Isomere nawe inkuru y’umutaliyani; akaga kabagwiririye mu bihe by’icyorezo cya coronavirus

2
14754
ubutaliyani mu bihe bya coronavirusi

Iyi ni inkuru dukesha umugabo Jason, uri mu gihugu cy’ubutaliyani, avuga uburyo coronavirusi yagiye ishyira mu kaga ubuzima bw’abatuye icyo gihugu; umunsi ku wundi kuva ikihagera.

Niba nawe ukiri mu batekereza ko coronavirusi idakanganye; kuba wahura n’inshuti zawe mugasangira, ushobora gusohokera ahantu hatandukanye nta kibazo, ihitana gusa abashaje, ubu butumwa burakureba.

Kuri ubu igihugu cy’ubutaliyani kiri mu kato, kubera icyorezo cya coronavirusi.

Jason atangira avuga ko ubuzima bw’abatuye ubutaliyani buri mu kaga gakomeye muri iki gihe, ari nako aburira abatuye ibindi bihugu, cyane cyane abumva ko ntacyo itwaye, bagafata coronavirusi nk’imikino.

Dore uko ibintu byagiye bihindagurika

Icyiciro cya mbere

Coronavirusi yazanywe n’umuntu umwe, biratangazwa ndetse benshi barabimenya.

Aha abenshi bibwira ko ntacyo bivuze, wenda bari kure y’umurwayi cg se bakiri bato ku buryo ntacyo yabatwara.

Ubuzima bwarakomeje nk’ibisanzwe, benshi bakabyita iterabwoba cg amakabyankuru.

Icyiciro cya kabiri: abarwayi batangira kwiyongera

Jason akomeza avuga uburyo, abarwayi bagitangira kwiyongera uduce tumwe na tumwe, bagiye badushyira mu kato. Byatangiriye ku duce duto 2 tw’igihugu kuya 22/02/2020, ahagaragaye umurwayi wa mbere, ndetse n’abandi bari kugenda bandura.

Aha niho bamwe batangiye gupfa.

Bamwe babifata nk’iterabwoba rya bamwe ndetse n’itangazamakuru rikabya. Benshi bakomeza kunangira bibwira ko coronavirusi ntacyo yabatwara, kuko aho bari nta muntu urayigaragaraho.

Icyiciro cya gatatu

Umubare w’abo igenda ifata urushaho kwiyongera, hari n’aho byageze bikikuba 2 buri munsi.

Ari nako abandi bakomeza gupfa.

Kuya 07/3/2020 kimwe cya kane cy’ubutaliyani bwose, cyari cyamaze gushyirwa mu kato; amashuri yaho arafungwa. Ariko utubari, ama restaurants ndetse n’utuzi tumwe na tumwe bakomeza gukora.

Abantu bamwe bari mu duce twashyizwe mu kato, niko batoroka ngo bajye aho bakeka ko hameze neza.

Ni ukuvuga 75% by’igice gisigaye, ubuzima bwarakomeje nkaho ntacyabaye.

Nubwo inzego z’ubuzima n’abandi bireba ntako batakoze ngo bigishe abantu kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi, gukaraba intoki neza n’izindi ngamba, gusa benshi ntibabyubahirije bibwira ko ari amakabyankuru.

Icyiciro cya kane

Umubare w’abo ifata ugenda wiyongera ku buryo bukabije.

Amashuri arafungwa hose mu gihugu. Igihugu cyemeza ibihe by’amage (National health emergency)

Umubare w’abarwayi uruta kure cyane ubushobozi bw’ibitaro, ahandi havurirwa izindi ndwara abarwayi barasezererwa kugira ngo bite kuba coronavirusi gusa.

Abaganga ndetse n’abafasha abaganga baba bacye cyane; ku buryo byasabye kwitabaza abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abanyeshuri biga iby’ubuganga. Nta masaha y’akazi yari akiraho; ukora ayo ushoboye, ukaruhuka gutyo gutyo.

Ibi kandi ni nako abaganga n’abandi bose bakora kwa muganga, bataha bakanduza imiryango yabo.

Ubwinshi bw’abarwayi b’umusonga (kimwe mu biterwa na coronavirusi), burenga ubushobozi bwo kubavura; aha niho abaganga batangiye guhitamo ufite amahirwe menshi yo kurokoka akaba ariwe bavura abandi bakabareka bagapfa.

Ibi kandi ni nako bikumira abarwaye izindi ndwara kutabona uko bitabwaho kuko nta bushobozi yaba ibitaro yaba abaganga bari basigaranye.

Abenshi bakicwa no kubura ubitaho cg se ubasuzuma.

Icyiciro cya 5

Ni ku italiki 09/03/2020 ubwo igihugu cyose cyajyaga mu kato (ahanini bitewe n’abantu bavuzwe mu cyiciro cya 3 bagiye bayikwirakwiza hose).

Abantu bamwe bakomeza gukora, amasoko, farumasi n’izindi serivisi biracyakora, ariko mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya cyane, nta muntu wemerewe gusohoka mu gace/akarere atuyemo ajya mu kandi, cyeretse ubiherewe uburenganzira.

Ubwoba bwabaye bwose mu baturage, abantu bose bagenda bambaye gants na mask ku munwa

Icyiciro cya 6

Mu bihe by’amage, kugenda mu muhanda bigombera uburenganzira

Ku italiki 11/03/2020 ibikorwa byose birafungwa uretse amaguriro na za farumasi. Kugenda mu muhanda bisabirwa uruhushya. Ufashwe agenda nta ruhushya agacibwa akayabo k’amayero 206 (arenga ibihumbi 200 y’amanyarwanda). Mu gihe waba ufite uburwayi bwa coronavirusi bwo harimo no gufungwa kuva ku mwaka 1 kugeza kuri 12.

Benshi azi yaba inshuti ze cg ababyeyi b’inshuti ze baburiye ubuzima bwabo muri ako kaga.

Ubutumwa bwe asoza

Aributsa abantu ko ibi byose byabaye mu byumweru 2 gusa.

Abwira benshi bagifata coronavirusi nk’imikino ko batazi ibibategereje, kuko nabo bibwiraga mu byumweru 2 bishize ko bitazagera habi.

Atari uko coronavirusi ari indwara ikomeye, ahubwo ingaruka zizana nayo

Agira inama buri wese kutirengagiza iki kibazo, ahubwo buri wese agafatanyiriza hamwe n’inzego za leta zibishinzwe kugishakira umuti.

Imfashanyo z’ubushinwa ndetse n’abaganga biri mu byihutiye gutabara ubutaliyani buri mu kaga gakomeye

2 COMMENTS