Imbuga nkoranyambaga nubwo zidufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi mu koroshya ibintu bitandukanye n’itumanaho, gusa kuzikoresha cyane nk’uko ubushakashatsi bubyerekana bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima.
Dufashe urugero ku mibanire mu ngo, ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 2000 mu Bwongereza bwagaragaje ko umuntu umwe muri 7 basabaga gatanya byabaga bitewe nuko uwo babana yitwara ku mbuga nkoranyambaga n’umwanya abiha. Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko 25% by’abashyingiwe byibuze rimwe mu cyumweru batongana bapfa imbuga nkoranyambaga.
Uru rugero ruragaragaza ko kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga byangiza imibanire yacu n’abandi kandi bikanagira ingaruka ku buzima bwacu bwite.
Ingaruka z’imbuga nkoranyambaga
-
Ibihuha n’iterabwoba
Usanga kuri ubu inkuru nyinshi zikoreshwa ku mbuga nkoranyambaga iyo atari ibihuha aba ari iterabwoba. Umuntu agakoresha ifoto y’undi muntu mu nyungu runaka, kumuserereza cyangwa kumubeshyera ndetse akaba yakoresha amagambo yo kumutera ubwoba. Ibi bamwe bibaviramo kwiheba, guhunga, cyangwa no kwiyahura. Nyamara wagenzura ugasanga nabo babifitemo uruhare rwaba ruziguye cyangwa rutaziguye
-
Kutiteza imbere no kudakoresha ubwenge
Ibaze nko kuba wari uri kwandika ibaruwa isaba akazi nuko ugahita ubona ubutumwa bwa whatsapp ugahugira mu kubusoma bikagutwara umwanya ndetse wenda bikarangira wibagiwe ibyo wakoraga. Uru ni urugero rumwe kandi rugaragaza ko kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga ari bibi.
Hamwe n’ibyo kandi kumara umwanya ukoresha imbuga nkoranyambaga uri ku kazi bishobora gutuma kadakorwa neza cyane cyane iyo ari akazi gasaba umwanya, ibitekerezo cyangwa kwakira abakugana.

-
Umunaniro na stress
Hari abantu usanga zimwe mu ntoki zabo zararemaye kubera uko ziba zimeze iyo bari kwandika ku mbuga nkoranyambaga. Abandi ugasanga bahorana umunaniro, waba uw’umugongo, ibikanu, umutwe udakira …
Uko umara umwanya ukoresha izi mbuga nkoranyambaga, uburyo uba urimo (benshi baba bicaye cyangwa baryamye) bitwara ingufu kandi ntabwo uburyo zigendamo uba ubwumva.

-
Guhora wigereranya n’abandi
Ku bakunda gukoresha izi mbuga cyane, usanga bituma ushaka kwishushanya n’umuntu runaka, umusitari runaka uko yambara, uko yitwara, niba inshuti yawe yerekanye uko yari ari muri Convention centre nawe wumve ugomba kujyayo, uwerekanye yateye ivi nawe uvuge uti ngomba kuritera, n’ibindi.
Ibi bishobora gutuma uhindura inyifato, imyitwarire ugasanga bigize ingaruka ku buzima bwawe kandi bikaba byabyara ishyari no kwifuza kubi.
-
Ibindi bijyanye n’ubuzima
Izindi ngaruka zigera ku buzima bwawe bwite harimo kureba ibicyezicyezi kubera amasaha umara ureba muri screen ya telefoni.
Harimo kandi uburwayi bw’ umugongo cyane cyane igice cyo hejuru ku bikanu kubera kunama umwanya muremure ureba muri telefoni.
Kandi ushobora no kugira uburibwe cyangwa kuremara kw’ibice bimwe by’ukuboko kubera guhora ubikoresha ibintu bimwe bidahinduka.
Kandi niba ukibyuka cyangwa mbere yuko uryama ukoresha imbuga nkoranyambaga ibi bigira ingaruka ku bitotsi.
Ni gute wabikira?
Niba umaze kubona ko wamaze kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga, wikiheba kuko hari uburyo bwo kubikira kandi neza. Icya mbere usabwa ni ukubyiyemeza kandi ukabigiramo umuhati kugirango ubikire, niyo byagutwara igihe ariko amaherezo birakira.
- Telefoni yikuremo ijwi cyangwa kuvibura, niba ariyo ukoresha witaba ugerageze ufunge ibizwi nka notifications ku buryo niyo hari ubutumwa bwaza utari bubyumve. Akenshi ikidukururira gufungura izo mbuga ni ubutumwa buba buje. Utumvise ko buje ushobora kumara akanya utazikoresha.
- Ihe umwanya utagomba kurenza ukoresha imbuga nkoranyambaga. Hano bizagufasha kwiha gahunda n’umwanya kandi niba hari n’abo muhurira kuri izo mbuga bazaba bazi igihe ubonekera. Ushobora kwiha gahunda wenda y’iminota 30 buri munsi ukareba igihe nyacyo cyo kuba wakoresha izo mbuga. Nyiri facebook yavuze ko uko yayikoze yifuzaga ko umuntu akabije atagakwiye kurenza iminota 50 akoresha facebook. Ugendeye kuri uru rugero wabigeraho, ushobora no kwishyiriraho amabwiriza uti wenda nta gukoresha izi mbuga ndi mu biro cyangwa mu kazi, nta kuzikoresha ndi kumwe n’abandi, n’ibindi.
- Kuramo porogaramu. Niba ubona ibindi biri kukunanira kandi ukaba ubona nta nyungu ifatika kuba kuri urwo rubuga bikuzanira, iyo porogaramu irukoresha yikure muri telefoni yawe.
- Shaka icyo uhugiraho. Benshi bakoresha izi mbuga kuko bafite umwanya upfa ubusa nyamara ushatse ibindi biguhuza ntiwabibura. Ufite ibindi bigushimisha nko kureba film, umupira, kubyina, gusoma, gutembera, wabihugiraho bigatuma umwanya munini wamaraga ku mbuga nkoranyambaga ugabanyuka.
- Shaka porogaramu zigufasha kugabanya umwanya umara. Hari porogaramu zimwe zakorewe kwiha igihe uri bumare ukoresha imbuga nkoranyambaga nuko cya gihe washyizemo cyagera za mbuga nkoranyambaga zigahagarara gukora. Izo porogaramu urugero twavuga ni Offtime, Moment, AppDetox, BreakFree na Stay on Task, zose ushobora kuzishyira muri telefoni yawe.
Zigira ingaruka ku mibanire aho usanga abantu batakivugana bagahitamo kuganira na telefoni zabo -
Ishyirireho igihembo. Iyemeze uti nimara amasaha runaka ntari gukoresha whatsapp cyanga facebook ndigurira agacupa, cyangwa ndihemba ikintu runaka mu byo ukunda. Ibi bizafasha ubwonko bwawe kubona ko burya hari ibindi byagushimisha kurenza izo mbuga.
- Ikure ku murongo. Iyemeze uti uyu munsi ntabwo ndi bufungure connection, nta unite za bundle za internet ndi bugure cyangwa terefoni uyifunge burundu amasaha runaka. Usanga abantu bari gusobanukirwa batagikoresha cyane imbuga nkoranyambaga nijoro kuko baba bari kwita ku miryango yabo.
- Ntukinjirane telefoni mu buriri. Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu benshi bamara hafi isaha bagikanguka bari gukoresha imbuga nkoranyambaga naho abagera kuri 75% bakazikoresha mbere yo gusinzira. Niba ushaka gucika ku bubata telefoni ntukayijyane mu cyumba uraramo.
- Shaka ugufasha mu kukwibutsa. Abenshi usanga kubatwa binaterwa nuko ntawe ubabwira ko bamaze akanya kanini ku mbuga nkoranyambaga. Bwira uwo mubana, umubyeyi, umwana wawe se cyangwa inshuti bajye bakwibutsa kuba uhagaritse gukoresha izo mbuga. Kubera agaciro uha uwabigusabye uzajya uhita ubihagarika kandi bizagenda bigufasha kugeza ubwo nawe uzabicikaho.
- Buri cyumweru ikorere igenzura. Ntugategereze ko abandi bakubwira ngo urakabije, cyangwa ngo babe nk’abakwinuba. Wowe ubwawe ibaze mu cyumweru cyose icyatwaye umwanya wawe cyane kurenza ibindi, icyo wagezeho n’icyo wifuza mu cyumweru kigiye kuza. Iyo wabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga kubera umwanya umara ku bintu bidafite akamaro ubura umwanya wo gutekereza kandi nta terambere wageraho udatekereza ku byakugirira akamaro.
Umwanzuro
Iterambere muri tekinoloji ribereyeho kuduteza imbere ntiribereyeho kutugira imbata. Imbuga nkoranyambaga ni inzira imwe yo kuduhuza n’abandi no kunguka inshuti ariko tutarebye neza ryatugira imbata ugasanga nta terambere tugezeho. Bishobora kandi kutubuza umwanya wo gusabana n’abandi imbonankubone ibibikaba bigira ingaruka mbi mu miryango.
Niba wiyumvisemo kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga gerageza gukurikiza izi nama tuvuze haruguru bizagufasha kubohoka.