Ibimenyetso byakwereka ko wugarijwe n’indwara zo mu mutwe

0
8012
indwara zo mu mutwe

Indwara zo mu mutwe, nubwo zirengagizwa na benshi, zikaba zidakunze kuvugwaho cyane, ndetse n’uzirwaye wese akitwa ‘umusazi’, nyamara ni indwara nk’izindi kandi zishobora kwibasira uwariwe wese.

Izi ndwara kenshi zifatwa nk’umuziro cg se umuvumo, abo zifashe akenshi ukunze gusanga bahishwa cg se ntibavuzwe kubera gutinya umuryango cg se igitutu cy’abandi. Benshi zifashe aho kujyanwa kwa muganga, usanga bahitamo kubasengera, nyamara amavuriro abivura arahari kandi bashobora gukira igihe bakurikiranywe hakiri kare.

Indwara zibasira imitekerereze ya muntu ziratandukanye, ariko izikunze kugaragara kuri benshi ni: depression (cg kwigunga bikabije), anxiety (kudatuza na gato), ibisazi (schizophrenia), stress nyinshi itewe nibyo wabonye (Post Traumatic Stress Disorder) ndetse n’ubwoba bwa byinshi bitandukanye (phobias cg panic disorders)

Ariko se, ni ibihe bimenyetso byakwereka ko ukwiye kwivuza indwara zo mu mutwe

Ibimenyetso byakwereka ko wugarijwe n’indwara zo mu mutwe

  1. Kurya ubudatuza

Mu gihe ubona uburyo uryamo bwahindutse cyane, ukaba usigaye urya cyane kandi kenshi, igihe cyose ugahora ushonje, bishobora kuba ikimenyetso ko hari ikitagenda neza mu mutwe. Igihe ufite stress nyinshi, kurya cyane bishobora kukubaho, ariko niba ubona uburyo wajyaga uryamo bwahindutse cyane, ukwiye kwita cyane ku cyahindutse mu mitekerereze yawe.

  1. Kutagira icyo witaho

Akenshi iyo ibintu byakubanye byinshi hari ibyo ureka cg ukirengagiza gukora, ibyo bibaho kuri benshi. Ariko mu gihe n’iby’ingenzi wagakwiye gukora usigaye ubyirengagiza nk’akazi ushinzwe, cg urugo rwawe ni ikimenyetso ko umubiri n’ubwonko byawe bitari gukorana neza.

Mu gihe udashoboye kubiganiriza inshuti wizeye yagufasha, ushobora kwitabaza abaganga b’inzobere mu bibazo byo mu mutwe.

  1. Guhora ubona ibitagenda gusa

Kimwe mu bimenyetso biza mbere ku ndwara zo mu mutwe, ni uguhora ubona ibitagenda neza mu bandi. Niho utangira kujya ubavuga nabi, ibibaye byose bikaba ari bibi kuri wowe kugeza no kubyo udashobora guhindura; nk’izuba ryinshi, kuba imvura yaguye cg ibindi bisanzwe mu buzima.

Ibi biba byerekana ko imitekerereze yawe itari kumvikana n’ibyiyumviro byawe cg se utagishoboye gucunga ibyiyumviro byawe.  

  1. Kwiyahuza ibiyobyabwenge

Benshi bakunze gutangira gufata ibirangaza ubwenge (nk’inzoga, itabi n’ibindi biyobyabwenge) mu gihe bageze mu bibazo bikomeye ubwenge bwabo budashobora kwakira.

Niba utangiye gufata imiti ituma udatekereza ibiriho cg igufasha gusinzira, ugatangira kunywa inzoga cyane no gukoresha ibindi biyobyabwenge, gana abaganga bagufashe

Niba utangiye kuzajya unywa inzoga, ugatangira kunywa itabi, umunsi ku wundi ukumva utabisiba, ukaba udashobora kuryama udafashe kamwe, ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko imitekerereze yawe itangiye guhinduka, kandi ko watangiye kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe.

  1. Kumva ushaka kuba wenyine

Wari usanzwe ukunda kuba mu bantu benshi no gusabana, nyuma ukumva ntibikigushimisha, ndetse urashaka kuba wenyine. Ni ikimenyetso ko hari ikibazo uri guhisha cg ibyo udashaka ko abandi babona.

Niba wumva kwigunga cg kuvugisha abandi bigutera ubwoba, ni ngombwa gushaka ubufasha mu baganga.

Sobanukirwa byinshi ku ndwara yo kwigunga bikabije cg depression https://umutihealth.com/depression/

  1. Kutagira gahunda

Ushobora kuba wari umuntu ugira gahunda, ibintu byawe bihora ku murongo, wambara imyenda isa neza, nuko byose ukumva ntacyo bimaze. Ugatangira kugira akavuyo mubyo ukora byose, yaba aho utuye, uko wambara nuko witwara ukabona byose byuzuyemo akavuyo n’umwanda. Ni ikimenyetso ko hari ikitagenda mu mitekerereze yawe wibasiwe n’indwara zo mu mutwe.

  1. Gutekereza ibintu bibi

Birasanzwe muri kamere muntu ko atekereza ibibi n’ibyiza. Ariko mu gihe ubona ibyo ukora byose biganisha ku kugira nabi cg gutekereza ibibi gusa, akaba aribyo uhoramo; nko guhora utekereza abifuza kukugirira nabi, impanuka zitandukanye, guhomba cg kubura ibyo wari utunze, ugahorana ubwoba ko ibintu bigiye kuba bibi. Ni ngombwa kwihutira gushaka ubufasha mu nzobere mu byerekeye imitekerereze.

Ngibyo bimwe mu bimenyetso by’indwara zo mu mutwe, biza hakiri kare, ukaba ushobora kubyirengagiza ubyitiranya na stress isanzwe.

Nuramuka ubonye byinshi muri ibi bimenyetso tumaze kuvuga ntuzashidikanye kugana kwa muganga bazagufasha.

Soma bimwe mu bimenyetso biranga stress ikabije https://umutihealth.com/stress-ikabije/