Ubushakashatsi: Kubyara ubazwe burya bihindura byinshi ku budahangarwa bw’umubiri w’umwana.

0
8263
Kubyara ubazwe

Abahanga bagaragaje ko kubyara bisanzwe (binyuze mu gitsina) hari bagiteri z’ingenzi umubyeyi yohereza ku mwana zifasha cyane mu kubaka ubudahangarwa bw’umubiri we.

Mu gihe umubyeyi abyaye abazwe (cesarienne cg C-section) izi bagiteri ntiziba zikigeze ku mwana.

Bagiteri zifasha umwana kugira ubudahangarwa bufite imbaraga ziboneka mu gitsina. Mu gihe wabazwe ntizipfa kuboneka

Ubu ni ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu gihugu cya Suwedi na Luxemburu (ushobora gusoma ubu bushakashatsi hano https://www.nature.com/articles/s41467-018-07631-x (mu cyongereza))

“Ibi kandi nibyo byerekana impamvu, abana babyawe babazwe bakunze kwibasirwa n’indwara zibasira ubudahangarwa cyane kurusha ababyawe bisanzwe” ibi ni ibitangazwa na professor Paul Wilmes, ukuriye aba bashakashatsi.

Soma hano imyitozo wakora ikagufasha kubyara utabazwe https://umutihealth.com/sport-kugufasha-kubyara-neza/

Kubyara ubazwe bihindura iki ku bwirinzi bw’umwana?

Ubusanzwe abana bavuka nta mikorobe n’imwe bafite. Gusa mu gihe cyo kuvuka nibwo bagiteri z’ingenzi, zihita zinjira mu mubiri; zikajya mu rwungana ngogozi, ku ruhu ndetse no mu bihaha. Izi bagiteri nizo zifasha umwana kubaka ubudahangarwa bw’umubiri bukomeye, bumufasha guhangana n’indwara z’ubwoko bwose.

Abashakashatsi kuva cyera bagiye bashaka kumenya neza igihe bagiteri zitangirira kwinjira mu mubiri ku mwana. Izi bagiteri kandi nizo zigira akamaro cyane mu buzima bw’umwana; aho zifasha mu gukomeza ubwirinzi bwe, bityo bikamufasha mu guhangana n’indwara aho aba atangiye ubuzima bwa wenyine.

Umwana uvutse bisanzwe n’uvutse abazwe ntibanganya ubwirinzi bw’umubiri, kuko mu kubagwa hari bagiteri z’ingenzi atabasha kubona

Gusa ku bana bavuka ababyeyi babazwe (cesarienne cg C-section), byagaragaye ko izi bagiteri zibageraho ari nke cyane kurusha abana bavuka bisanzwe. Ibi nibyo byerekana cyane impamvu aba bana bakunda kwibasirwa n’indwara za hato na hato nk’ibicurane, inkorora, za allergies z’ubwoko bwose ndetse n’indwara zikomeye zibasira imikorere isanzwe y’umubiri (metabolic disorders) ugereranyije n’abana bavuka bisanzwe.

Soma hano bagiteri nziza wagakwiye gufata Ubwoko bwa bagiteri nziza ku buzima wagakwiye gufata umunsi ku munsi

Dusoza

Uburyo bwo kubyara ubazwe bwa cesarienne/C-section buri kugenda bwiyongera cyane ku isi hose. Nubwo mu kubyara ubazwe, ahanini biterwa n’ikibazo abaganga baba babonye cyatuma utabyara neza.

Gusa, ku bahitamo kubyara babazwe ahanini kubera kwanga ibise no kubabara cyane, twabashishikariza kwibuka neza izi bagiteri z’ingenzi baba babujije abana babo ndetse n’igabanuka ry’ubwirinzi bw’imibiri yabo, bishobora gutuma bazajya bashegeshwa n’indwara ahazaza habo.