Uko isuku ku gitsinagabo ikorwa waba usiramuye cyangwa udasiramuye 

0
8454
Isuku ku gitsinagabo

Isuku ku gitsinagabo ni ngombwa, nubwo abagabo bajya bishuka ko kuri bo yoroshye, nyamara burya nabo hari utuntu tw’ingenzi bagomba kwitaho kugirango bagire isuku ihagije.
Iyo umuhungu akivuka, uruhu rutwikiriye ku mutwe w’igitsina ruba rukimeze nk’urufatanye n’igice cy’imbere. Niyo mpamvu nubwo twabifashe kuri ubu nk’isuku, gusiramuza umwana uri munsi y’imyaka 2 ntabwo ari ngombwa. Kuko inkari anyara ziba zirimo oligosacharrides, zisukuramo imbere. Ikindi nuko umubiri we ukora smegma ihagije (iyi twayigereranya na bwa bubobere bwo ku mugore). Bisukura igitsina ku buryo buhagije.

Kirazira kikaziririzwa gusubura igitsina cy’umwana ngo urashaka kumwozamo imbere kuko wamukomeretsa.

Kugirango umenye ko uruhu rw’inyuma n’imbere byatangiye kurekurana uzabirebera ku gihe agiye kunyara. Uzabona ku mutwe w’igitsina habyimbye, byerekana ko inkari zibanza kuzuramo mbere yo gusohoka. Aha niho gusiramurwa byakorwa. Ni nacyo gihe kozamo imbere biba bishoboka. Mu Kinyarwanda babyita kugingura.

Gutinda gusukura igitsina bitera umwuka mubi, bagereranya no kunuka injanga
  • Ku mugabo usiramuye, ntibigoye gukora isuku kuko nta gice kiba cyihishe. Icyakora agirwa inama yo kugira isuku mbere na nyuma y’imibonano, akoza igitsina n’amazi y’akazuyazi.
  • Ikindi kuri we kimwe no ku udasiramuye, agomba kogosha insya byibuze buri byumweru 2 kugirango yirinde mikorobi zaza zikurikiye icyuya kizanwa na zo.

    Niba udasiramuye kirazira kogesha isabune mo imbere

K’udasiramuye dore iby’ingenzi:

  • Niba utarwaye phimosis (kutabasha gusubura), mbere yo koga banza usubure imbere hagaragare, uhoze n’amazi meza y’akazuyazi. Kirazira kuhashyira isabune kuko byatera kubyimbirwa. Umaze kuhoza humutse, wongere ugarure cya gihu imbere.

    Niba udasiramuye jya usubura mbere yo koga
  • Niba utabasha gusubura, cyangwa bikunda bigoranye unababara, twakugira inama yo kujya kwa muganga. Nibo bazagutegeka icyo gukora, nibiba ngombwa bagusiramure.
  • Niba wiroteyeho, cyangwa umaze gukora imibonano, hita wogamo imbere, kuko hari amasohoro aba yasigayemo. Uko atindamo niko azana umunuko ndetse na mikorobe zikaba zakinjiramo, zikagutera indwara. Burya imitezi myinshi iterwa no kutogamo imbere bikwiriye.

    Iyo amasohoro atinze ashobora no gutera izindi ndwara
  • Niba umaze kunyara gerageza gukunguta bihagije inkari zishiremo. Niba bigushobokera mbere yo kunyara ubanze usubure. Nubwo inkari atari umwanda ubwazo, ariko uko zigenda zisigara mu gihu, byatuma haba indiri ya mikorobi.

Ku bagabo muri rusange waba usiramuye cyangwa udasiramuye, gabanya umubare w’abagore mukorana imibonano, uko ubikorana n’abantu benshi uba wiyongerera ibyago byo kuzarwara kanseri ya porositate. Mu isomo ry’ubugenge (physics) bavuga ko “to every action, corresponds a reaction”. Uko mubonana, niko nawe ururenda rwe hagira utukuzamukamo. Uko rero baba benshi niko nawe ugibwamo n’indenda zinyuranye.

Reka twanzure tuvugako bitemewe koza mu gitsina cy’umwana utaragingura mo imbere, kandi ku wamaze kugingura ari byiza kujya yozamo byibuze 1 ku munsi na buri gihe yasohoye.

Kwisiramuza uretse kuba ari isuku, binarinda zimwe mu ndwara

Twongereho ko uburyo bwiza bwo gukora isuku ihagije ku mugabo ari ukwisiramuza. Byagaragaye ko binarinda ibyago byo kwandura imitezi na SIDA ku kigero cya 60%.