Impamvu ukwiye kugenzura imbuto n’imboga uhaha bivuye mu mahanga. 

0
4451

Muri iki gihe iterambere mu bwikorezi rituma imboga n’imbuto byera ahandi tubibona bigisarurwa. Ntibitangaza kubona pomme ivuye Afurika y’epfo handitseho ko yasaruwe Ku itariki 14 ukayigura kuri 15 I Kigali mu isoko.Nyamara dupfa kugura tutitaye Ku kumenya uburyo izo mbuto n’imboga byahinzwemo.
Reka turebere hamwe ibirango bishyirwa ku makarito byerekana icyo uguze icyo ari cyo. Twibutseko ibi birango bishyirwa ku bintu byoherezwa mu mahanga (Biva Ku buhinzi).

Nubwo akenshi twe tubigura byavuye mu makarito, dore ko ariyo aba ariho ibirango, ariko mu gihe cyose bishoboka ni byiza kubanza kumenya ibyo ugiye guhaha uburyo byahinzwemo.

1. Iyo ikirango kigizwe n’imibarwa 4, itangirwa na 3 cyangwa 4.

Ibi bisobanuye ko byahinzwe hakurikijwe amabwiriza mpuzamahanga y’ubuhinzi ibihugu byinshi byemeranyaho. Gusa haba harakoreshejwe ifumbire mvaruganda n’imiti yica udukoko iva mu nganda. Ndetse ibikonjeshwa cyangwa ibibuzwa kwangirika haba harakoreshejwe uburyo buzwi nka pasteurisation.

2. Iyo ikirango ari imibarwa 5 nyamara itangirwa na 8. 


Ibi ukibibona hita umenyako ari ibituburano 100%. Muyandi magambo nta mwimerere na mucye uba wibereyemo. Mu cyongereza byitwa: Genetically Modified Organisms-GMO. Ibi nakugira inama yo kutabigura mu gihe hakiri andi mahitamo. Gusa guhera mu 2015 hasabwe ko hajya herekanwa itandukaniro riri h’agati y’umwimerere ku byerekeye intungamubiri ndetse n’ibishobora guteza ingaruka.

3. Iyo ikirango kigizwe n’imibarwa 5 nyamara ubanza ari 9.


Aha biba byerekana ko ibi byahinzwe nta kintu na kimwe kivuye mu ruganda gikoreshejwe. Haba ifumbire nayo iba ari iy’imborera, atari imvaruganda ndetse nta n’imiti yica udukoko iba yashyizwemo. Muri macye biba bifite umwimerere 100%. Ngibi ibyo ukwiye kugura ugashyira umuryango wawe ukaba wizeye ko utabashyiriye uburozi.

Dusoza

Ngaho rero guhera ubu, banza usuzume ibyo ugiye kugura. Gusa wibukeko biba biri ku ikarito byajemo. Ibyiza ni ukugura umwimerere 100%, nyamara na biriya biterwa imiti hakanakoreshwa ifumbire mvaruganda byo ubwabyo biba ari umwimerere itandukaniro riba riri aho byahinzwe n’imiti byatewe. Uba usabwa kubanza kubironga mu mazi atemba mbere yo kubikoresha kandi niba uri umuinzi wabyo ni byiza kubisarura hashize iminsi 7 udatera umuti (mu gihe ubona ko bitakangirika).

Ubwo sinzi ukuntu uzamenya uburyo pomme n’ibinyomoro tugurira mu nzira byahinzwemo.

Sigasira amagara.