Intoryi kimwe n’ibibiringanya, dore ko biri mu rwego rumwe mu kamaro ni kimwe mu byo kurya twita imboga kititabwaho cyane nyamara gifite intungamubiri nyinshi. Icyakora abasore bibana (baba muri geto), bo ntibapfa kuzisiba dore ko bamwe banazibatije ngo “featuring”. Bivuze ko waziteka mu byo kurya hafi ya byose.
Zigira amabara anyuranye, icyatsi, umweru na mauve.
-
Intoryi zikungahaye kuri ibi:
Vitamin B1, B3, B6 na B9
Vitamin K
Potassium
Ubutare- Fer/Iron
Calcium
Umuringa (copper/cuivre)
Fiber (udutsi)
Akamaro k’intoryi ku buzima
- Kubera izi ntungamubiri zose, uko wazirya kose ni ingirakamaro ku mikorere y’ubwonko.
- Zirinda amaraso kwipfundika, gusa kuzirya cyane ukarenza si byiza kuko byatuma iyo ukomeretse utinda gukama. Cyane cyane ku bagore batwite cyangwa uwitegura kubagwa si byiza kuzirya cyane
- Zifite ibyitwa “bioflavonoids” bizwiho kuringaniza umuvuduko w’amaraso no kurwanya stress
- Mu gishishwa habonekamo “nasunin” ikaba izwiho kurinda uturemangingo tw’ubwonko kwangirika. Kuzihata ugiye kuziteka rero ntibyemewe. Icyakora ushobora kuzitonora zimaze gushya
- Ziriya fiber zirimo zifite umumaro wo kurinda kanseri y’amara
- Zifasha mu kurwanya kubura amaraso bitewe na ya vitamin B9 n’ubutare
- Intoryi ziri mu birwanya umubyibuho no kubyimbagana kuko ziri mu bikamura amazi mu mubiri. Umugore wonsa yazigabanya kuko ziragoba (zikamura amashereka)

- Bitewe nuko nta sukari ikabije ibamo, ni uruboga rwiza ku barwaye diabete.
Dusoza, wazihekenya, wazitogosa, wazikaranga, ni imboga nziza ku buzima.
Kuzibura ku ifunguro byibuze 4 mu cyumweru ni uguhomba.
Twongereho ko wemerewe kuzishyira mu ifunguro ry’umwana igihe yujuje amezi 8 kuzamura. Ariko ukibuka kuzitonora zimaze gushya.