Nuramuka ubonye ibi bimenyetso uzihutire kwipimisha indwara z’umutima

0
7977
Ibimenyetso by'indwara z'umutima

Indwara z’umutima ziratandukanye, ndetse zose ntizivurwa kimwe ariko nyinshi zihuza ibiziranga ndetse n’ibimenyetso.

Ni ngombwa kwihutira kwisuzumisha kwa muganga igihe ubonye bimwe mu bimenyetso, kuko bizagufasha kuvurwa vuba ndetse no kwitabwaho hakiri kare.

Kumenya ibi bimenyetso bizagufasha gutahura indwara z’umutima hakiri kare. Bityo umutima wawe wongere gukora akazi kawo neza.

Ibimenyetso by’indwara z’umutima

Ibimenyetso bya heart attack

Iyo amaraso atagishoboye kugera neza ku mutima, umutima utangira kubura umwuka mwiza wa oxygen. Mu gihe oxygen ibuze uturemangingo tw’umutima dushobora kwangirika cg gupfa.

heart attack
Mu gihe umutima utagerwaho n’umwuka uhagije ushobora guhagarara gutera, umuntu agapfa

Iyo ugize ikibazo cya heart attack, ushobora kubona ibimenyetso cg rimwe na rimwe ntunabibone. Ibimenyetso akenshi bimara nk’iminota 30 cg hejuru waba wanafata imiti isanzwe ntibigire icyo bikumarira, bishobora gutangira wumva utamerewe neza, hanyuma ukagenda wumva ububabare bwiyongera.

Ku batagaragaza ibimenyetso aribyo byitwa kenshi silent myocardial infarction (MI), bikunze kuba cyane ku barwayi ba diyabete.

Bimwe mu bimenyetso bya heart attack:

  • Kumva mu gatuza utamerewe neza, haremereye cg wumva ubabaramo, bishobora no kugera ku maboko cg se ku mabere
  • Kutamererwa neza bigera no mu mugongo, umuhogo, amaboko, n’igice cyo hejuru y’ijosi
  • Gucika intege cyane no kumva udatuje
  • Kumva mu gifu wuzuye, igogorwa rikorwa nabi cg isepfu (ushobora kugira ngo ni ikirungurira)
  • Kubira ibyuya cyane, iseseme, kuruka no kuzungera
  • Umutima gutera cyane cg gutera bidasanzwe

Igihe ugaragaza kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso ugomba kwihutira kwa muganga udatinze.

Ibimenyetso bya coronary artery disease

Indwara ya coronary artery disease, ni indwara ikomeye iterwa nuko imijyana (arteries); imiyoboro ijyana amaraso mu mutima, igenda ikaziba bitewe n’ibinure na cholesterol (plaques) byipfundikamo. Bituma ya miyoboro y’amaraso imera nkizibye kandi ikaba mito; amaraso agera ku mutima aragabanuka bityo umutima ntubone umwuka uhagije. Bya binure (plaque) byipfundikamo bishobora kuba byinshi, imiyoboro ikaziba, bigatera heart attack ugahita ubona umuntu arapfuye.

coronary heart disease
Kwipfundika kw’ibinure na cholesterol mu mijyana bigabanya amaraso agera ku mutima

Ikimenyetso cya mbere cy’iyi ndwara ni ububabare mu gatuza cg angine. Angine twavuga ko ari kutamererwa neza, kumva mu gatuza haremereye, hababaza cg wumva harimo ibintu bishyushye. Ushobora kubyitiranya n’ikirungurira cg ikindi kibazo mu gifu. Angine ushobora no kuyumvira mu ntugu, amaboko, ijosi cg umugongo.

Bimwe mu bimenyetso bya coronary artery disease:

  • Guhumeka insigane
  • Umutima udatera ku kigero gisanzwe (aha akenshi hari n’igihe uwumva uri gutera)
  • Umutima uteragura cyane
  • Kubira ibyuya no kugira iseseme
  • Kumva wacitse intege
  • Kuzungera

Igihe ugaragaje bimwe muri ibi bimenyetso ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga hakiri kare.

Ibimenyetso bya Heart Failure

Heart Failure ni indwara ishobora guterwa n’izindi zibasira umutima harimo coronary artery disease, heart attack ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).

Aho iyi ndwara itandukaniye n’izindi nuko ushobora no kugaragaza ibimenyetso, ariko umutima wawe ntucike intege cyane ugakomeza gukora. Cg se umutima ukangirika cyane ariko utagaragaza ibimenyetso cg haboneka bicye cyane.

Heart failure itera kubabara mu gatuza
Heart Failure akenshi ntigaragaza ibimenyetso, ni ngombwa kwisuzumisha indwara z’umutima byibuze 2 mu mwaka

Bimwe mu bimenyetso bya heart failure ushobora kubona:

  • Guhumeka insigane cyane cyane nyuma yo gukora ikintu cg se nta n’ikintu uri gukora, uryamye nko ku gitanda
  • Gukorora bitanga igikororwa gisa umweru
  • Umutima uteragura cyane cg ugatera bidasanzwe
  • Kwiyongera ibiro ku buryo bwihuse
  • Kubabara mu mavi, ibirenge no ku nda
  • Guhorana umunaniro no kumva nta kabaraga
  • Kuzungera
  • Kuribwa mu gatuza
  • Iseseme

Igihe ugaragaje kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso, ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

Dusoza, nkuko twabibonye indwara zitandukanye z’umutima, zimwe zigaragaza ibimenyetso izindi ntibigaragare, nyamara umutima uri kwangirika. Niyo mpamvu tukugira inama yo gukoresha isuzuma byibuze 2 mu mwaka, ukamenya uko umutima wawe uhagaze.