Ingaruka zizanwa no kugira umubyibuho ukabije

0
3357

Igihe cyose ufite igipimo cya BMI kiri hejuru ya 25 uba watangiye kujya mu cyiciro cy’abantu bafite ibiro birenze uburebure bwabo. Iyo birenze 30 noneho uba wageze mu gice cy’abafite umubyibuho ukabije (obesity) ibi bikaba bigendana n’ibyago binyuranye nkuko muri iyi nkuru tugiye kubivugaho.

Ushaka kumenya ibijyanye na BMI wakanda hano ukuzuzamo ibisabwa.

Ingaruka 10 za mbere ziterwa n’umubyibuho ukabije

 

  1. Indwara z’umutima

Ingaruka ya mbere ni indwara zinyuranye z’umutima. Uko BMI yawe igenda izamuka niko umuvuduko w’amaraso nawo uzamuka, cholesterol mbi ikiyongera ndetse n’ibinure bikaba byinshi. Ibi byose bituma imitsi y’amaraso isa n’ijemo icyo twakita ingese n’urubobi nuko umwanya amaraso acamo ukagabanyuka. Ingaruka ni ugutera n’ingufu k’umutima, kubura umwuka uhagije ujya mu mutima byose bigatera umutima gukora nabi no kurwara.

2. Stroke

Nkuko hejuru tubibonye hari igihe imitsi y’amaraso mo imbere izamo ingese cyangwa urubobi. Ibyo birimo hari igihe rero byomoka nuko bigafunga aho amaraso yacaga nuko akavuriramo. Iyo bibereye hafi y’ubwonko bituma umwuka wajyagamo ubura nuko bigatera indwara ya stroke, ishobora nanone no guterwa nuko umutsi ujyana amaraso mu bwonko waturitse. Ibi bikaba biterwa byose no kugira igipimo cya BMI kirenze igikenewe.

3. Umuvuduko ukabije w’amaraso

Kugirango amaraso agere mu bice by’umubiri bisaba ko umutima uyasunika. Nibyo twita umuvuduko w’amaraso. Iyo ubyibushye bikabije, imitsi yawe isa n’iyifunze noneho kuko umutima ugomba byanze bikunze kohereza amaraso bikawusaba kongera umuvuduko. Nibwo bavuga ko ufite umuvuduko ukabije w’amaraso. Bishobora kandi kujyana no kureba ibicyezicyezi, kurwara impyiko, nokugira amaso azengamo amaraso.

4. Diyabete

Akenshi umubyibuho ukabije na diyabete biragendana nubwo atari kuri bose. Diyabete iba yerekana ko umubiri wawe udakoresha insulin uko bikwiye. Diyabete itewe n’umubyibuho ukabije kandi ishobora gukurikirwa no guhuma, kurwara impyiko, gupfa imburagihe, …

5. Kanseri

Niba utajyaga ubyitaho, menya ko umubyibuho  ukabije ushobora gutuma urwara kanseri. Abagore bibatera kanseri y’inkondo y’umura, iy’umura, kanseri y’amabere, iy’amara, ndetse byanabatera kanseri y’agasabo k’indurwe. Ku bagabo byatera kanseri y’amara na kanseri ya porositate.

Umubyibuho ukabije ugira ingaruka nyinshi

6. Indwara z’amagufa n’imitsi

Amagufa yacu akozwe kugirango abashe gutwara uburemere bujyanye n’uko tureshya. Iyo ubyibushye cyane rero ibiro byawe bitsikamira amagufa n’imitsi nuko ukarwara indwara zinyuranye zirimo kuribwa mu ngingo cyane cyane amatako, amavi, ubujana bw’ikirenge n’umugongo. Ibi kandi binagira ingaruka ku kwangirika kw’amagufa.

7. Kugona

Nubwo n’abandi bashobora kugona ariko ku babyibushye bikabije kugona kwabo kuba guteje akaga kuko ashobora no guhera umwuka kubera guhumeka insigane. Usanga hari aho ahumeka cyane ubundi ahandi akamara akanya adahumeka ibi byagira ingaruka ku mutima ushobora guhagarara.

8. Utubuye  mu gasabo k’indurwe

Abantu bafite umubyibuho ukabije baba bafite ibyago byo kugira utubuye mu dusabo twabo tw’indurwe utu tubuye tukaba duterwa na cholesterol mbi iba yabaye nyinshi nuko bikagira ingaruka zo kuribwa mu nda n’umugongo. Agasabo k’indurwe kandi gashobora no kubyimba kagakora nabi

9. Goute

Iyi ndwara iterwa nuko uric acid iba yabaye nyinshi nuko ikitekera mu ngingo cyane cyane amavi, ubujana, ingingo z’amano n’intoki. Aha harabyimba kandi hakababaza bikabije. umubyibuho ukabije ukaba rero utuma ibyago byo kurwara goute byiyongera.

10. Uburumbuke

Ku bagabo umubyibuho ukabije ushobora gutera ikibazo cyo kudashyukwa cyangwa gushyukwa amazinga. Ibi bikaba byabatera kutabyara no kutabasha gukora imibonano neza. Ku bagore bitera kugira imihango ihindagurika bidasanzwe, imisemburo itaringaniye, kutabyara, gukuramo inda, kubyara abazwe, ndetse no guhorana ubushyuhe bishobora kumutera guhorana umushyukwe.