Kanseri y’ibere ni kanseri ifata mu mabere, cyane cyane y’abagore nubwo n’abagabo bashobora kuyirwara.
Iyi kanseri ikaba itangira ifata mu miyoboro y’amashereka kimwe no mu duce dukwirakwiza ayo mashereka mu ibere. Hano tugiye kuvuga rero kuri kanseri y’ibere ku gitsinagore.
Iyi kanseri niyo kanseri ifata abagore cyane kuko ku isi yose mu bagore bafite kanseri, 16% baba bafite kanseri y’ibere. Ndetse mu bantu bapfa bazize kanseri ku isi yose, 18.2% bapfa bazize iyi kanseri.
Ugereranyije usanga iyi kanseri iboneka cyane mu bihugu byateye imbere mu majyambere kuruta ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ibi biterwa n’impamvu nyinshi. Kuko ibihugu byateye imbere bigira icyizere cy’ubuzima kirekire kandi iyi kanseri ikaba yibasira cyane abageze mu zabukuru, ni imwe mu mpamvu ituma ibi bihugu bikize bigira abarwayi benshi b’iyi kanseri, kuko baba bararambye.
Si icyo gusa kuko n’imirire n’imibereho ya buri munsi biri mu bitera kurwara iyi kanseri.
Ibere, kimwe n’ibindi bice bigize umubiri wacu rigizwe n’amamiliyoni menshi y’uturemangingo fatizo. Utwo turemangingo duhora dukorwa, udushya tugasimbura udushaje. Mu gihe cya kanseri rero utwo turemangingo dukorwa ari twinshi, tukarenga umubare ucyenewe. Nk’urugero, ni nkuko wasenya inzu ya metero 2 kandi n’ikibanza ariko kingana noneho ugashaka kuyisimbuza indi ya metero 10. Birumvikana ko za zindi 8 zirengaho, zizateza ibibazo. No kuri kanseri rero niko bigenda. Mu gusimbura uturemangingo dushaje cyangwa twangiritse, hari igihe hakorwa umubare urenze ucyenewe. Nibyo byitwa kanseri.
Muri kanseri y’ibere akenshi bitangirira mu miyoboro y’amashereka. Nuko hagatangira kuzamo ikimeze nk’ikibuye, kibabaza cyane.

Ibimenyetso bya kanseri y’ibere.
Ikimenyetso cya mbere cya kanseri y’ibere nkuko tumaze kubibona ni ukumva ikimeze nk’ibuye kibyimbye mu ibere imbere. Ntabwo kumva icyo kibyimbye mu ibere buri gihe bivuga ko urwaye kanseri, gusa, ku mugore wabyaye, kumva mu ibere hakirimo ikintu gikomeye, byakabaye byiza agiye kwisuzumisha.
Ibindi waheraho ukisuzumisha ni ibikurikira
- Ikibyimba mu ibere
- Kubabara mu kwaha cyangwa ibere ku uryo buhoraho, atari no mu gihe cy’imihango
- Ibere guhishira rigatukura, mbere rigahindura ibara
- Ikibara ku moko, kimeze nk’ikibibi kitari gisanzwe
- Kugira intobo (amasazi) mu kwaha kandi nta gasebe ufite
- Kugira ahabyimba ku ibere inyuma
- Gusohoka kw’ibintu mu moko rimwe na rimwe hakazamo n’amaraso
- Imoko guhindura ibara
- Ingano n’imiterere y’ibere irahinduka
- Ibere cyangwa imoko gushishuka, bikazaho ibimeze nk’amagaragamba
Ubonye bimwe muri ibi tuvuze haruguru wahita ujya kwisuzumisha.
Kanseri y’ibere iterwa n’iki
Abahanga mu buvuzi cyane cyane ubujyanye na kanseri na nubu ntibarahamya 100% igitera iyi kanseri. Biragoye kuvuga impamvu uyu arwara undi ntarware kandi wenda uburyo babayeho ari bumwe. Gusa hari ibyongera ibyago byo kuba warwara iyi kanseri, nubwo atari byo biyitera.
1) Gusaza
Uko umugore ajya mu zabukuru niko ibyago byo kwandura iyi kanseri byiyongera. Hejuru ya 80% ya kanseri y’ibere ni ifata abagore barengeje imyaka 50, baciye imbyaro.
2) Akoko
Abagore bafitanye isano ya bugufi n’abagore bigeze kurwara kanseri y’ibere cyangwa iya nyababyeyi baba bafite ibyago byo kurwara iyi kanseri. Gusa ntibivuze ko baba bafite amaraso yo kurwara iyi kanseri. Kuko ntabwo iyi kanseri ari uruhererekane mu muryango.
3) Kuba warigeze kuyirwara
Kuko akenshi iyi kanseri ifata ibere rimwe rimwe, kuba rimwe ryarigeze kurwara iyi kanseri, uba ufite ibyago ko n’irindi rishobora gufatwa.
4) Kuba warigeze kugira ibiturugunyu mu ibere
Abagore bigeze kugira ibimeze nk’ibuye mu ibere (ibiturugunyu) baba bafite ibyago byinshi byo kurwara iyi kanseri.
5) Ibere rikomeye
Abagore bafite amabere afite uruhu rw’inyuma rukomeye, rukanyaraye baba bafite nabo ibyago byo kurwara iyi kanseri.
6) Umusemburo mwinshi wa Estrogen
Abagore bagiye mu mihango bakiri bato kimwe n’abatinze gucura (guca imbyaro) baba bafite ibyago byo kuyirwara. Impamvu ni uko umubiri wabo uba waragize uyu musemburo wa estrogen igihe kinini. Kuko uyu musemburo utangira kurekurwa ugitangira kujya mu mihango, ugashira mu gihe uciye imbyaro.
7) Umubyibuho udasanzwe
Abagore bafite ibiro byinshi, abagira umubyibuho udsanzwe nyuma yo gucura, nabo baba bafite ibyago byo kuyirwara. Ubushakashatsi bwerekanye ko ku bagore babyibushye cyane uyu musemburo wa estrogen na wo wiyongera bityo bikongera ibyago nkuko mu ngingo ibanziriza iyi tubibonye.
8) Uburebure
Abagore barebare cyane bagira ibyago byo kuyirwara ugereranyije n’abagore bagufi cyane.
9) Kunywa inzoga
Uko umugore anywa cyane niko aba ari kongera ibyago byo kurwara iyi kanseri. Ubushakashatsi bwakozwe na Mayo Clinic bugaragaza ko umugore atagakwiye kurenza ikirahure kimwe cy’inzoga ku munsi kugirango yirinde ibi byago.
10) Guca mu cyuma
Kunyuzwaho imirasire ya X (bizwi nko guca mu cyuma), kimwe no kunyuzwa muri scanner byongera ibyago.
Abashakashatsi bo mu kigo cya Memorial Sloan-Kettering Cancer Center baje gusanga ko abagore benshi bari baranyujijweho iyi mirasire bakiri abana ari benshi mu bari barwaye kanseri y’ibere.
11) Imiti izwi nka HRT (hormone replacement therapy)
Mu bwoko bwayo uko ari bubiri, yaba ivanze cyangwa estrogen yonyine, iyi miti ikunze guabwa abagore bari gucura yongera ibyago yo kurwara iyi kanseri.
12) Imirimo imwe n’imwe
Abashakashatsi bo mu Bufaransa bagaragaje ko abagore bakoraga akazi ka nijoro bataratwita inda ya mbere, bafite ibyago byinshi byo kurwara iyi kanseri.
Abashakashatsi bo muri Canada bo bagaragaje ko gukora imirimo ituma ugira aho uhurira n’ibitera kanseri kimwe n’ibitera imisemburo gukora mu buryo budasanzwe, byongera ibyago. Iyo mirimo ni nko gukora mu kabari no mu tubyiniro, ahakorerwa ibiintu bya purasitike, aho bashongesha ibyuma, aho bashyira ibyo kurya mu makopo.
Iyi kanseri isuzumwa ite
Umugore nyuma yo kumva kimwe cyangwa byinshi mu bimenyetso twavuze haruguru agana ivuriro rimuri hafi. Umuganga aramusuzuma, akenshi akoresheje intoki no kwitegereza, noneho yabona hari isano ibimenyetso abonye bifitanye na kanseri y’ibere akamwohereza ku muganga w’inzobere mu kuvura kanseri.
Aho niho bakora ibizamini byose bishoboka, haba kunyuzwa mu cyuma, n’ibindi byose babona ko ari ngombwa.
Nyuma yo gusuzuma niho umuganga afata umwanzuro wo gushyira umurwayi mu cyiciro agendeye ku byo ibizami byagaragaje.
Icyiciro nicyo kigaragaza uburyo umurwayi agomba kuvurwamo.
Kuvura
Mu kuvura umurwayi wa kanseri y’ibere, abaganga bo mu byiciro binyuranye barafatanya. Iyo kipe ishobora kuba igizwe n’inzober mu kuvura kanseri, unyuza mu cyuma, inzobere mu kubaga. Hari n’igihe hakenerwa uwize imyitwarire y’abantu, uwize imirire, n’umuhanga mu by’imiti.
Mu kugena uburyo uvurwamo hazarebwa ibintu byinshi: ubwoko bwa kanseri, aho yafashe uko hangana, niba ikura cyangwa idakura, imyaka ufite, ubundi burwayi waba ufite, ndetse n’uko wifuza ko wavurwamo.
Akenshi mu kuvura kanseri y’ibere hakoreshwa ibikurikira
- Kuribaga rigakurwaho burundu
- Kurishiririza
- Guhabwa imiti irwanya kanseri byaba ibinini cyangwa inshinge
- Gukataho agace karwaye gusa (mu gihe itakuraga kandi yarafashe hato cyane)

Ni gute twakirinda iyi kanseri
Imyitwarire imwe n’imwe kimwe no guhindura imirire bishobora gufasha umugore kugabanya ibyago byo kurwara iyi kanseri.
-
Kunywa inzoga
Abagore banywa mu rugero kimwe n’abatanywa inzoga baba bagabanya ibyago. Nkuko twabibonye, kutarenza ikirahure kimwe ku munsi birahagije.
-
Siporo
Gukora siporo byibuze inshuro 5 mu cyumweru bigabanya ibyago. Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abasgakashatsi bo muri University of North Carolina Gillings School of Global Public Health. Gusa kuba ufite ibiro bikabije bituma iyi siporo nta nyungu nyinshi uyikuramo. Bisaba no kugabanya ibiro.
-
Imirire
. Abahanga mu mirire bemeza ko hari ibyo kurya bifasha umubiri guhangana na kanseri. Kurya ibiva mu nyanja (amafi) byibuze rimwe mu cyumweru bigabanya 14% ibyago byo kurwara iyi kanseri.
-
Kudafata imiti imwe n’imwe
Nkuko twabibonye gufata imiti isimbura imisemburo ku bagore bacuze, byongera ibyago. Bivuze ko kutayifata rero bigabanya ibyo byago, na cyane ko atari imiti iba ikenewe cyane.
-
Ibiro
Abagore bafite ibiro bijyanye n’uburebure bwabo baba bagabanya ibyago byo kurwara iyi kanseri, ugereranyije n’abagore bafite umubyibuho udasanzwe.
Ngayo nguko ibijyanye na kanseri y’ibere. Twibutsako abagore bari hejuru y’imyaka 35 ubu mu Rwanda bemerewe kwisuzumisha indwara zose (medical check up) bakoresheje ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante). Na kanseri rero iri mu yo wemerewe kwisuzumisha, ugasigasira amagara.