Isomere ubuhamya bw’uwafashwe na coronavirusi, uko biba bimeze gufatwa nayo

0
7130
gufatwa na coronavirus

Ubu ni ubuhamya bw’umugabo Leon Chase.

Atuye mu mugi wa New York, Leta zunze ubumwe z’Amerika, ni umugabo w’imyaka 47, ameze neza mu buzima; nta yindi ndwara ikomeye afite.

Ibikurikira ni ubuhamya bwe, uko yabwanditse

Muraho! Bitandukanye n’abantu benshi mwumva bavuga ibitandukanye kuri coronavirus, ubwanjye nisanze mfite indwara Covid-19.

Birashoboka cyane ko nshobora kuba narafashwe ku ya 3 Werurwe, natangiye kurwara nyuma y’icyumweru kimwe; narapimwe, nuko ibisubizo byanjye biza bibihamya uyu munsi, 17 Werurwe.

Coronavirus ni nk’ibicurane ariko bikomeye cyane kuko birusha ibindi byose nigeze kugira; kugira cyane umuriro, gusimburana n’ ubukonje ku buryo nubwo nari nambaye imipira 3 bitambuzaga gutitira no gutengurwa.

Navuga ko ndi “umunyamahirwe”, ugereranije, kuko ubushyuhe bwanjye ntabwo bwigeze burenga dogere 102 Fahrenheit (ni dogere selisiyusi 39), ariko nubwo bimeze bityo, numvaga umubiri wanjye waka. Byongeye, ibyiyumvo rusange mu mutwe wanjye nshobora gusobanura nko “kuremererwa”cyangwa” ibisa nk’ibicurane” bituma buri gikorwa cyose nkoze; yaba kugenda cg akazi numva bikomeye bidasanzwe.

Nyuma y’iminsi mike, nagize inkorora yumye cyane. Ariko na none, Mfite amahirwe kuko nta kubabara mu gatuza cyangwa ibibazo byo guhumeka nagize, byari gutuma banshyira mu bitaro.

Ubusanzwe nkunda kurya cyane, sinigeze mbura ubushake bwo kurya byaje ubwo. Mu minsi ishize ni bwo nashoboye kwigaburira ikintu icyo ari cyo cyose, nabwo bike cyane.

Ku bw’amahirwe, nashoboye gucunga ibimenyetso byanjye, mfata Tylenol (iyi ni paracetamol), kandi ubuzima bwanjye busa nkaho bugenda bumera neza. Igice kibi cyane kandi kinkomereye, ni ukwirirwa mu rugo; numva ndwaye, kandi nta mbaraga mfite, nta kindi nkora uretse kwicara no gukorora gusa.

Nkuko nabivuze, Ndi umwe mu bagize amahirwe: Nkuko abaganga babivuga, birashoboka cyane ko nzaba meze neza mu cyumweru gitaha.

Ariko munyizere, mwa bantu mwe: Iyi virusi ni ukuri.

Ushobora kuba utayishaka. Yewe utanashaka kuba umwe mu bayikwirakwiza mu bandi. Amahirwe menshi ahari ni uko abantu batandukanye bashobora kuba bayifite, kabone nubwo nta kimenyetso na kimwe waba uragaragaza (byashoboka cyane kuko ubyanjye natangiye kurwara maze icyumweru nshobora kuba narayanduye). Guma mu rugo, kandi ukarabe intoki zawe!

Dusoza

Turabashishikariza gukomeza gukurikiza inama duhabwa n’inzego z’ubuzima, igihe ubonye kimwe mu bimenyetso:

  • Umuriro uri hejuru
  • Gukorora
  • Kumva wacitse intege

Mu rwego rwo kwirinda kuyikwirakwiza mu bantu benshi, mbere yo kujya kwa muganga banza uhamagare 114 uhabwe ubufasha.

Source: ushobora kubusoma mu cyongereza hano https://www.quora.com/What-does-the-coronavirus-feel-like