Isomere ubuhamya bwa Frank: umwe mu barwayi bagaragayeho coronavirus bwa mbere mu Rwanda.

0
7474
Ikigo nderabuzima cya Kanyinya, ahavurirwa abarwayi mu Rwanda
Ikigo nderabuzima cya Kanyinya, ahavurirwa abarwayi ba coronavirusi

Kugeza uyu munsi (16/04/2020 10:30am), mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi 136, muri bo 54 bamaze gukira.

Ibikurikira ni ubuhamya Frank yanyujije kuri Twitter ye @22fr22 (ushobora kubusoma ukanze hano).

Mu buhamya bwe yagaragaje uburyo u Rwanda rwamwitayeho bishoboka, ashima cyane umuhate n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu kwita ku banduye, gushakisha abo bahuye nabo (contact tracing) ndetse no kurinda muri rusange abatura Rwanda bose.

Bitangira avuga ko nta bimenyetso byinshi yagaragazaga uretse gufungana amazuru, yahisemo kujya kwipimisha, nuko umunsi ukurikiye byemezwa neza ko afite coronavirusi; aba umurwayi wa 2 uyigaragayeho mu Rwanda.

Akomeza ati: “Nagiye mbona inkuru nyinshi ku Rwanda n’uburyo ruhanganye n’indwara Covid-19. Zimwe zivuga ko u Rwanda rwica abo rusanze bayirwaye, izindi zivuga ko rutangaza imibare micye, cg se myinshi ngo rubashe kubona inkunga”. Amaze gushyirwa mu kato, aho yari ari mu cyumba cya wenyine, nawe yibajije impamvu atamenye iby’iyicwa rye!

Tugarutse ku nkuru;

Kuva igihe ibisubizo byemeje neza ko afite coronavirus, Minisante yamwitayeho mu buryo bushoboka bwose.

Mu masaha macye, abo twahuye bose bari bamaze kumenyekana no guhamagarwa ngo nabo bakurikiranwe. Aka, avuga ko ari akazi gakomeye, inzego z’ubuzima benshi badashobora kwiyumvisha imbaraga zikoreshwa.

Mu minsi 22 namaze nkurikiranwa; guhera ku bashinzwe isuku, abatugaburira, abaforomo n’abaganga bose, kugeza ku bashinzwe umutekano batwitaho ijoro n’amanywa 24/7

Mu bihugu bitandukanye havugwa, kwibasirwa kw’ibigo nk’ibi byita ku barwayi b’indwara zandura cyane; aho abita ku buzima bagiye ndetse bahasiga ubuzima. Kuri twe, siko byari bimeze kuko twaryamaga tugasinzira, turashimira cyane inzego z’umutekano.

Abashinzwe kwita ku buzima bakora amanywa n'ijoro mu rwego rwo gukumira iki cyorezo
Abashinzwe kwita ku buzima bakora amanywa n’ijoro mu rwego rwo gukumira iki cyorezo

Akomeje ku byerekeye gushakisha abahuye nawe bose;

Mu masaha macye, inzego z’ubuzima zari zimaze kumenyesha no gushyira mu kato abahuye nanjye bose mu buryo bwa kinyamwuga cyane.

Mu minsi 22 yamaze mu bitaro, avuga ko:” nabonye abadusengeye, abagiye banyoherereza ibitabo byo gusoma, abagiye bashaka kumenya imyirondoro yacu n’aho duherereye ngo batwirinde.” Ntago nitaye cyane ku baduhungiraga kure, ahubwo nshimishijwe cyane n’abatwitayeho.

Njya gusohoka mu bitaro; twasezerewe turi abarwayi 3. Mwese muzi neza, iyo umurwayi asohoka mu bitaro, uko bigenda (ibyo kwishyura n’ibindi). Umwe mu biteguraga gutaha twari kumwe w’umunyamahanga yabajije amafranga agomba kwishyura.

Maze umuganga amusubiza mu ijwi rituje, ko “NTAYO”.

Ashimira cyane abantu batandukanye barara amajoro badisinziriye, kugira ngo igihugu gishobore kwirinda iki cyorezo.

Inama agira abantu ku byerekeye GUMA MU RUGO

Mwa bantu mwe “natunguwe cyane ubwo natangiye kwandika abo twahuye bose. Siniyumvishaga uburyo nahuye n’umubare munini w’abantu mu gihe gito gutyo.”

Abo nabashije kwibuka ni abo mu muryango wanjye ndetse n’inshuti. Abenshi ni abo ntamenye; twahuriye muri bank, mu tubari, mu masoko n’ahandi henshi nagiye nyura.

Nyamuneka guma mu rugo, nicyo kintu cyiza ushobora gukora mu gufasha kwirinda no kurinda abandi.

Mu gusoza ubutumwa bwe

Frank avuga ko yagiye yumva abantu benshi bibanda cyane ku kwibaza niba koko barakize, ntibahe agaciro gakwiye imbaraga n’ubwitange bikorwa n’ababitaho; guhera ku bakora isuku, ababagaburira, abaforomo n’abaganga kugeza ku bashinzwe umutekano.

Avuga ko ari bantu bafite umurava n’umuhate wo guhashya coronavirusi, bazishima cyane ubwo u Rwanda ruzaba rutakirangwamo iki cyorezo.

Ashimira cyane Minisante, guhitamo ahantu heza nka hariya ho gushyira abarwayi.