Igitera abana bato kugomera nuko wabivura

0
19431

Niba uri umubyeyi ufite umwana muto, ubona impinduka zinyuranye mu buzima bwe. Avuka atarabasha kureba, gukambakamba, guseka ariko uko akura bigenda biza. Si ibyo gusa kuko uretse kuba iyo avutse arira, anakoresha amarira ye mu kwerekana ko afite ikibazo cyangwa icyo yifuza ndetse niyo arwaye akenshi ikimenyetso cya mbere kibigaragaza ni ukurira.

Uko umwana yonka, arituma ndetse akenshi biba byoroshye. Nyamara hari igihe kwituma kwe biba ikibazo akaba yanamara iminsi 5-7 atarituma. Ibi nibyo byitwa KUGOMERA.

Ibimenyetso byo kugomera

Umwana utunzwe no konka gusa ntabwo ari ngombwa ko buri munsi yituma. Impamvu ni uko amashereka ari amazi kandi intungamubiri hafi ya zose zirimo zikaba zikoreshwa. Nyamara ku rundi ruhande abana batungwa n’ibindi bitari amashereka yaba amata y’inka cyangwa ayo mu makopo, bashobora kwituma hagati y’inshuro 3 n’4 ku munsi.

Nyamara niba umwana ari kwituma neza ntacyo bitwaye, gusa uko ugenda umugaburira agenda yituma ibikomeye, ndetse rimwe na rimwe kwituma bikaba ikibazo.

Kumenya ibimenyetso biranga kugomera ni ingenzi mu kumenya uko wahangana na byo.

  1. Inshuro yituma zirahinduka

Inshuro umwana yituma ku munsi ubona zigenda zihinduka akenshi zigabanuka. Niba ubonye hari icyahindutse mu kwituma kwe rero biragaragaza ko yatangiye kugomera.

  1. Kwanga kwituma

Niba umwana ari kwanga kwituma, ndetse niba atangiye gukura wamubwira kujya kuri pot ukabona ararira, ni ikimenyetso cy’uko yagomeye. Kugomera bituma n’iyo yitumye biza bikomeye cyane bityo kuko bibabaza iyo bigiye kuza ararira ndetse ukabona ntashaka kwituma.

Umwana wagomeye aba ababara akarira
Umwana wagomeye aba ababara akarira
  1. Amaraso mu byo yitumye

Ibi biba no ku bantu bakuru. Iyo uri kwituma impatwe akenshi bikobora mu mwoyo nuko umwanda ukaza uvanzeho uturaso. Ku mwana rero naho niko bigenda, ndetse uko yikanira niko umwanda umukobora mu mara, hagasohoka amaraso.

  1. Akada gakomeye

Kuba umwana atari kujya kwituma bituma inda ye ibyimba kandi igakomera. Kubyimba gusa nta cyo bitwaye kuko niyo ahaze agomba kugira inda, gusa iyo ikomeye biba byerekana ko yagomeye.

  1. Kwanga kurya cyangwa konka

Birumvikana ko kubera kutituma umwana yumva ahaze bityo akaba atifuza kugira icyo afungura.

Ni iki gitera kugomera?

Ubusanzwe akenshi umwana wonka gusa, ni ukuvuga uri munsi y’amezi 6 kandi akaba nta kindi avanga n’amashereka iyo agomeye biba biterwa n’ibyo nyina arya. Nyamara iyo atangiye kurya cyangwa ahabwa ibindi bivangwa n’amashereka, na byo bigira uruhare mu kugomera kwe cyane cyane amata, yawurute, umuceri wanyuze mu ruganda.

Niyo mpamvu biba byiza mu gihe utangiye kugaburira umwana kugenda umuha ubwoko bumwe bumwe ukareba uko umubiri we ubyakira.

Uko wabivura

Niba ubonye ko umwana wawe agaragaza ibimenyetso byo kugomera, ugomba kugerageza bumwe cyangwa bwinshi mu buryo bukurikira, iyo byanze ugomba kumujyana kwa muganga.

  1. Hindura amata umuha

Niba umwana yonka gusa, guhindura amashereka si ukumuha undi ngo amwonse, ahubwo wowe usabwa guhindura imirire. Ifunguro ryawe ribe ririmo fibre zihagije, amazi ndetse n’imbuto. Mbese nkuko nawe wakivura urwaye impatwe. Naho niba wamuhaga amata hindura ubwoko bw’ayo wamuhaga, urebe niba hari icyo bitanga.

  1. Muhe ibiryo

Nubwo ibiryo bimwe bitera kugomera ariko ibindi birabivura. Niba rero umwana yaratangiye kurya, gerageza kongera mu ifunguro rye ibikize kuri fibre. Mu byo kurya bye washyiramo:

  • Amashu
  • Pome ihaseho igishishwa
  • Ipapayi
  • Mu mwanya w’umuceri uvuye mu ruganda, muhe ibindi binyampeke bitanyuze mu nganda nk’ibikomoka ku masaka, ingano n’uburo. Ibi na byo birafasha.
Ifunguro rye ntiriburemo imbuto
Ifunguro rye ntiriburemo imbuto
  1. Muhe inombe

Niba umwana wawe waratangiye kumugaburira, ibyo kurya umuha binombe, niba ufite akamashini kabugenewe ubinyuzemo. Ibyo tuvuze haruguru kimwe n’ibindi byose umugaburira bisye cyangwa ubinombe byorohera igifu cye kubisya neza.

  1. Ongera ibyo kunywa

Amazi ahagije mu mubiri ni ingenzi mu kurinda ikibazo cyo kugomera ku bana. Amashereka kimwe n’amazi meza atetse ni ingenzi. Imitobe wikoreye nayo ni myiza kandi ifasha umwana kwituma neza. Niba umutobe wakoze wumva uryohereye cyane wawufungura n’amazi.

  1. Siporo

Ushobora kumva bigutunguye kumva ko umwana nawe akoreshwa siporo ariko si siporo isaba ingufu. Niba umwana atarabasha kugenda umuryamisha agaramye ugafata mu bworo bw’ikirenge ukamera nk’umunyongesha igare. Ibi ukabikora ugeza utubero twe ku nda ku buryo akabuno kaba gafunguye kandi agasa n’ukanda ku nda ukoresheje amaguru ye.

Siporo ikoreshwa umwana wagomeye
Siporo ikoreshwa umwana wagomeye
  1. Massage

Gukora massage yoroshye ku nda uzamura umanura gahoro unyuzamo ugasa n’ukanda na byo bituma umwana yituma. Ubikore kenshi ku munsi kugeza yitumye.

Uburyo bwo gukora massage ku nda y'umwana
Uburyo bwo gukora massage ku nda y’umwana

Iyo ntacyo bitanze

Niba ugerageje ibi tuvuze haruguru byose ntibigire icyo bitanga hari ibindi binyuranye ushobora gukora. Ushobora kubikora mu rugo gusa niba utabimenyereye wakegera umuganga cyangwa farumasiye akagusobanurira.

  1. Kumwina

Nubwo akenshi kwina umwana kera byakoreshwaga bakoresha imiti ya gakondo ariko siyo burya ituma umwana yituma ahubwo ituma umwanda woroha ukabasha gusohoka. Ushobora gukoresha umupira waganewe kwina abana, cyangwa akandi kantu korohereye Wabasha kwinjiza mu mwoyo w’umwana. Iyo ukoresheje umupira ushobora gushyiramo utuzi dushyushye buhoro ariko dutetse.

Umupira ukoreshwa mu kwina abana
Umupira ukoreshwa mu kwina abana
  1. Ibinini bya Glycerin bishyirwa mu kibuno

Niba mu byo umwana yituma hari kuzamo amaraso uyu niwo muti mwiza umufasha. Ibi binini biraboneka muri farumasi gusa habaho iby’abato n’abakuru, nujya kubigura uzibuke kuvuga ko ushaka iby’umwana.

  1. Imiti yoroshya umwanda

Imiti ikoreshwa hano nayo ituma umwanda w’umwana woroha bikamufasha kwituma. Urugero twatanga ni microlax y’abana, nayo ikaba inyuzwa mu kibuno. Uko ikoreshwa urabisobanurirwa aho uyiguze.

Agapaki ka Microlax y'abana
Agapaki ka Microlax y’abana

Iyo ubu buryo bwose ntacyo butanze usabwa kujyana umwana kwa muganga, umuganga w’abana akamusuzuma ikindi cyaba gitera umwana kutituma.