Imbuto n’imboga zifasha mu kuringaniza no kurinda umuvuduko ukabije w’amaraso ugomba kwibandaho

0
10659
Kugabanya umuvuduko ukabije

Ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso cg se abafite ibyago byo kwandura, dore urutonde rw’imbuto n’imboga zishobora kugufasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.

hypertension ivugwa mu gihe birenze 120/80
Iyo ibipimo byatangiye kurenga 120/80 nibwo havugwa umuvuduko ukabije w’amaraso
  1. Imboga zagufasha kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

  • Imboga rwatsi

Izi mboga rwatsi cyane cyane izijimye nka epinard, lettuce n’izindi zifitemo manyesiyumu ihagije, fibres zifitiye akamaro umubiri ndetse na potasiyumu; ibi byose hamwe bifatanya mu kuringaniza igipimo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, ugahora ku rugero rukwiye.

  • Beterave (cg Beetroot)

Niba urwaye indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, ikirahuri cy’umutobe wa beterave gifasha cyane ku buryo budasanzwe mu kuwugabanya nyuma yo kuwunywa. Ibi biterwa nuko ukize cyane kuri nitrate na potasiyumu byombi by’ingenzi mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.

  • Ibishyimbo n’amashaza

Ibishyimbo bikungahaye ku binyabutabire 2 by’ingenzi mu kugabanya umuvuduko w’amaraso aribyo potasiyumu na manyesiyumu, proteyine ziboneka mu mashaza zifasha umubiri mu kugabanya umuvuduko cyane.

Soma birambuye ibyo kurya bya mbere bikungahaye kuri potasiyumu https://umutihealth.com/2017/01/ibiribwa-bibonekamo-potasiyumu/

  • Ibirayi n’ibijumba

Byombi bifasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Ibirayi kimwe n’ibijumba muri  rusange bibonekamo sodiyumu nke (umunyu muke), bikabonekamo potasiyumu nyinshi, bituma biba ibyo kurya by’ingenzi mu kugabanya umuvuduko w’amaraso igihe wazamutse cyane. Ndetse bibonekamo manyesiyumu ihagije, ifasha amaraso gutembera neza no gutuma imyunyungugu ihora ku rugero rukwiye mu mubiri.

  • Radi

Imbuto za radi n’ibibabi byazo bibonekamo ikinyabutabire gifasha kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Ubushobozi bwa radi bwo kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, buzivana mu kinyabutabire cyitwa ethyl acetate kibonekamo.

Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko kurya ibibabi bya radi kenshi bifasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso uri hejuru.

  1. Imbuto zagufasha kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

  • Avoka

Avoka ni zimwe mu mbuto zikungahaye cyane kuri potasiyumu, ifasha mu kuringaniza umunyu mu mubiri. Ibonekamo kandi ibinure byiza, bifasha mu kugabanya urugero rw’umuvuduko ukabije w’amaraso.

  • Imbuto zibonekamo aside

Imbuto zirimo aside nyinshi zibonekamo potasiyumu ihagije

Izi ni imbuto nk’amacunga n’indimu, zibonekamo intungamubiri nyinshi n’urugero ruri hejuru rwa potasiyumu, vitamin na fibres. Izi mbuto zifitemo ubushobozi bwo kurwanya ububyimbirwe no kugabanya urugero rwa cholesterol nyinshi mu maraso, bityo umuvuduko ukagabanuka.

  • Imineke

Umuneke ni rumwe mu mbuto ziboneka cyane kandi zikungahaye cyane kuri potasiyumu. Iyo potasiyumu yabaye nke, bitera umuvuduko w’amaraso kuzamuka cyane. Uyu munyungugu ufasha kandi mu kugabanya urugero ruri hejuru rw’umunyu (sodium), bityo umuvuduko w’amaraso nawo ukagabanuka.

  • Ipapayi

Usibye potasiyumu na manyesiyumu ibonekamo, ipapayi ikize cyane kuri flavonoids, ifasha cyane mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.

  • Inkeri

Inkeri z’ubwoko bwose zikungahaye cyane kuri potasiyumu ndetse n’intungamubiri za anthocyanin zigabanya ibyago byo kurwara indwara ya hypertension ndetse zikagabanya n’umuvuduko w’amaraso igihe uri hejuru.

Niba wifuza kwirinda iyi ndwara, inkeri zagakwiye kuba imbuto wibandaho.

Indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension) ni indwara iterwa n’imyitwarire yawe (uko urya, uko ukora sport ndetse n’imibereho yawe), bityo rero mu kuyihashya wagakwiye nabwo kwibanda ku myitwarire yawe; ukarya neza imbuto n’imboga zifasha mu gusukura umubiri, ndetse ukirinda ibiwangiza, gukora sport ndetse no kuryama bihagije.