibibazo by’umutima, abagiye guhindurirwa ingingo (transplant surgery), abagore batwite cg ababyara, abakoze impanuka bagatakaza amaraso menshi, indwara yo kubura amaraso (anemia) cg se abanda bafite ibibazo byo kubura amaraso bitandukanye. Soma hano ibyerekeye indwara yo kubura amaraso n’uko wahangana nayo Sobanukirwa n’indwara yo kubura amaraso n’uburyo wahangana na yo […]
[…] Sobanukirwa byinshi ku ndwara yo kubura amaraso Sobanukirwa n’indwara yo kubura amaraso n’uburyo wahangana na yo […]