Burya ntabwo uba umubyeyi iyo umaze kubyara ahubwo ukimara gutwita uba ugomba gutangira kwimenyereza kuba umubyeyi. Kuri ubu usanga ababyeyi benshi bamaze gusobanukirwa ko ari ngombwa netse ari na byiza kuganiriza umwana uri mu nda kuko bimugirira akamaro amaze kuvuka haba mu ko yitwara mu bandi ndetse n’imivugire ye.
Gusa nanone usanga nubwo bimeze bityo benshi badasobanukirwa uburyo bwo kuganirizamo umwana uri mu nda ndetse n’igihe cyiza cyo kumuganirizamo.
Hano twaguteguriye ibigufasha kumenya igihe ugomba gutangirira kuganiriza umwana uri mu nda ndetse n’uburyo ugomba kumuganirizamo.
Ni ryari umwana uri mu nda atangira kuganirizwa?
Ubushakashatsi bwinshi mu gihe cyashize bwerekanaga ko umwana uri mu nda atangira kumva ibiri hanze mu gihembwe cya nyuma cyo gutwita ni ukuvuga inda ifite amezi byibuze atandatu.
Gusa uko ubushakashatsi bwagiye bukomeza gukorwa bwerekanye yuko umwana uri mu nda atangira kumva ijwi rya nyina inda iri hagati mu gihembwe cya kabiri ni ukuvuga hagati mu kwezi kwa kane utwite noneho akarushaho kumenya neza gutandukanya ururimi kavukire n’izindi ndimi inda ishigaje ibyumweru icumi ngo ivuke, ni ukuvuga guhera mu kwezi kwa karindwi hagati.
Si ibi gusa kuko uyu mwana uko akomeza kuganirizwa bimufasha amaze kuvuka kuko ubushakashatsi bwagaragaje yuko umwana umaze iminsi ine avutse aba ashobora gutandukanya ururimi kavukire n’izindi ndimi zivugwa.
Ni ubuhe buryo waganirizamo umwana uri mu nda ?
Kuganiriza umwana uri mu nda bitandukanye cyane no kuganiriza umuntu mwicaranye cyangwa kuri telefone kuko umwana uri mu nda umubwira ukoresheje ibikorwa binyuranye, ibyiyumvo byawe, mbese muganira ukoresheje ibyiyumviro kuruta amagambo.
-
Mu byo urya
Ifunguro ryose ufata utwite rifite icyo rivuze ku mwna wawe. Mbere yo kugira icyo ufungura banza wicare utuze wumve muri wowe yuko uri gusangira n’umwana wawe. Ibi bizanagufasha guhitamo ifunguro ritakangiza ubuzima bw’umwana wawe uri mu nda. Niba ugiye gutumura itabi, ibaze niba wifuza ko n’uwo mwana aritumuraho, niba ugiye kunwa inzoga wibaze niba ushakako nawe musangira. Ibyo urya n’ibyo unywa bikore nk’aho wicaranye, uri gusangira n’umwana wawe bizamufasha amaze kuvuka kumenya gusangira no guhitamo indyo iboneye.

-
Gira akarima k’igikoni
Mu muco nyarwanda usanga akenshi iyo umuntu ari mu murima aba afite uturirimbo arrimba, niba ari benshi baba baganira kandi bishimiye icyo gikorwa. Iyo bimaze kumera barabagara kugeza igihe cy’isarura. Umwana uri mu nda nawe ni nk’urubuto ruteye rukura kugeza avutse. Uko uri mu karima k’igikoni tekereza ku mwana uri mu nda, uko nawe azakura akaba umuntu mukuru. Mu karima ganiriza umwana umubwire ibyo uri gutera ibyo ari byo, uko uzabisarura, icyo bizakumarira, mbese nk’aho muri kumwe mu murima.
-
Gira utuntu tw’udukoresho wikorera
Hari utwenda n’utundi dukoresho tw’umwana ushobora kwitunganyirizawowe ubwawe, nko gufuma agatambaro, kumubohera akagoferi, gutaka uburingiti uzamworosa, uko ubikora muri wowe uba uzirikana umwana wawe uri mu nda kandi arabyumva kuko uwo munezero ufite, utwo turirimbo uririmba uri kubikora uko wivugisha, bimugeraho

-
Humeka umwuka mwiza
Waba uri gukora meditation, waba uri mu gacucu wicaye uri kuruhuka muri wowe umva ko uwo mwuka mwiza uri kwinjiza uri kugenda ukagera ku mwana wawe uri mu nda. Nyuzamo ujye uzamura umwuka wongere witse cyane utekereza ku mwana uri mu nda, bizamugeraho kandi bimugirire akamaro
-
Jya uhitamo ibara ry’umunsi
Ibiushobora kumva bishekeje nyamara guhitamo ibara ry’umunsi bizagufasha kubwira umwana uri mu nda ibibera ku isi. Fata urugendo utembere n’amaguru muri wowe uhe agaciro ibara rimwe gusa. Niba wahisemo ubururu, ikintu cyose ubonye gifite iryo bara, ukibwire umwana umuganiriza niba ari umuhondo nabyo ubivugeho gutyo gutyo.
-
Gira indirimbo ihoraho
Mu mico inyuranye habamo uturirimbo usanga abantu bakuru bakunda kwigisha no gutoza abana. Nawe aho wakuriye hari uturirimbo wakuze bakwigisha, utwo ukunda wowe ubwawe cyangwa se indirimbo y’ubutwari, cyangwa y’umuryango wanyu. Jya uyiririmbira umwana buri munsi by’umwihariko ugiye kuryama
-
Mubyinire
Mu nkuru yatambutse twerekanye akamaro ko kumva umuziki ku mwana uri mu nda.
Wabisoma hano Akamaro ko kumva umuziki ku mugore utwite
Mu masaha ufitemo akabaraga, shyiramo indirimbo ukunda nuko utangire uyibyine. Uretse kuba uko ubyina bigufasha kuzamura igipimo cy’ibyishimo, binatuma umwana uri mu nda anezerwa kandi akazavukana ibyishimo agakura ari umwana unezerewe. Uko ubyina uba uri kurema ubusabane hagati yawe n’umwana wawe.
-
Mwandikire
Fata akanya ushake ikaramu n’urupapuro ugire ibyo wandika. Ntibisaba kuba uri umuhanga mu kwandika ahubwo andika ibikuri mu mutwe. Icyo uteganya gukora uwo munsi, ucyandike, wandike akaririmbo ukunda, wandike igisigo cyangwa umuvugo. Ushobora kwandika ibyagushimishije, intego zawe, amateka y’umuryango wanyu gusa ntuzashyiremo ibyakubabaje keretse mu gihe uri busoze werekana uko wabivuyemo neza.