Kanseri y’inkondo y’umura niyo kanseri yibasira cyane igitsina gore kurusha izindi ku isi hose. Havugwa ko buri mwaka itwara abagera ku 275 000, iyi kanseri ikibasira bidasanzwe ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho ihitana benshi kurusha mu bihugu byateye imbere.
Iyi kanseri yibasira inkondo y’umura, iyi ikaba inzira igana muri nyababyeyi (uterus).
Akenshi kanseri y’inkondo y’umura iterwa na virusi yibasira umuntu izwi nka papilloma (Human Papillomavirus (HPV)). Iyi virusi ishobora gukingirwa ku bakobwa bakiri bato, bityo ukaba wirinze kanseri y’inkondo y’umura

Ni iki gitera kanseri y’inkondo y’umura?
Muri make kanseri ni ugukura cyane mu buryo budasanzwe k’uturemangingo tudasanzwe tw’umubiri. Ubusanzwe uturemangingo tw’umubiri tugira igihe tubaho, tugapfa tugasimbuzwa utundi dushya.
Utu turemangingo tudasanzwe, ikibazo gikomeye ni uko tudapfa kandi tugakomeza kwiyuburura cyane. Ibi bitera kugira uturemangingo tw’umurengera, bigakora ikintu kinini kizwi nka tumor.
Nubwo ibi byose bishobora kwikora nta ruhare wabigizemo, gusa hari zimwe mu mpamvu zishobora gutuma urwara kanseri y’inkondo y’umura, izo twavuga:
HPV (Human papillomavirus); iyi virusi ikwirakwizwa binyuze mu mibonano mpuzabitsina. Iyi virusi ifite amoko arenga 100, muri yo 13 niyo ashobora gutera iyi kanseri.
Gutangira gukora imibonano mpuzabitsina ukiri muto ndetse no kuryamana n’abantu benshi batandukanye: virusi za HPV zitera kanseri y’inkondo y’umura zikwirakwizwa mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina n’ufite izi virusi. Ku bakobwa n’abagore babonana n’abantu batandukanye, ibyago byo kwandura iyi virusi biba biri hejuru.
Ubudahangarwa bw’umubiri budafite imbaraga: nko ku bantu babana na HIV/AIDS cg se abahinduriwe ingingo, bafata imiti ica intege ubudahangarwa bw’umubiri.
Kunywa itabi: byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri zitandukanye, n’iyi inkondo y’umura irimo
Kubyara ukiri muto: ku bagore babyara mbere y’imyaka 17, baba bafite ibyago biri hejuru byo kurwara iyi kanseri yibasira inkondo y’umura ugereranyije n’ababyara byibuze ku myaka 25.
Ibinini byagenewe kuboneza urubyaro: gukoresha by’igihe kirekire ibinini bifasha kuboneza urubyaro byongera ibyago byo kwibasirwa n’iyi kanseri.
Izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina: indwara nk’imitezi, mburugu n’izindi zongera ibyago byo kwandura iyi kanseri.
Ubushakashatsi buheruka bwerekana ko kumara igihe kinini muri stress nabyo bishobora kongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’inkondo y’umura.
Ibiranga kanseri y’inkondo y’umura
Kimwe no ku zindi kanseri, akenshi iyo zikiza nta bimenyetso zikunze kugaragaza.
Niyo mpamvu buri mukobwa cg umugore ashishikarizwa kwisuzumisha hakiri kare iyi kanseri.
Bimwe mu bimenyetso ishobora kugaragaza:
- Kuva nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina
- Kubabara cyane mu gihe uri gukora imibonano
- Kugira ururenda ruva mu gitsina ruhumura nabi
- Kubabara mu gice cyo hasi mu nda
- Kuva nubwo waba utari mu mihango
- Kuva ku bagore bageze igihe cyo gucura
Nubwo ibi bimenyetso bisa cyane n’ibya infection zisanzwe. Mu gihe ubonye kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso ni ngombwa kugana kwa muganga.
Iyi kanseri iravurwa?
Kanseri y’inkondo y’umura iyo ibonetse hakiri kare ishobora kuvurwa ikaba yakira. Gusa uko kanseri, igenda igera mu bindi bice (ni ukuvuga yararenze inkondo y’umura gusa) niko amahirwe yo gukira agabanuka.

Bumwe mu buryo bukoreshwa ivurwa harimo kubagwa, radiotherapy ndetse na chemotherapy. Hashobora kwitabazwa bumwe cg bukaba bwafatanywa.
Uko wakirinda kanseri y’inkondo y’umura
Hari ibyo ushobora gukora ubwawe bikagufasha kwirinda iyi kanseri;
Gufata urukingo rwa HPV (Human papillomavirus)
Uru rukingo ruhabwa abakobwa bakiri bato, kandi rutangirwa ubuntu.

Gukoresha agakingirizo
Kwikingiza nubwo bigabanya ibyago byo kwandura HPV gusa si ku moko yose y’iyi virusi, kuko hari izidakingirwa kandi zishobora gutera kanseri. Niyo mpamvu ari byiza gukoresha agakingirizo.
Kwisuzumisha iyi kanseri
Kwisuzumisha kenshi bizagufasha kuba wakwirinda iyi kanseri, kuko ishobora kuboneka hakiri kare bigafasha kuyivura cg se kurinda ko yakwirakwira hose.
Gukorana imibonano n’abantu bacye
Uko ugira abantu benshi mukorana imibonano niko ibyago byo kwandura iyi kanseri byiyongera. Bimwe mu byagufasha kuyirinda harimo kugira umubare mucye w’abo muryamana
Kureka kunywa itabi
Abakobwa cg abagore banywa itabi cyane, iyo virusi ya HPV ibagezemo kwandura iyi kanseri birihuta kurusha abatanywa itabi.
Kwirinda gukora imibonano ukiri muto
Uko ukora imibonano cyane ukiri muto niko ibyago byo kwandura kanseri y’inkondo y’umura byiyongera kurusha ukora imibonano akuze.