Sobanukirwa isundwe, indwara itera ipfunwe uyirwaye (yavuguruwe). 

2
6376

Uzumva bavuga ngo kanaka anuka mu gihanga, ndetse usange iyo agiye kuvuga aripfuka ku munwa ngo umwuka asohora utumvikana. iyo ndwara yitwa isundwe ni indwara yo kunuka mu gihanga nuko babivuga bikaba birangwa no gusohora umwuka unuka uturutse mu mazuru cyangwa mu kanwa. Kunuka mu mazuru buri gihe ntibivuga isundwe, ahubwo cya gihe unuka umwuka umeze nk’uw’inyama zaboze niho bivugwa ko urwaye isundwe.

Abenshi mu barwaye iyi ndwara ibatera ipfunwe ugasanga aragerageza ibishoboka byose ngo ahishe uwo mwuka, bamwe bahekenya shikereti, abandi bagakoresha imiti yo gupuriza mu mazuru ariko bikarangira ntacyo bitanze.
Hano twagukusanyirije impamvu nyamukuru zitera isundwe n’uburyo wahangana n’iki kibazo, ariko wamaze kumenya isoko nyayo y’uburwayi bwawe.

Ibitera isundwe nuko wahangana na yo

1. Ikintu cyahagamye mu zuru

Gishobora guhagamamo bitewe n’impamvu nyinshi. Ushobora kugira ikibazo cyo kuruka, agace gato k’ibyo urutse kakazamuka kakajya mu mwenge w’izuru kagaheramo. Ushobora no kwishyira ikintu mu zuru ku mpanuka, noneho wagikuramo kigacikiramo, agace gasigayemo ntumenye ko karimo. Uko rero mu mazuru hahehereye hanarimo bagiteri zinyuranye niko cya kintu kizabora noneho bizane umunuko mu mwuka uhumeka.

Ikintu cyagiye mu zuru kigatindamo gitera kunuka

Kubivura: uramenye ntuzagerageze gushoreza cyane ngo kiramanuka. Ahubwo wowe funga umwenge umwe w’izuru uwo wumvise ko ariwo usohora umwuka mucye niwo uzaba urimo icyo kintu. Ufunge rero uwucamo umwuka mwinshi noneho upfune.

Niba kiri hafi yo hanze, kigaragara, we kugikuzamo intoki kuko ushobora ahubwo kugihenengeza. Ahubwo koresha udupensi twabugenewe, ugikurure. Ibi kwa muganga babigufashamo. Nikivamo, na wa mwuka mubi uzagenda ushira.

2. Kugona.

Kugone bituma umwuka uhumeka wangirika kuko mu kanwa harumagara bikangiza bagiteri nziza

Iyo umuntu agona, umunwa uba ufunguye. Ingaruka ni ukumagara mu kanwa, ku rurimi no mu nkanka. Ibi bituma ikorwa ry’amacandwe rihungabana bityo ububasha mu kanwa hafite bwo kwisukura bukagabanuka. Bikarangira rero bagiteri mbi zibonye uko zororoka nuko isundwe rikaba riraje.
Kubivura: ubusanzwe kugona akenshi iyo bidatewe no kuryama nabi, biterwa nuko mu mazuru haba hafunganye, bishobora guterwa n’uburwayi bw’ibicurane cyangwa sinusite. Mbere yo kuryama rero ushobora gusukura mu mazuru ukoresheje amazi meza arimo akunyu ugashoreza ubundi ukipfuna. Kandi aho urara ukaharinda ivumbi n’ibindi byagutera kudahumeka neza. Ukaryamira urubavu aho kurara ugaramye. Iyo kugona bikize, n’indwara irakira.

3. Ibicurane. 

Ibicurane bizana ibimyira nabyo bitera isundwe

Ibicurane bigendana no kuzana ibimyira, rimwe na rimwe bidafashe cyangwa birekuye. Ibimyira burya rero biba byuzuyemo za poroteyine. Iyo rero bigeze mu nkanka bihura na za bagiteri zisanzwe zibera mu mihogo nuko kwa kundi wikokomora wumva mu muhogo biguseregeta, niko izo bagiteri ziba zishwanyaguza za poroteyine nuko bikaza kubyara umunuko w’umwuka uturuka mu mazuru.

Kubivura. Ubuvuzi bwabyo akenshi buterwa n’icyateye ibyo bicurane. Iyo biturutse kuri virusi cyangwa ubwivumbure bw’umubiri, hakoreshwa imiti ifungura mu mazuru. Muri yo twavuga paidoterin, otrivin n’indi ikoreshwa mu gufungura mu mazuru. Ariko iyo biva kuri bagiteri hakoreshwa imiti yica mikorobi ya antibiyotike. Iyi yo muganga niwe uzaguhitiramo iyo ukoresha.

4. Sinusite

Iyi ndwara iterwa nuko uduce two mu zuru twitwa sinus twafashwe na mikorobi cyangwa twabyimbye. Akenshi biterwa na virusi, cyangwa ubwivumbure bw’umubiri ku muyaga, imbeho, ivumbi cyangwa ubwayi. Bituma hakorwa ibimyira bigafata muri sinus, noneho bagiteri zikabyihishamo. Izo bagiteri zirororoka, zigasohora umwanda urimo sulfur (soufre). Ibi bigatera isundwe.

Kubivura: akenshi iyo bitaraba karande, gushoreza amazi arimo akunyu, birinda bagiteri gukwirakwira mu zuru. Kwiyuka mu byuya nawo ni umuti gakondo mwiza ufungura mu gihanga. Gusa mu gihe sinusite yabaye akarande, hakoreshwa imiti ya antibiyotike n’iyo gupuriza mu mazuru. Ikoreshwa cyane ni augmentin na avamys spray.

Iyo iyi ndwara yoroshye cyangwa ikize, isundwe riterwa nayo naryo rirakira.

5. Utubyimba mu zuru

Utu tubyimba ntabwo ari ibibyimba bibabaza cyangwa byavamo kanseri, ahubwo hari ukuntu inyama zo mu zuru imbere zigira imikurire idasanzwe bigatera gufungana kw’ahanyura umwuka. Ibi bituma kutabasha guhumeka neza bitera bagiteri kororoka nuko zikahangiza bigatera indwara imeze nka sinusite. Bigendana no kugira akamyira gahoraho, umutwe uremereye, kwitsamagura no kugona. Nabyo ingaruka ni isundwe.

Utubyimba mu zuru, uko turutana

Kubivura: ibi bivurwa mu buryo 2. Iyo bitabyimbye cyane, imiti yo mu bwoko bwa steroid niyo itangwa. Iyo rero byarenze, urabagwa bigakurwamo.

6. Ozena

Iyi ndwara twakita ibicurane by’akarande irangwa no guhora uzana ibimyira, bityo bikazagera igihe biza binuka.
Kubivura:  kuko akenshi igitera iyi ndwara kitazwi, havurwa ibimenyetso. Mu kubuza ko bagiteri zikomeza gukura, muganga azakwandikira imiti yo gutonyangiriza mu mazuru akenshi ari uruvange rwa glycerine na glucose. Ushobora kandi no gutonyangiriza mo ibitonyanga by’uruvange rw’amazi na bicarbonate cyangwa amazi n’umunyu. Muganga abonye ko ari ngombwa azakwandikira imiti ya antibiyotike.

Urwaye iyi ndwara abangamira abandi iyo avuze

Muri rusange, iyi ndwara y’isundwe iterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, bityo iyo impamvu itera kugira umwuka wo mu mazuru unuka ivuwe, na byo bihita bikira.

Si byiza rero gukoresha uburyo budahwanye n’uburwayi bwawe, kuko ushobora kugirango urivura aha, ukibyimbya aha.

2 COMMENTS