Kalisiyumu ni umunyungugu w’ingenzi cyane ku mikurire y’amagufa mu mubiri, buri munsi umubiri uba ukeneye hagati ya 800mg na 1300mg. Muri zo hafi 99% byayo mu mubiri wacu zibikwa mu magufa no mu menyo. Uburyo bwa mbere bwiza ni ukuyikura mubyo urya buri munsi, ariko iyo bidashobotse ufata inyongera zayo.
Akamaro ka kalisiyumu ku mubiri
Uyu munyu ngugu ufite akamaro gakomeye mu mubiri wacu dore ko ariwo uza ku isonga mu myunyu ngugu umubiri wacu ukenera.
- Ituma amagufa akomera n’amenyo akomera ndetse atajegajega.
- Si ibyo gusa kuko inagira uruhare mu mikorere myiza y’imikaya, umutima, imyakura n’urwungano ngogozi.
- Ikenerwa kandi mu kubaka ibice by’uturemangingo fatizo.
- Ifatanyije na vitamini D usibye kurinda amagufa, binazwiho gufasha umubiri guhangana na kanseri, diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
Ku mugore utwite inda iri hejuru y’amezi 3 asabwa kurya ibikungahaye kuri calcium kuko bifasha mu gukomera kw’amagufa y’umwana uri mu nda, no kuzamera amenyo akomeye

- Ifatanyije na fosifore bikora phosphate de calcium iyi ikaba igira uruhare mu gutuma amagufa amera uko tuyabona, agakomera kandi akagira uburemere.
Ingaruka iyo kalisiyumu ibaye nkeya
Iyo umubiri uyibuze mu byo turya utangira gukoresha ibitse mu magufa no mu menyo kugirango uyikoreshe ahandi ibi ikenewe uwo mwanya. Ingaruka bitera ni uko ya magufa ndetse n’amenyo bitangira kwangirika.
Iyo bikomeje bitera ingaruka zinyuranye ku buzima. By’umwihariko kuyibura ku bagore bacuze ni bibi cyane kuko bibatera indwara y’amagufa amungwa na rubagimpande.

Ingaruka iyo kalisiyumu ibaye nyinshi
Iyo ibaye nyinshi byongera igipimo cyayo mu maraso, ibi bigira ingaruka ku mikorere mibi y’impyiko no kugira amaraso arimo kalisiyumu irengeje urugero.
Ibi ahanini birangwa na bimwe mu bimenyetso bikurikira;
- Kumva unaniwe,
- Kuribwa mu magufa,
- Kwiheba no kwigunga,
- Kugira isesemi.
- Gusa no kunyaragura bishobora kuba ikimenyetso cya kalisiyumu nyinshi.
Aho wasanga kalisiyumu mubyo kurya
Ibyo kurya by’ingenzi dusangamo uyu munyu ngugu ku bwinshi ni;