Inkeri ni utubuto duto dutukura cyane, turyohera kandi duhumura neza twera ku gihingwa gifite indabo z’umweru.
Ziba mu bwoko bw’imbuto zifite utubuto duto cyane twinshi (muri uyu muryango izindi zizwi ni Blueberry na Raspberry). Zera cyane mu bice bibamo ubukonje.

Inkeri zishobora kuribwa zonyine cg se zigakoreshwa mu bundi buryo; mu mata, umutobe, ice cream cg keke. Inkeri zikoreshwa mu gukora imibavu, bombo zitandukanye, utuvuta two ku munwa n’ibindi.
Akamaro k’inkeri ku buzima
- Inkeri ziha umubiri imbaraga nke (muri garama 100 z’inkeri habamo calorie 32) zifite ibinure bike cyane 0.3g. Zikungahaye ku zindi ntungamubiri, vitamini zitandukanye n’imyunyu ngugu.
- Inkeri zigisarurwa cg zimaze igihe gito ni isoko ikomeye ya vitamini C (muri garama 100 z’inkeri usangamo ingana na 58.8mg ni ukuvuga 98% ya vitamini C umubiri ukenera ku munsi). Kurya imbuto zikungahaye kuri vitamini C biha umubiri ubushobozi bwo kurwanya indwara zituruka kuri mikorobe no gusohora uburozi butandukanye mu mubiri.
- Kurya inkeri cyane bikugabanyiriza ibyago byo kurwara indwara z’umutima, bigabanya amavuta mabi (cholesterol) mu maraso ndetse na cholesterol yose. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko kurya inkeri bigabanya umuvuduko w’amaraso, kubyimbirwa, kanseri n’urupfu ruturutse ku burwayi bw’umutima
- Inkeri zifite ingano nyinshi ya phytochemicals na polyphenols nka anthocyanins, phenolic acids, flavanols na flavonols, inkeri kandi zikize cyane kuri aside yitwa ellagic; iyi aside izwiho kurwanya kanseri cyane kuko ibuza uturemangingo twa kanseri gukura. Ibi byose nubwo ubushakashatsi bukiri buke, gusa bwerekana ko birinda ku rwego rwo hejuru kanseri, gusaza (birimo no kuzana iminkanyari), infegisiyo ndetse zirinda uturemangingo tw’ubwonko gusaza
- zikize kuri vitamini B zitandukanye (B6, B3, B2, B9, B5) izi zose zifasha mu mikorere y’umubiri harimo no gutanga imbaraga, gukora ibinure, intungamubiri n’andi masukari atandukanye.
- zibamo vitamini A, vitamini E na beta-carotene nkeya. Byose bifasha mu kurinda umubiri ibyo twakwita uburozi butuma umubiri usaza cg uhura n’uburwayi.
- Mu nkeri hagaragaramo imyunyu ngugu myinshi y’ingirakamaro nka potasiyumu, manganese, ubutare, iodine, umuringa na fluorine. Potasiyumu ni ingenzi ku turemangingo ndetse no kurinda umuvuduko w’amaraso no gutuma umutima utera neza. Umuringa witabazwa mu gukora insoro zitukura. Ubutare bugira akamaro mu ikorwa ry’amaraso. Ndetse na fluoride ifasha mu gukomeza amagufa n’amenyo no kurinda amenyo uburwayi butandukanye.

Ibyo ugomba kuzirikana
Zishobora gutera ubwivumbure bw’umubiri bukomeye ku bantu bamwe na bamwe. Ibimenyetso bikunda kugaragara cyane ni kubyimba no gutukura iminwa n’ururimi, gufuruta, kubabara umutwe, kuribwa mu gifu, kuribwa amaso no kubura ibitotsi. Kimwe muri ibi bikubayeho wahita ureka kuzirya.
[…] Inkeri mu moko yazo yose […]
[…] ikaba poroteyine y’ingenzi mu zituma uruhu ruba neza. Ngaho tangira wihate imbuto nk’ipapayi, inkeri n’inanasi, urye poivron zihagije n’amashu mu bwoko bwayo […]
[…] abufasha gukora neza no kutangirika. Amafunguro y’ingenzi mu mikorere y’ubwonko harimo inkeri, amafi, ibihwagari, avoka, amagi, ikawa, the vert, shokola yirabura, yawurute n’impeke zuzuye […]
[…] Amafunguro akungahaye kuri vitamin C twavuga poivron, amacunga, indimu, amashu mu moko yayo yose, n’inkeri. […]
[…] zafasha urwungano ngogozi gukora neza no kongera ubudahangarwa. Ushobora no kuyongeramo imbuto (inkeri, umuneke, umwembe,..); kugira ngo umwongerere vitamin […]
[…] Inkeri (strawberries) zibonekamo calories nke cyane, zikaba zikungahaye cyane ku bisukura umubiri n’ibifasha gusohora uburozi (antioxidants). […]
[…] bwerekana ko kuzirya bigabanya ibyago byo kugira umubyibuho udasanzwe kuko ifasha kugabanya ibiro. Inkeri mu moko yazo yose nazo ziguha Calories 50 gusa, uriye agakombe […]