Ese hari ingaruka mbi zo kwikinisha?

1
13202
ingaruka mbi zo kwikinisha

Kwikinisha ni igikorwa gisanzwe, gikorwa hagamijwe ko umuntu yishimisha ku giti cye. Nubwo benshi batemeranya neza niba ari bibi cg ari byiza, gusa bimwe mu bivugwa ku kwikinisha nko kuvuga ko ushobora guhuma, kugabanuka kw’amasohoro cg se igitsina, kubura ubwenge, byinshi si byo, ntaho bihuriye n’ukuri.

Ubushakashatsi bwagaraje ko abantu bikinisha cyane ari bari mu kigero cy’ubugimbi; kuva ku myaka 14-21. Abahungu bakinisha ku kigero cya 52% naho abakobwa 48%

Nubwo mu Rwanda, nta bushakashatsi bwimbitse burakorwa; gusa naho kwikinisha biri hejuru cyane ugendeye ku mbuga zerekana filime z’urukozasoni uburyo zisurwa.

Abantu batandukanye bikinisha kubera impamvu zitandukanye; kwishimisha, gushaka umunezero cg se kugabanya stress.

Muri iyi nkuru tugiye kuvuga ingaruka mbi zishobora kuva mu kwikinisha.

Ingaruka mbi zo kwikinisha ni izihe? 

Kwikinisha mu rugero ntacyo bitwara. Gusa mu gihe wikinisha cyane bishobora gutera igitsina cyawe kokera cyane. Ku bagore bikaba byabatera infection zitandukanye bitewe n’ibikoresho ukoresha, ku bagabo bikaba byatera kurangiza vuba igihe ukoze imibonano isanzwe

Izindi ngaruka harimo:

  1. Kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano isanzwe

Ku bagabo bikinisha cyane, bakunze kugira ikibazo cyo kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse bikaba byakurizaho indwara yo kutabasha gushyukwa (Erectile Dysfunction)

Ahanini biterwa n’uko uba wumva wihagije ndetse ukumva ibyishimo wabonera kuri mugenzi wawe nawe ushobora kubyihereza.

Gusa, inkuru nziza ni uko uku igihe gishira warabiretse, bwa bushake bwongera kugaruka.

  1. Kanseri ya prostate

Nubwo ubushakashatsi bwimbitse butarakorwa niba kwikinisha byongera cg se bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya prostate kugira ngo tube twabyemeza neza.

Gusa bumwe mu bushakashatsi bwakozwe bwerekana ko kwikinisha cyane bigeze ku nshuro 5 mu cyumweru (cyane cyane ku bari mu myaka 20-30) byongera ibyago byo kwibasirwa n’iyi kanseri.

  1. Kwishinja

Kumva wishinja ibyaha, ku bantu benshi bikinisha bumva bihabanye n’amahame yabo y’ukwemera, ndetse n’umuco bikaba byabatera kumva bishinja ibyaha n’ibindi.

Niba wumva nawe utewe ipfunwe no kwikinisha ni ngombwa ko wabiganira n’inshuti wizeye, umuganga cg se undi muhanga wagufasha kumva neza ibyiyumviro byawe.

  1. Kwangiza ubuzima bwawe

Kwikinisha igihe kirekire bishobora kuguhindura imbata, ugatangira kwikinisha kurenza uko ubishaka, bityo bikaba:

  • Byagutera kubura akazi kawe, cg se bikagabanya uburyo usabana n’inshuti zawe
  • Gutuma utabasha kugira icyo witaho no kwirengagiza inshingano zawe
  • Kuba byaguteranya n’umufasha wawe (ku bashakanye cg se abandi bakundana)
  • Guhindura imikorere y’ubuzima bwawe bwa buri munsi.

Sobanukirwa byinshi ku kwikinisha hano Byinshi ku kwikinisha. Ibyiza byabyo, ibibi, n’uko wabicikaho. 

Dusoza

Niba nawe wumva cg se uzi undi wabaswe no kwikinisha ni ngombwa kumufasha kuba yavugana n’inzobere zikamufasha guhangana n’ingaruka zabyo mbi.

Twandikire!

1 COMMENT